Kwishimira Ukwiyongera Imana Itanga
1 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari ababwiriza b’Ubwami b’abanyamurava. Barishimye ubwo ‘umubare w’amatorero wakomezaga kugwira iminsi yose’ (Ibyak 16:5). Umurimo wabo wo kubwiriza bakoranaga ubushizi bw’amanga, waragutse ugera muri Aziya, mu Burayi, no muri Afurika, utuma haboneka umusaruro ushimishije w’abizera.
2 Yesu yahanuye ko mu minsi y’imperuka, umurimo wo kubwiriza wari kuzagera mu ‘isi yose’ no mu ‘mahanga yose’ (Mat 24:14)! Mu mwaka w’umurimo wa 1996, twakomeje kubona raporo z’ukwiyongera gutangaje hamwe n’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza, ziturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Amatorero mashya menshi yarashinzwe. Uko kwaguka kwihuse kwatumye biba ngombwa ko hubakwa Amazu y’Ubwami mashya abarirwa mu magana n’Amazu y’Amakoraniro, hamwe no kwagura amazu y’amashami menshi.
3 Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Kanama 1996, wavuze ibihereranye n’umurimo wagutse w’ubwubatsi ukorerwa muri Afurika. Umurimo nk’uwo urimo urakorwa muri Amerika y’Epfo. Mu mwaka w’umurimo wa 1996, Megizike yagize ukwiyongera gushya gutangaje kw’ababwiriza 470.098 na mwayene ingana na 600.751 y’ibyigisho bya Bibiliya, bikaba bisaba ko hashyirwaho amatorero mashya 466! Kwagura amazu yabo y’ishami biteganywa kurangira ahagana mu mpera z’umwaka wa 1998. Ukwaguka nk’uko kuba mu bindi bihugu byinshi, gutuma imishinga inyuranye ya gitewokarasi ihereranye n’ubwubatsi idahagarara.
4 Kubaka birahenze cyane ahantu hose, kandi abavandimwe bacu bo mu bihugu byinshi bafite ubushobozi buke bwo gushyigikira uwo murimo mu bihereranye n’amafaranga. Icyakora, bitewe n’umurava bagira mu murimo bakorera Yehova, nta gushidikanya, bakura mu buryo bw’umwuka ndetse bakaniyongera. Mu Migani 28:27 haduha icyizere muri aya magambo ngo “uha abakene ntazakena.” Ubushake bwacu bwo gufasha buhaza ibyo abo bavandimwe bakeneye, hamwe n’amafaranga y’ubwubatsi, bituma ‘banganya’ ibintu by’umubiri, bigatuma bose bagira umunezero uva mu gutanga hamwe n’ibyishimo biterwa no kubona ukwiyongera Yehova atanga!—2 Kor 8:14, 15; Ibyak 20:35.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Ishami ryo muri Paraguay
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Ishami ryo muri Equateur
[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Amazu y’Ishami yo muri Megizike Arimo Aragurwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Ishami ryo muri Repuburika ya Dominikani
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Ishami ryo muri Brezili Ririmo Ryagurwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Ishami ryo muri Uruguay Ririmo Rirubakwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ishusho y’Amazu y’Ubwami adahenda yo muri Amerika y’Epfo
1. Brezili
2. Nicaragua
3. Chili
4. Kolombiya
5. Megizike
6. Brezili
7. Peru
8. Venezuela
9. Megizike