Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Nakunze kugirana ubucuti n’abageze mu za bukuru b’inararibonye
Byavuzwe na Elva Gjerde
Ubu hashize imyaka igera kuri 70 iwacu haje umushyitsi wabwiye papa ikintu cyaje guhindura imibereho yanjye. Kuva uwo munsi, hari abandi bantu benshi bagiye bamfasha. Hagati aho, nagize incuti yandutiye izindi zose. Reka mbibasobanurire.
NAVUKIYE i Sydney, muri Ositaraliya mu mwaka wa 1932. Ababyeyi banjye bemeraga Imana ariko ntibajyaga mu rusengero. Mama yambwiraga ko igihe cyose Imana yabaga indeba, yiteguye kumpana igihe nari kuba nkoze amakosa. Ibyo byatumaga ntinya Imana. Icyakora, nakundaga cyane Bibiliya. Hari mama wacu wadusuraga mu mpera z’icyumweru, akambwira inkuru nyinshi za Bibiliya zishishikaje. Nahoraga ntegerezanyije amatsiko ko adusura.
Igihe nari umwangavu, papa yasomaga ibitabo mama yari yarahawe n’umugore wari ugeze mu za bukuru wari Umuhamya wa Yehova. Yashishikajwe cyane n’ibyo yasomaga muri ibyo bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ku buryo yemeye kwigana Bibiliya n’Abahamya. Umugoroba umwe ubwo papa yarimo yiga Bibiliya, yamfashe ndimo mbumviriza. Atangiye kumbwira ngo nsubire kuryama, uwo mushyitsi yahise avuga ati “waretse Elva akicara na we akumva?” Ibyo byatumye imibereho yanjye ihinduka, kandi ntangira kugirana ubucuti n’Imana y’ukuri, Yehova.
Nyuma yaho gato, jye na papa twatangiye kujya mu materaniro. Ibyo yigaga byatumye ahindura imibereho ye. Yatangiye no kujya yifata ntarakazwe n’ubusa. Ibyo byatumye mama na musaza wanjye Frank batangira kujya mu materaniro.a Twese uko turi bane twagize amajyambere maze turabatizwa, tuba Abahamya ba Yehova. Kuva icyo gihe, hari abantu benshi bari bageze mu za bukuru bagiye bamfasha mu mibereho yanjye.
MPITAMO ICYO NZAKORA
Igihe nari umwangavu, nakundaga kugirana ubucuti n’abari bageze mu za bukuru bo mu itorero ryacu. Umwe muri bo ni Alice Place, akaba ari we Muhamya wa mbere waje iwacu kutubwiriza. Yambereye nka nyogokuru. Alice yantoje kubwiriza kandi antera inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo mbatizwe. Igihe nari mu kigero cy’imyaka 15, narabatijwe.
Nanone kandi, nagiranye ubucuti na Percy na Madge [Margaret] Dunham, umugabo n’umugore we bari bageze mu za bukuru. Kugirana na bo ubucuti byaje kungirira akamaro cyane. Ubusanzwe nakundaga imibare, kandi numvaga nzayigisha. Percy na Madge bari barabaye abamisiyonari muri Letoniya mu myaka ya za 30. Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga mu Burayi, batumiriwe gukora kuri Beteli yo muri Ositaraliya, yari mu nkengero z’umugi wa Sydney. Percy na Madge banyitayeho cyane. Bakundaga kuvuga ibintu byinshi bishishikaje byababayeho igihe bari abamisiyonari. Byatumye mbona ko kwigisha Bibiliya byari kumpesha ibyishimo byinshi kuruta kwigisha imibare. Ku bw’ibyo, nahisemo kuba umumisiyonari aho kuba umwarimu w’imibare.
Umuryango wa Dunham wanteye inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya kugira ngo nitegure kuzakora umurimo w’ubumisiyonari. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1948, igihe nari mfite imyaka 16, nabaye umupayiniya nifatanya n’abavandimwe na bashiki bacu icumi bari bakiri bato, bakoraga umurimo w’ubupayiniya mu itorero ryacu rya Hurstville i Sydney bishimye.
Mu myaka isaga ine yakurikiyeho, nakoreye umurimo w’ubupayiniya mu yindi migi ine yo muri leta ya New South Wales n’iya Queensland. Umuntu wa mbere nigishije Bibiliya ni Betty Law (ubu witwa Remnant). Betty yari umukobwa ugwa neza wandushaga imyaka ibiri. Nyuma yaho twaje gukorana umurimo w’ubupayiniya mu mugi wa Cowra, uri mu birometero 230 mu burengerazuba bwa Sydney. Nubwo twakoranye umurimo w’ubupayiniya igihe gito, twakomeje kugirana ubucuti kugeza n’uyu munsi.
Maze kuba umupayiniya wa bwite, nimukiye mu mugi wa Narrandera uri ku birometero 220 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umugi wa Cowra. Icyo gihe noneho nakoranye na Joy Lennox (ubu witwa Hunter), wari umupayiniya ugira ishyaka, na we wandushaga imyaka ibiri. Ni twe Bahamya twenyine twari muri uwo mugi. Twabanaga n’umugabo n’umugore we bakundaga kwakira abashyitsi, ari bo Ray na Esther Irons. Uwo mugabo n’umugore we, hamwe n’umuhungu wabo n’abakobwa babo batatu, bose bari bashimishijwe n’ukuri. Buri cyumweru, Ray n’umuhungu we bakoraga mu isambu yabo yari hanze y’umugi bororeragamo intama bakanahingamo ingano, mu gihe Esther n’abakobwa be bo babaga bakora muri resitora yabo yarimo n’amacumbi. Ku Cyumweru, jye na Joy twatekaga ibyokurya byinshi byo kugaburira umuryango wa Irons n’abagabo bagera kuri 12 bari bacumbikiye babaga bashonje cyane, bakoraga kuri gari ya moshi. Ako kazi katumaga tubona amwe mu mafaranga yo kwishyura icumbi. Iyo twabaga tumaze gukora isuku, twahaga umuryango wa Irons ifunguro riryoshye cyane ryo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru. Ray na Esther n’abana babo bane bemeye ukuri, kandi ni bo babaye Abahamya ba mbere mu itorero rya Narrandera.
Mu mwaka wa 1951, nagiye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Sydney. Igihe nari yo, nagiye mu nama yihariye y’abapayiniya bifuzaga gukora umurimo w’ubumisiyonari. Iyo nama yabereye mu ihema rinini cyane, yarimo abantu basaga 300. Nathan Knorr wari wavuye kuri Beteli y’i Brooklyn yabwiye abari baje muri iyo nama ko kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi byihutirwaga cyane. Twese twari tumuteze amatwi twitonze. Abenshi mu bapayiniya bari bahari baje gutangiza umurimo w’Ubwami mu Majyepfo ya Pasifika no mu tundi turere. Nashimishijwe no kuba umwe mu bantu cumi na barindwi bo muri Ositaraliya batumiriwe kwiga ishuri rya 19 rya Gileyadi mu mwaka wa 1952. Icyo gihe nari mfite imyaka 20 gusa, kandi intego nari mfite yo kuba umumisiyonari nari nyigezeho.
NGIRA IBYO NONOSORA
Inyigisho naherewe i Gileyadi n’abo nifatanyije na bo byatumye ndushaho kugira ubumenyi bwa Bibiliya kandi bikomeza ukwizera kwanjye, ndetse bituma ngira ibyo mpindura muri kamere yanjye. Icyo gihe nari nkiri muto kandi sinashyiraga mu gaciro. Numvaga jye n’abandi twakora ibintu mu buryo butunganye. Hari aho nageraga ngakabya. Urugero, igihe nabonaga umuvandimwe Knorr akina umupira n’urubyiruko rwakoraga kuri Beteli, numvise nguye mu kantu.
Kubera ko abarimu b’Ishuri rya Gileyadi bagiraga ubushishozi kandi ari inararibonye, bagomba kuba barabonye ko nari mfite ikibazo mpanganye na cyo. Banyitayeho cyane kandi bamfashije guhindura imitekerereze. Buhoro buhoro, nagiye mbona ko Yehova ari Imana igira urukundo kandi yishimira ibyo dukora, aho kuba Imana ikagatiza kandi isaba abagaragu bayo ibirenze ibyo bashoboye. Bamwe mu banyeshuri twiganye na bo baramfashije. Nibuka ko hari uwambwiye ati “Elva, Yehova ntakoresha ikiboko kugira ngo atuyobore. Nawe ntugakabye!” Ayo magambo yambwiye adaciye ku ruhande yankoze ku mutima.
Tumaze kwiga Ishuri rya Gileyadi, jye n’abandi banyeshuri bane twiganye twoherejwe gukorera umurimo muri Afurika, mu gihugu cya Namibiya. Nyuma y’igihe gito, twese hamwe twari dufite abantu 80 twigishaga Bibiliya. Nakundaga Namibiya n’umurimo w’ubumisiyonari, ariko nari narakundanye n’umunyeshuri twiganye Ishuri rya Gileyadi, wari waroherejwe mu Busuwisi. Igihe nari maze umwaka umwe muri Namibiya, nasanze umufiyanse wanjye mu Busuwisi. Tumaze gushyingiranwa, namuherekezaga mu murimo wo gusura amatorero.
MPURA N’IKIBAZO KITOROSHYE
Tumaze imyaka itanu ishimishije mu murimo wo gusura amatorero, twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli yo mu Busuwisi. Tugeze mu muryango wa Beteli, nashimishijwe no kuba hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu benshi bari bageze mu za bukuru kandi bari bakuze mu buryo bw’umwuka.
Nyuma yaho, hari ikintu cyampungabanyije cyane. Naje kumenya ko umugabo wanjye yampemukiye agahemukira na Yehova. Hanyuma yarantaye. Byaranshegeshe cyane. Sinzi ukuntu nari guhangana n’icyo kibazo iyo ntaba hamwe n’abantu b’incuti zanjye bari bageze mu za bukuru bo kuri Beteli, bangaragarije urukundo kandi bakanshyigikira. Bantegaga amatwi iyo nabaga nkeneye kuvuga, nakumva nshaka kuba jyenyine bakandeka. Amagambo yabo ahumuriza n’ibikorwa byabo by’ubugwaneza byaramfashije mu gihe nari mfite akababaro karengeje urugero, kandi byatumye ndushaho kwegera Yehova.
Nanone nibutse amagambo abageze mu za bukuru b’inararibonye bari barahuye n’ibigeragezo bikabatoza bari barambwiye imyaka runaka mbere yaho. Muri bo harimo na Madge Dunham. Hari igihe yambwiye ati “Elva, mu murimo ukorera Yehova uzahura n’ibigeragezo byinshi, ariko ibigeragezo bikomeye uzahura na byo bishobora kuzaturuka ku ncuti zawe magara. Mu gihe uzaba uhanganye na byo, uziringire Yehova. Wibuke ko ari we ukorera, udakorera abantu badatunganye.” Iyo nama ya Madge yaramfashije mu bihe byinshi bikomeye. Niyemeje kutareka ngo amakosa y’umugabo wanjye antandukanye na Yehova.
Nyuma yaho, nafashe umwanzuro wo gusubira muri Ositaraliya ngakora umurimo w’ubupayiniya ndi hafi y’umuryango wanjye. Mu gihe cy’urugendo rurerure nakoze nsubirayo, nagiranye ibiganiro bishishikaje bya Bibiliya na bamwe mu bagenzi twari kumwe. Muri bo harimo umugabo witondaga wo muri Noruveje witwaga Arne Gjerde. Ibyo nababwiraga byaramushimishije cyane. Nyuma y’igihe runaka, Arne yaradusuye jye n’umuryango wanjye, i Sydney. Yahise agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, maze aza mu kuri. Mu mwaka wa 1963, jye na Arne twarashyingiranywe, hashize imyaka ibiri mbyara umuhungu wacu witwa Gary.
MPURA N’IKINDI KIGERAGEZO
Jye na Arne na Gary twari umuryango wishimye. Arne yongereye inzu yacu kugira ngo tubane n’ababyeyi banjye bari bageze mu za bukuru. Ariko kandi, tumaze imyaka itandatu dushyingiranywe, twahuye n’ikigeragezo gikomeye. Basuzumye Arne basanga arwaye kanseri yo mu bwonko. Buri munsi naramusuraga kwa muganga, aho yamaze igihe kirekire avurwa hakoreshejwe imirase yabigenewe. Yabaye nk’uworoherwa, ariko nyuma yaho arongera araremba kandi arwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko. Bambwiye ko yari ashigaje ibyumweru bike gusa agapfa. Icyakora, Arne yaje koroherwa. Yagarutse mu rugo, maze nkomeza kumwitaho, hanyuma yongera kumererwa neza. Nyuma y’igihe runaka, yashoboye kugenda kandi yongera kuba umusaza w’itorero. Ibyishimo yagiraga no kuba yarakundaga gutera urwenya byagize uruhare mu gutuma yoroherwa, kandi byatumaga kumurwaza binyorohera.
Mu mwaka wa 1986, Arne yongeye kuremba. Icyo gihe ababyeyi banjye bari barapfuye, maze twimukira mu gace keza cyane ka Blue Mountains, hanze y’umujyi wa Sydney, nuko twegera incuti zacu. Nyuma yaho, Gary yashyingiranywe na mushiki wacu mwiza cyane ukuze mu buryo bw’umwuka witwa Karin, kandi badusabye kubana na bo. Mu mezi make gusa, twese uko twari bane twimukiye mu nzu yari hafi y’aho jye na Arne twari dutuye.
Arne yamaze amezi 18 yaraheze mu buriri, kandi byasabaga ko yitabwaho buri gihe. Kubera ko igihe hafi ya cyose nabaga ndi mu rugo, buri munsi namaraga amasaha abiri niga Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Icyo gihe namaraga niyigisha cyatumye mbona inama nziza z’ukuntu nakwihanganira imimerere narimo. Nanone nasurwaga n’abageze mu za bukuru bo mu itorero ryacu, bamwe muri bo bakaba bari barihanganiye ibigeragezo nk’ibyanjye. Barankomezaga cyane. Arne yapfuye muri Mata 2003, afite ibyiringiro by’uko azazuka.
UWAMFASHIJE KURUSHA ABANDI BOSE
Igihe nari nkiri muto, sinashyiraga mu gaciro. Ariko naje kubona ko ari gake cyane mu buzima ibintu bigenda nk’uko twari tubyiteze. Nagize imigisha myinshi, ariko nanone nahuye n’ibibazo bibiri bikomeye. Nabuze umugabo wanjye wa mbere bitewe n’uko yabaye umuhemu, uwa kabiri na we ararwara maze arapfa. Muri icyo gihe cyose, naboneye inama n’inkunga ahantu hatandukanye. Ariko uwamfashije kurusha abandi bose ni “Umukuru Nyir’ibihe byose,” Yehova Imana (Dan 7:9). Inama ze zatumye mpindura kamere yanjye kandi zituma mbonera ibintu byinshi bishimishije mu murimo w’ubumisiyonari. Igihe nagiraga ibibazo, ‘ineza yuje urukundo ya Yehova yakomezaga kunshyigikira, n’ihumure rimuturukaho rigakuyakuya ubugingo bwanjye’ (Zab 94:18, 19). Nanone kandi, abagize umuryango wanjye ndetse n’ ‘incuti nyakuri zibera [umuntu] abavandimwe mu gihe cy’amakuba,’ bangaragarije urukundo kandi baranshyigikira (Imig 17:17). Abenshi muri bo bari abageze mu za bukuru b’inararibonye.
Umukurambere Yobu yarabajije ati “mbese ubwenge ntibufitwe n’abageze mu za bukuru, kandi abamaze iminsi myinshi si bo basobanukiwe?” (Yobu 12:12). Iyo nshubije amaso inyuma nkareba ibyambayeho, nemeza rwose ko ibyo ari ukuri. Abageze mu za bukuru b’inararibonye bampaye inama zamfashije, barampumuriza, kandi kugirana ubucuti na bo byatumye ndushaho kugira ubuzima bwiza. Nshimishwa no kuba naragiranye na bo ubucuti.
Ubu mfite imyaka 80, nanjye nkaba ngeze mu za bukuru. Ibyambayeho bituma nita mu buryo bwihariye ku byo abandi bageze mu za bukuru bakeneye. Ndacyakunda kubasura kandi nkabafasha. Ariko nanone, nshimishwa no kugirana ubucuti n’abakiri bato. Nkunda uburyo bakorana imbaraga kandi ngaterwa inkunga n’ishyaka bagira. Iyo abakiri bato bakeneye inama n’inkunga, nshimishwa no kubafasha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Frank Lambert, musaza wa Elva, yabaye umupayiniya urangwa n’ishyaka mu cyaro cyo muri Ositaraliya. Mu Gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cy’umwaka wa 1983, ku ipaji ya 110-112 (mu gifaransa), havugwamo rumwe mu ngendo zishishikaje yakoraga agiye kubwiriza.
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Nkorana umurimo w’ubupayiniya na Joy Lennox i Narrandera
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Elva ari kumwe n’abagize umuryango wa Beteli yo mu Busuwisi mu mwaka wa 1960
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Nita kuri Arne igihe yari arwaye