ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 62
  • Nakwirinda nte abambuza amahwemo bashaka ko turyamana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakwirinda nte abambuza amahwemo bashaka ko turyamana?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Nakora iki mu gihe hari umbuza amahwemo ashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Namenya iki ku bijyanye no gufatwa ku ngufu?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 62

Nakwirinda nte abambuza amahwemo bashaka ko turyamana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Suzuma izi nama z’ingirakamaro zishingiye ku bwenge buboneka muri Bibiliya:

  1. Jya uganira n’abo mukorana iby’akazi gusa. Jya wubaha abo mukorana kandi ubagaragarize akanyamuneza, ariko wirinde bwa bucuti bushobora gutuma bakwibeshyaho bakumva ko ushaka ko bakureshya.​—Matayo 10:16; Abakolosayi 4:6.

  2. Jya wambara neza. Kwambara imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina, bishobora gutuma bagufata uko utari. Bibiliya idutera inkunga yo kwambara mu buryo ‘bwiyubashye kandi bushyize mu gaciro.’​—1 Timoteyo 2:9.

  3. Jya uhitamo incuti neza. Niwifatanya n’abantu bakunda kugirana agakungu n’abo badahuje igitsina, abandi na bo bazagufata batyo. Ibyo ni na ko bizagenda niwifatanya n’abantu bemera kureshywa n’abashaka ko baryamana.​—Imigani 13:20.

  4. Irinde imvugo itameshe. Niba urimo uganira n’abantu, maze ukumva ikiganiro kijemo “imyifatire iteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu cyangwa amashyengo ateye isoni,” jya ubabwira ko wowe utabikunda (Abefeso 5:4).

  5. Irinde ibintu bishobora gutuma utezuka ku ntego wihaye. Urugero, niba nta mpamvu ifatika ihari, ntukagire uwo wemerera gusigarana na we ku kazi kandi amasaha y’akazi yarangiye.​—Imigani 22:3.

  6. Jya uvuga ukomeje kandi udaca ku ruhande. Niba hari umuntu ukubuza amahwemo ashaka ko muryamana, mubwire weruye ko ibyo akora utabishaka (1 Abakorinto 14:9). Urugero, ushobora kumubwira uti “gukomeza kunyitsiritaho numva bimbangamiye. Ndashaka ko ubihagarika.” Ushobora no kwandikira uwo muntu ukubuza amahwemo, uvuga ibyo yakoze, ingaruka byakugizeho n’icyo wumva gikwiriye gukorwa. Musobanurire neza ko ibyo ubiterwa n’imyemerere yawe hamwe n’amahame mbwirizamuco yo mu idini ryawe.​—1 Abatesalonike 4:3-5.

  7. Gisha inama. Niba uwo muntu akomeje kukuburabuza, bibwire incuti wizeye, mwene wanyu, uwo mukorana cyangwa undi muntu umenyereye gufasha abantu nkawe bibasirwa n’abashaka ko baryamana (Imigani 27:9). Abenshi bagiye bahumurizwa n’isengesho. Nubwo waba utarigeze usenga, ntugapfubye ihumure ushobora kubona riturutse kuri Yehova, we ‘Mana nyir’ihumure ryose.’​—2 Abakorinto 1:3.

Iyo mu kazi hari abantu nk’abo babuza abandi amahwemo, bibangamira abakozi babarirwa muri za miriyoni. Icyakora Bibiliya ishobora kudufasha kumenya uko twakwitwara.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze