Ibibazo by’abasomyi
Ni ikihe ‘gitekerezo’ Yehova ari hafi gushyira mu mitima y’abami?
Mu Byahishuwe 17:16, 17 havuga ibirebana n’intangiriro y’umubabaro ukomeye hagira hati: “Ya mahembe 10 wabonye na ya nyamaswa y’inkazi bizanga iyo ndaya bitware ibyo ifite byose biyisige yambaye ubusa, birye inyama zayo kandi bizayitwika ishye ishireho. Ibyo biterwa n’uko Imana yashyize mu mutima w’abo bami igitekerezo cyo gukora ibyo ishaka. Abo bami bose bafite intego imwe yo guha ya nyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka.” Mu gihe cyashize ibitabo byacu byavugaga ko icyo “gitekerezo” Yehova azashyira mu mitima y’abo bami ari icyo kurimbura idini ry’ikinyoma.
Icyakora ni ngombwa ko duhindura uko twabyumvaga. ‘Igitekerezo’ Yehova azashyira mu mitima y’abo bami, ni icyo ‘guha inyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka.’ Kugira ngo dusobanukirwe uko ibivugwa muri ubwo buhanuzi bizaba, reka dusuzume ibibazo bikurikira.
Ni ibihe bintu by’ingenzi bivugwa muri ubwo buhanuzi? Havugwamo ‘indaya’ nanone yitwa “Babuloni ikomeye,” ikaba igereranya amadini yose y’ikinyoma. Hanavugwamo “inyamaswa y’inkazi itukura” igereranya Umuryango w’Abibumbye. Uwo muryango washinzwe bwa mbere mu mwaka wa 1919, ukaba waritwaga Umuryango w’Amahanga. Wari ugamije guharanira amahoro ku isi hose (Ibyah. 17:3-5). Nanone havugwamo ‘amahembe 10’ agereranya ubutegetsi bwose bushyigikira iyo nyamaswa y’inkazi.
Indaya n’inyamaswa y’inkazi itukura bikorana bite? Indaya “yicaye hejuru” y’iyo nyamaswa y’inkazi, bikaba bisobanura ko iyishyigikira kandi ikagerageza kuyiyobora.
Bizagendekera bite indaya? Inyamaswa y’inkazi hamwe n’amahembe 10 ayishyigikiye, “bizanga iyo ndaya” cyane, bitware ibyo yari ifite byose kandi byereke abantu bose ubugome bwayo. Hanyuma bizayirimbura, kandi ibyo bizaba bihuje n’ibyo Yehova yari yaravuze ko bigomba kuyibaho (Ibyah. 17:1; 18:8). Iryo ni ryo rizaba iherezo ry’amadini yose y’ikinyoma. Icyakora mbere y’uko ibyo biba, Yehova azatuma abami bakora ikintu kitari cyarigeze kibaho mu mateka y’ubutegetsi bw’abantu.
Yehova azatuma abami bakora iki? Azashyira mu mutima w’abategetsi bo muri iyi si bagereranywa n’amahembe 10 ‘igitekerezo cye.’ ‘Bazaha ya nyamaswa y’inkazi [itukura], ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka.’ Iyo nyamaswa y’inkazi igereranya Umuryango w’Abibumbye (Ibyah. 17:13). Tekereza icyo ibyo bisobanura. Ese abategetsi ni bo bazibwiriza guha iyo nyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka? Oya. Ubuhanuzi bugaragaza ko Imana ubwayo ari yo izatuma babikora. (Imig. 21:1; gereranya no muri Yesaya 44:28.) Ese bazayiha ubwo bubasha gahoro gahoro? Oya. Uko bigaragara ibyo bintu bizaba mu buryo butunguranye. Hanyuma iyo nyamaswa y’inkazi izaba yamaze guhabwa ububasha, izakora ibyo Yehova ashaka maze irimbure burundu amadini yose y’ikinyoma.
Ni iki dushobora kwitega? Ntidukwiriye kwitega ko ibinyamakuru ari byo bizatangaza ko abategetsi bari kugenda barushaho gushyigikira Umuryango w’Abibumbye. Dore icyo dushobora kwitega: Mu buryo butunguranye Yehova azatuma abami bose baha inyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka. Ibyo nibiba tuzamenya ko umubabaro ukomeye ugiye gutangira. Hagati aho, nimureke “dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge” kuko ibyo bintu bitunguranye biri hafi kuba.— 1 Tes. 5:6.