ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp25 No. 1 pp. 14-15
  • Uko wabona amahoro nubwo waba warahuye n’intambara n’urugomo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wabona amahoro nubwo waba warahuye n’intambara n’urugomo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2025
  • Ibisa na byo
  • Ibintu bibi byo mu ntambara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2025
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Shaka Amahoro Nyakuri Kandi Uyakurikire!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Imana yumva imeze ite iyo ibonye ubabaye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2025
wp25 No. 1 pp. 14-15

Uko wabona amahoro nubwo waba warahuye n’intambara n’urugomo

Umugabo witwa Gary wigeze kuba umusirikare yaravuze ati: “Mbere y’uko niga Bibiliya, sinari nzi impamvu ku isi hari ibikorwa byinshi by’ubugome, akarengane n’ibindi bibazo. Ariko ubu mfite amahoro yo mu mutima. Nzi neza ko Yehova Imana azatuma ku isi haba amahoro.”

Gary si we wenyine ubona ibintu atyo. Reka turebe abandi bantu Bibiliya yafashije.

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.”—Zaburi 86:5.

AKAMARO K’AYO MAGAMBO: “Uyu murongo unyizeza ko Yehova ari Imana igira imbabazi. Nzi neza ko yiteguye kumbabarira ibyo nakoze byose, igihe nagiraga uruhare mu ntambara.”—Byavuzwe na Wilmar, wo muri Kolombiya.

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Dore, ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizongera kwibukwa kandi ntibizatekerezwa.”—Yesaya 65:17.

AKAMARO K’AYO MAGAMBO: “Ibintu nabonye igihe nari umusirikare, byatumye ngira ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije. Ariko uyu murongo unyibutsa ko vuba aha, Yehova azanyibagiza burundu ibyo bintu bibi byose nabonye. Sinzongera kubyibuka. Mbega ukuntu bizanshimisha!”—Byavuzwe na Zafirah, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Igihe azaba ategeka, abakiranutsi bazaba bamerewe neza, kandi amahoro azahoraho, nk’uko ukwezi guhoraho.”—Zaburi 72:7.

AKAMARO K’AYO MAGAMBO: “Nkunda gutekereza cyane kuri ayo magambo. Vuba aha, intambara n’ibibi byose iteza bizavaho, kandi ntituzongera guhangayikishwa n’umutekano w’abantu bacu.”—Byavuzwe na Oleksandra, wo muri Ukraine.

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Abawe bapfuye bazabaho. . . . Mwa bari mu mukungugu mwe, nimukanguke, musakuze mwishimye.”—Yesaya 26:19.

AKAMARO K’AYO MAGAMBO: “Abagize umuryango wanjye hafi ya bose, bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko uyu murongo wo muri Bibiliya unyizeza ko nzongera kubabona. Ntegerezanyije amatsiko igihe bazaba bazutse, ndi kumwe na bo twishimye!”—Byavuzwe na Marie, wo mu Rwanda.

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho. . . . Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi. Bazishima cyane kuko bazaba bafite amahoro menshi.”—Zaburi 37:​10, 11.

AKAMARO K’AYO MAGAMBO: “Nubwo intambara yarangiye, akarengane n’abantu babi biracyariho. Ariko aya magambo yo muri Bibiliya yaramfashije cyane. Yanyijeje ko Yehova abona ibintu byose kandi ko yiyumvisha uko merewe. Atwizeza ko vuba aha, ibintu byose bibi bizavaho kandi tukabyibagirwa.”—Byavuzwe na Daler, wo muri Tajikisitani.

Abo bantu bavuzwe muri iyi gazeti, ni bamwe mu Bahamya ba Yehova babarirwa muri za miliyoni Bibiliya yafashije, bakumva bafite amahoro. Bikuyemo urwango rushingiye ku moko, ku gihugu bakomokamo cyangwa ku mico (Abefeso 4:​31, 32). Abahamya ba Yehova birinda kugira aho babogamira muri politike kandi ntibashobora kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo.—Yohana 18:36.

Nanone Abahamya ba Yehova barafashanya, kandi bagakundana nk’uko abagize umuryango babigenza (Yohana 13:35). Urugero, Oleksandra twigeze kuvuga, yahunganye na mukuru we bajya mu kindi gihugu. Yaravuze ati: “Tumaze kwambuka umupaka, twahise tubona Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu, baje kutwakira. Batwitayeho kandi badufasha kumenyera ubuzima bwo muri icyo gihugu twari duhungiyemo.”

Twifuza kugutumira mu materaniro yacu, aho twumvira ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga amahoro, tukamenya n’uko twakora ibivugwa muri Bibiliya. Nanone ushobora kujya ku rubuga rwacu rwa jw.org, ugashakisha aho amateraniro yacu abera hafi yawe, cyangwa ugasaba ko Umuhamya wa Yehova akwigisha Bibiliya ku buntu, akoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze