“Twambare Umuntu Mushya”
1 Abakristo bishimira kumenya ukuri! Twamenye uko twabaho kugira ngo twirinde kurangwa n’imyifatire y’abantu bo mu isi. Kubera ko ‘bitandukanije n’ubugingo buva ku Mana,’ “ubwenge bwabo buri mu mwijima” (Ef 4:18). Twigishijwe kuzibukira imitekerereze y’isi tukiyambura umuntu wa kera, tukambara umushya.—Ef 4:22-24.
2 Umuntu wa kera atuma umuntu agira imibereho yo mu rwego rwo hasi, ugasanga yarahenebereye mu bihereranye n’umuco, ibyo bikaba byamuviramo kwandavura cyangwa gupfa. Ku bw’ibyo rero, turasaba tubikuye ku mutima ko abazumva ubutumwa bw’Ubwami bakwiyambura umujinya, uburakari, igomwa, gutukana n’amagambo ateye isoni. Abashaka kwemerwa n’Imana, bagomba kwiyambura umuntu wa kera batajenjetse, kandi bakamwiyambura wese uko yakabaye— kimwe n’uko bakwiyambura umwenda wanduye.—Kolo 3:8, 9.
3 Imbaraga Nshya Ikoresha Ubwenge Bwacu: Kwambara umuntu mushya, bikubiyemo guhinduka bashya mu mbaraga ikoresha ubwenge bwacu (Ef 4:23, NW). Ni gute umuntu ahindura iyo mbaraga, cyangwa imimerere y’ubwenge bigahinduka bishya kugira ngo bibogamire mu nzira ikwiriye? Ibyo bikorwa binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe kandi abigiranye umwete, no gutekereza ku cyo risobanura. Hanyuma, umuntu atangira kugira imitekerereze mishya, maze akajya abona ibintu nk’uko Imana na Kristo babibona. Imibereho y’umuntu igenda ihinduka uko agenda yambara imico nk’iya Kristo, ikubiyemo imbabazi, ineza, kwicisha bugufi, ubugwaneza, kwihangana n’urukundo.—Kolo 3:10, 12-14.
4 Mu kwambara umuntu mushya, twitandukanya n’isi. Uburyo bwacu bwo kubaho butuma tuba abantu batandukanye n’abandi. Tuvuga ukuri kandi tugakoresha imvugo nziza kugira ngo twubake abandi. Twirinda uburakari, kandi gusharira, intonganya, gutukana n’igomwa byose tukabisimbuza imico ikiranuka y’Imana. Dukora ibirenze ibyo twari dusanzwe dusabwa mu bihereranye no kuba abantu bababarira. Ibyo byose tuba twiteguye kubikora, kandi tukabikora tubikuye ku mutima.—Ef 4:25-32.
5 Ntuzigere na rimwe wiyambura umuntu mushya. Ntidushobora gukorera Yehova mu buryo yemera tutambaye uwo muntu mushya. Tureke uwo muntu mushya adufashe kurehereza abantu mu kuri kandi aheshe ikuzo Yehova, we Muremyi w’uwo muntu wacu mushya uhebuje.—Ef 4:24.