Indirimbo ya 8
Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba
Igicapye
1. Yehova, Data uhoraho,
Nguyu ‘mugoroba wera!
Tariki ya cumi na kane Nisani,
Twabonye imico yawe.
Ni na bwo Umwana w’Intama
Wariwe kuri Pasika.
Amaraso ya Yesu yaramenetse
Bisohoza ubuhanuzi.
2. Twahuriye imbere yawe.
Nk’i ntama mu rwuri rwawe,
Tugusingize ku bw’urukundo rwawe,
Dukuze izina ryawe.
Tujye duhora tubyibuka,
Tubizirikane cyane.
Tugume mu nzira tweretswe na Kristo,
Ijya mu buzima bw’iteka.
(Reba nanone Luka 22:14-20; 1 Kor 11:23-26.)