IGICE CYA 6
Abantu umunani bararokotse
Nowa n’umuryango we binjiye mu bwato, n’inyamaswa zinjiramo. Yehova yakinze urugi rw’ubwato, maze imvura itangira kugwa. Haguye imvura nyinshi cyane, ku buryo ubwato bwatangiye kureremba hejuru y’amazi. Amazi yaje kuba menshi atwikira isi yose. Abantu babi batari mu bwato bose barapfuye. Ariko Nowa n’umuryango we bari bibereye mu bwato, bameze neza. Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu bari bishimye bitewe n’uko bumviye Yehova?
Imvura yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 igwa, maze irahita. Hanyuma amazi yatangiye gukama buhoro buhoro. Ubwo bwato bwaje guhagarara ku misozi. Icyakora, Nowa n’umuryango we ntibahise basohoka mu bwato, kuko amazi yari akiri menshi cyane.
Amazi yatangiye gukama gahoro gahoro. Nowa n’umuryango we bari bamaze umwaka urenga mu bwato. Hanyuma Yehova yarababwiye ngo basohoke. Isi yari imeze nk’aho ari nshya. Kubera ko bari bashimishijwe cyane n’uko Yehova yabarinze, bamutambiye igitambo bamushimira.
Yehova yishimiye icyo gitambo. Yabasezeranyije ko atazongera kurimbura ibiri mu isi byose akoresheje umwuzure. Yashyize umukororombya mu kirere ku nshuro ya mbere, kugira ngo ube ikimenyetso cy’iryo sezerano. Ese wigeze ubona umukororombya?
Hanyuma Yehova yarababwiye ngo babyare abana buzure isi.
‘Nowa yinjiye mu bwato. Abantu ntibitaye ku byari biri kuba kugeza ubwo Umwuzure waje ukabatwara bose.’—Matayo 24:38, 39