IGICE CYA 34
Kuki nkwiriye kugendera ku mahame yo muri Bibiliya?
Tuvuge ko urimo usangira na bagenzi bawe babiri b’abakobwa, maze mukabona umuhungu uherutse kwimukira ku ishuri ryanyu arinjiye.
Umukobwa wa mbere arakubwiye ati “sha, uzi ko Oliviye agukunda! Ntubona ukuntu akwitegereza? Wamukora no mu jisho ntabimenye!”
Umukobwa wa kabiri aciye bugufi arakongorera ati “uzi n’ikindi se? Uyu muhungu nta mukobwa w’incuti aragira.”
Kandi nawe uzi ko ibyo ari ukuri. N’ikimenyimenyi hari igihe Oliviye yari yagutumiye ngo uzaze mu birori iwabo. Birumvikana ko wamuhakaniye, ariko ntibyakubuza gusigara wibaza uko byari kugenda iyo ujyayo.
Wa mukobwa wa mbere abaye nk’urogoya ibitekerezo byawe arakubwira ati
“Iyo nza kuba ntafite umuhungu w’incuti ngo wirebere. Oliviye ambwiye ngo dusohokane, nahita mwemerera.”
Arahindukiye arakureba ubona yashobewe. Ikibazo agiye kukubaza urakizi neza.
Arakubajije ati “ariko ubundi bishoboka bite ko waba utagira incuti y’umuhungu?”
Icyo ni cya kibazo utinya! Mu by’ukuri nawe wumva wagira incuti y’umuhungu. Gusa ababyeyi bakubwiye ko byaba byiza utegereje kugeza ubwo uzaba ugeze igihe cy’irambagiza, witegura kurushinga. Ahari wenda iyo uza kuba . . .
Umukobwa wa kabiri ahise akubaza ati “cyangwa ni ukubera idini ryawe?”
Ushobora kwibwira uti “abwiwe n’iki icyo natekerezaga?”
Akubwiye aguserereza ati “ariko mu buzima bwawe nta kindi kintu uzi uretse Bibiliya? Ukwiriye kujya ucishamo ukarya ubuzima.”
ESE hari abigeze kuguserereza bitewe n’uko ugendera ku mahame yo muri Bibiliya? Niba byarakubayeho, ushobora kuba waratangiye kwibaza niba utaracikanywe. Umukobwa w’umwangavu witwa Deborah na we byamubayeho. Yaravuze ati “numvaga hari byinshi amahame yo muri Bibiliya ambuza, nkifuza umudendezo nk’uw’abanyeshuri twiganaga babagaho uko bishakiye.”
Menya uko ibintu biteye
Kwigishwa n’iminsi si ko buri gihe biba byiza. Mu by’ukuri, kwigira ku makosa y’abandi nk’uko Asafu umwanditsi wa zaburi yabigenje, birakwiriye kandi bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Asafu yamaze igihe runaka yumva ko amahame y’Imana yamubuzaga ibintu byinshi. Ariko amaze gusuzuma iherezo ry’abo bantu bari bararetse inzira z’Imana, yasobanukiwe uko ibintu biteye. Asafu yaje kubona ko burya abo bantu bari “ahantu hanyerera.”—Zaburi 73:18.
Mu gihe ukizirikana ibyo, suzuma ibitekerezo bikurikira byatanzwe n’urubyiruko rwigeze kumara igihe runaka rwaranze kuyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya, maze rukishora mu mibonano mpuzabitsina rutarashaka.
● Ni iki cyayoboraga ibitekerezo n’ibikorwa byawe?
Deborah: “mu myaka namaze niga, nabonaga buri wese afite incuti kandi basa n’abishimye. Iyo nagendanaga na bo nkabona basomana kandi bahoberana, numvaga ngize ishyari kandi nkumva nigunze. Incuro nyinshi, namaraga amasaha n’amasaha ntekereza ibintu bisa n’inzozi ku muhungu nakundaga. Ibyo byatumaga ndushaho kumwifuza.”
Mike: “nasomaga ibitabo nkareba n’ibiganiro byo kuri televiziyo byibandaga ku bitsina. Kuganira na bagenzi banjye ibyerekeye ibitsina, byatumaga ndushaho kugira amatsiko nibaza uko bimeze. Nuko igihe kimwe ndi kumwe n’umukobwa turi twenyine, nibwira ko dushobora gukorakorana mu buryo bwo kugaragarizanya urukundo, ariko bitabaye ngombwa ko turyamana. Numvaga ndibuze kwifata ntarasambana.”
Andrew: “nari mfite ingeso yo kureba porunogarafiya kuri interineti. Natangiye no kujya nywa inzoga nyinshi. Nyuma yaho nagiye njya mu birori birimo urubyiruko rudakurikiza amahame yo muri Bibiliya.”
Tracy: “rwose mu mutima wanjye nari nzi ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka ari bibi, ariko sinabyangaga. Mu by’ukuri sinifuzaga gukora imibonano mpuzabitsina ntarashaka, ariko irari ryandushije imbaraga. Namaze igihe kinini umutimanama wanjye utancira urubanza na busa.”
● Ese hari ibyishimo wabonyemo?
Deborah: “mu mizo ya mbere, numvise mfite umudendezo kandi nshimishijwe no kuba nemerwa na bagenzi banjye. Ariko ibyo byishimo ntibyateye kabiri. Natangiye kumva meze nk’umuntu wanduye, w’umuhemu kandi udakwiriye. Natangiye kwicuza cyane bitewe n’uko natakaje ubusugi bwanjye mu buryo bukojeje isoni.”
Andrew: “ibyifuzo bibi byagiye binganza buhoro buhoro. Ariko nanone, umutimanama wambuzaga amahwemo uncira urubanza kandi nkumva nta byishimo mfite.”
Tracy: “kwiyandarika byangije ubuzima bwanjye. Nibwiraga ko jye n’umuhungu w’incuti yanjye tuzasangira ibyishimo. Byahe byo kajya! Ahubwo buri wese yateye undi umubabaro n’agahinda. Namaze amajoro n’amajoro ndirira mu buriri, mvuga nti ‘iyo mba narakoze ibyo Yehova ashaka!’”
Mike: “natangiye kumva meze nk’aho hari igice cy’umubiri wanjye cyapfuye. Nagerageje kujya nirengagiza ingaruka ibikorwa byanjye bigira ku bandi, ariko biba iby’ubusa. Nababajwe cyane no kubona ko igihe namaze nishakira ibinezeza, burya nababazaga abandi.”
● Ni iyihe nama wagira urubyiruko rwumva ko hari icyo rwahombye, bitewe n’uko rukurikiza amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya?
Tracy: “jya ukurikiza amahame ya Yehova mu mibereho yawe kandi wifatanye n’abantu bayakurikiza. Ni bwo uzagira ibyishimo.”
Deborah: “ntukitekerezeho cyangwa ngo wibande ku byo wifuza gusa. Ibyo ukora bigira ingaruka no ku bandi. Kandi niwirengagiza inama zituruka ku Mana, uzaba wihemukira.”
Andrew: “iyo utaraba inararibonye, wibwira ko uko bagenzi bawe babayeho ari byo bishimishije. Imitekerereze yabo irakwanduza. Ni yo mpamvu ukwiriye guhitamo incuti zawe witonze. Niwiringira Yehova, bizakurinda kuvuga ngo ‘iyo mbimenya!’”
Mike: “mu bintu by’agaciro Yehova yaguhaye, harimo kwiyubaha no kugira umutimanama ukeye. Gutakaza izo mpano bitewe n’uko unaniwe kwifata, ni kimwe no kwigurisha ku giciro cyo hasi cyane. Jya uganira n’ababyeyi bawe hamwe n’abandi bantu bakuze ubabwire ibibazo ufite. Kandi niba ukoze ikosa, jya wihutira kugira uwo ubibwira kandi wikosore. Nukora ibintu nk’uko Yehova abishaka uzagira amahoro nyayo yo mu mutima.”
Ese amahame yo muri Bibiliya ni nk’amapingu cyangwa ni nk’umukandara wo mu modoka ukurinda?
Yehova ni “Imana igira ibyishimo” kandi yifuza ko nawe ugira ibyishimo (1 Timoteyo 1:11; Umubwiriza 11:9). Amahame ari muri Bibiliya akugirira akamaro. Icyakora hari igihe wakumva ko akubereye nk’amapingu akubuza kwinyagambura. Ariko mu by’ukuri, amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya ni nk’umukandara wo mu modoka ukurinda.
Birakwiriye rwose ko wizera Bibiliya. Mu mibereho yawe nukurikiza amahame ayikubiyemo, uzashimisha Yehova kandi nawe bizakugirira akamaro.—Yesaya 48:17.
Ushobora kuba incuti y’Imana. Soma icyo gice urebe uko wabigeraho.
UMURONGO W’IFATIZO
“Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.”—Yesaya 48:17.
INAMA
Tekereza ukuntu wakumvisha murumuna wawe ko kugendera ku mahame yo muri Bibiliya bimufitiye akamaro. Kugeza ku bandi ibyo wizera na byo ni uburyo bwiza bwo gushimangira ibyiringiro byawe.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Ushobora kwangiza imishyikirano ufitanye na Yehova mu kanya gato, ariko bikagufata imyaka myinshi kugira ngo wongere kugirana na we imishyikirano myiza.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo niyemeje gukora kugira ngo ndusheho kwiyumvisha agaciro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya: ․․․․․
Dore icyo nzakora ninumva ntangiye kugirira ishyari abatayoborwa n’amahame yo muri Bibiliya: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ukurikije ingaruka zo kutumvira amategeko y’Imana, kuki bidakwiriye ko umuntu yiga abanje gukubitika?
● Ibyo Deborah, Mike, Andrew na Tracy bavuze byakwigishije iki?
● Kuki hari abashobora kumva ko amahame yo muri Bibiliya ari nk’amapingu, kandi se kuki baba batarebye kure?
[Amagambo yatsindagirijwe ku ipaji ya 285]
“Ubwoba bwo gutinya guhanirwa ikibi wakoze, nta ho buhuriye n’umubabaro uterwa no guhisha ikibi wakoze.”—Donna
[Amafoto yo ku ipaji ya 288]
Amahame yo muri Bibiliya ntakubuza kwishimisha, ahubwo arakurinda