ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Atanga Isomo ku Bihereranye no Kwicisha Bugufi mu Gihe cya Pasika ya Nyuma Yijihije
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Bidatinze, Yesu n’itsinda ry’abo bari kumwe bageze mu murwa maze berekeza mu rugo bari kwizihirizamo Pasika. Bazamutse ku madarajya bajya mu cyumba kinini cyo hejuru, aho basanze imyiteguro yose yakozwe kugira ngo bizihize Pasika biherereye. Yesu yari yarategerezanyije amatsiko ko icyo gihe kigera, nk’uko yabivuze agira ati “kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.”

      Ubusanzwe, abifatanyaga mu kwizihiza Pasika banywaga ibikombe bine bya divayi. Yesu amaze kwakira igikombe, uko bigaragara kikaba cyari icya gatatu, yarashimiye maze aravuga ati “mwende iki, musangire: ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.”

      Mu gihe runaka ubwo barimo bafungura, Yesu yarahagurutse, ashyira umwitero we iruhande, afata igitambaro cy’amazi maze yuzuza ibesani amazi. Ubusanzwe, nyir’urugo ni we wagombaga koza abashyitsi ibirenge. Ariko kandi, kubera ko icyo gihe nta nyir’urugo wari wabakiriye, Yesu ubwe yahise abyikorera. Uwo ari we wese mu ntumwa ze yashoboraga kuba yaraboneyeho umwanya wo kubikora; ariko uko bigaragara, kubera ko hagati yabo hari hakirimo umwuka wo guhiganwa, nta n’umwe wabikoze. Icyo gihe bumvise bakozwe n’isoni igihe Yesu yari atangiye kuboza ibirenge.

      Igihe Yesu yari ageze kuri Petero, yanze avuga ati “reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.”

      Yesu yaramubwiye ati “nintakōza, nta cyo tuzaba duhuriyeho.”

      Petero yaramushubije ati “Databuja, noneho ntunyoza ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagir[e] n’amaboko, umese n’umutwe.”

      Yesu yaramubwiye ati “uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge, ngo abe aboneye rwose: namwe muraboneye, ariko si mwese.” Ibyo yabivuze abitewe n’uko yari azi ko Yuda Isikaryota yari arimo acura umugambi wo kumugambanira.

      Yesu amaze koza ibirenge byabo bose uko bari 12, hakubiyemo n’ibirenge bya Yuda wari ugiye kumugambanira, yambaye umwitero maze arongera aricara. Hanyuma, yarababajije ati “aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwigisha; ibyo mubivuga neza, kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge, kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye ikitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye. Nimumenya ibyo, murahirwa niba mubikora.”

      Mbega isomo ryiza yatanze binyuriye mu gukora umurimo usuzuguritse! Intumwa ntizari zikwiriye gushaka umwanya wa mbere, zitekereza ko zikomeye cyane, ku buryo abandi bagombaga guhora bazikorera. Zari zikeneye gukurikiza urugero rwatanzwe na Yesu. Urwo rugero si urwo kozanya ibirenge by’umuhango gusa. Ahubwo ni urwo kugira ubushake bwo gukora umurimo uwo ari wo wose nta kurobanura, n’ubwo waba usuzuguritse cyangwa udashimishije. Matayo 26:20, 21; Mariko 14:17, 18; Luka 22:14-18; 7:44; Yohana 13:1-17.

  • Ifunguro rya Nimugoroba ry’Urwibutso
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 114

      Ifunguro rya Nimugoroba ry’Urwibutso

      YESU amaze koza intumwa ze ibirenge, yasubiye mu magambo y’Ibyanditswe aboneka muri Zaburi 41:10 (umurongo wa 9 muri Biblia Yera), amagambo agira ati “urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.” Hanyuma, yumvise ahagaritse umutima, maze aravuga ati “umwe muri mwe ari bungambanire.”

      Intumwa zagize agahinda maze imwe imwe zitangira kubaza Yesu ziti “ni jye?” Ndetse na Yuda Isikaryota na we yarabimubajije. Yohana, wari wicaye iruhande rwa Yesu, yamwegamiye ku gituza maze aramubaza ati “Databuja, ni nde?”

      Yesu yarashubije ati “umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo. Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we; ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano: ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ata[ra]vutse.” Hanyuma y’ibyo, Satani yongeye kwinjira muri Yuda, yuririye ku mimerere y’umutima we wari umwugururiwe kubera ko wari warabaye mubi. Nyuma y’aho muri iryo joro, mu buryo bukwiriye, Yesu yise Yuda “umwana wo kurimbuka.”

      Hanyuma, Yesu yabwiye Yuda ati “icyo ukora, gikore vuba.” Nta n’umwe mu zindi ntumwa wumvise icyo Yesu yashakaga kuvuga. Kubera ko Yuda ari we wari umubitsi w’amafaranga, bamwe baketse ko Yesu yari arimo amubwira ati “genda ugure ibyo dushaka kurya ku munsi mukuru,” cyangwa ko yagombaga kugenda akagira icyo aha abakene.

      Yuda amaze kugenda, Yesu yatangije undi munsi mukuru mushya rwose, cyangwa urwibutso, ari kumwe n’intumwa ze zizerwa. Yafashe umugati, maze avuga isengesho ryo gushimira, arawumanyura, arawubaha, arababwira ati “nimwende murye.” Yarabasobanuriye ati “uyu ni [“ushushanya,” NW] umubiri wanjye ubatangiwe: mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.”

      Igihe buri wese yari amaze kurya kuri uwo mugati, Yesu yafashe igikombe cya divayi, uko bigaragara kikaba cyari igikombe cya kane cyakoreshwaga mu gihe cyo kwizihiza Pasika. Nanone yarongeye avuga isengesho ryo gushimira, arakibahereza, abasaba kunywaho, maze arababwira ati “iki gikombe ni [“gishushanya,” NW] isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.”

      Mu by’ukuri rero, urwo rwari urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Nk’uko Yesu yabivuze, rwagombaga kujya rukorwa buri mwaka, ku itariki ya 14 Nisani, bamwibuka. Rwari kujya rwibutsa abarwizihiza ibyo Yesu na Se wo mu ijuru bakoze kugira ngo bahe abantu uburyo bwo kwirinda gucirwaho iteka ryo gupfa. Ku Bayahudi bahindutse abigishwa ba Kristo, uwo munsi mukuru wari gusimbura Pasika.

      Isezerano rishya, ryatangiye gukora binyuriye ku maraso ya Yesu yamenwe, ryasimbuye isezerano rya kera ry’Amategeko. Yesu Kristo ni we muhuza w’impande zombi zigize iryo sezerano—ku ruhande rumwe hakaba hari Yehova Imana, naho ku rundi ruhande hakaba hari Abakristo 144.000 babyawe n’umwuka. Uretse kuba iryo sezerano ryaratumye habaho kubabarirwa ibyaha, ryanatumye habaho ishyanga ryo mu ijuru ry’abami n’abatambyi. Matayo 26:21-29; Mariko 14:18-25; Luka 22:19-23; Yohana 13:18-30; 17:12; 1 Abakorinto 5:7.

      ▪ Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya Yesu yasubiyemo avuga ku bihereranye na mugenzi w’umuntu runaka, kandi se, ni ibihe bisobanuro yatanze ku byerekeranye na bwo?

      ▪ Kuki intumwa zagize agahinda kenshi, kandi se, ni iki buri wese muri zo yabajije?

      ▪ Yesu yabwiye Yuda gukora iki, ariko se, ni gute izindi ntumwa zumvise ayo mabwiriza?

      ▪ Ni uwuhe munsi mukuru Yesu yatangije igihe Yuda yari amaze kugenda, kandi se, ni iki wari ugamije?

      ▪ Ni bande bari mu isezerano rishya, kandi se, ni iki iryo sezerano risohoza?

  • Havuka Impaka
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 115

      Havuka Impaka

      MBERE y’aho kuri uwo mugoroba, Yesu yari yatanze isomo ryiza ku bihereranye n’umurimo urangwa no kwicisha bugufi yoza intumwa ze ibirenge. Nyuma y’aho, yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe rwari rwegereje. Icyo gihe noneho, habayeho ikintu gitangaje, cyane cyane iyo utekereje ku byari bimaze kuba. Intumwa ze zagiye impaka zikomeye zishaka kumenya uwari ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru muri zo! Uko bigaragara, icyo cyari ikibazo bari bamaze igihe bajyaho impaka.

      Twibuke ko nyuma y’uko Yesu ahindura isura ari ku musozi, intumwa ze zagiye impaka zishaka kumenya uwari mukuru muri zo. Byongeye kandi, Yakobo na Yohana basabye kujya mu myanya ikomeye mu Bwami, ibyo bikaba byarongeye kubyutsa impaka hagati y’intumwa. Mbega noneho ukuntu Yesu agomba kuba yarababaye cyane igihe yabonaga bongeye kujya impaka mu ijoro rya nyuma yamaranye na bo! Ariko se, yabyifashemo ate?

      Aho gukangara intumwa kubera iyo myifatire zari zagaragaje, Yesu yazifashije gutekereza abigiranye ukwihangana, agira ati “abami b’amahanga barayategeka, n’abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. Ariko mwebweho ntimukabe mutyo. . . . Umukuru ni uwuhe, ni uherezwa, cyangwa ni uhereza? Si uherezwa?” Hanyuma, yabibukije urugero yari yarabahaye, arababwira ati “ariko jyewe ndi hagati yanyu, meze nk’uhereza.”

      N’ubwo intumwa zari zifite kamere yo kudatungana, zagumanye na Yesu mu bigeragezo byose yahuye na byo. Ni yo mpamvu yavuze ati “ndagirana namwe isezerano, nk’uko Data yagiranye nanjye isezerano ry’ubwami.” Iryo sezerano rya bwite Yesu yagiranye n’abigishwa be b’indahemuka ryabahuje na we kugira ngo bazifatanye mu butegetsi bwe bwa cyami. Amaherezo, umubare muto gusa w’abantu 144.000 ni wo waje gushyirwa muri iryo sezerano ry’Ubwami.

      N’ubwo intumwa zari zihawe ibyo byiringiro bihebuje byo kuzifatanya na Kristo mu butegetsi bw’Ubwami, icyo gihe zari zifite intege nke mu buryo bw’umwuka. Yesu yaravuze ati “mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza.” Ariko kandi, igihe Yesu yabwiraga Petero ko yari yamusabiye, yaramubwiye ati “nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.”

      Yesu yaravuze ati “bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto; muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti ‘aho njya, ntimubasha kuhajya’; namwe ni ko mbibabwira ubu. Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

      Petero yaramubajije ati “Databuja, urajya he?”

      Yesu yaramushubije ati “aho njya, ntubasha kunkurikira ubu, ariko uzahankurikira hanyuma.”

      Petero yakomeje amubaza ati “Databuja, icyambuza kugukurikira ubu ni iki? Ko nzanagupfira?

      Yesu yaramubajije ati “uzampfira?” “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”

      Petero yahakanye agira ati “naho byatuma mpfana nawe, nabwo sindi bukwihakane na hato.” Kandi ubwo izindi ntumwa na zo zungaga mu rye, Petero yavuze yiyemera ati “nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”

      Yesu yerekeje ku gihe yoherezaga intumwa ze kujya kubwiriza i Galilaya zidafite impago cyangwa imvumba, maze arazibaza ati “mbese hari icyo mwakennye?”

      Zaramushubije ziti “nta cyo.”

      Yaravuze ati “ariko nonaha, ūfite uruhago rurimo ifeza, arujyane; n’ūfite imvumba, ni uko; ariko utabifite, agure umwitero we, ngo abone kugura inkota. Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘yabaranywe n’abagome’; kuko ibyanjye byenda gusohora.”

      Yesu yerekezaga ku gihe yari kumanikwa hamwe n’abagizi ba nabi, cyangwa abagome. Nanone kandi, yashakaga kugaragaza ko nyuma y’aho abigishwa be bari guhura n’ibitotezo bikaze. Baramubwiye bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”

      Yarabashubije ati “ziramaze.” Nk’uko tuzabibona, kuba bari bafite inkota byari gutuma nyuma y’aho Yesu abaha irindi somo ry’ingenzi cyane. Matayo 26:31-35; Mariko 14:27-31; Luka 22:24-38, gereranya na NW; Yohana 13:31-38; Ibyahishuwe 14:1-3.

      ▪ Kuki byari bitangaje cyane kuba intumwa zaragiye impaka?

      ▪ Ni gute Yesu yahosheje izo mpaka?

      ▪ Ni iki isezerano Yesu yagiranye n’abigishwa be ryasohoje?

      ▪ Ni irihe tegeko rishya Yesu yatanze, kandi se, ni iry’ingenzi mu rugero rungana iki?

      ▪ Ni gute Petero yagaragaje ko yiyiringiraga bikabije, kandi se, Yesu yamubwiye iki?

      ▪ Kuki amabwiriza Yesu yatanze yo kwitwaza impago n’imvumba yari atandukanye n’ayo yari yaratanze mbere y’aho?

  • Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
    • Igice cya 116

      Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe

      IFUNGURO ry’urwibutso ryari ryarangiye, ariko Yesu n’intumwa ze bari bakiri mu cyumba cyo hejuru. N’ubwo Yesu yendaga kugenda, yari agifite ibintu byinshi byo kubabwira. Yabahumurije agira ati “ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana.” Ariko, yongeyeho ati “nanjye munyizere.”

      Yesu yakomeje agira ati “mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. . . . Ngiye kubategurira ahanyu, . . . ngo aho ndi, namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.” Kubera ko intumwa zitari zamenye ko Yesu yari arimo avuga ibihereranye no kujya mu ijuru, Toma yarabajije ati “Databuja, ntituzi aho ujya; inzira twayibwirwa n’iki?”

      Yesu yarashubije ati “ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo.” Ni koko, umuntu uwo ari we wese ashobora kwinjira mu nzu ya Se wo mu ijuru ari uko gusa yemeye Yesu kandi akigana imibereho ye, nk’uko Yesu yabivuze agira ati “nta wujya kwa Data, ntamujyanye.”

      Filipo yabwiye Yesu ati “Databuja, twereke Data wa twese, biraba bihagije.” Uko bigaragara, Filipo yashakaga ko Yesu abaha ikimenyetso kigaragara giturutse ku Mana, nk’uko cyahawe Mose, Eliya na Yesaya mu bihe bya kera, binyuriye mu iyerekwa. Mu by’ukuri ariko, intumwa zari zifite ikintu cyiza cyane kuruta kwerekwa ibintu muri ubwo buryo, nk’uko Yesu yabivuze agira ati “nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye, aba abonye Data.”

      Yesu yagaragaje mu buryo bwuzuye kamere ya Se, ku buryo kubana na we no kumwitegereza, mu by’ukuri, byari nko kubona Se. Ariko kandi, Se aruta Umwana, nk’uko Yesu yabihamije agira ati “amagambo mbabwira, sinyavuga ku bwanjye.” Yesu yavuze mu buryo bukwiriye ko inyigisho zose yigishaga zakomokaga kuri Se wo mu ijuru.

      Mbega ukuntu intumwa zigomba kuba zaratewe inkunga no kumva Yesu noneho azibwira ati “unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta”! Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abigishwa be bari kugira imbaraga zikomeye zo gukora ibitangaza kurusha izo yari afite. Ahubwo yashakaga kuvuga ko bari kuzakora umurimo igihe kirekire kandi bakawukorera mu karere kagutse kurushaho, bakagera no ku bantu benshi cyane.

      Igihe Yesu yari kuba amaze kugenda, ntiyari gutererana abigishwa be na hato. Yarabasezeranyije ati ‘icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora.’ Yarongeye aravuga ati ‘nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we mwuka w’ukuri.’ Nyuma y’aho, igihe Yesu yari amaze kujya mu ijuru, yasutse umwuka wera, ni ukuvuga undi mufasha, ku bigishwa be.

      Yesu yari hafi kugenda, nk’uko yabivuze agira ati “hasigaye umwanya muto, ab’isi ntibabe bakimbona.” Yesu yari guhinduka ikiremwa cy’umwuka kidashobora kubonwa n’abantu. Ariko kandi, yongeye gusezeranya intumwa ze zizerwa ati “mwebweho muzambona: kuko ndiho, namwe muzabaho.” Ni koko, Yesu ntiyari kubiyereka afite ishusho ya kimuntu nyuma yo kuzuka kwe byonyine, ahubwo mu gihe gikwiriye yari kuzabazurira kubana na we mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka.

      Noneho, Yesu yatanze ihame ryoroheje agira ati “ufite amategeko yanjye, akayitondera, ni we unkunda: kandi unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda, mwiyereke.”

      Amaze kuvuga ibyo, intumwa Yuda, nanone yitwaga Tadeyo, yamuciye mu ijambo iramubaza iti “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka, ntiwiyereke ab’isi?”

      Yesu yaramushubije ati “umuntu nankunda, azitonder[a] ijambo ryanjye, na Data azamukunda . . . Ariko utankunda, ntiyitondera amagambo yanjye.” Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bigishwa ba Kristo bumvira, ab’isi bo ntibita ku nyigisho ze. Kubera iyo mpamvu, ntiyigeze abiyereka.

      Mu gihe cy’umurimo wa Yesu wo ku isi, yigishije intumwa ze ibintu byinshi. Ariko se, ni gute zari kuzabyibuka byose, cyane cyane ko kugeza icyo gihe, hari byinshi zitari zarabashije gusobanukirwa? Igishimishije ni uko Yesu yazisezeranyije ati ‘umufasha, ni we mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.’

      Yesu yongeye kubahumuriza agira ati “mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. . . . Imitima yanyu ntihagarare.” Mu by’ukuri, Yesu yari agiye kugenda, ariko yaravuze ati “iyaba mwankundaga, muba munejejwe n’uko njya kwa Data, kuko Data anduta.”

      Igihe Yesu yari ashigaje kumarana na bo cyari gito. Yarababwiye ati “sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w’ab’iyi si aza; kandi nta cyo amfiteho.” Satani Diyabule wabashije kwinjira muri Yuda akamwifatira, ni we mutware w’iyi si. Ariko kandi, Yesu ntiyari afite intege nke zibogamira ku cyaha ku buryo Satani yashoboraga kuzuririraho kugira ngo amubuze gukorera Imana.

      Bari Bafitanye Imishyikirano ya Bugufi

      Barangije gufata ifunguro ry’urwibutso, Yesu yakomeje atera inkunga intumwa ze mu kiganiro gisanzwe bagiranye cyaranzwe no kubwirana ibiri ku mutima. Birashoboka ko saa sita z’ijoro zari zarenze. Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ati “nimuhaguruke, tuve hano.” Ariko kandi, mbere y’uko bagenda, Yesu asunitswe n’urukundo yabakundaga, yakomeje kuvugana na bo, abaha urugero rwari kubasunikira kugira icyo bakora.

      Yatangiye agira ati “ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.” Umuhinzi Mukuru, Yehova Imana, yateye uwo muzabibu w’ikigereranyo igihe yasigaga Yesu umwuka wera mu gihe cy’umubatizo we mu mpera z’umwaka wa 29 I.C. Ariko kandi, Yesu yakomeje agaragaza ko atari we gusa wagereranywaga n’umuzabibu, ko hari n’abandi bagereranywaga na wo avuga ati “ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto, arikuraho; iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo, ngo rirusheho kwera imbuto. . . . Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo, ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha, nimutaguma muri jye. Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.”

      Nyuma y’iminsi 51, ni ukuvuga kuri Pentekote, intumwa hamwe n’abandi bantu babaye amashami y’umuzabibu ubwo basukwagaho umwuka wera. Amaherezo, abantu 144.000 ni bo baje kuba amashami y’umuzabibu w’ikigereranyo. Abo hamwe n’umubyimba w’icyo giti cy’umuzabibu, ni ukuvuga Yesu Kristo, bagize umuzabibu w’ikigereranyo wera imbuto z’Ubwami bw’Imana.

      Yesu yasobanuye uburyo umuntu ashobora kwera imbuto agira ati “uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Ariko kandi, mu gihe umuntu yaba ananiwe kwera imbuto, Yesu yaravuze ati “ajugunywa hanze nk’ishami ryumye; maze barayateranya bakayajugunya mu muriro, agashya.” Ku rundi ruhande, Yesu yarabasezeranyije ati “nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, mu[za]sabe icyo mushaka cyose, muzagihabwa.”

      Yesu yongeye kubwira intumwa ze ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.” Imbuto Imana ishaka ko zera kuri ayo mashami ni uko bagaragaza imico nk’iya Kristo, cyane cyane urukundo. Byongeye kandi, kubera ko Kristo yari umubwiriza w’Ubwami bw’Imana, izo mbuto zikenewe zari zinakubiyemo umurimo wabo wo guhindura abantu abigishwa, nk’uko na we yabigenje.

      Hanyuma, Yesu yarababwiye ati “mugume mu rukundo rwanjye.” Ariko se, ni gute intumwa zari kubigeraho? Yaravuze ati “nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye.” Yesu yakomeje avuga ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nk’uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.”

      Mu masaha make yari gukurikiraho, Yesu yari kwerekana urwo rukundo ruhebuje atanga ubuzima bwe ku bw’intumwa ze, no ku bw’abandi bantu bose bari kuzamwizera. Urugero rwe rwagombye gusunikira abigishwa be gukundana bene urwo rukundo rurangwa no kwigomwa. Urwo rukundo rwari kuba ikimenyetso kibaranga, nk’uko mbere y’aho Yesu yari yabivuze agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

      Yesu yagaragaje incuti ze izo ari zo avuga ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora: ahubwo mbise incuti, kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.”

      Mbega imishyikirano y’agaciro kenshi—kuba inkoramutima za Yesu! Ariko kandi, kugira ngo iyo mishyikirano ikomeze kubaho, abigishwa be bagomba “gukomeza kwera imbuto” (NW). Abigishwa nibabigenza batyo, nk’uko Yesu yabivuze, ‘icyo bazasaba [Se] cyose mu izina rya [Yesu], azakibaha.’ Nta gushidikanya, iyo ni ingororano ikomeye yo kuba bareze imbuto z’Ubwami! Yesu amaze kongera gushishikariza intumwa ze ‘gukundana,’ yavuze ko isi yari kubanga. Ariko yabahumurije agira ati “ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga, batarabanga.” Hanyuma, Yesu yagaragaje impamvu yari gutuma ab’isi banga abigishwa be avuga ati “kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.”

      Yesu yakomeje asobanura impamvu ab’isi bari kubanga agira ati “ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye [ni ukuvuga Yehova Imana] uwo ari we.” Mu by’ukuri, ibitangaza Yesu yakoze byashinjaga abamwangaga, nk’uko yabivuze agira ati “iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite: ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga, jyewe na Data.” Ku bw’ibyo rero, nk’uko Yesu yabivuze, umurongo w’Ibyanditswe uvuga ngo “banyangiye ubusa” warasohoye.

      Nk’uko Yesu yari yabigenje mbere y’aho, yongeye kubahumuriza abasezeranya ko yari kuzaboherereza umufasha, ni ukuvuga umwuka wera, ari zo mbaraga rukozi zikomeye z’Imana. Yaravuze ati “azampamya: kandi namwe mu[za]mpamya.”

      Izindi Nama Yabahaye Mbere y’Uko Agenda

      Yesu n’intumwa ze bari biteguye kuva muri cya cyumba cyo hejuru. Yakomeje ababwira ati “icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.” Hanyuma, yabahaye umuburo ukomeye agira ati “bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.”

      Uko bigaragara, intumwa zahangayikishijwe cyane n’uwo muburo. N’ubwo mbere y’aho Yesu yari yavuze ko ab’isi bari kubanga, ntiyari yahishuye mu buryo nk’ubwo butaziguye ko bari kuzicwa. Yesu yarababwiye ati “uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.” Nyamara se, mbega ukuntu ari byiza kuba yarabateguye ababwira ibyo bintu mbere y’uko agenda!

      Yesu yakomeje avuga ati “ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘urajya he?’” Mbere y’aho kuri uwo mugoroba, bari bamubajije ku bihereranye n’aho yari agiye, ariko icyo gihe noneho, bari bahungabanyijwe cyane n’ibyo yari yababwiye ku buryo bananiwe kugira ikindi babimubazaho. Bityo, Yesu yarababwiye ati “kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.” Intumwa ntizababajwe gusa n’uko zari zamenye ko zizagerwaho n’ibitotezo bikaze ndetse zikanicwa, ahubwo nanone zababajwe n’uko Shebuja yari agiye kuzisiga.

      Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati ‘ikizagira icyo kibamarira, ni uko ngenda: kuko nintagenda, umufasha ntazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza.” Mu gihe Yesu yari ku isi ari umuntu, yashoboraga kuba ahantu hamwe gusa mu gihe kimwe, ariko ubwo yari kuba ari mu ijuru, yashoboraga koherereza abigishwa be umufasha, ni ukuvuga umwuka wera w’Imana, aho bari kuba bari hose ku isi. Ku bw’ibyo rero, byari iby’ingirakamaro ko Yesu agenda.

      Yesu yavuze ko umwuka wera wari ‘kuzatsinda ab’isi, ubemeza iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka.’ Icyaha cy’ab’isi cyo kuba barananiwe kwizera Umwana w’Imana, cyari gushyirwa ahagaragara. Ikigeretse kuri ibyo, igihamya cyemeza ibihereranye no gukiranuka kwa Yesu cyari kugaragazwa no kuzamuka kwe akajya kwa Se. Kandi kuba Satani n’isi ye mbi barananiwe guhungabanya ugushikama kwa Yesu, ni igihamya kidakuka kigaragaza ko umutware w’iyi si yaciriweho iteka.

      Yesu yakomeje agira ati “ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.” Kubera iyo mpamvu, Yesu yabasezeranyije ko igihe yari kubasukaho umwuka wera, ari zo mbaraga rukozi z’Imana, wari kubayobora ugatuma bashobora gusobanukirwa ibyo bintu mu buryo buhuje n’ubushobozi bwabo bwo kubyiyumvisha.

      Mu buryo bwihariye, intumwa zananiwe gusobanukirwa ko Yesu yari gupfa hanyuma akazababonekera amaze kuzuka. Bityo, barabazanyije bati “ibyo atubwiye ni ibiki? Ngo ‘hasigaye igihe gito, ntimumbone; maze hazabaho igihe gito, mumbone’; kandi ngo ‘kuko njya kuri Data.’”

      Yesu yabonye ko bashakaga kumubaza ibibazo, maze aravuga ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa: mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.” Nyuma y’aho kuri uwo munsi, mu masaha ya nyuma ya saa sita, ubwo Yesu yari kuba amaze kwicwa, abayobozi ba kidini b’isi bari kwishima, ariko abigishwa bari kubabara. Nyamara kandi, umubabaro wabo wari guhinduka ibyishimo igihe Yesu yari kuba azutse! Kandi ibyishimo byabo byari gukomeza ubwo kuri Pentekote yari kubaha imbaraga zo kuba abahamya be binyuriye mu kubasukaho umwuka wera w’Imana!

      Yesu yagereranyije imimerere intumwa zari zirimo n’iy’umugore uri ku nda maze aravuga ati “umugore iyo aramukwa, arababara, kuko igihe cye gisohoye.” Ariko Yesu yavuze ko iyo umwana avutse, uwo mubyeyi atongera kwibuka imibabaro yagize, maze atera inkunga intumwa ze avuga ati “ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe [ubwo nzaba nazutse], kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.”

      Kugeza icyo gihe, intumwa ntizari zarigeze zigira ikintu zisaba mu izina rya Yesu. Ariko noneho yaravuze ati “icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha . . . kuko Data na we abakunda ubwe, kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. Navuye kuri Data, nza mu isi: kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”

      Amagambo Yesu yabwiye intumwa ze yazibereye isoko y’inkunga ikomeye. Zaravuze ziti “ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.” Yesu yarazibajije ati “none murizeye? Dore igihe kirenda gusohora, ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane, umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine.” N’ubwo bitoroshye kwiyumvisha ko ibyo byari gushoboka, byabaye mbere y’uko iryo joro rirangira!

      Yesu yashoje agira ati “ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi.” Yesu yanesheje isi akora iby’Imana ishaka ari uwizerwa, n’ubwo Satani n’isi ye bagerageje ibishoboka byose kugira ngo bahungabanye ugushikama kwe.

      Isengesho Risoza Yavuze Bari mu Cyumba cyo Hejuru

      Yesu asunitswe n’urukundo rwimbitse yakundaga intumwa ze, yaziteguye ku bihereranye n’uko yari agiye kugenda. Hanyuma, amaze umwanya muremure aziha inama anazihumuriza, yubuye amaso areba mu ijuru maze asaba Se ati “ubahiriza Umwana wawe, ngo Umwana akūbahishe: nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.”

      Ubugingo buhoraho! Mbega ingingo ishishikaje Yesu yari akomojeho! Kubera ko Yesu yari yarahawe “ubutware ku bantu bose,” yashoboraga gutuma abantu bose bokamwe n’urupfu bungukirwa n’igitambo cye cy’incungu. Ariko kandi, abo Se yemera ni bo gusa yari guha “ubugingo buhoraho.” Yesu yasobanuye mu buryo burambuye iyo ngingo yavugaga iby’ubugingo buhoraho, akomeza asenga ati

      “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” Ni koko, kugira ngo tuzabone agakiza bizaterwa n’uko tuzaba twaragize ubumenyi ku byerekeye Imana no ku byerekeye Umwana wayo. Ariko kandi, hari ibindi bikenewe birenze kugira ubumenyi gusa.

      Umuntu agomba kubamenya mu buryo bwa bwite, akagirana na bo ubucuti nyakuri. Umuntu agomba kumva ibintu nk’uko babyumva kandi akabona ibintu nk’uko babibona. Kandi ikirenze ibyo byose, umuntu agomba guhatana kugira ngo yigane imico yabo itagereranywa mu mibanire ye n’abandi.

      Hanyuma, Yesu yarasenze ati “nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.” Kubera ko icyo gihe yari yarasohoje inshingano ye, kandi akaba yari afite icyizere cy’uko na nyuma y’aho yari gusohoza neza ibyari bisigaye, yinginze agira ati “Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe, isi itararemwa.” Ni koko, icyo gihe yasabye kongera gusubizwa ikuzo yahoranye mu ijuru, binyuriye ku muzuko.

      Yesu yavuze mu buryo buhinnye umurimo w’ingenzi yakoze hano ku isi agira ati “abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe, urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.” Yesu yakoresheje izina ry’Imana, ari ryo Yehova, mu murimo we kandi yerekanye uburyo rikwiriye kuvugwa, ariko kandi, yakoze ibirenze ibyo kumenyesha intumwa ze izina ry’Imana. Nanone, yatumye barushaho kumenya Yehova no kumushimira, kandi barushaho kumenya no kwishimira kamere ye n’imigambi ye.

      Mu kugaragaza ko Yehova amuruta, kandi akaba ari na We wari shebuja, Yesu yavuze yicishije bugufi ati ‘amagambo wampaye narayabahaye, na bo barayemera, bamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bizera kandi ko ari wowe wantumye.’

      Yesu yashyize itandukaniro hagati y’abigishwa be n’abandi bantu basanzwe, ubwo yakomezaga asenga ati ‘sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye. Nkiri kumwe na bo, narabarindaga; [kandi] narabarinze; muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka,’ ni ukuvuga Yuda Isikaryota. Muri icyo gihe, Yuda yari arimo anoza umugambi we mubisha wo kugambanira Yesu. Ku bw’ibyo, Yuda yari arimo asohoza Ibyanditswe atabizi.

      Yesu yakomeje asenga ati “ab’isi barabanga. . . . Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Abigishwa ba Yesu bari mu isi, ni ukuvuga uyu muryango wa kimuntu ugize umuteguro utegekwa na Satani, ariko batandukanye kandi bagomba guhora batandukanye na yo n’ububi bwayo.

      Yesu yakomeje agira ati “ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.” Aha ngaha, Yesu yise Ibyanditswe bya Giheburayo byahumetswe “ukuri,” akaba yari yaragiye abisubiramo incuro nyinshi. Ariko kandi, ibyo yigishije abigishwa be ndetse n’ibyo bahumekewe kwandika nyuma y’aho byitwa Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, na byo ni “ukuri.” Uko kuri gushobora kweza umuntu, kugahindura ubuzima bwe mu buryo bwuzuye, kandi kukamugira umuntu utandukanye n’isi.

      Hanyuma, Yesu ntiyasabiye ‘abo bonyine, ahubwo yasabiye n’abazamwizezwa n’ijambo ryabo.’ Bityo rero, Yesu yasabiye abari kuzaba abigishwa be basizwe, ndetse n’abandi bigishwa, bose bakaba bari kuzakorakoranywa bakaba “umukumbi umwe.” Ariko se, ni iki yasabiye abo bose?

      Yagize ati “ngo bose babe umwe, nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, . . . ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.” Yesu na Se ntibagize umuntu umwe ibi byo kuba umwe, ahubwo barumvikana muri byose. Yesu yasabye ko abigishwa be bagira ubwo bumwe kugira ngo ‘ab’isi bamenye ko ari [Imana] yamutumye, ikabakunda nk’uko yamukunze.’

      Hanyuma, Yesu yasenze Se wo mu ijuru asabira abari kuzaba abigishwa be basizwe. Yabasabiye iki? Yabasabiye ‘ko aho ari na bo bahabana na we, ngo babone ubwiza [Imana] yamuhaye, kuko yamukunze isi itararemwa,’ ni ukuvuga, mbere y’uko Adamu na Eva bagira urubyaro. Igihe kirekire mbere y’aho, Imana yakunze Umwana wayo w’ikinege, waje kuba Yesu Kristo.

      Mu gusoza isengesho rye, Yesu yongeye gutsindagiriza ati “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.” Ku bihereranye n’intumwa, kumenya izina ry’Imana byari bikubiyemo kumenya urukundo rw’Imana mu buryo bwa bwite. Yohana 14:1–17:26; 13:27, 35, 36; 10:16; Luka 22:3, 4; Kuva 24:10; 1 Abami 19:9-13; Yesaya 6:1-5; Abagalatiya 6:16; Zaburi 35:19; 69:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Imigani 8:22, 30.

      ▪ Yesu yari kujya hehe, kandi ni ikihe gisubizo Toma yahawe ku bihereranye n’inzira ijyayo?

      ▪ Ukurikije ibyo Filipo yasabye, ni iki uko bigaragara yashakaga ko Yesu abereka?

      ▪ Kuki uwabonye Yesu aba yabonye na Se?

      ▪ Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu bari gukora imirimo ikomeye kurusha iyo yakoze?

      ▪ Kuba Satani nta cyo yari afite kuri Yesu byasobanuraga iki?

      ▪ Ni ryari Yehova yateye umuzabibu w’ikigereranyo, kandi se, ni ryari kandi ni gute abandi bantu babaye bamwe mu bagize uwo muzabibu?

      ▪ Umuzabibu w’ikigereranyo amaherezo waje kugira amashami angahe?

      ▪ Imana yifuza ko amashami yakwera imbuto bwoko ki?

      ▪ Ni gute twaba incuti za Yesu?

      ▪ Kuki ab’isi banga abigishwa ba Yesu?

      ▪ Ni uwuhe muburo watanzwe na Yesu wahangayikishije intumwa ze?

      ▪ Kuki intumwa zananiwe kubaza Yesu ku bihereranye n’aho yari kujya?

      ▪ Ni iki mu buryo bwihariye intumwa zananiwe gusobanukirwa?

      ▪ Ni gute Yesu yerekanye ko imimerere y’akababaro intumwa zari zirimo yari guhinduka iy’ibyishimo?

      ▪ Yesu yavuze ko intumwa zari zigiye gukora iki?

      ▪ Ni mu buhe buryo Yesu yanesheje isi?

      ▪ Ni mu buryo ki Yesu yahawe “ubutware ku bantu bose”?

      ▪ Kumenya ibyerekeye Imana n’Umwana wayo bisobanura iki?

      ▪ Ni mu buhe buryo Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana?

      ▪ “Ukuri” ni iki, kandi se, ni mu buhe buryo ‘kweza’ Umukristo?

      ▪ Ni mu buhe buryo Imana, Umwana wayo n’abasenga by’ukuri bose ari umwe?

      ▪ ‘Isi yaremwe’ ryari?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze