INDIRIMBO YA 115
Dushimire Imana kwihangana kwayo
Igicapye
1. Yehova Mana ikomeye,
Urakiranuka rwose.
Nubwo ibibi byogeye
Si wowe ubiduteza.
Nubwo benshi bashidikanya
Ntuzatinda kubivanaho.
(INYIKIRIZO)
Ibyo turabyiringiye,
Kandi turabigushimira.
2. Imyaka igihumbi yose
Ni nk’umunsi umwe gusa.
Twegereje imperuka
Ntizatinda, iri hafi.
Wifuza ko abanyabyaha
Bihana bakava mu bibi.
(INYIKIRIZO)
Ibyo turabyiringiye,
Kandi turabigushimira.
(Reba nanone Neh 9:30; Luka 15:7; 2 Pet 3:8, 9.)