Kumvikana ku Nkwano Ishyize mu Gaciro
MURI iki gihe, kimwe no mu bihe bya Bibliya, hari imico y’uturere tumwe na tumwe isaba ko habanza gutangwa inkwano mbere y’uko umugabo ashobora gushyingiranwa n’umugore. Yakobo yabwiye Labani wari kuzamubera sebukwe ati “ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto” (Itangiriro 29:18). Kubera ko Yakobo yakundaga Rasheli, yatanze inkwano ihanitse—ihwanye n’umushahara w’imyaka irindwi! Labani yarabyemeye, ariko ariganya Yakobo abanza kumushyingira umukobwa we mukuru Leya. Ibyo Labani yagiye akorera Yakobo nyuma y’aho, byakomeje kurangwa n’ubutiriganya (Itangiriro 31:41). Ukuntu Labani yibandaga cyane ku ndamu z’iby’ubutunzi, byatumye abakobwa be badakomeza kumwubaha. Bagize bati “ntaduhwanya n’ab’ahandi? Ko yatuguze akarya ibiguzi byacu.”—Itangiriro 31:15.
Ikibabaje ni uko muri iyi si ya none irangwa no gukunda ubutunzi, hari ababyeyi benshi bameze nka Labani. Kandi bamwe baranamurusha kure. Dukurikije ibyavuzwe n’ikinyamakuru kimwe cyo muri Afurika, ubukwe bumwe na bumwe butegurwa “hagamijwe gusa ko ababyeyi b’abagabo b’abanyamururumba babuboneramo indamu.” Indi mpamvu ibitera, ni ibibazo by’ubukungu bituma ababyeyi bamwe na bamwe babona ko abakobwa babo ari uburyo bwo kugabanya ubukene bifitiye mu by’amafaranga.a
Hari ababyeyi bamwe na bamwe batinza ishyingirwa ry’abakobwa babo, kubera ko baba bagitegereje uzazana inkwano itubutse kurusha abandi. Ibyo bishobora guteza ingorane zikomeye. Umwanditsi umwe w’ikinyamakuru ukorera muri Afurika y’iburasirazuba yanditse agira ati “abasore n’inkumi bahitamo kwiyumvikanira bakishyingira kugira ngo bahunge inkwano zihanitse basabwa n’abagize imiryango yo kwa ba sebukwe badashaka kuva ku izima.” Ubusambanyi na bwo ni imwe mu ngorane ziterwa no gusaba inkwano ihanitse. Byongeye kandi, hari abasore bikokora bakagura umugore, ariko bagasigarana imyenda myinshi. Umukozi umwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wo muri Afurika y’Epfo yagize ati “ababyeyi bagombye gushyira mu gaciro. Ntibagombye gusaba ibintu byinshi. Abageni bakimara kurushinga bakeneye kubaho. . . . None se, kuki basenyera umusore?”
Ni gute ababyeyi b’Abakristo bashobora gutanga urugero mu bihereranye no gushyira mu gaciro mu gihe bagena inkwano bagomba gutanga cyangwa guhabwa? Icyo ni ikibazo gikomeye, bitewe n’uko Bibiliya itanga itegeko rigira riti “gushyira mu gaciro kwanyu, kumenywe n’abantu bose.”—Abafilipi 4:5, NW.
Amahame Ashyize mu Gaciro ya Bibiliya
Kuba ababyeyi b’Abakristo bafata umwanzuro wo kwaka inkwano cyangwa kutayaka, uwo ni umwanzuro ubareba ku giti cyabo. Mu gihe bahisemo kuyaka, bene ibyo biganiro byagombye kuyoborwa mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Ijambo ry’Imana rigira riti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya” (Abaheburayo 13:5). Iyo iryo hame ritagaragaye mu biganiro bihereranye n’ishyingirwa, icyo gihe birashoboka ko umubyeyi w’Umukristo yaba arimo agaragaza ko atari intangarugero. Abagabo bafite inshingano mu itorero rya Gikristo, bagomba kuba abantu ‘bashyira mu gaciro’ (NW ), batari ‘abakunzi b’impiya’ cyangwa ‘abifuza indamu mbi’ (1 Timoteyo 3:3, 8). Umukristo usaba byanze bikunze inkwano ihanitse abigiranye umururumba kandi akaba atihana, ashobora ndetse no gucibwa mu itorero.—1 Abakorinto 5:11, 13; 6:9, 10.
Kubera ibibazo byagiye bivuka biturutse ku mururumba, hari leta zimwe na zimwe zashyizeho amategeko agena agaciro ntarengwa k’inkwano. Urugero, mu gihugu cya Togo kiri muri Afurika y’i Burengerazuba, hari itegeko rivuga ko abantu “bashobora gukwa ibintu, cyangwa amafaranga, cyangwa se bagakwa byombi.” Iryo tegeko ryongeraho riti “agaciro k’ibitangwa ntikagomba na rimwe kurenga amafaranga 10.000 ya CFA (angana n’amadolari 20 y’Amanyamerika).” Incuro nyinshi, Bibiliya itegeka Abakristo kuba abaturage bumvira amategeko (Tito 3:1). Ndetse n’ubwo leta yaba idahatira abantu gukurikiza iryo tegeko, Umukristo w’ukuri we azishimira kuryubahiriza. Bityo, azakomeza kugira umutimanama mwiza imbere y’Imana, kandi ntazabera abandi igisitaza.—Abaroma 13:1, 5; 1 Abakorinto 10:32, 33.
Ni Nde Ushinzwe Kugena Inkwano?
Mu mico y’uturere tumwe na tumwe, uburyo ibyo kugena agaciro k’inkwano bikorwamo, bushobora kugongana n’irindi hame ry’ingenzi. Dukurikije Bibiliya, umubyeyi w’umugabo ni we ushinzwe gutegeka ibyo mu rugo rwe (1 Abakorinto 11:3; Abakolosayi 3:18, 20). Ku bw’ibyo rero, abafite inshingano mu itorero bagomba kuba ari abagabo “bategeka neza abana babo n’abo mu ngo zabo.”—1 Timoteyo 3:12.
Ariko kandi, birashoboka ko mu baturage b’akarere runaka, haba hogeye umuco w’uko imihango y’ingenzi y’ishyingirwa ishyirwa mu maboko ya bene wabo b’umutware w’umuryango. Kandi abo bene wabo bashobora kuba bifuza kubona umugabane ku nkwano. Ibyo bibera ikigeragezo imiryango y’Abakristo. Kubera umuco, hari abatware b’imiryango bamwe na bamwe, bemerera bene wabo batizera kwaka inkwano ihanitse byanze bikunze. Rimwe na rimwe ibyo byagiye bituma umukobwa w’Umukristo arongorwa n’umuntu utizera. Ibyo binyuranye n’inama ivuga ko Abakristo bagombye gushyingiranwa n’ “uri mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39). Umutware w’umuryango wemerera bene wabo batizera gufata imyanzuro ishobora kugira ingaruka mbi ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abana be, ntashobora kubonwa nk’ “utegeka neza abo mu rugo rwe.”—1 Timoteyo 3:4.
Nk’uko umukurambere Aburahamu watinyaga Imana yabigenje, byagenda bite mu gihe umubyeyi w’umugabo w’Umukristo yaba atibereye mu biganiro byo kugena ishyingirwa ry’umwe mu bana be (Itangiriro 24:2-4)? Niba hari undi muntu watumwe kubikora, uwo mubyeyi w’umugabo w’Umukristo yagombye kureba neza ko uwo yatumye akurikiza amabwiriza ahuje n’amahame ashyize mu gaciro ya Bibiliya. Byongeye kandi, mbere yo gutangira ingamba izo ari zo zose zo kuganira ibihereranye n’inkwano, ababyeyi b’Abakristo bagomba kubitekerezaho babigiranye ubwitonzi, kandi bakirinda gutwarwa n’imigenzo idakwiriye, cyangwa gusaba ibintu bidashyize mu gaciro.—Imigani 22:3.
Kwirinda Ingeso Zitari Iza Gikristo
Bibiliya iciraho iteka ubwirasi hamwe no “kwibona ku by’ubu bugingo” (1 Yohana 2:16; Imigani 21:4). Ariko kandi, hari abantu bamwe na bamwe bifatanya n’itorero rya Gikristo bagaragayeho izo ngeso mu biganiro byabo birebana n’ishyingirwa. Hari bamwe bigana isi binyuriye mu kwerekana mu buryo bw’ubwirasi ko batanze cyangwa bahawe inkwano itubutse. Ku rundi ruhande, bimwe mu biro by’amashami ya Watch Tower Society biri muri Afurika byagize biti “hari abagabo bamwe na bamwe batagaragaje ukubaha mu gihe umuryango wo kwa ba sebukwe wabaga warashyize mu gaciro mu byo bawusabaga, bagafata abagore babo nk’abaguzwe ku giciro cy’ ‘ihene.’ ”
Umururumba wo gushaka kubona inkwano itubutse wagiye ucengera mu Bakristo bamwe na bamwe, maze biteza ingaruka zibabaje cyane. Urugero, reka turebe ibivugwa muri raporo yaturutse ku bindi biro by’ishami rya Watch Tower Society, igira iti “muri rusange, birakomeye kugira ngo abavandimwe b’abaseribateri barongore, cyangwa bashiki bacu babone abagabo. Ingaruka zabyo ni uko umubare w’abacibwa bazira ubusambanyi ugenda urushaho kwiyongera. Hari abavandimwe bajya mu birombe by’amabuye y’agaciro gushaka zahabu cyangwa diyama bashobora kuzagurisha kugira ngo babone ubushobozi buhagije bwo kurongora. Ibyo bishobora kubatwara umwaka umwe cyangwa ibiri, cyangwa se myinshi kurushaho, kandi ubusanzwe bacika intege mu buryo bw’umwuka, bitewe n’uko baba bari kure y’umuryango w’abavandimwe n’itorero.”
Kugira ngo ababyeyi b’Abakristo birinde ingaruka nk’izo ziteye agahinda, bagomba gukurikiza urugero rw’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero. N’ubwo intumwa Pawulo itari umubyeyi, yashyiraga mu gaciro mu mishyikirano ye na bagenzi be bahuje ukwizera. Yirindaga kuba yagira uwo ari we wese yikoreza umutwaro uremereye (Ibyakozwe 20:33). Nta gushidikanya, ababyeyi b’Abakristo bagombye gusuzuma urugero rwe ruzira ubwikunde mu gihe bumvikana ku nkwano izatangwa. Mu by’ukuri, Pawulo yarahumekewe kugira ngo yandike ati “bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho ikitegererezo.”—Abafilipi 3:17.
Ingero Zirebana no Gushyira mu Gaciro
Mu bihereranye n’ibiganiro byo kumvikana ku birebana n’ishyingirwa, ababyeyi benshi b’Abakristo bagiye batanga urugero ruhebuje mu gushyira mu gaciro. Reka turebe urugero rwa Joseph n’umugore we Mae, bakaba ari ababwirizabutumwa b’igihe cyose.b Baba muri kimwe mu birwa bya Salomon, aho rimwe na rimwe kumvikana ku nkwano bijya bigorana. Kugira ngo Joseph na Mae birinde izo ngorane, bakoze gahunda zo kugira ngo umukobwa wabo Helen azashyingirirwe mu kirwa cyegeranye n’icyabo. Ni nako babigenje bagiye gushyingira undi mukobwa wabo witwa Esther. Nanone kandi, Joseph yemeye ko umukwe we Peter atanga inkwano itageze rwose ku nkwano yashoboraga kwemerwa mu buryo bushyize mu gaciro. Igihe Joseph yabazwaga icyatumwe abikora, yagize ati “sinashakaga kugora umukwe wanjye w’umupayiniya.”
Abenshi mu Bahamya ba Yehova bo muri Afurika, na bo batanze urugero rwiza ku bihereranye no gushyira mu gaciro. Mu turere tumwe na tumwe, muri rusange usanga bene wabo b’umuryango baba biteze guhabwa akayabo k’amafaranga mbere y’uko ibiganiro byo kumvikana ku nkwano nyakuri izatangwa bitangira. Kandi kugira ngo umukwe ahabwe umugeni we, bishobora kuba ngombwa ko abanza gusezeranya ko azakwera musaza w’umugore we ukiri muto.
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, reka turebe urugero rw’uwitwa Kossi n’umugore we Mara. Vuba aha, umukobwa wabo witwa Beboko yashyingiranywe n’umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Mbere y’uko ubukwe buba, bene wabo batitirije ababyeyi cyane, basaba ko hatangwa inkwano itubutse kugira ngo babone umugabane wabo. Ariko kandi, ababyeyi barashikamye kandi banze ibyo abo bene wabo basabaga. Ahubwo, biyumvikaniye n’umukwe wabo, bamusaba inkwano yoroheje cyane ku mukobwa wabo, kandi kimwe cya kabiri cyayo bagisubiza umukwe n’umugeni kugira ngo bagikoreshe mu kwitegura umunsi w’ubukwe bwabo.
Urundi rugero rwo muri icyo gihugu, ni urw’umukobwa w’Umuhamya witwa Itongo. Ubwa mbere, ababyeyi be basabye inkwano ishyize mu gaciro. Ariko kandi, bene wabo bo basabye ko amafaranga y’iyo nkwano yakongerwa. Habayeho impaka ndende, kandi byasaga n’aho abo bene wabo bashoboraga kubaganza. N’ubwo Itongo muri kamere ye asanzwe agira amasonisoni, yarahagurutse maze mu buryo burangwa no kubaha avuga ko yamaramaje gushyingiranwa n’Umukristo ukorana umwete witwa Sanze, nk’uko byari byarateganyijwe. Hanyuma avuga ashize amanga ati “Mbi ke” (bisobanurwa ngo “ikibazo kirarangiye”) maze aricara. Yashyigikiwe na nyina w’Umukristo witwa Sambeko. Impaka zahise zirangirira aho, kandi umukwe n’umugeni barashyingiranywe nk’uko byari byarateganyijwe mbere.
Hari ibintu ababyeyi b’Abakristo buje urukundo bagomba kwitaho cyane kurusha indamu babonera mu nkwano. Umugabo wo muri Kameruni yagize ati “uko mabukwe abonye uburyo kose, ambwira ko ibyo nashakaga kumuhaho inkwano byose, nagombye kuzajya mbikoresha nita ku byo umukobwa we aba akeneye.” Nanone kandi, ababyeyi buje urukundo bita ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’abana babo. Urugero, reka turebe ibya Farai na Rudo, baba muri Zimbabwe kandi bakaba bamara igihe kirekire bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. N’ubwo badakorera umushahara, bashyingiye abakobwa babo ku nkwano iri hasi y’isanzwe yakwa. Babitewe n’iki? Bifuzaga ko abakobwa babo bakungukirwa no gushyingiranwa n’abagabo bakunda Yehova koko. Bagize bati “icyo twabonaga ko ari icy’ingenzi kurushaho, ni imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abakobwa bacu n’iy’abakwe bacu.” Mbega ukuntu ibyo bintu biteye inkunga! Ababyeyi bagaragaza mu buryo bwuje urukundo ko bashishikajwe n’imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri y’abana babo bashyingiwe, ni abo gushimirwa cyane.
Inyungu zo Gushyira mu Gaciro
Joseph na Mae bo mu birwa bya Salomon, bahawe imigisha kubera ubuntu n’ubwitonzi bagaragaje mu gushyingira abakobwa babo. Bityo, abakwe babo ntibigeze basigarana imyenda. Ahubwo, abakobwa babo bombi hamwe n’abagabo babo bashoboye kumara imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose wo gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami. Joseph yasubije amaso inyuma, maze agira ati “imyanzuro jye n’umuryango wanjye twafashe, yaduhesheje imigisha myinshi. Mu by’ukuri, rimwe na rimwe hagiye habaho ibitotezo byinshi byaturukaga ku batari basobanukiwe, ariko iyo mbona abana banjye bashishikaye kandi bakomeye mu murimo wa Yehova, numva mfite umutimanama mwiza kandi nyuzwe. Na bo bafite ibyishimo, kandi jye n’umugore wanjye turishimye kurushaho.”
Izindi nyungu zabaye iz’imishyikirano myiza hagati y’abageni no kwa ba sebukwe. Urugero, Zondai na Sibusiso, ni abakozi bitangiye umurimo hamwe n’abagore babo bombi bava inda imwe, bose hamwe bakaba bakora ku biro by’ishami rya Watch Tower Society muri Zimbabwe. Sebukwe Dakarai, ni umubwirizabutumwa w’igihe cyose kandi ntakorera umushahara. Mu gihe bavuganaga ku nkwano bari kuzatanga, yavuze ko yari kwemera icyo bari gushobora kubona cyose. Zondai na Sibusiso bagize bati “dukunda databukwe cyane, kandi twiteguye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tumufashe mu gihe yaba akeneye ubufasha.”
Koko rero, gushyira mu gaciro mu bihereranye no kumvikana ku nkwano, bituma umuryango ugira ibyishimo. Urugero, abakimara kurushinga ntibazasigarana imyenda, bityo bitume kwinjira mu buzima bw’abashakanye biborohera. Ibyo byatumye abagabo n’abagore benshi bamaze igihe gito bashakanye bashobora gushishikarira ibintu bihesha imigisha yo mu buryo bw’umwuka, nko gukora igihe cyose mu murimo wihutirwa wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Ingaruka ziba iz’uko ibyo bihesha ikuzo Umuhanzi w’ishyingiranwa wuje urukundo, ari we Yehova Imana.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu mico y’uturere tumwe na tumwe, ibintu biranyuranye. Umuryango w’umuhungu uba witeze guhabwa inkwano n’ababyeyi b’umukobwa.
b Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yasimbujwe andi.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]
BAGARUYE INKWANO
Mu turere tumwe na tumwe, usanga umugeni n’ababyeyi be basuzugurwa iyo hatanzwe inkwano yoroheje. Bityo rero, ubwibone no gushaka kugaragaza agaciro k’umuryango, rimwe na rimwe ni byo bituma basaba inkwano ihanitse. Umuryango umwe w’i Lagos ho muri Nijeriya, ugaragaza itandukaniro rishimishije. Umukwe wabo witwa Dele yagize ati:
“Abagize umuryango w’umugore wanjye bankomoreye ku bintu byinshi bigendana n’umuhango w’ubukwe bwo gutanga inkwano, urugero nko kugura imyambaro ihenze yo guhinduranya. Ndetse n’igihe umuryango wanjye wabahaga inkwano, umukwe mukuru wabo yarabajije ati ‘ese murashaka gutwara uyu mukobwa ngo abe umugore, cyangwa murashaka kumutwara ngo abe umwana mu rugo?’ Umuryango wanjye wasubirije icyarimwe ngo ‘turashaka kumutwara ngo abe umwana mu rugo.’ Nyuma y’aho, inkwano twayigaruriwe mu ibahasha twari twayitanzemo.
“Kuva icyo gihe kugeza ubu, ndacyishimira ukuntu bene wabo b’umugore wanjye bitwaye mu bukwe bwacu. Byatumye mbubaha cyane. Ukuntu bazi gushyira mu gaciro mu buryo bw’umwuka, bituma mbabonamo bene wacu ba bugufi cyane. Nanone kandi, byagize ingaruka nziza cyane ku bihereranye n’ukuntu mbona umugore wanjye. Ndamwishimira mu buryo bwimbitse bitewe n’ukuntu abagize umuryango we bamfashe. Iyo tugize ikintu tutumvikanaho, simbikuririza ngo bihinduke ikibazo gikomeye. Iyo nibutse umuryango akomokamo, bya bindi twapfaga birayoyoka.
“Umuryango wanjye n’uwe ifitanye ubucuti bukomeye. Ndetse no muri iki gihe, nyuma y’imyaka ibiri dushyingiranywe, papa aracyoherereza umuryango w’umugore wanjye impano hamwe n’imyaka.”