ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/08 p. 2
  • Porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Udutwe duto
  • Icyumweru gitangira ku itariki ya 10 Werurwe
  • Icyumweru gitangira ku itariki ya 17 Werurwe
  • Icyumweru gitangira ku itariki ya 24 Werurwe
  • Icyumweru gitangira ku itariki ya 7 Mata
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 3/08 p. 2

Porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo

Icyumweru gitangira ku itariki ya 10 Werurwe

Indirimbo ya 131

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Wifashishije ibitekerezo biri ku ipaji ya nyuma mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami twarangije kwiga cyangwa ubundi buryo buhuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu, teganya icyerekanwa kigaragaza uko umuntu yatanga amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! hamwe n’urupapuro rutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso.

Imin. 20: Impamvu tugomba kujya mu materaniro. Disikuru no kugirana n’abateze amatwi ikiganiro gishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gicurasi 2007, ku ipaji ya 11-13. Saba abateze amatwi kuvuga ukuntu bungukiwe no kuza mu materaniro y’itorero kandi bavuge ukuntu banesheje inzitizi kugira ngo bashobore kujya mu materaniro buri gihe.

Imin. 15: “Dushobora kugira icyo duha Yehova.”a Ukurikije uko igihe kibikwemerera, saba abateze amatwi gutanga ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe.

Indirimbo ya 8

Icyumweru gitangira ku itariki ya 17 Werurwe

Indirimbo ya 144

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa abateranye kuzaza mu Iteraniro ry’Umurimo ryo mu cyumweru gitaha bitwaje amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! aherutse gusohoka kandi ubibutse kuzaza bateguye uburyo bwo kuyatanga buhuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.

Imin. 15: Agasanduku k’ibibazo. Gitangwe n’umusaza. Soma kandi usuzume icyo kiganiro cyose.

Imin. 20: “Ni gute twafasha abazaterana ku Rwibutso?”b Mu gihe musuzuma paragarafu ya 5, teganya icyerekanwa kigaragaza uko umuntu yatangiza icyigisho cya Bibiliya umushyitsi wateranye ku Rwibutso.

Indirimbo ya 214

Icyumweru gitangira ku itariki ya 24 Werurwe

Indirimbo ya 111

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Soma raporo y’imibare y’ibibarurwa hamwe n’ibaruwa yo gushimira abatanze impano.

Imin. 15: Tegura uko watanga amagazeti aherutse gusohoka. Girana n’abateze amatwi ikiganiro gishingiye ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aherutse gusohoka. Saba abateze amatwi kuvuga ingingo babona ko ishobora gushimisha abantu bo mu ifasi yanyu kandi bavuge n’impamvu babona ko ari yo ishobora kubashimisha. Saba abateranye kuvuga ibitekerezo bikubiye muri izo ngingo bateganya gukoresha. Ni ibihe bibazo bashobora gukoresha batangiza ibiganiro? Mu mirongo y’Ibyanditswe ikubiye muri izo ngingo, ni uwuhe bashobora gusoma? Shyiramo icyerekanwa kigaragaza uko umuntu yatanga ayo magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! aherutse gusohoka, yifashishije uburyo bwo kuyatanga buhuje n’imimerere yo mu ifasi yanyu.

Imin. 20: Tuzana inkuru z’ibyiza. Umusaza akoreshe amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, maze atange disikuru ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 2005, ku ipaji ya 18-19, paragarafu ya 10-14. Saba abateranye kuvuga ukuntu ubutumwa bw’Ubwami bwatumye bagira ihumure n’ibyiringiro igihe babwumvaga ku ncuro ya mbere.

Indirimbo ya 29

Icyumweru gitangira ku itariki ya 31 Werurwe

Indirimbo ya 37

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa ababwiriza gutanga raporo z’umurimo wo kubwiriza zo muri Werurwe.

Imin. 20: Koresha neza igitabo Annuaire 2008. Disikuru no kugirana ikiganiro n’abateze amatwi. Suzuma “Ibaruwa y’Inteko Nyobozi” iri ku ipaji ya 3-5. Saba ababwiriza babiri cyangwa batatu kuvuga inkuru zishimishije zo mu gitabo Annuaire zabateye inkunga mu buryo bwihariye. Niba igitabo Annuaire 2008 kitaraboneka, musuzume “Ibaruwa y’Inteko Nyobozi” iri muri uyu Murimo Wacu w’Ubwami maze muvuge ibintu bishimishije biri mu gitabo Annuaire 2007. Teganya mbere y’igihe umuntu umwe cyangwa babiri kugira ngo bazavuge ukuntu bishyiriyeho gahunda yo gusoma igitabo Annuaire. Soza ikiganiro utera abateranye bose inkunga yo gusoma icyo gitabo cyose.

Imin. 15: “Tujye twubakana igihe turi mu murimo wo kubwiriza.”c

Indirimbo ya 122

Icyumweru gitangira ku itariki ya 7 Mata

Indirimbo ya 186

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu.

Imin. 20: Ni iki kikubuza kubatizwa? Umusaza akoreshe amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, hanyuma atange disikuru ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 2006, ku ipaji ya 29-30, paragarafu ya 14-17. Gira icyo ubaza umubwiriza umwe cyangwa babiri babatijwe ari abangavu cyangwa ingimbi. Ni iki cyabashishikarije gutera iyo ntambwe y’ingenzi bakiri bato? Ni gute kubatizwa byabafashije gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka kandi bikababera uburinzi?

Imin. 15: Waba waragerageje gukoresha uburyo butaziguye bwo gutangiza Ibiganiro? Disikuru no kugirana n’abateze amatwi ikiganiro gishingiye ku mugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2002, ku ipaji ya 6. Musuzume uburyo bw’icyitegererezo bwo gutangiza ibiganiro n’ukuntu mushobora kugira icyo mubuhinduraho kugira ngo mutangize icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Teganya icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri. Tera abateranye inkunga yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha bakoresheje uburyo butaziguye bwo gutangiza ibiganiro. Ibyo bazabigerageze nibura incuro imwe mu cyumweru gitaha.

Indirimbo ya 225

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.

b Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.

c Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze