ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/95 p. 2
  • Jya Ukomeza Kwita ku Nyigisho Wigisha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Ukomeza Kwita ku Nyigisho Wigisha
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Ishuri riduha ibyo dukeneye byose kugira ngo twite ku bintu bifite akamaro kurusha ibindi mu buzima
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ungukirwa na Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 1999
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ry’Umwaka wa 1996—Igice cya 2
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Kungukirwa mu Buryo Bwuzuye n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 5/95 p. 2

Jya Ukomeza Kwita ku Nyigisho Wigisha

1 Porogaramu nshya y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi izatangira muri Mutarama 1995. Ni ikihe kintu gishyashya kiboneka muri iyo porogaramu? Amateka ashishikaje y’umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe, azaba akubiye mu bizasuzumwa mu mitwe y’ibiganiro ya nomero ya mbere. Mu mwaka wose, amapaji 178 y’igitabo Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu azasuzumwa mu Cyongereza no mu Gifaransa. Ubwo hatazabaho ibibazo by’isubiramo nyuma ya nomero ya mbere yavanywe mu gitabo Prédicateurs, ni iki dushobora gukora kugira ngo twite ku nyigisho zacu no kuziboneramo inyungu nyinshi?—1 Tim 4:16.

2 N’ubwo benshi bamaze gusoma igitabo Prédicateurs, isuzumwa ry’ibikubiye muri porogaramu y’ishuri bizafasha bose kwishimira, ndetse no kurushaho, ibihereranye n’umurage wabo wa gitewokarasi (Zab 71:17, 18). Ni kuki utateganya igihe runaka buri cyumweru kugira ngo usubire mu byateganyijwe gutangwa byo mu gitabo Prédicateurs?

3 Ibyigisho bya Nomero ya Mbere Birangwamo Igishyuhirane Kandi Bishimishije: Ibyigisho bya nomero ya mbere bivanywe mu gitabo Prédicateurs cyangwa mu kindi gitabo icyo ari cyo cyose aho igitabo Prédicateurs kidakoreshwa, byagombye gutangwa mu buryo burangwamo igishyuhirane kandi bushimishije. Nanone kandi, bigomba gutsindagiriza agaciro k’ingirakamaro k’ibitangwa, tukabikoresha kugira ngo bidufashe kugaragariza umuteguro wa Yehova icyubahiro cyimbitse no gushimira ku bw’igikundiro dufite cyo kuba turi abagaragu b’Imana. Buri muryango ugiye uza guterana ku Ishuri witwaje igitabo Prédicateurs, cyangwa se ikindi gitabo gikoreshwa mu ishuri kuri nomero ya mbere, abagize umuryango bashobora kurushaho gukurikira neza no kubonera inyungu mu ngero no ku mashusho aboneka muri icyo gitabo.

4 Umwihariko wo Gusoma Bibiliya mu Buryo Bukangura Ibitekerezo: Gusoma neza, no gutsindagiriza ubusobanuro nyakuri hamwe n’ibyiyumvo, ni igice cy’ingirakamaro cy’inyigisho zigira ingaruka nziza. Byongeye kandi, ibyatanzwe byose byagenewe gusomwa muri Nomero ya 2 ntibiba ari byinshi cyane, kandi ubusanzwe haba hari igihe gihagije kugira ngo uyitanga abone igihe cyo gutanga ubusobanuro mu itangira no mu isoza. Amagambo y’intangiriro yagombye gutuma ibyagenwe gutangwa bishimisha, kandi agategura abamuteze amatwi kugira ngo bamenye akamaro kabyo. Umusozo ushobora kuba ukubiyemo ibitekerezo by’ibyasobanuwe hamwe n’uko byashyirwa mu bikorwa, ubitanga agakoresha igihe cyose cyagenwe.

5 Ubusobanuro burenzeho ku bihereranye na porogaramu y’ishuri n’uburyo inshingano zigomba gutangwa, bushobora kuboneka muri “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1995.” Gusubira mu mabwiriza akubiye muri iki cyigisho, dutegura neza ibyigisho twahawe, tunashyira mu bikorwa inama duhabwa, bituma tunoza ubuhanga bwacu bwo kuvuga no kwigisha. Abatariyandikisha muri iryo shuri baraterwa inkunga mu buryo bw’igishyuhirane kubikora.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze