Kwambara imyambaro ikwiriye bigaragaza ko twubaha Imana
1. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’ikoraniro ry’intara ryegereje?
1 Vuba aha, tuzaba dufite igikundiro cyo gutumirwa na Yehova mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro.” Mbega ukuntu dushimira Yehova ku bwo kuba adutumira kuri iryo funguro rikungahaye ryo mu buryo bw’umwuka! Dushobora kugaragaza ko tumwubaha kandi ko twishimira ibintu byo mu buryo bw’umwuka yaduteganyirije binyuriye ku buryo bwacu bwo kwambara no kwirimbisha.—Zab 116:12, 17.
2. Kuki ari iby’ingenzi kugira isuku kandi tukambara neza?
2 Isukuye kandi imeze neza: Isura yacu yagombye kugaragaza amahame y’Imana yacu yera kandi igira gahunda (1 Kor 14:33; 2 Kor 7:1). Umubiri wacu, umusatsi n’inzara byacu bigomba kuba bisukuye, kandi tugomba kuba twambaye neza. Kwambara uko umuntu yiboneye kose birogeye muri iki gihe. Ariko kandi, kuba abantu b’ibyamamare muri za filimi n’ibihangange muri siporo bambara uko biboneye kose, si yo mpamvu yatuma Umukristo yambara atyo. Turamutse twiganye imideri igezweho, ntibyakorohera abantu gutandukanya abakorera Imana y’ukuri n’abatayikorera.—Mal 3:18.
3. Ni gute dushobora kumenya ko isura yacu ihuje n’inama iboneka muri 1 Timoteyo 2:9, 10?
3 Imyenda ikwiriye abakozi b’Abakristo: Igihe intumwa Pawulo yandikiraga umugenzuzi w’Umukristo Timoteyo, yateye abagore inkunga yo ‘kwambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana’ (1 Tim 2:9, 10). Kugira ngo tumenye neza ko imyambaro yacu ikwiriye, tugomba kubitekerezaho twitonze. Iyo myenda igomba kuba iboneye, isukuye kandi ishyize mu gaciro: ni ukuvuga ko itagombye kuba urukozasoni, cyangwa ngo ibe yabyutsa irari ry’ibitsina.—1 Pet 3:3.
4, 5. Ni izihe nama abagabo n’abagore b’Abakristo bagombye kwitaho?
4 Nanone Pawulo yatanze inama yo kudakabya mu ‘kwirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi’ (1 Tim 2:9). Gushyira mu gaciro mu bihereranye no kwirimbisha, nko kwambara amaherena, imikufi, kwisiga n’indi mirimbo, ni inzira y’ubwenge Abakristokazi bagombye gukurikiza.—Imig 11:2.
5 Inama Pawulo yahaye Abakristokazi, nanone igomba gukurikizwa n’abagabo b’Abakristo. Abavandimwe bagomba kwirinda imideri igaragaza imitekerereze y’isi (1 Yoh 2:16). Urugero, usanga mu bihugu bimwe na bimwe hogeye kwambara imyenda minini cyane kandi irekuye bikabije. Ariko iyo myambarire ntiha umukozi w’Imana isura ikwiriye.
6. Kuki twagombye gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru mu bihereranye no kwambara no kwirimbisha igihe tuva cyangwa tujya mu ikoraniro, igihe turi aho ribera, na nyuma ya porogaramu ya buri munsi?
6 Mu bikorwa byo kwirangaza nyuma ya porogaramu: Mu gihe cya porogaramu, abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu batanga urugero rwiza cyane mu bihereranye no kwambara no kwirimbisha. Ariko kandi, hari raporo zigaragaza ko bamwe batagira icyo bitaho igihe bava cyangwa bajya aho ikoraniro ribera, cyangwa igihe baba birangaza nyuma ya porogaramu y’uwo munsi. Mu by’ukuri, uko twambara n’uko twirimbisha, haba mu gihe cya porogaramu cyangwa ikindi gihe, bigira ingaruka ku kuntu abandi babona ubwoko bw’Imana. Kubera ko tuba twambaye udukarita twacu tw’ikoraniro, tugomba buri gihe kwambara mu buryo bukwiriye abakozi b’Abakristo. Akenshi, ibyo bituma abandi badushimira kandi bikaduha uburyo bwo kubabwiriza.—1 Kor 10:31-33.
7. Ni izihe ngaruka kwambara uko bikwiriye no kwirimbisha bishobora kugira ku bandi?
7 Nk’uko kumwenyura bituma mu maso hacu hagaragara neza, ni na ko kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye byubahisha ubutumwa tubwiriza n’umuteguro duhagarariye. Turifuza ko bamwe mu bantu bazaba batwitegereza muri uyu mwaka mu gihe cy’Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro,” bazasunikirwa kwibaza impamvu dutandukanye n’abandi, kandi bagashobora no kuzagera ubwo bavuga bati “turajyana kuko twumvise [kandi tukaba twiboneye] yuko Imana iri kumwe namwe” (Zek 8:23). Nimucyo buri wese muri twe azagaragaze ko yubaha Yehova binyuriye ku buryo bwe bwo kwambara no kwirimbisha.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Jya wambara kandi wirimbishe mu buryo bwiyubashye ▪ Mu gihe ujya n’igihe uva aho ikoraniro ribera ▪ Mu gihe uri aho ikoraniro ribera ▪ Mu gihe cyo kwirangaza