ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/99 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Gashyantare
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Gashyantare
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Gashyantare
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Gashyantare
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 2/99 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 1 Gashyantare

Indirimbo ya 11 (s29-YW)

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Ibutsa bose gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza yo muri Mutarama.

Imin 17: “Geza ku Bantu Bose Igitabo Bonheur familial, Uko Imyaka Baba Bafite Yaba Ingana Kose.” Umusaza agirane ikiganiro gishingiye kuri iyo ngingo n’ababwiriza babiri cyangwa batatu babishoboye. Ibande ku ntego yo gufasha abandi kumva ko ibanga ry’ibyishimo mu muryango, rishingiye ku gukurikiza inama za Bibiliya. (Reba igitabo Bonheur familial, ipaji ya 10-12.) Erekana bumwe mu buryo bwavuzwe bwo gutanga icyo gitabo. Erekana uko washyiraho gahunda yo gusubira gusura.

Imin 18: “Twambare Umuntu Mushya.” Disikuru isesengura ibikubiye mu Befeso 4:20-24. (Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1993, ku ipaji ya 20-24, paragarafu ya 4-17.) Sobanura uko twiyambura umuntu wa kera tukambara umushya.

Indirimbo ya 2 (s29-YW) n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Gashyantare

Indirimbo ya 22 (s29-YW)

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.

Imin 15: “Twungukiwe n’Amakoraniro Yari Afite Umutwe Uvuga ngo ‘Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana.’” Mu bibazo n’ibisubizo. Erekana igitabo gishya hamwe n’agatabo gashya, kandi ugaragaze uburyo dushobora kubikoresha neza.

Imin 20: “Umuremyi Wacu Mukuru Atwitaho!” Mu bibazo n’ibisubizo. Sobanura ukuntu igitabo Créateur gishobora gukoreshwa mu gufasha abashidikanya cyangwa abahakana ko Imana ibaho. N’ubwo icyo gitabo kitagenewe kuyoborerwamo ibyigisho bya Bibiliya, gishobora kuba igikoresho kigira ingaruka nziza mu gushishikariza abantu gusuzuma ibyo Bibiliya ivuga byose. (Reba igitabo Créateur, ku ipaji ya 189-​191.) Tumira ababwiriza kugira ngo bagire icyo bavuga mu buryo bwa bwite ku bihereranye n’icyo gitabo, bavuge n’ibyo baba barabonye igihe bakigezaga ku bandi.

Indirimbo ya 23 (s29-YW) n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Gashyantare

Indirimbo ya 7 (s29-YW)

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin 18: Ni Gute Twungukirwa no Kwifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Umugenzuzi w’ishuri agirane ikiganiro n’abamuteze amatwi. Kwitoza kuvugira mu ruhame, si yo ntego y’ishuri yonyine. Hari n’ubundi buryo bwinshi twungukirwamo mu buryo butaziguye. (Reba igitabo Manuel pour l’École, ipaji ya 11-13.) Tumenya gushyikirana n’abandi bantu mu buryo bwiza kurushaho. Twigishwa kuvuga mu buryo bwumvikana neza, tudategwa kandi mu buryo burangwa n’icyizere. Turushaho kugira ubushobozi bwo gusubiza ibibazo bihereranye n’imyizerere yacu, no gusobanura ibyemezo twafashe bishingiye kuri Bibiliya. Turushaho kugira ubumenyi bwinshi ku byerekeye Bibiliya, bukadufasha kuba abantu bagira ingaruka nziza kurushaho mu kubwiriza abandi. Twitoza kwemera intege nke zacu, no kwemera inama zituma turushaho gusabana n’abandi mu buryo bwa gicuti. Inyigisho duhabwa mu ishuri muri rusange, zidufasha twebwe abakozi b’Imana, gukomeza kuba abantu ‘bujuje neza ibisabwa.’​—2 Kor 3:5, 6,NW.

Imin 17: “Uko Abagize Umuryango Bafatanyiriza Hamwe Kugira ngo Bifatanye mu Buryo Bwuzuye​—Mu Cyigisho cya Bibiliya.” Itsinda ry’abagize umuryango rigirane ikiganiro. Basesengure uburyo bashyira mu bikorwa inama zihereranye no gusoma Bibiliya mu muryango hamwe n’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya, ziboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1996, ipaji ya 7-8 n’uwo ku itariki ya 1 Kamena 1993, ipaji ya 20-21.

Indirimbo ya 12 (s29-YW) n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Gashyantare

Indirimbo ya 16 (s29-YW)

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.

Imin 15: “Kuki Ugomba Kwandika Abataboneka mu Rugo?” Girana ikiganiro n’ababwiriza babiri cyangwa batatu gishingiye ku ngingo yo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukwakira 1995. Erekana ukuntu ababwiriza b’inararibonye bafasha umuntu ukiri mushya gukora inyandiko y’Abataboneka mu Rugo.

Imin 20: Uburyo bwo Kubonera Ibyishimo mu Guhindura Abantu Abigishwa. Disikuru ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gashyantare 1996, ipaji ya 19-22.—Mu Gifaransa.

Indirimbo ya 21 (s29-YW) n’isengesho risoza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze