Abagenzuzi Bafata Iya Mbere—Abayobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero
1 Umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ushoboye uhabwa inshingano yo kuyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, aba afite igikundiro gihebuje. Kwita ku byo abagize itsinda rye bakeneye mu buryo bw’umwuka, ni inshingano iremereye. Inshingano ze ziri mu nzego eshatu.
2 Kuba Ashoboye Kwigisha: Kugira ngo uyobora Icyigisho cy’Igi tabo cy’Itorero acengeze ubumenyi mu bagize itsinda rye buri cyumweru, bisaba ko ategura mu buryo bunonosoye. Ashaka uburyo bwatuma abagize itsinda rye barushaho gusobanukirwa inyigisho irimo yigwa. Aho kugira ngo we ubwe atange ibisobanuro byinshi mu gihe cy’icyigisho, igihe bibaye ngombwa azazamura ibibazo by’inyongera bifitanye isano n’ibintu birimo byigwa, kugira ngo agaragaze neza ingingo z’ingenzi zikubiye mu nyigisho. Icyo aharanira ni ugutuma icyigisho gishimisha kandi kikubaka, no kugira ngo atume buri wese yifatanya mu kiganiro. Intego ye ni iyo kubaka abantu mu buryo bw’umwuka, kubagaragariza akamaro k’icyigisho, hamwe no gutuma inyigisho ibagera mu bwenge no ku mutima.—1 Tes 2:13.
3 Kuragira Umukumbi mu Buryo bw’Ingirakamaro: Uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, ameze “nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru” (Yes 32:2). Yita by’ukuri ku bagize itsinda rye bose, kandi akareba niba bahabwa ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka igihe umwe muri abo ashinzwe kwitaho yacitse intege.—Ezek 34:15, 16; 1 Tes 2:7, 8.
4 Kubwiriza Ubutumwa Bwiza Abigiranye Umwete: Uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, yitondera ibihereranye no gushyiriraho abagize itsinda rye bose gahunda ihamye yo kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Afata iya mbere mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, azi neza ko kuboneka buri gihe, ishyaka n’igishyuhirane agaragaza mu murimo, bizagaragarira ku bandi basigaye bagize itsinda rye (Kolo 4:17; 2 Tes 3:9). Mu gihe runaka, yihatira gukorana umurimo na buri umwe mu bagize itsinda rye. Niba dushaka kongera ubuhanga bwacu bwo kubwiriza no kwigisha mu murimo, uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ashobora kudufasha kugera kuri iyo ntego yacu.—1 Tim 4:16; 2 Tim 4:5.
5 Mu by’ukuri, twagize umugisha wo kuba dufite izo mpano bantu baba biteguye kuduha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, no kudushyigikira mu buryo bwuje urukundo (1 Tes 5:14). Nimucyo tugaragaze ko dushimira ku bw’ubwo bufasha buhebuje bwateganyijwe na Yehova, twifatanya buri gihe mu cyigisho cy’igitabo kandi dushyigikira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza turi abizerwa.—Heb 10:25.