ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Nzeri p. 7
  • Tuge dukomeza kwiringira Yehova mu gihe dukennye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tuge dukomeza kwiringira Yehova mu gihe dukennye
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Yehova Imana yawe aguha agaciro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Komeza gutegereza wihanganye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ese icyo gihe uzaba ufite ukwizera gukomeye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Habakuki
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Nzeri p. 7
Amafoto yo muri videwo ivuga ngo: “Ubaka umuryango ukomeye: ‘unyurwa n’ibyo ufite.’” Amafoto: 1. Ángel asoma Bibiliya. 2. Lester n’umugore we basomera hamwe Bibiliya.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Tuge dukomeza kwiringira Yehova mu gihe dukennye

Muri iyi minsi y’imperuka, duhura n’ibibazo byinshi kandi uko imperuka igenda yegereza, ni ko bizarushaho kwiyongera. Hari n’igihe dushobora kubura ibintu bimwe na bimwe dukenera mu buzima (Hk 3:16-18). None se, ni iki cyadufasha kurangwa n’ikizere mu gihe dukennye? Tugomba gukomeza kwiringira Yehova Imana yacu. Asezeranya abagaragu be ko azabitaho kandi akabafasha kubona ibyo bakeneye.—Zb 37:18, 19; Hb 13:5, 6.

Icyo wakora:

  • Jya usaba Yehova akuyobore, aguhe ubwenge kandi agufashe.—Zb 62:8

  • Jya wemera gukora akazi nubwo kaba atari keza nk’ako wari ufite mbere.​—g-F 1/10 8-9, udusanduku

  • Komeza gukora ibintu bigufasha kuba inshuti ya Yehova. Jya usoma Bibiliya buri munsi kandi uge mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UBAKA UMURYANGO UKOMEYE: ‘UNYURWA N’IBYO UFITE,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni ibihe bibazo imiryango imwe n’imwe ihura na byo?

  • Ni ikihe kintu k’ingenzi mu buzima?

  • Twakora iki ngo dufashe abantu bakennye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze