ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 46
  • Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bangahe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bangahe?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mumenya mute umubare w’abayoboke banyu?
  • Ese kugira ngo umuntu abe Umuhamya wa Yehova, asabwa gutanga amafaranga?
  • Mumenya mute umubare w’ababwiriza?
  • Ese abantu bifatanya namwe ariko batabwiriza na bo murababara?
  • Kuki ibarura rikorwa na leta rigaragaza umubare uruta uwo mugaragaza?
  • Igiteranyo cyose 2024
    Raporo y’Isi Yose y’Abahamya ba Yehova y’Umwaka w’Umurimo wa 2024
  • Igiteranyo cyose 2015
    Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2016
  • Ibibazo by’abasomyi (2)
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uko Bibiliya yagufasha kubona ihumure mu mwaka wa 2024
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 46
Umuhamya wa Yehova abwiriza umugore

Ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bangahe?

Raporo ya 2024

Umubare w’Abahamya ba Yehova ku isi hose

9.043.460

Amatorero

118.767

Ibihugu Abahamya ba Yehova babwirizamo

240

Igiteranyo cyose 2024

Raporo y’ibihugu 2024

Mumenya mute umubare w’abayoboke banyu?

Tuvuga ko umuntu ari Umuhamya wa Yehova iyo abwiriza kandi agatanga raporo y’uko yifatanyije mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buri kwezi (Matayo 24:14). Nanone hakubiyemo ababatijwe n’ababwiriza ariko batarabatizwa.

Ese kugira ngo umuntu abe Umuhamya wa Yehova, asabwa gutanga amafaranga?

Oya. Kugira ngo umuntu abe Umuhamya cyangwa abone inshingano runaka mu muryango wacu, si ngombwa ko agira icyo atanga (Ibyakozwe 8:18-20). Nanone kandi, impano nyinshi zitangwa mu ibanga. Buri Muhamya atanga igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe ku bushake, akurikije imimerere arimo.—2 Abakorinto 9:7.

Mumenya mute umubare w’ababwiriza?

Buri kwezi, Abahamya batanga raporo y’umurimo wo kubwiriza mu matorero yabo. Iyo raporo bayitanga ku bushake.

Izo raporo zose zirakusanywa, zikohererezwa ibiro by’ishami. Ibiro by’ishami na byo byohereza raporo yabyo ku cyicaro gikuru cyacu, byaba bigenzura ibihugu byinshi bikohereza raporo ya buri gihugu.

Ku mpera za buri mwaka w’umurimo,a ni bwo bamenya umubare w’ababwiriza baba muri buri gihugu. Iyo mibare bayiteranyiriza hamwe kugira bamenye umubare w’Abahamya bari ku isi hose. Raporo za buri gihugu, zishyirwa ku rubuga rwacu ahanditse ngo “Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi.” Izo raporo zidutera inkunga nk’uko zateraga inkunga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.—Ibyakozwe 2:41; 4:4; 15:3.

Ese abantu bifatanya namwe ariko batabwiriza na bo murababara?

Nubwo abo bantu batabarirwa mu mubare w’Abahamya ba Yehova, ntibahezwa mu matorero yacu. Abenshi muri bo baza mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Kugira ngo tumenye umubare wabo, dufata umubare w’abateranye ku Rwibutso tugakuramo umubare w’Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 2024, abateranye ku Rwibutso bari 21.119. 442.

Hari benshi bataza mu materaniro yacu, ariko tukabigisha Bibiliya tubasanze mu ngo zabo. Mu mwaka wa 2024, buri kwezi twigishaga Bibiliya abantu 7.480.146, bamwe muri bo bakaba barigiraga icyarimwe ari benshi.

Kuki ibarura rikorwa na leta rigaragaza umubare uruta uwo mugaragaza?

Akenshi mu ibarura rikorwa na leta, babaza abantu idini barimo, ibyo babwiwe akaba ari byo byonyine bashingiraho imibare yabo. Urugero, Ikigo Gishinzwe Ibarura muri Amerika, cyavuze ko “iyo babajije abantu amadini babarizwamo, bashingira imibare yabo ku byo abo bantu bababwiye aho kwita ku bintu byemeza ibyo bavuga.” Ariko twebwe tuvuga ko umuntu ari Umuhamya wa Yehova iyo abwiriza kandi agatanga raporo y’uko yabwirije; ntitubara umuntu wese uvuga ko ari Umuhamya.

a Umwaka w’umurimo utangira tariki ya 1 Nzeri ukageza ku ya 31 Kanama z’undi mwaka. Urugero umwaka w’umurimo wa 2015 watangiye tariki ya 1 Nzeri 2014, ugeza ku itariki ya 31 Kanama 2015.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze