ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/96 p. 1
  • Twahawe Itegeko

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twahawe Itegeko
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • “Ubwirize ijambo”!
    Dusingize Yehova turirimba
  • Yehova adufasha gukora umurimo wo kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 11/96 p. 1

Twahawe Itegeko

1 Yesu yategetse abigishwa be ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Mat 28:19). Mu bihugu bigera kuri 232 hamwe n’amazinga y’ibirwa biri mu mpande zose z’isi, abantu basingiza Yehova Imana basaga miriyoni eshanu, batanga igihamya kigaragara cy’isohozwa ry’itegeko rya Yesu. Ariko se, bite kuri twe buri muntu ku giti cye? Mbese, dufatana uburemere itegeko ryo kubwiriza?

2 Inshingano Twumva Duhatirwa Gusohoza: Itegeko ni “inshingano yo gusohoza ibikorwa byategetswe.” Tugengwa n’amategeko yo kubwiriza twahawe na Kristo (Ibyak 10:42). Intumwa Pawulo yabonye ko kuri we ibyo byari itegeko, cyangwa se inshingano yumvaga ahatirwa gusohoza, ari yo yo gutangaza ubutumwa bwiza (1 Kor 9:16). Dufate urugero: tuvuge ko uri umwe mu bakozi bayoboye ubwato bugiye kurohama. Kapiteni (umuyobozi mukuru) wabwo agutegetse kuburira abagenzi, no kubayobora ku twato duto two kubarokora. Mbese, uzirengagiza iryo tegeko, maze ushishikazwe no kwirokora ubwawe? Nta gushidikanya ko atari ko uzabigenza. Abandi ni wowe bahanze amaso. Ubuzima bwabo buri mu kaga. Wumva uhatirwa gusohoza itegeko wahawe ryo kubarwanaho.

3 Twahawe itegeko n’Imana, ryo gutangaza umuburo. Vuba hano, Yehova agiye kuvanaho iyi gahunda mbi y’ibintu yose uko yakabaye. Ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni buri hagati yo gupfa no gukira. Mbese, byaba bikwiriye ko twakwirengagiza akaga kugarije abandi, maze tugashishikazwa no kwirokora ubwacu? Birumvikana ko atari byo. Twumva duhatirwa kwifatanya mu kurokora ubuzima bw’abandi.—1 Tim 4:16.

4 Ingero Zizerwa zo Gukurikiza: Umuhanuzi Ezekiyeli yumvaga asabwa kugeza ubutumwa bw’umuburo ku Bisirayeli b’abahemu. Yehova yamwihanangirije amubwira ingaruka zagombaga kumugeraho mu gihe yari kuba adasohoje inshingano ye, agira ati “nimbwira umunyabyaha nti ‘gupfa ko uzapfa’; nawe ntumuburire, . . .  uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye; ariko ni wowe nzabaza amaraso ye” (Ezek 3:18). Ezekiyeli yasohoje itegeko yahawe abigiranye ubudahemuka, kabone n’iyo yabaga ahanganye n’ibimurwanya bidatsimburwa. Ku bw’ibyo rero, yashoboraga kwishima igihe imanza za Yehova zasohozwaga.

5 Nyuma y’ibinyejana runaka, intumwa Pawulo yanditse ku bihereranye n’inshingano yayo yo kubwiriza. Yagize iti “amaraso ya bose [n]tandiho, kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.” Pawulo yabwirije mu ruhame, ndetse no ku nzu n’inzu, kubera ko yari azi ko kutabikora byari gutuma abarwaho umwenda w’amaraso imbere y’Imana.—Ibyak 20:20, 26, 27.

6 Mbese, dufite ishyaka nk’irya Ezekiyeli? Mbese, twumva dusunikirwa kubwiriza nk’uko byari bimeze kuri Pawulo? Itegeko twahawe, ni nk’iryo bari barahawe. Tugomba gukomeza gusohoza inshingano yacu yo kuburira abandi, n’ubwo baba badafata imyanzuro, nta cyo bemera nta n’icyo banga, cyangwa se baturwanya. N’ubu ngubu, ababarirwa mu bihumbi byinshi bashobora kwitabira ubutumwa bw’Ubwami, maze bakavuga bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zek 8:23). Nimucyo urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu rudutere kutanamuka. Twahawe itegeko ryo kubwiriza!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze