“Mwihangane”
1 Kubera ko tubona iherezo rya gahunda ishaje ya Satani ryegereje kurusha ikindi gihe cyose, ni iby’ingenzi ko ‘twihangana’ igihe dutegereje umunsi Yehova azaducunguriraho. Cyane cyane kuri iyi saha ya nyuma, ingabo z’umwanzi mubi ziyemeje kutuyobya kugira ngo tureke kwita ku kibazo cy’ibanze kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, kandi zikadushuka kugira ngo turangazwe n’inyungu zacu bwite zitabarika. Muri ubwo buryo, Satani yatuma ducogora cyangwa tudohoka mu gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, akoresheje uburiganya (Yak 5:7, 8; Mat 24:13, 14). Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza bene uko kwihangana gukenewe?
2 Tubigaragaza Tutadohoka: Iyo duhuye n’abantu batitabira ibyo tubabwira, cyangwa barwanya umurimo wacu wo kubwiriza, kutadohoka bizadufasha kubwiriza ubutanamuka. Ntituzakangishwa mu buryo bworoshye cyangwa ngo tubabazwe n’ubusa niba abantu duhuye na bo ari ibihubutsi cyangwa abagwanabi (1 Pet 2:23). Izo mbaraga z’imbere muri twe zishobora gutuma tutavuga mu buryo butarangwa n’icyizere abantu bo mu ifasi yacu bagaragaza ko nta cyo bitaho cyangwa ko banga umurimo dukora, bibwira ko ibyo bavuga biri buduce intege, twebwe n’abo twifatanya mu murimo.
3 Tubigaragaza Tutarambirwa: Mu gihe twaba dukora umurimo wo kubwiriza, maze tukagirana ikiganiro gifite ireme n’umuntu ushimishijwe, ariko nyuma y’aho tukaba tudashobora kongera kumusanga imuhira, bishobora kubangamira ukwihangana kwacu. Uko ni nako byamera mu gihe abo twigana batinda kugira amajyambere cyangwa gushikama mu kuri. Nyamara kandi, akenshi kutarambirwa bihesha ingororano z’uko umuntu agira ingaruka nziza (Gal 6:9). Hari mushiki wacu wasubiye gusura umukobwa incuro nyishi, mbere y’uko batangirana icyigisho cya Bibiliya. Ku ncuro eshanu za mbere yagiye asubira kumusura, uwo mukobwa yabaga afite ibindi bintu ahugiyemo. Mu kugerageza kumusura ku ncuro ya gatandatu, mushiki wacu yanyagiwe n’imvura y’amahindu irimo imirabyo no guhinda kw’inkuba, ariko nta muntu yasanze imuhira. Ariko kandi, mushiki wacu yiyemeje gusubira gusura uwo mukobwa indi ncuro imwe gusa, noneho asanga yiteguye kwiga. Guhera ubwo, uwo mwigishwa yakomeje kugira amajyambere nta gutezuka, maze mu gihe gito yegurira Yehova ubuzima bwe.
4 Tuzi ko umunsi wa Yehova utazatinda. Bityo rero, dutegereje ko azasohoza umugambi we, tuzi neza ko ukwihangana kw’Imana kuzera imbuto nziza (Hab 2:3; 2 Pet 3:9-15). Kimwe na Yehova, tugomba kugira ukwihangana kandi ntitureke umurimo wo kubwiriza. Mutumbire Yehova kugira ngo azabagororere ku bw’umurimo wanyu ukomeye, ‘mubiheshejwe no kwizera no kwihangana.’—Heb 6:10-12.