IGICE CYO KWIGWA CYA 6
Bibiliya ituma tumenya neza Umwanditsi wayo
“Andika mu gitabo amagambo yose nkubwira.”—YER 30:2.
INDIRIMBO YA 96 Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
INCAMAKEa
1. Kuki dushimira Yehova kuba yaraduhaye Bibiliya?
DUSHIMIRA Yehova cyane kuba yaraduhaye Bibiliya. Muri Bibiliya harimo inama zidufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Nanone ituma tumenya ibintu byiza Yehova adusezeranya mu gihe kizaza. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ituma tumenya imico ya Yehova. Iyo dutekereje kuri iyo mico myiza ye, bidukora ku mutima bigatuma twifuza kuba inshuti ze.—Zab 25:14.
2. Ni ubuhe buryo butandukanye Yehova yakoresheje kugira ngo adufashe kumumenya?
2 Yehova ashaka ko abantu bamumenya. Ni yo mpamvu mu gihe cya kera yavuganaga na bo akoresheje inzozi, iyerekwa cyangwa akabatumaho abamarayika (Kub 12:6; Ibyak 10:3, 4). Icyakora, ntitwari kumenya ibyo Yehova yamenyeshaga abagaragu be binyuze mu nzozi, mu iyerekwa no mu butumwa yahaga abamarayika, iyo bitandikwa. Ubwo rero hari abagabo Yehova yakoresheje, kugira ngo bandike “mu gitabo” ibyo yifuzaga ko tumenya (Yer 30:2). Dushobora kwizera tudashidikanya ko uburyo Yehova yakoresheje kugira ngo atume tumumenya, ari bwiza kandi butugirira akamaro, kubera ko ‘inzira y’Imana y’ukuri itunganye.’—Zab 18:30.
3. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo arinde ubutumwa buri muri Bibiliya? (Yesaya 40:8)
3 Soma muri Yesaya 40:8. Hashize imyaka myinshi cyane, Ijambo ry’Imana rifasha abagabo n’abagore b’indahemuka gufata imyanzuro myiza. None se ibyo bishoboka bite kandi Bibiliya yaranditswe kera, ikandikwa ku bikoresho byangirika, kandi tukaba tudashobora kubona inyandiko zayo z’umwimerere muri iki gihe? Yehova yakoresheje abantu kugira ngo bakoporore izo nyandiko. Nubwo abo bantu bakoporoye Bibiliya batari batunganye, baritondaga cyane kugira ngo badakora amakosa. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wagize icyo avuga ku nyandiko z’Ibyanditswe by’Igiheburayo, agira ati: “Ndemeza ko izo ari zo nyandiko zonyine za kera zagiye zikopororwa mu buryo bwitondewe, ku buryo ubutumwa burimo butahindutse.” Ubwo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo dusoma muri Bibiliya muri iki gihe, bihuje n’ibyo Umwanditsi wayo Yehova yashakaga, nubwo byanditswe kera, bikandikwa ku bikoresho byangirika, kandi n’ababikoporoye bakaba bari abantu badatunganye.
4. Ni iki turi bwige muri iki gice?
4 Yehova ni we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yak 1:17). Bibiliya ni imwe mu mpano nziza cyane Yehova yaduhaye. Ubusanzwe impano umuntu aguhaye, igaragaza ko akuzi neza kandi ko azi ibyo ukeneye. Ibyo ni na ko bimeze ku mpano ya Bibiliya Yehova yaduhaye. Iyo tuyisomye turushaho kumenya Yehova neza. Tumenya ko burya atuzi neza kandi ko azi ibyo dukeneye. Muri iki gice, turi burebe ukuntu Bibiliya idufasha kumenya imico itatu ya Yehova, ari yo ubwenge, ubutabera n’urukundo. Reka tubanze turebe ukuntu Bibiliya igaragaza ko Yehova afite ubwenge.
BIBILIYA IGARAGAZA KO IMANA IFITE UBWENGE
5. Bibiliya igaragaza ite ko Imana ifite ubwenge?
5 Yehova azi ko dukeneye inama ze zirangwa n’ubwenge. Ni yo mpamvu impano ya Bibiliya yaduhaye, tuyisangamo izo nama. Izo nama zagiye zifasha abantu guhinduka, bakagira imico myiza. Igihe Mose yandikaga ibitabo bibanza bya Bibiliya, yabwiye Abisirayeli ko ibyo yandikaga, ‘atari amagambo y’agaciro gake kuri bo, ahubwo [ko] ari yo buzima bwabo’ (Guteg 32:47). Ibyo bigaragaza ko abari gukurikiza ibyo Bibiliya ivuga, bari kugira ubuzima bwiza (Zab 1:2, 3). Nubwo yanditswe kera, iracyafite imbaraga zo guhindura imibereho y’abantu. Urugero, ku rubuga rwa jw.org hari ingingo nyinshi zifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho.” Izo ngingo zigaragaza ukuntu muri iki gihe, Bibiliya ifasha abantu bakurikiza inama zirimo, maze bagahinduka bakagira imico myiza.—1 Tes 2:13.
6. Kuki twavuga ko Bibiliya itandukanye n’ibindi bitabo byose?
6 Nta kindi gitabo kimeze nka Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko Umwanditsi wayo, ari we Yehova, ashobora byose, ahoraho iteka ryose kandi akaba afite ubwenge buruta ubw’abantu bose. Ubusanzwe ibitabo bimara igihe kinini kuruta ababyanditse, ariko akenshi usanga inama zirimo, zigera aho zigata agaciro. Inama z’ubwenge ziri muri Bibiliya zo, zihora zihuje n’igihe kandi zifasha abantu igihe cyose. Iyo dusomye Bibiliya kandi tugatekereza ku byo dusoma, Umwanditsi wayo aduha umwuka wera, kugira ngo adufashe gushyira mu bikorwa inama zirimo (Zab 119:27; Mal 3:16; Heb 4:12). Ibyo bigaragaza ko Umwanditsi wayo, yifuza cyane kugufasha. Ese ibyo ntibyagombye gutuma usoma Bibiliya buri munsi?
Ni mu buhe buryo Bibiliya yatumye abagaragu ba Yehova bunga ubumwe, haba mu gihe cya kera no muri iki gihe? (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8)
7. Ni mu buhe buryo Bibiliya yafashije abagaragu b’Imana kunga ubumwe mu bihe bya kera?
7 Ikindi kintu kigaragaza ko Bibiliya irimo ubwenge buva ku Mana, ni uko ituma abagaragu b’Imana bunga ubumwe. Igihe Abisirayeli bageraga mu Gihugu cy’Isezerano, batuye mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu. Hari ababaye abarobyi, abandi baba aborozi naho abandi baba abahinzi. Byari byoroshye ko Abisirayeli babaga mu gace kamwe bibagirwa bagenzi babo bari batuye mu kandi gace. Ariko Yehova yashyizeho gahunda y’uko Abisirayeli bajya bahurira hamwe rimwe na rimwe, kugira ngo batege amatwi Ijambo rye mu gihe ryabaga risomwa, kandi rigasobanurwa (Guteg 31:10-13; Neh 8:2, 8, 18). Ngaho tekereza ukuntu Abisirayeli b’indahemuka bumvaga bameze iyo bageraga i Yerusalemu, maze bakabona bagenzi babo wenda babaga ari benshi cyane, baturutse hirya no hino mu gihugu. Ibyo bigaragaza ko Yehova yafashaga abagaragu be gukomeza kunga ubumwe. Nyuma yaho igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, ryari rigizwe n’abagabo n’abagore bavugaga indimi zitandukanye, bakomokaga ahantu hatandukanye, kandi babayeho mu buzima butandukanye. Icyakora kubera ko bose bakundaga Bibiliya, basengaga Imana bunze ubumwe. Abantu bemeraga inyigisho z’ukuri bakomezaga gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, ari uko gusa Abakristo bagenzi babo babafashije kandi bagateranira hamwe na bo.—Ibyak 2:42; 8:30, 31.
8. Bibiliya ifasha ite abagaragu b’Imana kunga ubumwe muri iki gihe?
8 Muri iki gihe, Imana yacu irangwa n’ubwenge ikomeje gukoresha Bibiliya, kugira ngo yigishe abagaragu bayo kandi ibafashe kunga ubumwe. Bibiliya irimo inyigisho z’ukuri, zituma tumenya Yehova. Ni yo mpamvu buri gihe duteranira hamwe mu materaniro no mu makoraniro, tugatega amatwi mu gihe Ijambo ry’Imana risomwa, rigasobanurwa kandi tukanariganiraho. Ubwo rero, Bibiliya ni yo ahanini Yehova akoresha kugira ngo afashe abagaragu be ‘kumukorera bafatanye urunana.’—Zef 3:9.
9. Ni uwuhe muco watuma dusobanukirwa ibivugwa muri Bibiliya? (Luka 10:21)
9 Reka turebe ikindi kintu kigaragaza ko Yehova afite ubwenge. Yehova yatumye Bibiliya yandikwa mu buryo butangaje, ku buryo abantu bicisha bugufi bonyine, ari bo bashobora gusobanukirwa ibintu byinshi biyigize. (Soma muri Luka 10:21.) Abantu bo hirya no hino ku isi bashobora gusoma Bibiliya. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ko “abantu benshi basoma Bibiliya, kandi bakabikora bitonze kurusha ikindi gitabo icyo ari cyo cyose.” Icyakora nubwo bimeze bityo, abicisha bugufi ni bo bonyine basobanukirwa ibivugwamo.—2 Kor 3:15, 16.
10. Ni ikihe kintu kindi kigaragaza ko Bibiliya irimo ubwenge buturuka kuri Yehova?
10 Reka turebe ikindi kintu kigaragaza ko Bibiliya irimo ubwenge buturuka kuri Yehova. Yehova akoresha Bibiliya atwigisha muri rusange. Icyakora anayikoresha yigisha buri muntu ku giti cye kandi akamuhumuriza. Iyo dusomye Bibiliya, twibonera ko Yehova yita kuri buri muntu ku giti cye (Yes 30:21). Ese hari igihe wari ufite ikibazo maze ugasoma umurongo wo muri Bibiliya, ukumva uhuje neza n’ikibazo ufite, ku buryo wagira ngo ni wowe wandikiwe? Icyakora Bibiliya yandikiwe abantu bose. None se ni iki gituma ibivugwamo biba bihuje n’ibyo buri wese akeneye? Ni uko uwayanditse afite ubwenge buruta ubw’abandi bose.—2 Tim 3:16, 17.
BIBILIYA IGARAGAZA KO IMANA IGIRA UBUTABERA
11. Yehova yagaragaje ate ko atarobanura ku butoni igihe yandikishaga Bibiliya?
11 Undi muco Yehova agira ni ubutabera (Guteg 32:4). Ubutabera bufitanye isano no kutarobanura ku butoni, kandi na Yehova ntarobanura ku butoni (Ibyak 10:34, 35; Rom 2:11). Uwo muco wo kutarobanura ku butoni, yawugaragaje igihe yandikishaga Bibiliya mu ndimi zitandukanye. Ibitabo 39 bibanza bya Bibiliya, ahanini byanditswe mu Giheburayo. Urwo ni rwo rurimi abagize ubwoko bw’Imana benshi bumvaga icyo gihe. Icyakora mu gihe cy’Abakristo ba mbere, abantu benshi bavugaga ururimi rw’Ikigiriki. Ni yo mpamvu ibitabo 27 bisoza bya Bibiliya, hafi ya byose byanditswe muri urwo rurimi. Muri iki gihe, abantu bagera hafi kuri miriyari umunani batuye ku isi, bavuga indimi nyinshi. None se Yehova yakoze iki kugira ngo abantu benshi bamumenye?
12. Ni iki kigaragaza ko ubuhanuzi buvugwa muri Daniyeli 12:4 bwasohoye muri iyi minsi y’imperuka?
12 Yehova yabwiye umuhanuzi Daniyeli ko mu minsi y’imperuka, “ubumenyi nyakuri” bwo muri Bibiliya bwari ‘kugwira.’ Ni ukuvuga ko abantu benshi bari kuyisobanukirwa. (Soma muri Daniyeli 12:4.) Kimwe mu bintu byatumye abantu benshi barushaho gusobanukirwa Bibiliya, ni uko yo hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, byagiye bihindurwa mu ndimi zitandukanye, bigacapwa kandi bigahabwa abantu benshi. Bibiliya ni cyo gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi, kandi kigatangwa kurusha ibindi ku isi. Icyakora, hari igihe Bibiliya zicapwa n’abacuruzi ziba zihenze cyane. Ni yo mpamvu kugeza ubu, Abahamya ba Yehova bahinduye Bibiliya yose cyangwa ibice byayo mu ndimi zirenga 240, kandi buri wese akaba ashobora kuyibona ku buntu. Ibyo bituma abantu bo mu mahanga yose bumva ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14). Imana yacu igira ubutabera, yifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose basoma Ijambo ryayo, kugira ngo bayimenye. Ibyo ibiterwa ni uko idukunda cyane.
BIBILIYA IGARAGAZA KO IMANA IGIRA URUKUNDO
13. Kuki twavuga ko Bibiliya igaragaza ko Yehova adukunda? (Yohana 21:25)
13 Bibiliya igaragaza ko umuco w’ingenzi Yehova afite, ari urukundo (1 Yoh 4:8). Reka turebe ibyo Yehova yashyize muri Bibiliya n’ibyo atashyizemo. Yashyizemo ibintu bituma tuba inshuti ze, bigatuma tugira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi bikazatuma tubona ubuzima bw’iteka. Icyakora kubera ko Yehova adukunda, ntiyashyizemo ibintu byinshi cyane tudakeneye.—Soma muri Yohana 21:25.
14. Ibiri muri Bibiliya bigaragaza bite ko Yehova adukunda?
14 Hari ikindi kintu kigaragaza ko Yehova adukunda. Ntiyashyize muri Bibiliya amategeko menshi cyane tugomba gukurikiza, kuri buri kantu kose. Ahubwo yashyizemo inkuru z’ibyabaye mu mibereho, ubuhanuzi bushishikaje n’izindi nama nziza zidufasha gufata imyanzuro myiza. Ni yo mpamvu Bibiliya ituma dukunda Yehova, kandi tukamwumvira tubikuye ku mutima.
Kuki dukwiriye gutekereza ku byo Yehova yagiye akorera abagaragu be ba kera? (Reba paragarafu ya 15)
15. (a) Bibiliya igaragaza ite ko Yehova atwitaho? (b) Nk’uko bigaragara ku ifoto, ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya umwana w’umukobwa, umusore na mushiki wacu ugeze mu zabukuru barimo gutekerezaho? (Intang 39:1, 10-12; 2 Abami 5:1-3; Luka 2:25-38)
15 Bibiliya igaragaza ko Yehova atwitaho cyane. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu mu Ijambo rye, harimo inkuru zumvikanisha ibyiyumvo abantu bagira. Dushobora kwiyumvisha ibyiyumvo by’abantu bavugwa muri Bibiliya, kuko bari ‘bameze nkatwe’ (Yak 5:17). Icy’ingenzi kurushaho, iyo tubonye ibintu Yehova yagiye akorera abantu bameze nkatwe, bituma tumenya ko afite “urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.”—Yak 5:11.
16. Inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bagiye bakora amakosa, zitwigisha iki kuri Yehova? (Yesaya 55:7)
16 Hari ikindi kintu kivugwa muri Bibiliya kigaragaza ko Yehova adukunda. Itwizeza ko atazigera adutererana, mu gihe dukoze amakosa. Urugero, Abisirayeli bakoraga ibyaha kenshi. Ariko iyo bihanaga by’ukuri, Yehova yarabababariraga. (Soma muri Yesaya 55:7.) Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo, bari bazi ko Yehova abakunda cyane. Urugero, yakoresheje intumwa Pawulo, maze atera Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kubabarira no guhumuriza’ umugabo wari wakoze icyaha gikomeye, ariko akihana (2 Kor 2:6, 7; 1 Kor 5:1-5). Kuba Yehova ataratereranaga abagaragu be mu gihe babaga bakoze amakosa, biraduhumuriza. Yabagaragarizaga urukundo, akabafasha, akabakosora kandi akabasaba kumugarukira. Uko ni na ko abigenzereza abanyabyaha bose bihana muri iki gihe.—Yak 4:8-10.
JYA WISHIMIRA “IMPANO NZIZA” Y’IJAMBO RY’IMANA
17. Kuki Bibiliya ari impano nziza cyane?
17 Yehova yaduhaye impano nziza cyane y’Ijambo rye. Kuki twavuga ko ari impano yihariye? Nk’uko twabibonye, Bibiliya igaragaza ko Yehova afite ubwenge, ubutabera n’urukundo. Nanone igaragaza ko Yehova ashaka ko tumumenya kandi tukaba inshuti ze.
18. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova kubera “impano nziza” yaduhaye ya Bibiliya?
18 Tujye dukomeza kubona ko Bibiliya ari “impano nziza” Imana yaduhaye (Yak 1:17). Ubwo rero, tujye dukomeza gushimira Yehova. Ibyo twabikora tuyisoma kandi tugatekereza ku byo dusoma. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha umugisha kandi atume ‘tumumenya.’—Imig 2:5.
INDIRIMBO YA 98 Ibyanditswe byahumetswe n’Imana
a Bibiliya idufasha kuba inshuti za Yehova. None se ni iki icyo gitabo kitwigisha ku birebana n’ubwenge, ubutabera n’urukundo rwe? Kubimenya biri butume turushaho gukunda Bibiliya no kubona ko ari impano Yehova yaduhaye.