Indirimbo ya 120
Tega amatwi, wumvire maze uhabwe imigisha
Igicapye
1. Niba twarateze Kristo amatwi,
Inyigisho ze ziramurika.
Kandi kuzimenya birashimisha,
Kandi bigahesha imigisha.
(INYIKIRIZO)
Jya wumvira Imana,
Uhabwe imigisha.
Jya utega amatwi wumvire,
Uhabwe imigisha.
2. Turindwa n’imibereho imeze
nka ya nzu yubatse ku rutare.
Nitwemera kuyoborwa na Kristo,
Tuzaba twubaka ku rutare.
(INYIKIRIZO)
Jya wumvira Imana,
Uhabwe imigisha.
Jya utega amatwi wumvire,
Uhabwe imigisha.
3. Nk’uko igiti cyashoye imizi
Mu mazi cyera imbuto nyinshi,
Nitwumvira Imana tuzahabwa
Imigisha n’ubuzima bwiza.
(INYIKIRIZO)
Jya wumvira Imana,
Uhabwe imigisha.
Jya utega amatwi wumvire,
Uhabwe imigisha.
(Reba nanone Guteg 28:2; Zab 1:3; Imig 10:22; Mat 7:24-27.)