Tujye twubakana igihe turi mu murimo wo kubwiriza
1 Twese twishimira kumva amagambo atera inkunga ‘avuzwe mu gihe gikwiriye’ (Imig 25:11). Twakora iki kugira ngo dutere inkunga abo twajyanye na bo kubwiriza?
2 Ibiganiro byubaka: Mbega ukuntu kuganira n’abavandimwe na bashiki bacu tuvuga ibintu bidufasha gushimangira imishyikirano dufitanye n’Imana ari ingirakamaro (Zab 37:30)! Dushobora kubabwira uburyo twateganyije bwo gutangiza ibiganiro cyangwa tukababwira inkuru y’ibyabaye ishishikaje ivuga ibintu biherutse kutubaho mu murimo wo kubwiriza (Ibyak 15:3). Haba hari ikintu gishishikaje twabonye ubwo twasomaga Bibiliya, amagazeti aherutse gusohoka cyangwa ubwo twari mu materaniro? Hari n’ubwo twaganira ku bintu byavuzwe muri disikuru y’abantu bose iherutse gutangirwa mu Nzu y’Ubwami.
3 Dushobora kumva ducitse intege bitewe n’uko nyir’inzu yazamuye imbogamirabiganiro ntidushobore kuyitsinda. Mu gihe tumaze kuva muri urwo rugo, byaba byiza dufashe akanya gato tugasuzumira hamwe n’uwo twajyanye na we kubwiriza uko ubutaha twazatsinda iyo mbogamirabiganiro. Kwifashisha igitabo Comment raisonner bishobora kuba ingirakamaro. Gushimira uwo twajyanye na we kubwiriza tubikuye ku mutima, wenda bitewe n’ukuntu yatangije neza ikiganiro, bishobora kumutera inkunga.
4 Jya ufata iya mbere: Haba hari umuntu duteranira hamwe mu cyigisho cy’igitabo tudaherutse kujyana na we kubwiriza? Turamutse tumutumiye ngo tujyane na we kubwiriza bishobora gutuma ‘duterana inkunga’ (Rom 1:12). Iyo abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha babonye abantu bajyana na bo kubwiriza cyane cyane mu gitondo cya kare cyangwa ku gicamunsi, birabashimisha cyane kuko icyo gihe abifatanya mu murimo wo kubwiriza bashobora kuba ari bake. Iyo tujyanye n’abapayiniya kubwiriza tuba tugaragaza ko tubashyigikiye. Haba se hari umubwiriza utakibasha gukora byinshi mu murimo, wenda bitewe n’intege nke zizanwa n’iza bukuru? Kujyana na we kubwiriza wenda tugafatanya kuyobora icyigisho cya Bibiliya, bishobora kudutera inkunga twese.—Imig 27:17.
5 Gushimira umuntu buri gihe kabone n’iyo waba umushimira utuntu duto, bimutera inkunga. Igihe twajyanye n’abandi kubwiriza, twagombye kuzirikana ko ari byiza kubashimira kubera ko twifuza ‘gukomeza kubakana.’—1 Tes 5:11.