INDIRIMBO YA 89
Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha
1. Tugaragaze ko twumvira Kristo,
Inyigisho ze zituyobore,
Tuzimenye kandi tujye twumvira,
Ni bwo tuzahabwa imigisha.
(INYIKIRIZO)
Jya wumvira Imana,
Uhabwe imigisha.
Jya utega amatwi wumvire,
Uhabwe imigisha.
2. Nk’uko inzu yubatswe ku rutare
Nta cyabasha kuyihungabanya;
Nitubaho tuyobowe na Kristo,
Nta kintu kizaduhungabanya.
(INYIKIRIZO)
Jya wumvira Imana,
Uhabwe imigisha.
Jya utega amatwi wumvire,
Uhabwe imigisha.
3. Nk’uko igiti cyo hafi y’amazi
Cyera imbuto mu gihe cyacyo;
Nitwumvira Data tudateshuka
Tuzabaho iteka n’iteka.
(INYIKIRIZO)
Jya wumvira Imana,
Uhabwe imigisha.
Jya utega amatwi wumvire,
Uhabwe imigisha.
(Reba nanone Guteg 28:2; Zab 1:3; Imig 10:22; Mat 7:24-27; Luka 6:47-49.)