Jya wirinda gukurikirana “ibitagira umumaro”
1 Muri iki gihe uburyo bugezweho bw’itumanaho ni ubwo gukoresha Internet. Nubwo bikwiriye ko abagize umuryango n’incuti bahana amakuru yabo n’ibitekerezo bakoresheje ubwo buryo bw’itumanaho, ni ibihe bintu ‘bitagira umumaro’ bishobora kuba bikubiye mu gukoresha Internet mu buryo butagira rutangira?—Imig 12:11.
2 Umuburo ku bihereranye na Internet: Iyo abantu bamwe na bamwe bohererejwe icyo babona ko ari amakuru ashyushye binyuriye kuri Internet, bavuga ko ari ho bumva barushijeho kuba hafi y’umuteguro wa Yehova. Ayo makuru ashobora kuba akubiyemo ingero z’ibyabaye, amakuru y’ibyabereye kuri Beteli, raporo z’impanuka kamere cyangwa ibitotezo, ndetse n’ibintu by’amabanga bivugirwa mu Mashuri y’Umurimo w’Ubwami. Abandi bo basa n’aho bagira amashyushyu yo kohereza ayo makuru, biringiye ko bari buze kuba aba mbere mu kuyamenyesha incuti zabo.
3 Rimwe na rimwe izo nkuru n’ingero z’ibyabaye byagiye bigorekwa cyangwa bigakabirizwa. Cyangwa se bitewe n’imihati bamwe bashyiraho kugira ngo ashyushye imitwe y’abandi, hari abagiye bavuga ibintu uko bitari. Abo bantu baba bihutira gutangaza ibyo bintu, akenshi ntibaba bazi neza ukuri kwabyo kose (Imig 29:20). Rimwe na rimwe, ndetse n’igihe yaba ari inkuru umuntu adashobora kwemera, ibwirwa abandi bantu mu buryo bwo kubicisha amatsiko gusa. Izo nkuru z’ibinyoma kandi ziyobya ni zo ‘migani y’amanjwe,’ zikaba zidatera abantu inkunga yo kubaha Imana mu buryo bukwiriye.—1 Tim 4:6, 7, Bibiliya Ntagatifu.
4 Mu gihe woherereje umuntu inkuru idahuje n’ukuri, uba ubaye nyirabayazana w’agahinda n’urujijo iyo nkuru ishobora kumutera. Mu gihe Dawidi yabwirwaga amakabyankuru y’uko abahungu be bose bishwe, ‘yashishimuye imyenda ye’ abitewe n’agahinda. Ariko kandi mu by’ukuri, umuhungu umwe gusa mu bahungu be ni we wari wapfuye. Ni koko, ibyo ubwabyo byari bibabaje; ariko kandi, amakabyankuru yatumye Dawidi arushaho kubabara (2 Sam 13:30-33). Koko rero, ntitwagombye gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyayobya cyangwa kigaca intege uwo ari we wese mu bavandimwe bacu.
5 Umuyoboro washyizweho n’Imana: Zirikana ko Data wo mu ijuru yashyizeho umuyoboro utuma dushyikirana, ari we “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.” Uwo “mugaragu” afite inshingano yo kugena amakuru agomba kugezwa ku bo mu nzu y’abizera n’ ‘igihe gikwiriye’ ayo makuru agomba gutangirwa. Ibyo byokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa binyuriye ku muteguro w’Imana gusa. Twagombye buri gihe gushakira amakuru yiringirwa ku muyoboro washyizweho n’Imana, aho kwiyambaza imiyoboro y’abakoresha Internet.—Mat 24:45.
6 Imiyoboro yo kuri Internet: Dufite umuyoboro wemewe wo kuri Internet, ari wo www.watchtower.org. Uwo muyoboro urahagije kugira ngo tugeze amakuru yacu ku bantu bose. Si ngombwa rwose ko hagira umuntu uwo ari we wese, komite cyangwa itorero ritegura amakuru ahereranye n’Abahamya ba Yehova. Hari abantu bamwe bagiye boherereza abandi ibikubiye mu bitabo byacu, harimo n’imirongo yose y’Ibyanditswe n’amashakiro yose uko yakabaye, ndetse bakohereza na za kopi za disikuru zo mu ikoraniro bazitangaho impano. Haba hagamijwe inyungu cyangwa nta zo, gukora kopi z’ibitabo bya Watchtower no kuzitanga binyuriye kuri Internet, ni ukurenga ku mategeko arengera uburenganzira bw’umwanditsi. Nubwo hari abashobora kubona ko ubwo ari uburyo bwo gufasha abavandimwe babo, ntibyemewe na gato kandi bagomba kubihagarika.
7 Gushyira mu gaciro no kuba bazima mu bwenge mu gihe dushyikirana n’abandi dukoresheje Internet, bizagaragaza ko twujuje mu bwenge bwacu “ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro.”—Imig 24:4.