IGICE CYA 4
Yararakaye yica umuntu
Adamu na Eva bamaze kuva mu busitani bwa Edeni, babyaye abana benshi. Umwana wabo wa mbere witwaga Kayini, yabaye umuhinzi. Uwa kabiri witwaga Abeli, yabaye umworozi.
Umunsi umwe, Kayini na Abeli batuye Yehova amaturo. Ese ituro uzi icyo ari cyo? Ituro ni impano iba yihariye. Yehova yashimishijwe n’ituro rya Abeli ariko ntiyashimishwa n’irya Kayini. Ibyo byatumye Kayini arakara cyane. Yehova yagiriye inama Kayini, amubwira ko ubwo burakari bwari gutuma akora ikintu kibi. Ariko Kayini yanze kumva.
Kayini yabwiye Abeli ati: “Ngwino tujyane mu murima.” Igihe bariyo bonyine, Kayini yakubise murumuna we aramwica. Yehova yakoze iki? Yahannye Kayini, aramwirukana, ajya kuba kure cyane y’umuryango we. Ntiyari yemerewe kugaruka iwabo.
Ese hari icyo ibyo bitwigisha? Iyo ibintu bitagenze nk’uko twabishakaga, dushobora kumva dutangiye kurakara. Ariko mu gihe twumvise ubwo burakari burimo bwiyongera, cyangwa abandi bakabibona bakabitubwira, tugomba guhita tubwikuramo, mbere y’uko butuma dukora ibintu bibi.
Yehova azakomeza kwibuka Abeli kubera ko yakoraga ibyiza kandi akamukunda. Imana nimara guhindura isi paradizo, izamuzura.
‘Banza ukemure ikibazo ufitanye na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.’—Matayo 5:24