ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwex ingingo 33
  • Bakoreshe telefone rusange bigisha abantu Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bakoreshe telefone rusange bigisha abantu Bibiliya
  • Inkuru z’ibyabaye
  • Ibisa na byo
  • 4. Jya uba maso mu gihe ugiye muri resitora
    Nimukanguke!—2012
  • Gutanga Ubuhamya Kuri Telefoni mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • 2. Jya ubigirira isuku
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Inkuru z’ibyabaye
ijwex ingingo 33
Umusore urimo gukoresha telefone rusange yiga Bibiliya.

Bakoreshe telefone rusange bigisha abantu Bibiliya

Daiane ni Umuhamya wa Yehova utuye muri Burezili akaba n’umupayiniya w’igihe cyose. Umunsi umwe ubwo yari arimo kubwiriza akoresheje telefone, yavuganye n’umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito bashakanye kandi bashimishijwe n’ubutumwa yabagejejeho. Babwiye Daiane ko bagiye kwimukira mu gace ka kure ko mu cyaro, katagira amashanyarazi na interinete. Ikindi nanone muri ako gace nta Bahamya bahatuye. Kugira ngo bakomeze kuganira kuri Bibiliya na Daiane, bamuhaye nomero ya telefone rusange yo muri uwo mudugudu hanyuma bemeranya umunsi n’isaha bazajya baboneka bakaganira.

Igihe bavuganye kigeze, Daiane yahamagaye kuri ya telefone maze baramwitaba. Mu byumweru bibiri byakurikiyeho, baganiriye kuri Bibiliya inshuro zirenga eshatu, bakoresheje telefone.

Nyuma yaho, mushiki wacu yarahamagaraga ariko wa mugore n’umugabo we ntibafate telefone. Ariko Daiane ntiyacitse intege ahubwo yakomeje guhamagara kuri ya telefone rusange. Yahamagaraga inshuro eshatu buri cyumweru, kandi uwamwitabaga wese yaramubwirizaga. Ibyo byatumye Daiane atangira kwigana Bibiliya n’abantu benshi bo muri uwo mudugudu.

Umunsi umwe, ubwo Daiane n’umugabo we barimo bigisha Bibiliya umusore bakoreshe ya telefone rusange, hari umupasiteri wo muri uwo mudugudu wumvise ibyo baganiraga. Yegereye uwo musore kugira ngo yumve neza ibyo bamwigishaga. Hanyuma uwo mupasiteri yasabye ko yavugisha Daiane n’umugabo we. Yari yashimishijwe n’ibyo yumvise maze nawe abasaba ko bamwigisha Bibiliya.

Icyo gihe, Daiane n’umugabo we bigishaga Bibiliya abantu batandatu bakoresheje telefone rusange, muri bo harimo na wa mupasiteri. Bamwe mu bo bigishaga Bibiliya bakurikiraga amateraniro bakoresheje ya telefone bakoresha biga Bibiliya. Umwe mu bo bigishaga yakoze intebe abantu bazajya bicaraho, baje kwiga Bibiliya.

Daiane n’umugabo we bishimira cyane kuba barabonye uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’Ubwami mu mudugudu wa kure. Daiane yaravuze ati: “Yehova ashobora gukora ibishoboka byose maze ubutumwa bwiza bukagera kuri buri wese ndetse nubwo yaba atuye mu gace ka kure.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze