Umwami Salomo agenzura aho imirimo yo kubaka urusengero igeze
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Urukundo rwatumye bagira umwete bubakira Yehova urusengero
Igihe Salomo yubakiraga Yehova urusengero, yakoresheje ibikoresho byiza cyane (1Bm 5:6, 17; w11 1/2 15)
Abantu benshi bifatanyije mu mirimo yo kubaka urusengero (1Bm 5:13-16; it-1 424; it-2 1077 par. 1)
Salomo n’Abisirayeli bakoranye umwete, bubaka urusengero mu gihe k’imyaka irindwi (1Bm 6:38; reba ifoto iri ku gifubiko)
Salomo n’Abisirayeli bubakiye Yehova urusengero rwiza cyane kubera ko bamukundaga. Ikibabaje ni uko Abisirayeli babayeho nyuma yaho, batakomeje kugira ishyaka mu murimo wa Yehova. Ntibakomeje kwita kuri urwo rusengero kandi amaherezo rwaje gusenywa.
IBAZE UTI: “Nakora iki kugira ngo nkomeze kugira ishyaka mu murimo wa Yehova?”