Ese wari ubizi?
“Ubudodo bw’umutuku” bukunze kuvugwa mu gitabo cyo Kuva bwavaga he?
▪ Nk’uko Bibiliya ibivuga, imyenda y’ihema yabaga ikinze mu mpande ndetse no mu muryango w’ihema ry’ibonaniro, ari na ryo gahunda yo gusenga y’Abisirayeli yari ishingiyeho, yari ikozwe mu “budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze” (Kuva 26:1; 38:18). “Imyambaro yera” y’abatambyi na yo yari ikoze mu ‘budodo bw’umutuku.’—Kuva 28:1-6.
Ubwo budodo bw’umutuku bwabaga buteye irangi ry’umutuku ubengerana. Iryo rangi barikuraga mu dukoko two mu bwoko bw’inigwahabiri. Izo nigwahabiri zitagira amababa ziba ku biti (Quercus coccifera) bimera mu Burasirazuba bwo Hagati no ku nkombe z’inyanja ya Mediterane. Izo nigwahabiri z’ingore ziba zifite mu nda yazo amagi arimo rya bara ry’umutuku. Iyo nigwahabiri ifite amagi mu nda, iba isa n’urubuto rw’umukeri rwahishije, ijya kungana n’ishaza kandi iteye nka ryo, ifashe ku bibabi cyangwa ku mishibu y’icyo giti. Iyo bamaraga gukura izo nigwahabiri ku mababi no kuzisya, zavagamo irangi ritukura bakarivanga n’amazi bakabona kuritera mu mwenda. Umuhanga mu by’amateka w’Umuroma witwa Pline l’Ancien yavuze iby’iryo bara ry’umutuku, kandi avuga ko ryari rimwe mu mabara akunzwe cyane yo mu gihe cye.
Ni abahe banditsi b’Ibyanditswe bya Kigiriki bya gikristo bari i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33?
▪ Birashoboka ko batandatu mu bantu umunani banditse icyo gice cy’Ibyanditswe ari bo bari bahari.
Nk’uko inkuru yo mu Byakozwe ibivuga, Yesu yahaye abigishwa be itegeko rigira riti “ntimuve i Yerusalemu, ahubwo mukomeze mutegereze icyo Data yasezeranyije” (Ibyakozwe 1:4). Iyo nkuru ivuga ko Matayo, Yohana na Petero, bamwe mu banditse Bibiliya, bumviye iryo tegeko maze bagateranira “ahantu hamwe” n’abandi bigishwa. Bene nyina ba Yesu na bo bari bahari (Ibyakozwe 1:12-14; 2:1-4). Babiri muri bo, Yakobo na Yuda, baje kwandika ibitabo bibiri byo muri Bibiliya bibitirirwa.—Matayo 13:55; Yakobo 1:1; Yuda 1.
Mu Ivanjiri Mariko yanditse, yavuzemo umusore wahunze mu ijoro Yesu yafashwemo. Uko bigaragara ni we wivugaga, kuko abandi bigishwa bari bamaze guhunga (Mariko 14:50-52). Ahagana mu mwaka wa 36, mu rugo rwa nyina wa Mariko i Yerusalemu, haberaga amateraniro ya gikristo (Ibyakozwe 12:12). Uko bigaragara, Mariko yari amaze igihe ari umwigishwa, kandi birashoboka ko na we yari i Yerusalemu kuri wa munsi wa Pentekote.
Abandi banditsi by’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo basigaye, ni Pawulo na Luka. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Pawulo yari ataraba umwigishwa wa Kristo (Abagalatiya 1:17, 18). Uko bigaragara, icyo gihe Luka na we ntiyari ahari bitewe n’uko avuga ko ‘atiboneye’ ibijyanye n’umurimo wa Yesu.—Luka 1:1-3.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Inigwahabiri zabagamo irangi ry’umutuku
[Aho ifoto yavuye]
Courtesy of SDC Colour Experience (www.sdc.org.uk)
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Petero yigisha kuri Pentekote