Koresha Neza Ibitabo bya Kera
1 Abantu bagiye bashyira mu bubiko ibitabo bya kera bibarirwa muri za miriyoni mu mpande zose z’isi. Ariko se ni izihe nyungu z’iteka byahesheje ubwoko bwa kimuntu (Umubw 12:12)? Ibitabo by’agaciro kenshi kurushaho, ni ibyerekeza ibitekerezo by’abantu ku Bwami bw’Imana no ku byo buzabakorera. Amatorero menshi afite mu bubiko bene ibyo bitabo bitandukanye byanditswe mbere y’umwaka wa 1985. Mu kwezi kwa Mutarama, tuzatanga ibyo bitabo bya kera.
2 Bifite Agaciro Nyakuri: N’ubwo bamwe muri twe bashobora kumva ko ibyo bitabo byaba byarataye agaciro ubigereranyije n’ibitabo byacu bishya, tugomba kwibuka ko bikubiyemo ukuri gushingiye ku Byanditswe. Ubutumwa bw’Ubwami ibyo bitabo bisobanura, buracyari ubw’agaciro muri iki gihe, kandi mu gihe bwaba bwitaweho, bushobora kurokora ubuzima (Yoh 17:3). Ku bw’ibyo rero, tugomba gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo dukoreshe neza ibyo bitabo bya kera.
3 Ikigaragaza agaciro kabyo ni urugero rw’ibyabaye ku mugore warazwe na nyirakuru ibitabo byinshi bya Watch Tower. Umuhamya umwe yabajije uwo mugore niba hari icyo yari azi ku bihereranye n’agaciro nyakuri k’ibyo bitabo. Uwo mugore yarasubije ati “nta bwo nzi agaciro kabyo, ariko se nakamenya nte?” Uwo mugore yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, aza mu kuri, kandi nyuma y’aho yakomeje kubika neza ibitabo bya nyirakuru. Mbega ukuntu ibyo bitabo bya kera byaje kugaragara ko ari umurage w’agaciro!
4 Bikwirakwize: Uretse gutanga ibitabo bya kera ku nzu n’inzu, kora uko ushoboye kose kugira ngo ubitange igihe usubiye gusura abantu uzi ko bishimira gusoma ibitabo byacu, hakubiyemo n’abakoresheje abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, hamwe n’abo ujya ushyira amagazeti uko asohotse. Naho ku bantu wigana na bo Bibiliya, ibitabo bya kera utoranyije bishobora gutuma bagira urufatiro rw’ubumenyi buzatuma barushaho gusobanukirwa ukuri mu buryo bwagutse. Ntiwibagirwe gutunga ibitabo ibyo ari byo byose muri ibyo bya kera byaba bibura mu bubiko bwawe bwite. Muri ubwo buryo, uzaba wizigamira ububiko bw’ibitabo bya gitewokarasi by’agaciro kenshi, ushobora gukoresha kugira ngo ugire icyigisho cya bwite.
5 Aho kugira ngo duheze ibitabo byacu bya kera mu bubiko, nimucyo tubikoreshe neza dutera abantu inkunga yo ‘kubaha Imana no gukomeza amategeko yayo.’—Umubw 12:13.