Amateraniro y’Umurimo yo Mu Ugushyingo
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Ugushyingo
Indirimbo ya 29
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Gira icyo uvuga kuri raporo y’umurimo wo mu murima yo muri Kanama, mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’itorero
Imin 15: “Mbese, Ukoresha Ijambo ry’Imana mu Buryo Bukwiriye?” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ibisobanuro ku bihereranye n’“Impamvu Tugomba Gusuzuma Bibiliya,” biboneka mu gitabo Raisonner, ku mapaji ya 51-53.
Imin 20: “Ubu Ni Bwo Bugingo Buhoraho.” (Amaparagarafu ya 1-5.) Nyuma yo kuvuga amagambo ahinnye atangira paragarafu ya 1, teganya ababwiriza babiri bashoboye kugira ngo batange ibyerekanwa ku maparagarafu ya 2-5. Tsindagiriza intego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya.
Indirimbo ya 128 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Ugushyingo
Indirimbo ya 40
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu: Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 20: Kuki Tugomba Kugira Icyo Duha Yehova? Abasaza babiri bagirane ikiganiro, batsindagiriza ingingo z’ingenzi zikubiye mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni Hehe Amafaranga Ava?” iri mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1995 ku mapaji ya 28-31 (mu Gifaransa) hamwe n’umutwe uvuga ngo “Uko Bamwe Batanga Impano zo Gushyigikira Umurimo wo Kubwiriza.” Cyangwa iyo nkuru itangwe n’umusaza mu buryo bwa disikuru.
Imin 15: “Ubu Ni Bwo Bugingo Buhoraho.” (Amaparagarafu ya 6-8.) Suzuma ku bihereranye n’inyungu zo gukoresha uburyo bwo guhita utangiza ibyigisho. Teganya ababwiriza bashoboye kugira ngo batange ibyerekanwa ku maparagarafu ya 6-7. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge ingero z’aho icyigisho cyahise gitangizwa mu gihe bajyaga gusura ku ncuro ya mbere. Mu gihe bamusabaga guhita batangirana icyigisho, umugabo umwe yarasubije ati “ni byo rwose. Nimwinjire. Nishimira kwiga.” Yahise atangizwa cyigisho, umuryango we wose wifatanyije na we mu cyumweru cyakurikiyeho, kandi mu gihe gito bose batangiye guterana amateraniro kandi bifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya. Tera bose inkunga yo kuzitwaza umugereka w’uyu Murimo Wacu w’Ubwami, mu Materaniro y’Umurimo yo mu cyumweru gikurikiraho.
Indirimbo ya 129 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Ugushyingo
Indirimbo ya 140
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Suzuma Gahunda y’umurimo y’icyumweru gitaha.
Imin 15: “Twahawe Itegeko.” Mu bibazo n’ibisubizo. Gira icyo uvuga mu magambo ahinnye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1988, ku mapaji ya 28-9, amaparagarafu ya 13-16.—Mu Gifaransa, cyangwa mu Giswayire.
Imin 20: Kuyobora Ibyigisho bya Bibiliya Bigira Amajyambere. Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Tumaze hafi umwaka wose dukoresha igitabo Ubumenyi mu murimo wo kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Wenda abigishwa bamwe barangije kucyiga, mu gihe abandi bari hafi kukirangiza. Twatewe inkunga yo kwibanda ku kuyobora ibyigisho bigenewe gufasha abashya kugira ngo bige ukuri mu buryo bwihuse, kugushyira mu bikorwa mu mibereho yabo, no kubarirwa mu bagize itorero. Umugereka w’uyu Murimo Wacu w’Ubwami watanze ibitekerezo biboneye byo kudufasha kuba abigisha bagira ingaruka nziza. Suzuma mu magambo ahinnye bimwe mu bintu dushobora gukora kugira ngo twigishe abigishwa tubigiranye ubuhanga, nk’uko biri mu maparagarafu ya 3-13 y’uwo mugereka. Hanyuma, ibande ku bikenewe gukorwa kugira ngo ubafashe kugira igihagararo cyiza, nk’uko bigaragazwa mu maparagarafu ya 14-22. Soma amaparagarafu ya 15, 17, 20-1. Suzuma raporo zimwe na zimwe nziza, ugaragaza ukuntu ingaruka nziza zagezweho n’ababwiriza bo mu karere kanyu. Batere inkunga yo kurushaho kwifatanya mu murimo wo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya.
Indirimbo ya 85 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Ugushyingo
Indirimbo ya 46
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu no “Kwakira Abagenzuzi Basura Amatorero.”
Imin 15: “Urateganya Gukora Iki mu Ukuboza?” Disikuru itangwe n’umusaza.
Imin 10: Agasanduku k’Ibibazo. Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi.
Imin 12: Suzuma Ibitabo Bizatangwa mu Ukuboza. Tanga Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? Ukoresheje amapaji ya 319-23 y’igitabo “Toute Ecriture,” erekana akarusho ka Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau: ishyigikira kandi igahimbaza izina ry’Imana (amaparagarafu ya 1-2); ubuhinduzi bwayo bunonosoye, butuma inyandiko yumvikana kurushaho (paragarafu ya 6); ni igikoresho gikomeye cyo gukoresha mu murimo (amaparagarafu ya 22-3). Vuga mu ncamake kandi utange icyerekanwa mu buryo buhinnye ukoresheje ibitekerezo biri ku ipaji ya 189 y’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? Igihe cyose hagaragaye ugushimishwa, hagomba gukorwa gahunda yo gusubira gusura.
Indirimbo ya 180 n’isengesho ryo kurangiza.