Ihinduka ku Mubare w’Amasaha Abapayiniya Basabwa Kuzuza
1 Twese twishimira kugira abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha bakorana umwete mu itorero. Ndetse n’aho ifasi yaba ari ntoya kandi yaragiye ikorwa mu buryo bunonosoye buri gihe, abapayiniya batanze urugero rwiza binyuriye ku murimo w’Ubwami bakorana umwete. Bateye ababwiriza bose inkunga yo guhora bahugiye mu gushaka abantu “batoranirijwe ubugingo buhoraho.”—Ibyak 13:48.
2 Sosayiti yabonye ingorane zirushaho kwiyongera abapayiniya bahangana na zo, cyane cyane izirebana no kubona akazi k’umubiri k’igice cy’umunsi kugira ngo bashobore kwita mu buryo bukwiriye ku byo bakeneye bya bwite, bityo bakaba baguma mu murimo w’igihe cyose. Imimerere iriho muri iki gihe y’iby’ubukungu mu bihugu byinshi, na yo yatumye birushaho kutorohera abandi kwinjira mu murimo w’ubupayiniya, n’ubwo baba babyifuza babikuye ku mutima. Mu mezi ya vuba aha, ibyo bintu byose hamwe n’ibindi byasuzumanywe ubwitonzi.
3 Ku bw’ibyo, Sosayiti yazirikanye ibyo bimaze kuvugwa haruguru, igabanya umubare w’amasaha abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha basabwa kuzuza. Guhera muri Mutarama mu mwaka wa 1999, abapayiniya b’igihe cyose bazajya basabwa kuzuza amasaha 70 buri kwezi, cyangwa igiteranyo cy’amasaha 840 mu mwaka. Abapayiniya b’abafasha bazajya basabwa kuzuza amasaha 50 buri kwezi. Amasaha abapayiniya ba bwite n’abamisiyonari basabwa kuzuza nta cyo ahindutseho, kubera ko Sosayiti ari yo ibagenera ibibafasha kwita ku byo bakeneye by’umubiri by’ibanze. Bityo rero, bashobora kwita ku murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa mu buryo bwuzuye kurushaho.
4 Turizera ko iri hinduka ku mubare w’amasaha rizafasha abapayiniya benshi gukomeza kugundira icyo gikundiro cy’agaciro cyo gukora umurimo. Ibyo nanone bizakingurira inzira ababwiriza benshi kurushaho, yo kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose n’ubw’ubufasha. Mbega ukuntu ibyo byagombye kuba imigisha kuri buri wese mu itorero!