ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 39 p. 98-p. 99 par. 7
  • Abatitabira ubutumwa bwiza bazabona ishyano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abatitabira ubutumwa bwiza bazabona ishyano
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Abibone n’Abicisha Bugufi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Matayo 11:28-30—“Nimuze munsange ndabaruhura”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Umuti ufatika wo kwigobotora imihangayiko
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • ‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 39 p. 98-p. 99 par. 7
Umwana uri mu isoko arimo avuza umwirongi ariko abandi bana banze kubyina

IGICE CYA 39

Abatitabira ubutumwa bwiza bazabona ishyano

MATAYO 11:16-30 LUKA 7:31-35

  • YESU AGAYA IMIGI IMWE N’IMWE

  • ATANGA IHUMURE KANDI AKARUHURA ABANTU

Yesu yubahaga cyane Yohana Umubatiza; ariko se abantu benshi babonaga bate Yohana? Yesu yaravuze ati ‘ab’iki gihe bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo, bati “twabavugirije umwironge ntimwabyina; twaboroze ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.” ’​—Matayo 11:16, 17.

Yesu yashakaga kuvuga iki? Yabisobanuye agira ati ‘Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati “afite umudayimoni.” Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa, na bwo abantu baravuga bati “dore uwo munyandanini n’umunywi wa divayi, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha” ’ (Matayo 11:18, 19). Ku ruhande rumwe, Yohana yabagaho mu buzima bworoheje ari Umunaziri, ndetse akirinda kunywa divayi, nyamara abo mu gihe cye bavuze ko afite umudayimoni (Kubara 6:2, 3; Luka 1:15). Ku rundi ruhande, Yesu we yabagaho nk’abandi bantu. Yararyaga kandi akanywa mu buryo bushyize mu gaciro, ariko bamushinje ko arenza urugero. Bisa naho gushimisha abantu bidashoboka.

Yesu yagereranyije abantu bo mu gihe cye n’abana bato bari mu isoko banga kubyina igihe abandi barimo babavugiriza umwironge, cyangwa bakanga kurira mu gihe bagenzi babo baboroga. Yaravuze ati “nyamara ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Matayo 11:16, 19). Koko rero, “imirimo” Yohana na Yesu bakoraga, ihamya ko ibyo baregwaga ari ibinyoma.

Yesu amaze kugaragaza ko abantu bo mu gihe cye batitabiraga ubutumwa bwiza, yakomeje agaya imigi itatu yakoreyemo ibitangaza byinshi, ari yo Korazini, Betsayida na Kaperinawumu. Yesu yavuze ko iyo aza kuba yarakoreye ibyo bitangaza mu migi y’i Foyinike ya Tiro na Sidoni, abo muri iyo migi baba barihannye. Nanone yavuze umugi wa Kaperinawumu aho yamaze igihe runaka akorera umurimo we. Abantu baho na bo ntibitabiriye ubutumwa bwiza. Yesu yabwiye abo muri uwo mugi ati “ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.”​—Matayo 11:24.

Hanyuma Yesu yashingije Se, wahishe ukuri ko mu buryo bw’umwuka kw’agaciro kenshi “abanyabwenge n’abahanga,” akaguhishurira aboroheje, bameze nk’abana bato (Matayo 11:25). Abantu bameze nk’abo yabatumiye mu buryo bushishikaje agira ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”​—Matayo 11:28-​30.

Yesu yaruhuye abantu ate? Abayobozi b’amadini bikorezaga abantu imitwaro y’imigenzo yabashyiraga mu bubata, urugero nk’amategeko yakagatizaga yagengaga Isabato. Ariko Yesu yabaruhuye abigisha ukuri ku byerekeye Imana, ababatura kuri iyo migenzo yanduye. Nanone yagaragaje uko abantu bumvaga batsikamiwe n’abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abumvaga baremerewe n’ibyaha babona ihumure. Koko rero, Yesu yabagaragarije ukuntu bashoboraga kubabarirwa ibyaha byabo n’ukuntu bashoboraga kubana amahoro n’Imana.

Abantu bose bemera uwo mugogo wa Yesu utaruhije bashobora kwiyegurira Imana bagakorera Data wo mu ijuru ugira impuhwe n’imbabazi. Ibyo ntibituma bikorera umutwaro uremereye kubera ko amategeko y’Imana atari umutwaro.​—1 Yohana 5:3.

  • Ni mu buhe buryo abantu bo mu gihe cya Yesu bari bameze nk’abana?

  • Ni iki cyatumye Yesu asingiza Se wo mu ijuru?

  • Abantu bari baremerewe bate, kandi se Yesu yabahumurije ate?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze