ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ese abantu babanje gutura muri Edeni?
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Mutarama
    • Ese abantu babanje gutura muri Edeni?

      TEKEREZA uri mu busitani, nta bintu bikurangaza, kandi nta rusaku wumva rutewe n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukunda kumvikana mu migi. Ubwo busitani ni bugari kandi nta gihungabanya umutuzo wabwo. Ikiruta byose, nta mihangayiko ufite, ufite ubuzima buzira umuze kandi nta ho ubabara. Ubu witeguye kwishimira ibyiza bitatse ubwo busitani.

      Ubanje kwitegereza amabara meza cyane y’indabyo, maze witegereza amazi meza asuma, hanyuma urahindukira witegereza ukuntu akazuba karasa ku byatsi no ku mababi menshi y’ibiti atohagiye, mu gihe ahandi hari agacucu. Noneho utangiye kumva akayaga gahehereye kaguhuhaho, ari na ko wishimira impumuro nziza yatamye hirya no hino. Urimo urumva umuyaga uhuha ku mababi, urusaku rw’amazi yikubita ku bitare, uturirimbo tw’inyoni n’udukoko tuduhira. Ese iyo utekereje ahantu nk’aho, ntiwumva wifuje kuhaba?

      Abantu bo hirya no hino ku isi, bemera ko abantu babanje gutura ahantu hameze hatyo. Hashize imyaka ibarirwa mu magana, abayoboke b’idini ry’Abayahudi, abo mu madini yiyita aya gikristo n’Abisilamu bigishwa ibirebana n’ubusitani bwa Edeni, aho Imana yatuje Adamu na Eva. Bibiliya igaragaza ko babagaho mu mahoro kandi bafite umunezero. Babanaga mu mahoro, bakabana amahoro n’inyamaswa, kandi bari bafitanye imishyikirano myiza n’Imana yari yarabagiriye neza ikabaha ibyiringiro byo kuzabaho iteka, batuye aho hantu heza cyane.—Intangiriro 2:15-24.

      Abahindu na bo bafite inyigisho yihariye ivuga ibirebana na paradizo yabayeho kera. Ababuda bizera ko abayobozi bakomeye b’idini ryabo bagiye babaho mu bihe byiza cyane, igihe isi yari imeze nka paradizo. Nanone kandi, amadini menshi yo muri Afurika yigisha inkuru zifite aho zihuriye n’inkuru ivuga ibya Adamu na Eva.

      Igitekerezo cy’uko habayeho paradizo cyakwirakwiriye mu madini no mu mico gakondo y’abantu. Hari umwanditsi wavuze ati “abantu bo mu mico myinshi bizera ko kera habayeho paradizo yarangwaga n’ubutungane, umudendezo, amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Nta gahato, imihangayiko cyangwa amakimbirane byaharangwaga. . . . Iyo myizerere yatumye abantu muri rusange bumva bakumbuye cyane iyo paradizo batakaje ariko batigeze bibagirwa, kandi bakaba bifuza cyane ko yakongera kubaho.”

      Ese aho izo nkuru zose n’imigenzo ntibyaba bikomoka ahantu hamwe? Ese kuba “abantu muri rusange” bemera paradizo, ntibyaba byaratewe n’uko hari ikintu nyakuri cyabayeho bazirikana mu bwenge bwabo? Ese koko kera cyane habayeho ubusitani bwa Edeni? Ese Adamu na Eva babayeho koko?

      Abemeragato bahakana icyo gitekerezo. Muri iki gihe kirangwa n’iterambere mu bya siyansi, abantu benshi bumva ko inkuru nk’izo ari impimbano cyangwa ko ari imigani. Ikibabaje ni uko abantu batemera Imana, atari bo bahakana izo nkuru bonyine. Abayobozi benshi b’amadini bakwirakwiza igitekerezo cy’uko ubusitani bwa Edeni butabayeho. Bavuga ko aho hantu hatigeze habaho, kandi ko iyo nkuru ari ikigereranyo, ko ari impimbano cyangwa umugani.

      Ni iby’ukuri ko muri Bibiliya harimo imigani. Yewe na Yesu ubwe yaciye imwe muri iyo migani izwi cyane. Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko ibivugwa mu nkuru ivuga ibya Edeni atari umugani, ahubwo ko rwose byabayeho mu mateka. Ubundi se ibivugwamo biramutse bitarabayeho, twakwizera dute izindi nkuru zivugwa muri Bibiliya? Nimucyo dusuzume impamvu hari bamwe bashidikanya ku nkuru ivuga iby’ubusitani bwa Edeni, maze turebe niba impamvu batanga zifite ishingiro. Hanyuma turi busuzume impamvu buri wese muri twe yagombye gushishikazwa n’iyo nkuru.

  • Ese ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Mutarama
    • Ese ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?

      ESE waba uzi inkuru ivuga ibya Adamu na Eva n’ubusitani bwa Edeni? Iyo nkuru izwi n’abantu bo hirya no hino ku isi. Ese ushobora kuyisomera? Uri buyisange mu Ntangiriro 1:26–3:24. Dore ibivugwa muri iyo nkuru muri make:

      Yehova Imanaa yaremye umuntu mu mukungugu, amwita Adamu, maze amutuza mu busitani bwari mu gace kitwaga Edeni. Imana ni yo ubwayo yamejeje ubwo busitani. Bwari ubusitani bunese, burimo ibiti byinshi byera imbuto kandi byiza cyane. Hagati muri ubwo busitani, hari “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi.” Imana yabujije abantu kurya kuri icyo giti, ibabwira ko nibatumvira iryo tegeko bazapfa. Amaherezo, Yehova yaremeye Adamu umufasha, ni ukuvuga umugore we Eva, amurema amuvanye mu rubavu rwa Adamu. Imana yabahaye akazi ko kwita kuri ubwo busitani, kandi ibasaba kororoka bakuzura isi.

      Igihe Eva yari wenyine, inzoka yaramuvugishije iramushuka ngo arye ku mbuto z’igiti cyari cyarabuzanyijwe. Iyo nzoka yihandagaje ivuga ko Imana yamubeshye, kandi ikamuvutsa ikintu cyiza cyari gutuma amera nk’Imana. Eva yemeye gushukwa, maze arya ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe. Adamu yaje kwifatanya na we mu gusuzugura Imana. Ibyo byatumye Yehova acira urubanza Adamu, Eva n’inzoka. Abantu bamaze kwirukanwa muri ubwo busitani bwa paradizo, abamarayika bafunze inzira yinjiragamo.

      Abahanga mu mateka, intiti n’abandi banyabwenge, bemeraga ko inkuru iboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro ari ukuri, kandi ko amateka agaragaza ko ibivugwamo byabayeho. Nyamara, muri iki gihe hari abantu benshi bashidikanya kuri iyo nkuru. Ariko se bashingira ku ki bashidikanya ku birebana n’inkuru yo mu Ntangiriro, ivuga ibya Adamu na Eva hamwe n’ubusitani bwa Edeni? Reka dusuzume ibintu bine bakunze guhakana.

      1. Ese ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?

      Kuki abantu babishidikanyaho? Birashoboka ko byatewe na filozofiya z’abantu. Abahanga mu bya tewolojiya bamaze ibinyejana byinshi bakeka ko ubwo busitani Imana yashyizeho, bwari bukiri ahantu runaka. Icyakora, amadini yiyita aya gikristo yayobejwe n’abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki, urugero nka Platon na Aristote, bizeraga ko nta kintu cyo ku isi gishobora gutungana. Bumvaga ko ubutungane buba mu ijuru honyine. Ibyo byatumye abahanga mu bya tewolojiya batekereza ko Paradizo ya mbere yari hafi y’ijuru.b Abandi bo bavuze ko ubwo busitani bwari ku gasongero k’umusozi muremure cyane, hejuru y’uyu mubumbe wacu wangiritse. Hari n’abandi bavuze ko bwari ku Mpera y’isi ya Ruguru cyangwa ku Mpera y’Epfo. Hari n’abavuze ko bwari ku kwezi cyangwa hafi yako. Ntibitangaje rero kuba abantu baratangiye kubona ibya paradizo nk’aho ari inkuru y’impimbano. Zimwe mu ntiti zo muri iki gihe zumva ko gushaka kumenya aho Edeni yari iri ari ubupfapfa, kuko aho hantu hatigeze habaho.

      Icyakora, ibyo binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubusitani bwa Edeni. Mu Ntangiriro 2:8-14, hagaragaza ibintu byihariye byarangaga aho hantu. Havuga ko ubwo busitani bwari buherereye iburasirazuba bw’akarere kitwaga Edeni. Bwuhirwaga n’uruzi rwaje kwigabanyamo inzuzi enye. Iyo mirongo igaragaza izina rya buri ruzi n’ibyarurangaga muri make. Ibyo bisobanuro byashishikaje abahanga, abenshi muri bo bakaba barasuzumye ayo magambo yo muri Bibiliya kugira ngo barebe ko yabafasha kumenya aho ubwo busitani bwa kera buherereye. Icyakora bageze ku myanzuro myinshi kandi ivuguruzanya. Ese ibyo bishatse kuvuga ko inkuru igaragaza imiterere ya Edeni, ubusitani bwaho n’inzuzi zaho ari ikinyoma cyangwa ko ibivugwamo bitabayeho?

      Zirikana ibi bikurikira: hashize imyaka igera ku 6.000 ibiri mu nkuru ivuga ibyo mu busitani bwa Edeni bibaye. Byanditswe na Mose ushobora kuba yarifashishije inkuru zavuzwe n’abantu cyangwa izindi nyandiko zanditswe mbere yaho. Ariko kandi, uzirikane ko Mose yabyanditse hashize imyaka igera hafi ku 2.500 bibaye. Ubwo rero, inkuru ivuga ibya Edeni yari isigaye ari amateka. Ese ahari ibyo bimenyetso byayirangaga, ntibyaba byaragiye bihinduka uko ibinyejana byagiye bihita? Ubusanzwe, imiterere y’isi igenda ihinduka. Uretse n’ibyo, akarere ubusitani bwa Edeni bwari buherereyemo karangwa n’imitingito, ku buryo 17 ku ijana by’imitingito ikaze yo ku isi ari ho ibera. Ku bw’ibyo, birumvikana ko imiterere y’utwo turere igenda ihinduka. Nanone kandi, Umwuzure wo mu gihe cya Nowa ushobora kuba waratumye aho hantu hahinduka mu buryo twe tudashobora kumenya.c

      Icyakora hari ibintu bike tuzi neza: inkuru yo mu Ntangiriro ivuga ko ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko. Inzuzi ebyiri muri enye zivugwa muri iyo nkuru ari zo Ufurate na Tigre cyangwa Hidekelu ziracyariho, kandi amwe mu masoko y’izo nzuzi aregeranye cyane. Iyo nkuru inagaragaza amazina y’ibihugu iyo migezi yanyuragamo, kandi ikagaragaza umutungo kamere warangwaga muri ako karere. Ku Bisirayeli ba kera ari na bo basomye iyo nkuru bwa mbere, ibivugwamo ni ibintu bari basanzwe bazi.

      Ese imigani y’imihimbano n’imigani irimo amakabyankuru ni uko iba imeze? Cyangwa yo yirinda kugira icyo ivuga ku bintu abantu baba bashobora kunyomoza? Imigani y’imihimbano ibimburirwa n’amagambo agira ati “kera habayeho.” Nyamara inkuru z’amateka zo zivuga ibintu bifatika, nk’uko bimeze ku nkuru ivuga ibyabaye muri Edeni.

      2. Ese koko Imana yaremye Adamu imukuye mu mukungugu, naho Eva imukura mu rubavu rwa Adamu?

      Siyansi yo muri iki gihe yemeza ko umubiri w’umuntu ugizwe n’ibintu bitandukanye, urugero nka idorojeni, ogisijeni na karuboni, kandi ibyo byose bikaba bishobora kuboneka mu butaka. Ariko se byagenze bite kugira ibyo bintu bihurizwe hamwe, maze bihinduke ikinyabuzima?

      Abahanga mu bya siyansi benshi bavuga ko ubuzima bwibeshejeho, bugatangirira ku binyabuzima byoroheje cyane byagiye bikura buhoro buhoro mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za miriyoni, hanyuma bikavamo ibinyabuzima bihambaye. Icyakora ijambo ngo “byoroheje” rishobora kuyobya abantu, kuko ibinyabuzima byose, yewe n’ibinyabuzima bito cyane bitaboneshwa amaso bigizwe n’ingirabuzimafatizo imwe, biba bihambaye cyane. Nta kintu na kimwe kigaragaza ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka, kandi nta n’igishobora kuzabaho. Ibinyuranye n’ibyo, ibinyabuzima byose bitanga gihamya idashidikanywaho ko byahanzwe n’Umuremyi ufite ubwenge buruta kure cyane ubwacu.d—Abaroma 1:20.

      Tekereza urimo wumva amajwi y’urwunge, cyangwa witegerezanya amatsiko igishushanyo cyiza cyane, cyangwa se igikoresho cy’ikoranabuhanga. Ese ubwo wavuga ko ibyo bintu byibeshejeho? Birumvikana ko bidashoboka! Nyamara umubiri w’umuntu urahambaye cyane, ni mwiza kandi ukoranywe ubuhanga, ku buryo utawugereranya n’ibintu nk’ibyo. Ubwo se uwo mubiri wari kubaho ute nta wuwuremye? Uretse n’ibyo, inkuru yo mu Ntangiriro isobanura ko mu binyabuzima byose byo ku isi, abantu ari bo bonyine baremwe mu ishusho y’Imana (Intangiriro 1:26). Birakwiriye rero kuba abantu ari bo bonyine kuri iyi si bagira icyifuzo cyo guhanga ibintu, ku buryo hari n’igihe bakora ibihangano bihambaye by’umuzika, by’ubugeni n’iby’ikoranabuhanga. Ese hari uwagombye gutangazwa n’uko Imana irema ibintu bihambaye cyane kurusha ibyo dushobora guhanga?

      Naho se ku birebana no kuba Imana yararemye umugore imukuye mu rubavu rw’umugabo, ubwo koko ikigoye ni iki?e Imana yashoboraga gukoresha ubundi buryo, ariko ubwo buryo yakoresheje irema umugore bwo bwari bufite ibisobanuro byimbitse. Yashakaga ko umugabo n’umugore bashyingiranwa, bakunga ubumwe ku buryo baba nk’“umubiri umwe” (Intangiriro 2:24). Ese kuba umugabo n’umugore bashobora kuzuzanya, bakagirana ubumwe bukomeye kandi bubagirira akamaro bombi, si gihamya ikomeye igaragaza ko hariho Umuremyi wuje urukundo kandi w’umunyabwenge?

      Byongeye kandi, abahanga mu birebana n’iyororoka bo muri iki gihe bemera ko abantu bose bashobora kuba barakomotse ku mugabo umwe n’umugore umwe. None se ubwo koko, birakwiriye kuvuga ko ibiri mu gitabo cy’Intangiriro bidahuje n’ukuri?

      3. Igiti cy’ubumenyi n’igiti cy’ubuzima bishobora kuba bitarabayeho.

      Mu by’ukuri, inkuru yo mu Ntangiriro ntiyigisha ko ibyo biti byari bifite ubushobozi bwihariye cyangwa ndengakamere. Ahubwo byari ibiti nyabiti Yehova yaremye, ariko bifite ikindi kintu bigereranya.

      Ese abantu bo ntibajya bakora ibintu nk’ibyo? Urugero, iyo abantu basabwe kubaha ibendera ry’igihugu cyabo, bose basobanukirwa ko bagombye kubaha ibendera ryabo bakarifata nk’ikirango cy’igihugu, aho kurifata nk’umwenda usanzwe. Abami batandukanye na bo bagiye bakoresha inkoni y’ubwami n’ikamba nk’ikimenyetso kigaragaza ko bafite ubutware bw’ikirenga mu bwami bwabo.

      None se ibyo biti byombi byagereranyaga iki? Abantu babitanzeho ibitekerezo byinshi. Ariko nubwo igisubizo cy’icyo kibazo cyoroshye, gifite ibisobanuro byimbitse. Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi cyagereranyaga uburenganzira bwihariwe n’Imana yonyine bwo kumenya icyiza n’ikibi (Yeremiya 10:23). Ntibitangaje rero kuba kurya kuri icyo giti nta burenganzira byari icyaha! Ku rundi ruhande, igiti cy’ubuzima cyagereranyaga impano y’ubuzima bw’iteka dushobora guhabwa n’Imana yonyine.—Abaroma 6:23.

      4. Kuba inzoka yaravuze bigaragaza ko iyo nkuru ishobora kuba ari impimbano.

      Ni iby’ukuri ko icyo kintu kivugwa mu nkuru yo mu gitabo cy’Intangiriro gishobora guteza urujijo, cyane cyane turamutse tutitaye ku bivugwa mu bindi bitabo byo muri Bibiliya. Icyakora, Ibyanditswe bigenda bisobanura iryo yobera rishishikaje.

      Ni iki cyatumye iyo nzoka isa nk’aho ivuga? Hari ibindi bintu Abisirayeli ba kera bari bazi byabafashije gusobanukirwa neza kurushaho ibyo iyo nzoka yakoze. Urugero, bari bazi ko nubwo inyamaswa zitavuga, ikiremwa cy’umwuka gishobora gutuma inyamaswa isa n’aho ivuga. Nanone, Mose yanditse inkuru ivuga ibirebana na Balamu. Iyo nkuru igaragaza ko Imana yohereje umumarayika kugira ngo atume indogobe ya Balamu ivuga nk’umuntu.—Kubara 22:26-31; 2 Petero 2:15, 16.

      Ese ibindi biremwa by’umwuka, hakubiyemo n’abanzi b’Imana, bishobora gukora ibitangaza? Mose yari yariboneye abatambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa bakora bimwe mu bitangaza Imana na yo yari yakoze, urugero nko guhindura inkoni ku buryo imera nk’inzoka. Nta handi ubushobozi bwo gukora ibitangaza nk’ibyo bwari guturuka, uretse ku banzi b’Imana baba mu buturo bw’imyuka.—Kuva 7:8-12.

      Nanone, Mose ni we wahumekewe kugira ngo yandike igitabo cya Yobu. Icyo gitabo kitwigisha byinshi ku birebana n’umwanzi mukuru w’Imana ari we Satani, washidikanyije nkana ku budahemuka bw’abagaragu ba Yehova bose (Yobu 1:6-11; 2:4, 5). Ese Abisirayeli ba kera baba baratekereje ko Satani ari we wakoresheje inzoka muri Edeni, agatuma isa n’aho ivuga, bityo agashuka Eva ntakomeze kubera Imana indahemuka? Ibyo birashoboka.

      Ese Satani ni we wavugishaga inzoka? Hashize igihe, Yesu yavuze ko Satani ari “umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Ese ntibyaba bihuje n’ubwenge kuvuga ko “se w’ibinyoma” ari we wabeshye bwa mbere? Ikinyoma cya mbere kiboneka mu magambo inzoka yabwiye Eva. Inzoka yavuguruje Imana yari yahaye abantu ba mbere umuburo w’uko nibarya ku giti yari yababujije bari kuzapfa. Iyo nzoka yaravuze iti “gupfa ko ntimuzapfa” (Intangiriro 3:4). Uko bigaragara, Yesu yari azi ko Satani yakoresheje inzoka. Ibyahishuwe na Yesu akabimenyesha intumwa Yohana, bisubiza icyo kibazo kuko byita Satani ‘inzoka ya kera.’—Ibyahishuwe 1:1; 12:9.

      Ese koko kwemera ko ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga cyakoresheje inzoka igasa nk’aho ari yo ivuga, byaba ari ugukabya? Nubwo abantu bafite imbaraga nke ubagereranyije n’ibiremwa by’umwuka, na bo bashobora gukoresha amayeri bakavuga batanyeganyeza imirwa ku buryo ugira ngo ikintu kibari iruhande ni cyo kivuga, kandi ntubimenye.

      Gihamya yemeza kurusha izindi

      Ese wowe ntiwemera ko abantu bashidikanya ku bivugwa mu nkuru yo mu Ntangiriro, nta kintu gifatika bashingiraho? Ku rundi ruhande, hari gihamya ikomeye igaragaza ko ibivugwa muri iyo nkuru byabayeho koko.

      Urugero, Yesu Kristo yitwa “umuhamya wizerwa kandi w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Kubera ko Yesu yari atunganye, ntiyigeze abeshya cyangwa ngo agoreke ukuri mu buryo ubwo ari bwo bwose. Uretse n’ibyo, yigishije ko yabayeho kera cyane mbere y’uko aza ku isi ari umuntu, kuko yari yarabanye na Se Yehova “isi itarabaho” (Yohana 17:5). Ubwo rero, igihe Imana yaremaga ibinyabuzima, Yesu yariho. Ni iyihe gihamya yatanzwe n’uwo muhamya wiringirwa kurusha abandi bose?

      Yesu yavuze ko Adamu na Eva babayeho koko. Yerekeje ku ishyingiranwa ryabo igihe yasobanuraga ihame rya Yehova ryo gushakana n’umuntu umwe gusa (Matayo 19:3-6). Iyo baba batarabayeho kandi ubusitani babayemo na bwo bukaba butarabayeho, Yesu yari kuba yarashutswe cyangwa akaba ari umubeshyi, kandi ibyo byombi ntibyashoboka. Igihe icyaha cyatangiriraga mu busitani bwa Edeni, Yesu yabirebaga ari mu ijuru. Ese hari gihamya iruta iyo?

      Mu by’ukuri, guhakana inkuru yo mu Ntangiriro bituma abantu batizera Yesu. Ibyo kandi bituma umuntu adashobora gusobanukirwa zimwe mu nyigisho z’ingenzi za Bibiliya ndetse n’amwe mu masezerano ahumuriza abantu kurusha ayandi. Reka tubisuzume.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Bibiliya igaragaza ko Yehova ari izina bwite ry’Imana.

      b Icyo gitekerezo ntigishingiye ku Byanditswe. Bibiliya igaragaza ko imirimo yose y’Imana itunganye; kudatungana byaturutse ahandi (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5). Igihe Yehova yari amaze kurema isi, yavuze ko ibyo yaremye byose byari “byiza cyane.”—Intangiriro 1:31.

      c Umwuzure watejwe n’Imana wakuyeho ibimenyetso byose byarangaga aho Edeni yahoze. Amagambo yo muri Ezekiyeli 31:18, yumvikanisha ko mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, ‘ibiti byo muri Edeni’ byari bimaze igihe kirekire bitakiriho. Ku bw’ibyo, abantu bose bashakishije aho ubusitani bwa Edeni bwahoze nyuma yaho, ntibashoboraga kuhabona.

      d Reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Inkomoko y’ubuzima—Ibibazo bitanu umuntu akwiriye kwibaza (mu gifaransa), kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      e Birashishikaje kuba abahanga mu by’ubuvuzi baravumbuye ko igufwa ry’urubavu rifite ubushobozi budasanzwe bwo kwisana. Ritandukanye n’andi magufwa, kubera ko iyo akantu kameze nk’agahu karifatanya n’imikaya katangiritse, riba rishobora kongera kwisubiranya.

  • Impamvu wagombye kumenya ibirebana na Edeni
    Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Mutarama
    • Impamvu wagombye kumenya ibirebana na Edeni

      KIMWE mu bintu bitangaje intiti zimwe na zimwe zishingiraho zivuga ko Edeni itabayeho, ni uko ibindi bitabo byo muri Bibiliya nta cyo biyivugaho. Urugero, umwarimu wigisha iyobokamana witwa Paul Morris, yaranditse ati “muri Bibiliya nta handi hantu havuzwe ibyo muri Edeni mu buryo bweruye.” Nubwo abantu benshi biyita abahanga bashobora kwemeranya na we, ibyo yavuze ntaho bihuriye n’ukuri.

      Mu by’ukuri, Bibiliya irimo imirongo myinshi ivuga ibirebana n’ubusitani bwa Edeni, Adamu, Eva ndetse n’inzoka.a Icyakora, iryo kosa intiti zimwe na zimwe zakoze ubona ryoroheje iyo urigereranyije n’iryakozwe n’abayobozi b’amadini n’abantu bajora Bibiliya. Iyo abayobozi b’amadini hamwe n’abajora Bibiliya bahakanye inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’ubusitani bwa Edeni, mu by’ukuri baba barimo barwanya Bibiliya. Mu buhe buryo?

      Gusobanukirwa ibyabaye mu busitani bwa Edeni, ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu asobanukirwe ibivugwa mu bindi bitabo byo muri Bibiliya. Urugero, Ijambo ry’Imana rigamije kudufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bikomeye kandi by’ingenzi abantu bahura na byo. Incuro nyinshi, ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo biba bifitanye isano n’ibintu byabaye mu busitani bwa Edeni. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.

      ● Kuki dusaza kandi tugapfa? Iyo Adamu na Eva bakomeza kugandukira Yehova, bari kuzabaho iteka. Bari gupfa ari uko gusa bigometse. Igihe bigomekaga, batangiye inzira ibaganisha ku rupfu (Intangiriro 2:16, 17; 3:19). Batakaje ubutungane, bityo baraga ababakomotseho icyaha no kudatungana. Ku bw’ibyo, Bibiliya igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’—Abaroma 5:12.

      ● Kuki Imana ireka ibibi bikabaho? Mu busitani bwa Edeni, Satani yumvikanishije ko Imana ari umubeshyi wima ibiremwa bye ibyiza (Intangiriro 3:3-5). Ubwo rero, yashatse kugaragaza ko Yehova adategeka neza. Adamu na Eva bahisemo gukurikira Satani, banga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bityo bumvikanisha ko umuntu afite ubushobozi bwo kumenya icyiza n’ikibi. Kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi kandi akaba arangwa n’ubutabera, yari azi ko uburyo bumwe gusa bwo kugira ngo icyo kibazo gikemurwe mu buryo bwiza, ari ukureka hagashira igihe, kugira ngo abantu babone uburyo bwo kwitegeka nk’uko babyifuza. Uko igihe cyagiye gihita, ibikorwa bibi byakurikiyeho, ku ruhande rumwe bikaba byaratewe n’uko Satani yakomeje kugira uruhare mu butegetsi bw’abantu, byagaragaje uku kuri kw’ingenzi: umuntu ntafite ubushobozi bwo kwitegeka atabifashijwemo n’Imana.—Yeremiya 10:23.

      ● Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? Mu busitani bwa Edeni, Yehova yatanze icyitegererezo cy’ubwiza yifurizaga isi. Yahaye Adamu na Eva inshingano yo kubyara bakuzura isi, ‘bakayitegeka’ kugira ngo isi yose bayihindure nziza nk’uko Imana yari yarabiteganyije, kandi ibiriho byose bikorane neza (Intangiriro 1:28). Ku bw’ibyo, Imana ifite umugambi wo guhindura isi paradizo, igaturwa n’umuryango w’abantu bakomoka kuri Adamu na Eva, batunganye kandi bunze ubumwe. Igice kinini cya Bibiliya gisobanura uko Imana izasohoza uwo mugambi.

      ● Kuki Yesu Kristo yaje ku isi? Ubwigomeke bwabereye muri Edeni bwatumye Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho bose bakatirwa urwo gupfa. Icyakora, hari ibyiringiro Imana yahaye abantu kubera ko ibakunda. Yohereje umwana wayo ku isi kugira ngo atange icyo Bibiliya yita incungu (Matayo 20:28). Ibyo bisobanura iki? Yesu yari “Adamu wa nyuma,” kuko yashoboye gukora ibyo Adamu yari yarananiwe. Kuba Yesu yarakomeje kumvira Yehova, byatumye akomeza kuba umuntu utunganye. Hanyuma yatanze ubuzima bwe ho igitambo cyangwa incungu ku bushake, bityo aba ahaye abantu bose bizerwa uburyo bwo kubabarirwa ibyaha byabo, maze amaherezo bakazabona ubuzima Adamu na Eva bari bafite muri Edeni batarakora icyaha (1 Abakorinto 15:22, 45; Yohana 3:16). Bityo rero, Yesu yatanze icyizere cy’uko umugambi wa Yehova wo guhindura iyi si nk’uko ubusitani bwa Edeni bwari bumeze uzasohora nta kabuza.b

      Umugambi w’Imana urumvikana; si inyigisho y’iyobera ku buryo byagora abantu kuyiyumvisha. Uwo mugambi ni nyakuri. Nk’uko ubusitani bwa Edeni bwabayeho kuri iyi si, butuwemo n’abantu n’inyamaswa, ni na ko umugambi Imana ifite mu gihe kiri imbere uzasohozwa nta kabuza, kandi ibyo bizaba vuba aha. Ese uzaba uhari? Ahanini ibyo bizaterwa nawe. Imana ishaka ko abantu benshi uko bishoboka kose kuzabaho muri icyo gihe, hakubiyemo n’abanyabyaha.—1 Timoteyo 2:3, 4.

      Igihe Yesu yari hafi gupfa, yavuganye n’umuntu wari umunyabyaha. Uwo muntu yari yarakoze ibyaha ku buryo yiyemereraga ko akwiriye kwicwa. Ariko yarahindukiye areba Yesu kugira ngo amuhumurize kandi amuhe ibyiringiro. Yesu yakoze iki? Yaramubwiye ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). None se ubwo niba Yesu yifuriza uwo muntu wahoze ari umunyabyaha kuzaba aho hantu, akazazuka maze akishimira kubaho iteka muri paradizo imeze nka Edeni, ubwo koko si yo migisha akwifuriza nawe? Yego rwose! Kandi na Se ni byo akwifuriza. Niba nawe wifuza kuzaba aho hantu, kora uko ushoboye kugira ngo wige ibyerekeye Imana yamejeje ubusitani bwa Edeni.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Urugero, reba ibivugwa mu Ntangiriro 13:10; Gutegeka kwa Kabiri 32:8; 2 Samweli 7:14; 1 Ibyo ku Ngoma 1:1; Yesaya 51:3; Ezekiyeli 28:13; 31:8, 9; Luka 3:38; Abaroma 5:12-14; 1 Abakorinto 15:22, 45; 2 Abakorinto 11:3; 1 Timoteyo 2:13, 14; Yuda 14 no mu Byahishuwe 12:9.

      b Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’igitambo cy’incungu cya Kristo, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, igice cya 5. Icyo gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      [Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 10]

      UBUHANUZI BUHUZA BIBILIYA

      Bibiliya igira iti “nzashyira urwango hagati yawe [inzoka] n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Intangiriro 3:15.

      Ubwo ni bwo buhanuzi bwa mbere buboneka muri Bibiliya, Imana ikaba yarabuvugiye muri Edeni. Ubwo buhanuzi buvuga ibirebana n’umugore, urubyaro rwe, inzoka n’urubyaro rwayo. None se abo bose uko ari bane bagereranya ba nde? Ni mu buhe buryo hari kuzaba “urwango” hagati y’abavugwa muri ubwo buhanuzi?

      INZOKA

      Igereranya Satani Usebanya.—Ibyahishuwe 12:9.

      UMUGORE

      Agereranya umuteguro wa Yehova ugizwe n’ibiremwa byo mu ijuru (Abagalatiya 4:26, 27). Yesaya yahanuye ko uwo “mugore,” yari kuzabyara ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 54:1; 66:8.

      URUBYARO RW’INZOKA

      Rugereranya abahitamo gukora ibyo Satani ashaka.—Yohana 8:44.

      URUBYARO RW’UMUGORE

      Rugereranya mbere na mbere Yesu Kristo wakomotse ku gice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova. Nanone, muri urwo ‘rubyaro’ harimo abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka, bazategekana na we mu ijuru. Abo Bakristo basutsweho umwuka bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo “Isirayeli y’Imana.”—Abagalatiya 3:16, 29; 6:16; Intangiriro 22:18.

      GUKOMERETSWA AGATSINSINO

      Byumvikanisha ko Mesiya yari kuzakomeretswa, ariko yamara igihe gito agakira. Ibyo byabayeho igihe Satani yicishaga Yesu ubwo yari hano ku isi, ariko nyuma yaho akazuka.

      KUMENWA UMUTWE

      Satani yari kuzakomeretswa uruguma rwica. Ibyo bizabaho ubwo Yesu azarimbura Satani burundu. Ariko na mbere y’uko ibyo biba, Yesu azakuraho ibibi Satani yatangije muri Edeni.—1 Yohana 3:8; Ibyahishuwe 20:10.

      Niba wifuza gusuzuma muri make umutwe mukuru wa Bibiliya, reba agatabo Ni ubuhe butumwa bukubiye muri Bibiliya? (mu gifaransa), kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

      [Ifoto yo ku ipaji ya 11]

      Adamu na Eva bagezweho n’ingaruka zibabaje z’icyaha

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze