“Witinya ndagutabaye”
YESU yari yaraburiye abigishwa be agira ati “Satani azakomeza gushyira bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe. Ibyo bizaberaho kugira ngo mugeragezwe mu buryo bwuzuye.” Icyakora, mbere gato y’uko atanga uwo muburo, yari yabanje kuvuga ati “ntutinye ibigiye kukugeraho.” Kubera ko Satani akomeje gukoresha ibikangisho byo gufunga abagaragu b’Imana kugira ngo ahagarike umurimo wo kubwiriza Ubwami, birashoboka ko za leta zimwe na zimwe zizatoteza Abakristo b’ukuri (Ibyah 2:10; 12:17). Ku bw’ibyo se, nk’uko Yesu yabitanzemo inama, ni iki kizadufasha ‘kudatinya’ no kwitegura guhangana n’amayeri ya Satani?
Birumvikana ko abenshi muri twe hari igihe bigeze kugira ubwoba. Icyakora, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova azadufasha kwirinda kuneshwa n’ubwoba. Mu buhe buryo? Bumwe mu buryo Yehova akoresha kugira ngo adufashe guhangana n’abaturwanya, ni ukutumenyesha amayeri Satani n’abambari be bakoresha (2 Kor 2:11). Kugira ngo tugaragaze ukuntu ibyo ari ko bimeze, reka dusuzume ibyabaye mu bihe bya Bibiliya. Nanone turi burebe ingero zo muri iki gihe z’abagaragu bagenzi bacu bizerwa, ‘bashoboye kurwanya amayeri ya Satani bashikamye.’—Efe 6:11-13.
Umwami wubahaga Imana ahangana n’umutegetsi mubi
Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, Umwami mubi Senakeribu wa Ashuri yigaruriye ibihugu byinshi yikurikiranyije. Abitewe no kwiyemera, yahise yiyemeza kwigarurira ubwoko bwa Yehova n’umurwa wabwo mukuru, ari wo Yerusalemu, aho Umwami Hezekiya wubahaga Imana yategekeraga (2 Abami 18:1-3, 13). Nta gushidikanya ko Satani yarimo yifashisha iyo mimerere, agakoresha Senakeribu kugira ngo asohoze imigambi ye yo kuvana gahunda y’ugusenga k’ukuri ku isi.—Itang 3:15.
Senakeribu yohereje intumwa i Yerusalemu kugira ngo zisabe uwo mugi kwishyira mu maboko yabo. Rabushake yari umwe muri izo ntumwa zoherejwe, akaba yari umuvugizi mukuru w’uwo mwami (2 Abami 18:17).a Intego Rabushake yari afite yari iyo guca intege Abayahudi no gutuma bishyira mu maboko yabo batarwanye. Ni ayahe mayeri Rabushake yakoresheje mu mihati yashyizeho kugira ngo atere ubwoba Abayahudi?
Babaye abizerwa nubwo bari bonyine
Rabushake yabwiye abari bahagarariye Hezekiya ati “umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki? Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya” (2 Abami 18:19, 21). Ibirego bya Rabushake byari ibinyoma kuko Hezekiya atari yarigeze agirana amasezerano na Egiputa. Icyakora, ibyo birego byashimangiraga icyo Rabushake yashakaga ko Abayahudi bibuka neza, ari cyo kwibuka ko ‘bari bonyine, nta muntu wari kubafasha.’
Mu bihe bya vuba aha, abarwanya ugusenga k’ukuri na bo bagiye bashyiraho imihati bagakangisha Abakristo b’ukuri, bakabereka ko bari bonyine kugira ngo babatere ubwoba. Hari Umukristokazi wari ufunzwe azira ukwizera kwe, kandi atabonana n’abo bari bahuje ukwizera mu gihe cy’imyaka myinshi. Nyuma y’aho yaje kuvuga ikintu cyamufashije kutagira ubwoba. Yaravuze ati “isengesho ryamfashije kwegera Yehova . . . Nibukaga amagambo atera inkunga aboneka muri Yesaya 66:2, NW, avuga ko Imana yita ku ‘mbabare ifite umutima umenetse.’ Ayo magambo yakomeje kumbera isoko y’imbaraga n’inkunga.” Mu buryo nk’ubwo, hari umuvandimwe wamaze igihe aba wenyine aho yari afungiwe wavuze ati “naje kubona ko akumba umuntu afungiwemo gashobora kungana n’isi yose mu gihe ufungiwemo afitanye imishyikirano ya gicuti n’Imana.” Koko rero, kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova byafashije abo Bakristo bombi kwihanganira imimerere yo kuba ahantu ha bonyine (Zab 9:10, 11). Abo Bahamya bari bafunzwe bari basobanukiwe ko ababarwanyaga bashoboraga kubatandukanya n’imiryango yabo, incuti zabo, n’abo bari bahuje ukwizera, ariko ko batashoboraga na rimwe kubatandukanya na Yehova.—Rom 8:35-39.
Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi cyane ko dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo imishyikirano dufitanye na Yehova irusheho gukomera (Yak 4:8). Twagombye guhora twibaza tuti “ni mu rugero rungana iki mbona ko Yehova ariho koko? Ese amagambo ye agira uruhare rukomeye mu gihe mfata imyanzuro, yaba ikomeye cyangwa iyoroheje mu mibereho yanjye ya buri munsi” (Luka 16:10)? Iyo dukoze ibishoboka byose kugira ngo tugirane imishyikirano ya bugufi n’Imana, nta mpamvu tuba dufite yo kugira ubwoba. Igihe umuhanuzi Yeremiya yavugaga mu izina ry’Abayahudi bari bababaye, yaravuze ati “natakiye izina ryawe, Uwiteka, ndi mu rwobo rw’imbohe rw’ikuzimu . . . Umunsi nagutakiraga wanje hafi, uravuga uti ‘witinya.’”—Amag 3:55-57.
Yagerageje gutuma abagaragu b’Imana bashidikanya, biramunanira
Rabushake yakoresheje ibitekerezo birimo uburyarya kugira ngo atume abantu bashidikanya. Yaravuze ati ‘mbese si [Yehova] Hezekiya yasenyeye ingoro, n’ibicaniro? Uwiteka ni we wambwiye ati “zamuka utere icyo gihugu, ukirimbure”’ (2 Abami 18:22, 25). Ku bw’ibyo, Rabushake yumvikanishije ko Yehova atari kurwanirira abagize ubwoko bwe kubera ko atabishimiraga. Ariko yarabeshyaga, kuko Yehova yishimiraga Hezekiya n’Abayahudi bari barahindukiriye ugusenga k’ukuri.—2 Abami 18:3-7.
Muri iki gihe, abadutoteza b’abanyamayeri bashobora gufata ukuri bakakuvangamo ibinyoma kugira ngo bemeranye natwe, ariko baba bagamije kudutera gushidikanya. Urugero, hari igihe abavandimwe na bashiki bacu babaga bafunzwe bakabwirwa ko umuvandimwe wari ubahagarariye mu gihugu cyabo yihakanye, kandi ko na bo byababera byiza bihakanye. Icyakora, ibitekerezo nk’ibyo ntibyigeze bituma Abakristo bari maso, bashidikanya.
Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Igihe yari afunzwe, yabonye inyandiko igaragaza ko umuvandimwe wari ufite inshingano yihakanye. Uwamuhataga ibibazo yamubajije niba yaremeraga uwo Muhamya. Uwo mushiki wacu yaramushubije ati “ni umuntu udatunganye.” Yongeyeho ko igihe cyose uwo muvandimwe yakurikizaga amahame yo muri Bibiliya, yakoreshwaga n’Imana. Yongeyeho ati “ariko kubera ko amagambo ye yatandukiriye amahame ya Bibiliya, ntakiri umuvandimwe wanjye.” Uwo mushiki wacu w’indahemuka yagize ubwenge, maze akurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza.”—Zab 146:3.
Kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana no gushyira inama zaryo mu bikorwa, bizadufasha kwirinda ibitekerezo birangwa n’uburyarya bishobora kuduca intege, bigatuma tunamuka ku mwanzuro twafashe wo kwihangana (Efe 4:13, 14; Heb 6:19). Ku bw’ibyo, kugira ngo twitegure maze dushobore gutekereza neza igihe duhuye n’ibintu bituma duhangayika, dukeneye gushyira mu mwanya wa mbere gusoma Bibiliya buri munsi no kwiyigisha (Heb 4:12). Koko rero, ubu ni cyo gihe tugomba kongera ubumenyi kandi tugatuma ukwizera kwacu gukomera. Hari umuvandimwe wamaze imyaka myinshi yihanganye afungiwe ahantu ha wenyine, wavuze ati “ndashaka gutera inkunga buri wese kugira ngo ahe agaciro ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka byose duhabwa, kubera ko tuba tutazi uko bizatugirira akamaro mu gihe runaka.” Koko rero, iyo twize neza Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho duhabwa n’itsinda ry’umugaragu muri iki gihe, umwuka wera ‘uzatwibutsa’ ibyo twize mu gihe tuzaba tugeze mu bihe bigoye.—Yoh 14:26.
Birinze ibibatera ubwoba
Rabushake yagerageje gutera ubwoba Abayahudi agira ati “nimutege na databuja umwami wa Ashuri, mbahe amafarashi ibihumbi bibiri turebe ko mushobora kubona abayagenderaho. None se wabasha ute gusubiza inyuma umutware n’umwe wo mu bagaragu ba databuja boroheje hanyuma y’abandi” (2 Abami 18:23, 24, NW)? Dukurikije uko abantu babona ibintu, Hezekiya n’abantu be ntibari gutsinda ingabo zifite imbaraga z’Abashuri.
Muri iki gihe, abaturwanya na bo bashobora gusa naho bafite imbaraga nyinshi, cyane cyane iyo bashyigikiwe na za leta. Ibyo ni ko byari bimeze igihe ishyaka rya Nazi ryatotezaga abagaragu ba Yehova mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Bagerageje gutera ubwoba abenshi mu bagaragu b’Imana. Umwe mu bavandimwe bacu wamaze imyaka myinshi muri gereza, yaje kuvuga ukuntu yaterwaga ubwoba. Hari igihe umukuru w’abasirikare yamubajije ati “ese wabonye uko murumuna wawe yarashwe? Ni irihe somo byagusigiye?” Uwo muvandimwe yaramushubije ati “mpamya Yehova kandi sinzigera mbireka.” Hanyuma uwo musirikare yamuteye ubwoba amubwira ati “ubwo rero, ni wowe utahiwe kuraswa.” Nyamara kandi, umuvandimwe wacu yarashikamye maze uwo mwanzi areka kumutera ubwoba. Ni iki cyamufashije gushikama igihe yakangishwaga muri ubwo buryo? Yarashubije ati “niringiraga izina rya Yehova.”—Imig 18:10.
Iyo twiringiye Yehova mu buryo bwuzuye, tuba dufite ingabo nini iturinda uburyo bwose Satani akoresha kugira ngo atwangize mu buryo bw’umwuka (Efe 6:16). Bityo rero, byaba byiza dusenze Yehova tumusaba kudufasha kugira ngo tugire ukwizera gukomeye (Luka 17:5). Nanone kandi, dukwiriye gukoresha ibintu bikomeza ukwizera duhabwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Mu gihe duhuye n’ibigeragezo, tubona imbaraga iyo twibutse amagambo Yehova yabwiye umuhanuzi Ezekiyeli, wabwirizaga abantu batitabiraga ubutumwa. Yehova yaramubwiye ati “ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo. Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurusha isarabwayi” (Ezek 3:8, 9). Iyo ari ngombwa, Yehova ashobora kudufasha gukomera nk’intosho nk’uko byagenze kuri Ezekiyeli.
Tunanire ibishuko
Abaturwanya babonye ko iyo uburyo bwose bakoresha butagize icyo bugeraho, hari igihe kutugerageza bagira ibyo baduha, byo bigira icyo bigeraho. Rabushake na we yakoresheje ubwo buryo. Yabwiye abari i Yerusalemu ati “umwami wa Ashuri adutumye ngo ‘mwuzure na we, musohoke mumusange, . . . kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu, n’igihugu kirimo amavuta y’imyerayo n’ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama’” (2 Abami 18:31, 32). Kubasezeranya ko bari kurya imitsima bakanywa na vino bishobora kuba byarashishikaje abari bafungiwe imbere y’inkuta z’umugi wari wagoswe.
Hari igihe ibintu nk’ibyo byabayeho kugira ngo abantu bagerageze guca intege umumisiyonari wari ufunzwe. Bamubwiye ko bari kumujyana mu “nzu nziza” ifite “ubusitani bwiza” mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo ashobore gutekereza neza. Icyakora, uwo muvandimwe yiyemeje gukomeza kuba indahemuka no kudatandukira amahame ya gikristo. Ni iki cyamufashije? Nyuma yaho yaje kuvuga ati “nakundaga gutekereza ku Bwami nkabona ko ari ibyiringiro nyakuri. . . . Nakomezwaga n’ubumenyi nari mfite ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana, nkemera neza ko buriho, simbushidikanyeho na rimwe, bigatuma nkomeza kuba indahemuka.”
Ni mu rugero rungana iki ubona ko Ubwami bw’Imana buriho koko? Umukurambere Aburahamu, intumwa Pawulo na Yesu ubwe, bose bashoboye kwihanganira ibigeragezo bikomeye kubera ko babonaga ko Ubwami ari nyakuri (Fili 3:13, 14; Heb 11:8-10; 12:2). Nidukomeza gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, kandi tukazirikana imigisha y’iteka izazanwa na bwo, natwe tuzashobora kwirinda ibintu badushukisha ngo tubone agahenge mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.—2 Kor 4:16-18.
Yehova ntazadutererana
Nubwo Rabushake yakoze uko ashoboye kugira ngo atere ubwoba Abayahudi, Hezekiya n’abantu be bari biringiye Yehova mu buryo bwuzuye (2 Abami 19:15, 19; Yes 37:5-7). Yehova na we yashubije amasengesho yabo yamusabaga kubafasha, aboherereza umumarayika yica ingabo 185.000 z’Abashuri mu ijoro rimwe. Umunsi wakurikiyeho, Senakeribu yasubiye inyuma yihuta mu murwa we Ninive, agenda afite ikimwaro cyinshi ari kumwe n’ingabo nke yari asigaranye.—2 Abami 19:35, 36.
Uko bigaragara, Yehova ntiyigeze atererana abantu bamwiringiraga. Ingero zo muri iki gihe z’abavandimwe na bashiki bacu bakomeza gushikama mu bigeragezo zigaragaza ko no muri iki gihe Yehova adatererana abagaragu be. Bityo rero, bihuje n’ubwenge kuba Data wo mu ijuru atwizeza ati “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye.’”—Yes 41:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Rabushake” ni izina ry’icyubahiro ry’umukuru w’ingabo z’Abashuri. Izina rye bwite ntiryigeze rivugwa muri iyo nkuru.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]
Incuro zisaga 30, Yehova yizeza abagaragu be agira ati “witinya.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ni gute amayeri ya Rabushake ari kimwe n’ayo abanzi b’ubwoko bw’Imana bakoresha muri iki gihe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova bidufasha gukomeza kuba indahemuka mu bigeragezo