ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Nyakanga p. 3
  • Kuba umupayiniya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuba umupayiniya
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Intego nziza dukwiriye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Mbese, Tuzongera Kubukora?—Irindi Tumira ryo kuba Abapayiniya b’Abafasha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Jya wamamaza ishimwe rya Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Nyakanga p. 3
Umwana uri kumwe n’ababyeyi be baganira na nyirakuru, uko bazakora ubupayiniya.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO | ISHYIRIREHO INTEGO UZAGERAHO MU MWAKA W’UMURIMO UTAHA

Kuba umupayiniya

Iyo twishyiriyeho intego zo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, bituma dukoresha neza imbaraga zacu (1Kr 9:26). Kwishyiriraho intego bituma dukoresha neza igihe gito dusigaranye kugira ngo imperuka ize (Ef 5:15, 16). Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mushobora kuganira ku ntego mwakwishyiriraho mu mwaka w’umurimo ugiye kuza. Muri aka Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo, harimo ibiganiro bitandukanye byagufasha kumenya intego wakwishyiriraho. Ubwo rero, senga Yehova agufashe kumenya intego wakwishyiriraho muri izo.​—Yk 1:5.

Urugero, mushobora kuganira mu muryango wanyu mukareba niba hashobora kuboneka nibura umuntu umwe waba umupayiniya w’igihe cyose. Niba wumva utazi neza niba wakuzuza amasaha asabwa, ushobora kuganira n’abapayiniya bari mu mimerere nk’iyawe (Img 15:22). Mushobora no gutumira umupayiniya muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mukaganira. Hanyuma, mushobora gukora ingengabihe zitandukanye zabafasha kubigeraho. Niba mu gihe cyashize warigeze kuba umupayiniya, ushobora kureba niba ubu wakongera kuba we.

Ese mu muryango wanyu haba harimo umuntu waba umupayiniya w’umufasha mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa menshi? Niba ufite imbaraga nke, ushobora kumara igihe gito ukora umurimo wo kubwiriza buri munsi. Ibyo bishobora gutuma uba umupayiniya w’umufasha. Niba ukora iminsi yose cyangwa ukaba uri umunyeshuri ku buryo utabona umwanya uhagije wo kubwiriza mu mibyizi, ushobora guhitamo kuba umupayiniya mu kwezi kurimo konji cyangwa gufite impera z’ibyumweru eshanu. Hanyuma uzandike kuri karendari igihe uzakorera ubupayiniya n’ingengabihe uzakurikiza.—Img 21:5.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “TUGARAGAZE UBUTWARI . . . ABAPAYINIYA,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Aamand, bitwereka ko Yehova akunda abagira ibyo bigomwa ngo babe abapayiniya kandi akabitaho?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze