ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 65 p. 154-p. 155 par. 3
  • Yigisha ubwo yari mu nzira ajya i Yerusalemu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yigisha ubwo yari mu nzira ajya i Yerusalemu
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ajya i Yerusalemu Rwihishwa
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • “Igihe cye cyari kitarasohora”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Iminsi Mikuru y’Ingenzi mu Mateka y’Isirayeli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Genda utangaze Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 65 p. 154-p. 155 par. 3
Yesu hamwe n’abigishwa be bari mu nzira bajya i Yerusalemu

IGICE CYA 65

Yigisha ubwo yari mu nzira ajya i Yerusalemu

MATAYO 8:19-22 LUKA 9:51-62 YOHANA 7:2-10

  • UKO ABAVANDIMWE BA YESU BAMUBONAGA

  • UMURIMO W’UBWAMI NI UW’INGENZI MU RUGERO RUNGANA IKI?

Yesu yari amaze igihe runaka akorera ibikorwa bye hafi ya byose i Galilaya, kuko ari ho yari yarabonye abantu benshi bitabiraga ubutumwa kurusha i Yudaya. Nanone igihe yari i Yerusalemu agakiza umuntu ku isabato, ‘Abayahudi bashatse kumwica.’​—Yohana 5:18; 7:1.

Hari ku muhindo wo mu mwaka wa 32 kandi Umunsi Mukuru w’Ingando wari wegereje. Uwo munsi mukuru wizihizwaga mu minsi irindwi, ku munsi wa munani hakaba iteraniro ryera. Uwo munsi mukuru wasozaga umwaka w’ihinga kandi cyabaga ari igihe cyo kwishima cyane no gushimira Imana.

Yesu ari kumwe n’abigishwa be Yakobo na Yohana

Bene nyina ba Yesu ari bo Yakobo, Simoni, Yozefu na Yuda, baramubwiye bati “va hano ujye i Yudaya.” Yerusalemu yari ihuriro ry’ibikorwa by’idini mu gihugu cyose. Mu gihe cy’iminsi mikuru itatu yabaga buri mwaka, uwo mugi wabaga wuzuye abantu. Bene nyina baramubwiye bati “nta muntu ushaka kumenyekana hose ukorera ibintu mu ibanga. Ubwo ukora ibyo, iyereke isi.”​—Yohana 7:3, 4.

Mu by’ukuri, abo bene nyina bane ‘ntibizeraga’ ko ari Mesiya. Icyakora bifuzaga ko yereka abantu bari mu munsi mukuru ibitangaza. Ariko kandi, Yesu yari azi ko ibyo byarimo akaga. Ni yo mpamvu yababwiye ati “isi nta mpamvu ifite yo kubanga, ariko jye iranyanga kuko mpamya ko ibikorwa byayo ari bibi. Mwebwe nimujye mu minsi mikuru. Jye sinjya muri iyo minsi mikuru nonaha kuko igihe cyanjye kitaragera neza.”​—Yohana 7:5-8.

Hashize iminsi mike bene nyina ba Yesu bajyanye n’abandi bagenzi, Yesu n’abigishwa be na bo bagiyeyo rwihishwa. Banyuze inzira ya bugufi yacaga muri Samariya, aho kunyura mu nzira y’igihogere yari hafi y’uruzi rwa Yorodani. Kubera ko Yesu n’abigishwa be bari gukenera icumbi i Samariya, yohereje integuza. Abantu bo mu mudugudu umwe banze kwakira Yesu n’abigishwa be cyangwa kubacumbikira bitewe n’uko Yesu yari agiye i Yerusalemu mu munsi mukuru w’Abayahudi. Yakobo na Yohana baramubajije bati “Mwami, urashaka ko tubwira umuriro ngo umanuke uve mu ijuru ubarimbure” (Luka 9:54)? Yesu yarabacyashye kubera ibyo bintu bari bavuze, hanyuma bakomeza urugendo.

Mu gihe bari mu nzira, umwanditsi yabwiye Yesu ati “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.” Ariko Yesu aramubwira ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya” (Matayo 8:19, 20). Yesu yagaragazaga ko uwo mwanditsi yari guhura n’ingorane mu gihe yari kuba abaye umwigishwa we. Kandi uko bigaragara uwo mwanditsi ashobora kuba yari umwibone cyane ku buryo atashoboraga kwemera ubuzima nk’ubwo. Bityo, buri wese muri twe ashobora kwibaza ati “ni mu rugero rungana iki nifuza kuba umwigishwa wa Yesu?”

1. Ingunzu iri mu isenga; 2. Inyoni iri mu cyare

Hanyuma, Yesu yabwiye undi muntu ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo muntu aramubwira ati “nyemerera mbanze njye guhamba data.” Ariko kubera ko Yesu yari amuzi, yaramubwiye ati “reka abapfuye bahambe abapfu babo, naho wowe genda wamamaze hose ubwami bw’Imana” (Luka 9:59, 60). Uko bigaragara se yari atarapfa. Iyo aza kuba yapfuye, umuhungu we ntiyari kuba ari aho aganira na Yesu. Uwo muntu ntiyari yiteguye gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.

Bakiri mu nzira bajya i Yerusalemu, haje undi muntu aramubwira ati “Mwami, nzagukurikira; ariko nyemerera mbanze njye gusezera ku bo mu rugo rwanjye.” Yesu yaramushubije ati “nta muntu ufashe isuka ureba ibintu yasize inyuma ukwiriye ubwami bw’Imana.”​—Luka 9:61, 62.

Abantu bose bashaka kuba abigishwa nyakuri ba Yesu bagomba guhanga amaso umurimo w’Ubwami. Iyo umuhinzi atakomezaga kureba imbere, ntiyashoboraga guca imirongo igororotse. Aramutse arambitse isuka hasi kugira ngo arebe ibiri inyuma, umurimo akorera mu murima wadindira. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wese ureba ibyo yasize muri iyi si ishaje ashobora kugwa akava mu nzira igana mu buzima bw’iteka.

  • Bene nyina ba Yesu bane bamubonaga bate?

  • Kuki Abasamariya banze gucumbikira Yesu, kandi se Yakobo na Yohana bashatse gukora iki?

  • Ni ibihe biganiro bitatu Yesu yagiranye n’abantu mu nzira, kandi se yatsindagirije ate ko ari ngombwa kwigomwa mu murimo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze