Uko Abagize Umuryango Bafatanyiriza Hamwe Kugira ngo Bifatanye mu Buryo Bwuzuye—Mu Cyigisho cya Bibiliya
1 Ukuri gutuma imibereho y’umuryango igira ireme n’intego, ariko kandi, kugera ku ntego mu bihereranye no gukorera Yehova ntibipfa kwizana gutya gusa. Kubaka umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka, bisaba igihe n’imihati. Abagize umuryango bakeneye cyane gukorera hamwe kugira ngo babigereho. Iyi ngingo ya mbere mu ngingo eshatu z’uruhererekane, izibanda ku buryo imiryango ishobora gufatanyiriza hamwe mu kwihingamo akamenyero keza ko kwiga.
2 Binyuriye mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi: Mu Migani 24:5, havuga ko “ujijutse yunguka imbaraga.” Ubumenyi umuntu yunguka binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, bumuha imbaraga zikenewe kugira ngo ananire ibitero Satani agaba ku mimerere ye yo mu buryo bw’umwuka (Zab 1:1, 2). Mbese, mujya musomera Bibiliya hamwe buri munsi mu rwego rw’umuryango? Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi itanga “Porogaramu y’Inyongera y’Umwihariko wo Gusoma Bibiliya” ya buri cyumweru imara umwaka. Kuyikurikiza bisaba igihe gito cyane kitarenze iminota icumi ku cyo umuryango ukoresha buri munsi. Muteganye igihe gikwiriye, nko mu gihe cyo gufata ifunguro rya mu gitondo, nyuma y’ifunguro rya nimugoroba, cyangwa mbere yo kujya kuryama, kugira ngo musome Bibiliya kandi musuzume isomo ry’umunsi mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi. Nimubigire kimwe mu bigize gahunda yanyu ya buri munsi y’umuryango wanyu.
3 Binyuriye mu Kwigira Hamwe Buri Cyumweru: Icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cyagombye kuba ikintu cy’ingenzi gikorwa mu muryango mu cyumweru. Buri wese mu bagize umuryango agomba kugishyigikira binyuriye mu kwifatanya mu cyigisho abishishikariye. Umutware w’umuryango azazirikana ibyo umuryango ukeneye igihe atoranya ibigomba kwigwa mu cyigisho, umunsi kizajya kiberaho, igihe kizajya gitangirira n’icyo kizajya kimara. Shyira icyigisho cy’umuryango mu mwanya wa mbere muri porogaramu y’icyumweru. Ntukemere ko hagira ibintu by’agaciro gake bitambamira iyo porogaramu.—Fili 1:10, 11.
4 Umubyeyi wahoraga yakira telefoni zihereranye n’iby’ubucuruzi iwe mu rugo, yagombye gucomora insinga za telefoni mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango. Igihe abakiriya babaga baje mu rugo, batumirirwaga kwifatanya mu cyigisho, cyangwa bagategereza kugeza kirangiye. Uwo mubyeyi yari yaramaramaje ko ari nta kintu na kimwe cyari kuzatambamira icyigisho cy’umuryango. Ibyo byagize ingaruka nziza ku bana be mu buryo bwimbitse, naho ku bihereranye n’ubucuruzi bwe, bwagenze neza rwose.
5 Mbega ukuntu bishimisha igihe abagize umuryango bifatanyiriza hamwe mu bikorwa birebana n’iby’umwuka! Nidushyiraho imihati turi abizerwa kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu cyigisho cya Bibiliya cy’umuryango, bizaduhesha imigisha ituruka kuri Yehova.—Zab 1:3.