ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 37 p. 94-p. 95 par. 1
  • Yesu azura umuhungu w’umupfakazi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu azura umuhungu w’umupfakazi
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Yesu Amara Umupfakazi Agahinda
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ishobora kuzura abapfuye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yehova azatuzura mu bapfuye!
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • “Ntibishoboka!”
    Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 37 p. 94-p. 95 par. 1
Yesu n’intumwa ze bahura n’abantu bari bagiye guhamba umusore, nyina akaba yari umupfakazi

IGICE CYA 37

Yesu azura umuhungu w’umupfakazi

LUKA 7:11-17

  • UMUZUKO WABEREYE I NAYINI

Yesu amaze gukiza umugaragu w’umusirikare mukuru, yavuye i Kaperinawumu ajya mu mugi wa Nayini wari mu birometero bisaga 32 mu majyepfo y’uburengerazuba. Ntiyagiye wenyine. Yajyanye n’abigishwa be n’abandi bantu benshi. Birashoboka ko bageze hafi y’umugi wa Nayini bugiye kwira. Bahahuriye n’Abayahudi benshi bari bagiye guhamba. Bari bahetse umurambo w’umusore bagiye kuwuhamba hanze y’umugi.

Umuntu wari ufite agahinda kurusha abandi, ni nyina w’uwo musore. Yari umupfakazi, none umwana we w’ikinege yari yapfuye. Igihe umugabo we yapfaga, nibura yasigaranye n’uwo muhungu we yakundaga cyane. Tekereza ukuntu agomba kuba yari afitanye na we imishyikirano ya bugufi, bitewe n’uko ari we yari atezeho amakiriro. None na we yari apfuye. Ni nde bari basigaranye wari kubana na we kandi akamushyigikira?

Igihe Yesu yabonaga uwo mugore, akabona ukuntu yari mu mimerere ibabaje kandi afite agahinda kenshi, byamukoze ku mutima. Hanyuma, yamubwiye abigiranye impuhwe, ariko nanone mu buryo bumugarurira icyizere, ati “wikomeza kurira.” Ariko nanone yakoze ibirenze ibyo. Yegereye ikiriba bari batwayemo umurambo agikoraho (Luka 7:13, 14). Ibyo yakoze n’uko yabikoze, byatumye abantu bo mu mugi bari bagiye gushyingura bahita bahagarara. Bashobora kuba baribazaga bati “buriya ashatse kuvuga iki, kandi se agiye gukora iki?”

Yesu azura uwo musore akamusubiza nyina; imbaga y’abantu ibyitegereza itangaye

Bite se kuri abo bantu bari kumwe na Yesu muri urwo rugendo kandi bakaba bari baramubonye akora ibitangaza, akiza abantu indwara nyinshi? Bari batarigera babona Yesu azura umuntu wapfuye. Nubwo kera cyane hari abantu bari barigeze kuzuka, ese Yesu yashoboraga gukora igitangaza nk’icyo (1 Abami 17:17-​23; 2 Abami 4:32-​37)? Yesu yategetse uwo wari wapfuye ati “musore, byuka” (Luka 7:14)! Nuko uwo musore arabyuka, aricara atangira kuvuga. Yesu yamuhaye nyina wari watangaye kandi yasazwe n’ibyishimo. Ntiyari acyishwe n’irungu.

Igihe abantu babonaga ko uwo musore yongeye kuba muzima, bashingije utanga ubuzima ari we Yehova, bati “muri twe habonetse umuhanuzi ukomeye.” Abandi basobanukiwe icyo igitangaza Yesu yari amaze gukora cyasobanuraga, baravuga bati “Imana yitaye ku bwoko bwayo” (Luka 7:16). Inkuru ihereranye n’icyo gitangaza yahise yamamara mu gihugu hose no mu mugi Yesu yavukiyemo wa Nazareti uri mu birometero 10 uturutse aho icyo gitangaza cyabereye. Nanone iyo nkuru yageze mu majyepfo muri Yudaya.

Yohana Umubatiza yari akiri mu nzu y’imbohe, kandi yashakaga kumenya byinshi ku bihereranye n’imirimo Yesu yashoboraga gukora. Abigishwa ba Yohana bamubwiye ibihereranye n’ibyo bitangaza. Yabyifashemo ate?

  • Byagenze bite igihe Yesu yendaga kugera i Nayini?

  • Ibyo Yesu yabonye byatumye yumva ameze ate, kandi se yakoze iki?

  • Abantu bitabiriye bate igitangaza cya Yesu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze