ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 23
  • Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo bamarira abaturanyi babo
  • “Si Ab’Isi”
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “S’Ab’Isi”
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Imana na Kayisari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 23
Abasirikare bari ku rugamba.

Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

Dore impamvu zituma Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara:

  1. Bumvira Imana. Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana ‘inkota zabo bari kuzazicuramo amasuka,’ kandi ko ‘batari kuzongera kwiga kurwana.’—Yesaya 2:4.

  2. Bumvira Yesu. Yesu yabwiye intumwa Petero ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:52). Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza ko abigishwa be batagombaga gufata intwaro ngo bajye kurwana.

    Abigishwa ba Yesu bumvira itegeko rye ryo ‘kutaba ab’isi,’ birinda kugira aho babogamira mu bya politiki (Yohana 17:16). Ntibajya mu myigaragambyo yamagana ibikorwa bya gisirikare, cyangwa ngo babangamire abashaka kuba abasirikare.

  3. Bakunda abandi. Yesu yategetse abigishwa be ‘gukundana’ (Yohana 13:34, 35). Ibyo byari gutuma baba umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, ugizwe n’abavandimwe badashobora kurwana n’abo bahuje ukwizera.—1 Yohana 3:10-12.

  4. Bigana urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Hari igitabo cyagize kiti “abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere ntibifatanyaga mu ntambara cyangwa ngo bakore imirimo ya gisirikare.” Ibyo babiterwaga n’uko “binyuranyije n’itegeko Yesu yatanze ryo gukundana no gukunda abanzi babo” (Encyclopedia of Religion and War).” Nanone kandi, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umudage witwa Peter Meinhold, yavuze ko abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bumvaga ko “umuntu adashobora kuba Umukristo ngo abe n’umusirikare.”

Icyo bamarira abaturanyi babo

Abahamya ba Yehova ni abaturage bafitiye akamaro abaturanyi babo, kandi ntibahungabanya umutekano w’ibihugu batuyemo. Imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, igaragaza impamvu twubaha ubutegetsi bwa leta:

  • ‘Mugandukire abategetsi bakuru.’—Abaroma 13:1.

  • “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Matayo 22:21.

Ku bw’ibyo, twumvira amategeko, tukishyura imisoro kandi tugakorana n’abategetsi mu gihe bihatira gukora icyatuma abaturage bamererwa neza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze