Jya ugira akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka, maze wironkere imigisha myinshi
1. Kuki ari iby’ingirakamaro gusuzuma akamenyero kawe ko kugira gahunda zo mu buryo bw’umwuka?
1 Ukimara kuba Umukristo, birashoboka ko washyizeho imihati myinshi kugira ngo ugire gahunda nziza yo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kugira icyigisho cya Bibiliya, kujya mu materaniro ya gikristo, gukora umurimo wo kubwiriza n’isengesho. Yehova yaguhaye imigisha ku bw’iyo mihati yawe, maze urakura mu buryo bw’umwuka. Birashoboka ko ubu umaze imyaka runaka ubatijwe. Mbese uracyafite akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka wari ufite ukimara kuba Umukristo?
2. Gusoma Bibiliya buri munsi bitugirira akahe kamaro?
2 Jya usuzumana ubwitonzi gahunda zawe: Mbese ufite akamenyero ko gusoma ahantu runaka mu Ijambo ry’Imana buri munsi? Mbega imigisha ikungahaye twironkera iyo tubigenje dutyo (Yos 1:8; Zab 1:2, 3)! Muri Isirayeli ya kera, buri mwami yagombaga gusoma igitabo cye cy’Amategeko “iminsi yose akiriho.” Ibyo byamumariraga iki? Byatumaga agira umutima wicisha bugufi, akiga gutinya Yehova kugira ngo adateshuka akava mu mategeko ye (Guteg 17:18-20). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe gusoma Bibiliya buri munsi bidufasha gukomeza kutarangwaho umugayo cyangwa uburyarya muri iyi si mbi yononekaye. Binadufasha kugira ibidukwiriye byose ngo dukore umurimo wacu.—Fili 2:15; 2 Tim 3:17.
3. Ni iyihe migisha duheshwa no kujya mu materaniro buri gihe?
3 Yesu yari afite akamenyero ko kujya mu isinagogi, aho akaba ari ho Ibyanditswe byasuzumirwaga (Luka 4:16). Nta gushidikanya ko ibyo byamuhaye imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo yari kuzahura na byo. Natwe dukomezwa no ‘guhumurizanya’ hamwe n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka duherwa mu materaniro y’itorero (Rom 1:12). Guteranira hamwe n’abavandimwe bacu bidufasha kwihanganira ingorane zo muri iyi minsi y’imperuka (Heb 10:24, 25). Mbese uracyafite akamenyero keza ko kujya mu materaniro yose?
4. Ni gute kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru bitugirira umumaro?
4 Inkuru zo muri Bibiliya zitubwira ko intumwa zatangazaga ubutumwa bwiza “iminsi yose mu rusengero n’iwabo” (Ibyak 5:42). Nubwo tudashobora kubwiriza iminsi yose, mbese dushobora kugira akamenyero ko kwifatanya buri cyumweru mu buryo runaka umurimo wo kubwiriza ukorwamo? Nitubigenza dutyo, tuzarushaho kugira ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana, kandi mu gihe tuzaba tugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya dushobora kuzibonera ibintu bitera inkunga.
5. Kuki gusenga Yehova buri gihe ari iby’ingenzi?
5 Umuhanuzi Daniyeli yaheshejwe imigisha ikungahaye no kuba yarakoreye Yehova “iteka.” Gukorera Yehova iteka byari bikubiyemo no kuba yari afite akamenyero ko gusenga Yehova buri gihe (Dan 6:11, 17, 21). Mu buryo nk’ubwo, natwe buri gihe nidusenga Yehova tubikuye ku mutima, azaduha umwuka we wera (Luka 11:9-13). Ikirenze ibyo, Yehova na we azatwegera, maze atwemerere kugirana na we imishyikirano ya gicuti (Zab 25:14, NW; Yak 4:8). Mbega ingororano ihebuje! Nimucyo rero twihatire gukomeza kugira akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka, maze twironkere imigisha myinshi ituruka kuri Yehova.