Amateraniro y’Umurimo yo muri Mutarama
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Mutarama
Indirimbo ya 28 (sb29-YW)
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Niba ibihe by’amateraniro byarahindutse ku itariki 1 Mutarama, ibutsa bose gukoresha impapuro zikoreshwa mu gutumira, zigaragaza porogaramu nshya.
Imin 15: “Koresha Neza Ibitabo bya Kera.” Mu bibazo n’ibisubizo. Vuga ibitabo bya kera biri mu bubiko mu itorero ryanyu. Garagaza bimwe mu bintu bishimishije biri muri ibyo bitabo, kandi usobanure uko bishobora guhabwa abandi bantu. Tera bose inkunga yo gutanga ibyo bitabo mu murimo wo kubwiriza, n’igihe batanga ubuhamya mu buryo bufatiweho muri Mutarama. Mu buryo buhinnye, erekana uburyo bwo kubitanga.
Imin 20: Kugira Amahitamo Ahuje n’Amategeko ku Bihereranye no Kudakoresha Amaraso mu Kwivuza (Ibyak 15:28, 29). Disikuru, itangwe n’umusaza ubishoboye, ashingiye ku ibaruwa yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1997 n’iyo ku itariki ya 1 Ukuboza 1998. Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi: Nyuma y’aya materaniro, Abahamya babatijwe barahabwa ikarita nshya, hanyuma abafite abana bakiri bato batarabatizwa, barahabwa Ikarita y’Ibiranga Umuntu ya buri mwana. Ayo makarita ntagomba kuzuzwa uyu mugoroba. Yagombye kuzurizwa neza imuhira, ariko NTAGOMBA gushyirwaho umukono. Gushyira umukono, abagabo, n’itariki ku makarita yose, bizakorerwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kizakurikiraho, bihagarariwe n’uyobora icyigisho cy’igitabo. Mbere yo gushyiraho umukono, reba neza ko amakarita yujujwe mu buryo bwuzuye. Abagabo bo guhamya bashyiraho umukono, bagombye mu by’ukuri kubona nyir’ikarita ayishyiraho umukono. Ababwiriza batarabatizwa, bashobora kwiyandikira impapuro zabo ubwabo bazikoreshereza hamwe n’iz’abana babo, bakabikora bahuza ibivugwa kuri iyi karita n’imimerere yabo ubwabo hamwe no kwemera kwabo. Abayobora Icyigisho cy’Igitabo bazakora urutonde rw’amazina y’abagize amatsinda yabo, kugira ngo amenye neza ko abifatanya mu matsinda yabo bose babonye ubufasha bari bakeneye, kugira ngo buzuze ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Gukuraho Inzitizi. Urwo rupapuro rwagombye kuzuzwa neza kugira ngo rube uburinzi buhuje n’amategeko burushijeho kuba bwiza.
Indirimbo ya 12 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Mutarama
Indirimbo ya 6 (sb29-YW)
Imin 15: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: “Ihinduka ku Mubare w’Amasaha Abapayiniya Basabwa Kuzuza.” Disikuru, itangwe n’umusaza. Shimira abapayiniya bo mu itorero ryanyu, kandi utere inkunga ababwiriza benshi kurushaho kugira ngo batangire umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha n’ubw’igihe cyose, uzirikana ko muri Werurwe, Mata na Gicurasi hakorwa umurimo wagutse. Shyiramo ibitekerezo byo mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1998 n’uwo muri Nyakanga 1998.
Imin 15: “Mwihangane.” Abagize umuryango bagirane ikiganiro. Basuzume uburyo bashobora kugaragaza ukwihangana mu rugero rwagutse kurushaho mu murimo wabo. Shyiramo ibisobanuro bikwiriye byo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1995, ku ipaji ya 12.—Mu Gifaransa.
Indirimbo ya 20 (sb29-yw) n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Mutarama
Indirimbo ya 7 (sb29-YW)
Imin 5: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 13: “Tugendane n’Ukwiyongera kwa Gitowokarasi.” Disikuru, itangwe n’umusaza, asabe bamwe mu bateze amatwi kwifatanya.
Imin 12: “Abagenzuzi Bafata Iya Mbere—Abayobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero.” Disikuru, itangwe n’uyobora icyigisho cy’igitabo w’intangarugero, asuzume ibihereranye n’inshingano ze. Agaragaze uko uwo murimo ugira uruhare mu gutuma abagize itorero bagira amajyambere kandi bakamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Shyiramo ibitekerezo by’ingenzi byo mu gitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 43-45, 75-77.
Imin 15: “Gutangiza Ibyigisho mu Gatabo Ni Iki Imana Idusaba?” Mu bibazo n’ibisubizo.
Indirimbo ya 8 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Mutarama
Indirimbo ya 15 (sb29-YW)
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 15: Itegure Kugira ngo Uzaterane Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 1999. Umwanditsi asuzume ibikubiye mu mugereka w’uyu Murimo Wacu w’Ubwami mu bibazo n’ibisubizo.
Imin 20: Mbese, Usuzuma Ibyanditswe Buri Munsi? Disikuru hamwe no kugirana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Buri mwaka Sosayiti isohora agatabo kitwa Dusuzume Ibyanditswe. Mbese, wowe ku giti cyawe cyangwa muri itsinda ry’umuryango, mukoresha neza ako gatabo? Sobanura impamvu z’ingirakamaro zagombye gutuma dusuzuma umurongo w’Ibyanditswe uba wagenwe buri munsi. Gira icyo uvuga ku bisobanuro bikubiye mu Ijambo ry’ibanze mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1999, ipaji ya 3-4. Tumira ababwiriza bagire icyo bavuga ku mihati yihariye barimo bashyiraho kugira ngo basuzume isomo ry’umunsi n’ibisobanuro nta gutezuka, yaba umuntu ku giti cye, ndetse no mu miryango.
Indirimbo ya 1 (sb29-YW) n’isengesho risoza.