Ibintu bibi byo mu ntambara
Abantu babaye mu ntambara, bahura n’ibibi byinshi umuntu adashobora gutekereza. Abasirikare ndetse n’abasivili bo hirya no hino ku isi babaye mu ntambara, baba bazi neza ibibi byayo.
IBYAVUZWE N’ABASIRIKARE
“Uhora ubona abantu bicwa cyangwa abakomereka bikomeye cyane. Igihe cyose wumva nta mutekano ufite.”—Byavuzwe na Gary, wo mu Bwongereza.
“Bandashe mu mugongo no mu maso, kandi nabonye abantu benshi bapfa, harimo abana n’abageze mu zabukuru. Intambara ituma wumva kubona abantu bapfa cyangwa bababara ntacyo bivuze.”—Byavuzwe na Wilmar, wo muri Kolombiya.
“Iyo barashe umuntu ureba, ntushobora kubyibagirwa na rimwe. Ukomeza kubona uwo muntu kandi ugakomeza kumva ukuntu yatakaga. Ntushobora kumwibagirwa.”—Byavuzwe na Zafirah wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
IBYAVUZWE N’ABASIVILI
“Iyo uri mu ntambara wumva utazongera kugira ibyishimo. Uhora ufite ubwoba bw’uko wowe, abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe bashobora kwicwa.”—Byavuzwe na Oleksandra, wo muri Ukraine.
“Igihe twari ku murongo dutegereje guhabwa ibyokurya, kuva saa munani z’ijoro kugera saa tanu z’amanywa, twari dufite ubwoba ko igihe icyo ari cyo cyose dushobora kuraswa.”—Byavuzwe na Daler, wo muri Tajikisitani.
“Intambara yanyiciye ababyeyi. Yatumye nsigara ndi imfubyi, ntagira unyitaho cyangwa umpumuriza.”—Byavuzwe na Marie, wo mu Rwanda.
Nubwo abo bantu tumaze kuvuga bagezweho n’ingaruka zibabaje z’intambara, baje kubona amahoro. Uretse n’ibyo kandi, bemera badashidikanya ko vuba aha, intambara n’urugomo bizavaho ku isi. Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi iri bukoreshe Bibiliya, maze isobanure uko ibyo bizashoboka.