Bahagaze ku Irembo Rigana mu Murimo Ukomeye Kurusha Iyindi
RICHARD na Lusia berekeje kuri bagenzi babo bari kumwe mu Ishuri rya 105 rya Watchtower Bible rya Galeedi bagira bati “nta mwuka wo kurushanwa wari uhari. Buri wese yifuzaga ko undi yatsinda. Twese turatandukanye cyane, ariko kandi kuri twe, buri munyeshuri afite agaciro kanini.” Mugenzi wabo biganaga witwa Lowell yunze mu ryabo, maze yongeraho ati “ibyo dutandukaniyeho byareherezaga buri wese kuri mugenzi we.”
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ku itariki ya 12 Nzeri 1998, mu by’ukuri bari batandukanye. Bamwe muri bo bari barakoze ubupayiniya mu turere dukenewemo ababwiriza b’Ubwami cyane kurusha utundi; abandi bari barakoze umurimo hafi y’iwabo ari abizerwa. Hari bake muri bo, urugero nka Mats na Rose-Marie, bagombye kumara igihe kirekire kandi bakoresha imihati ikomeye kugira ngo bamenye neza Icyongereza mbere y’uko baza mu ishuri. Abenshi muri abo banyeshuri bari baratangiye gutekereza ku murimo w’ubumisiyonari bakiri abana. Hari umugabo n’umugore bashakanye bari bariyandikishije incuro 12 zose; mbega ukuntu bishimye igihe batumirirwaga kujya mu ishuri rya 105!
Ibyumweru 20 bamaze bahabwa amasomo acucitse, byose byarangiye vuba cyane. Abanyeshuri bakoze umwitozo wabo wa nyuma wo kwandika kandi babazwa ubwa nyuma mu buryo bw’ikiganiro bataramenya ko ari byo bya nyuma. Umunsi wo guhabwa impamyabumenyi wari wageze—kikaba cyari igihe cyo guhabwa inama zisoza zuje urukundo z’abagize ubuyobozi bukuru bwa Watchtower Society.
Uwari uhagarariye porogaramu, ari we Albert Schroeder, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yibukije abanyeshuri ko bari bahagaze “ku irembo rigana mu murimo ukomeye kurusha iyindi mu bihereranye no kwigisha Bibiliya,” bakaba bari bagiye gusanga abandi basaga 7.000 bababanjirije mu ishuri rya Galeedi. Yagaragaje ko mu mpeshyi, abo banyeshuri bagize igikundiro kidasanzwe cyo kwifatanya n’abamisiyonari bamaze imyaka myinshi muri uwo murimo, ubwo abo bamisiyonari bazaga mu makoraniro mpuzamahanga bakanasura ibiro bikuru mu rwego rw’isi yose.
Hanyuma, Umuvandimwe Schroeder yahaye ikaze uwatanze disikuru ya mbere muri porogaramu ya mu gitondo. Max Larson wo muri Komite Ishinzwe Ibikorwa bya za Beteli, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Inyigisho Ziyobora ku Buzima bw’Iteka.” Umuvandimwe Larson yavuze umurongo wo mu Migani 1:5, ugira uti “kugira ngo umunyabwenge atege amatwi, yunguke ubwenge, kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.” Ubuhanga ni ngombwa kugira ngo umuntu abe umumisiyonari ugira ingaruka nziza. Abantu b’abahanga baba imbere y’abami (Imigani 22:29). Nyuma y’amezi atanu abanyeshuri bari bamaze bigishwa, bari bafite ibikwiriye byose kugira ngo bajye aho boherejwe gukorera umurimo, kandi bahagararire Abami bakomeye kurusha abandi bose, ari bo Yehova na Yesu Kristo.
Uwitwa David Olson wo mu Rwego Rushinzwe Umurimo yakurikiyeho, avuga ku ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Mugire Uruhare mu Gushimisha Umutima wa Yehova.” Yarabajije ati “ni iki abantu badatunganye bakora kugira ngo bashimishe umutima w’Imana?” Igisubizo ni ikihe? Bashobora kumukorera ari abizerwa, mu budahemuka kandi babigiranye ibyishimo. Yehova ashaka ko abagize ubwoko bwe babonera ibyishimo mu murimo bamukorera. Iyo dukoze ibyo Imana ishaka tubigiranye ibyishimo, tunezeza umutima wayo (Imigani 27:11). Umuvandimwe Olson yasomye ibaruwa y’umugabo n’umugore b’abamisiyonari, bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 104 rya Galeedi. Mbese, baba bishimira aho boherejwe gukorera ubumisiyonari? Banditse ku bihereranye n’itorero ryabo bagira bati “dufite ababwiriza bagera hafi ku 140, kandi abaterana [mu materaniro] ugereranyije, babarirwa hagati ya 250 na 300. Umurimo wo kubwiriza ni wo twibandaho cyane. Twembi buri muntu afite abigishwa bane, kandi harimo bamwe batangiye kuza mu materaniro.” Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 105 na bo bashobora kuzabona imigisha nk’iyo.
Uwitwa Lyman Swingle, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi, we yavuze ku mutwe uvuga ngo “Igihe cyo Gusubiza Amaso Inyuma Ukareba Imigisha Ufite.” Inyigisho za Galeedi zari zaratumye haboneka imigisha myinshi. Zari zarafashije abanyeshuri kongera ubumenyi, kurushaho kwishimira umuteguro wa Yehova, no kwihingamo imico y’ingenzi, urugero nk’uwo kwicisha bugufi. Umuvandimwe Swingle yagize ati “kuba mwaraje hano mukamara igihe runaka muhabwa inyigisho, byabigishije kwicisha bugufi; ubu muvuye hano mufite ibibakwiriye byose kugira ngo muheshe Yehova ikuzo.”
Uwitwa Daniel Sydlik, na we wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mufite Ibyishimo Byinshi Cyane—None se, Kuki Mwakwiganyira?” Yabateye inkunga ababwira ko mu gihe ibibazo bivutse, bazajya bashakira ubuyobozi mu Byanditswe—bakabitekerezaho. Umuvandimwe Sydlik yakoresheje imirongo yatoranyijwe mu gice cya 6 cya Matayo, maze agaragaza ukuntu ibyo bishobora gukorwa. Kubura ukwizera bishobora gutuma twiganyira dutekereza ibintu by’isi, urugero nk’ibyo kurya n’imyambaro. Nyamara kandi, Yehova azi ibyo dukeneye (Matayo 6:25, 30). Kwiganyira nta kindi bimara kitari ugutuma ingorane za buri munsi ziyongera (Matayo 6:34). Ku rundi ruhande, ni ngombwa kugira ibintu runaka umuntu ateganya. (Gereranya na Luka 14:28.) Umuvandimwe Sydlik yagize ati “icyo Yesu yatubujije, si ugutekereza mu buryo bwimbitse tubigiranye ubwenge ku bihereranye n’igihe kizaza, ahubwo ni uguhangayikishwa na cyo mu buryo butarangwa n’ubwenge. Kugira icyo ukora, ni umwe mu miti myiza cyane kurusha iyindi, ivura imihangayiko. Mu gihe duhangayitse, byaba byiza dutangiye kuvuga ibihereranye n’ukuri.”
Inama Zisoza z’Abarimu
Hakurikiyeho disikuru zatanzwe n’abarimu batatu bo mu ishuri rya Galeedi. Karl Adams ni we wabanje kuvuga, atanga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni Iki Muzitura Yehova?” Disikuru ye yari ishingiye kuri Zaburi ya 116, iyo Yesu ashobora kuba yararirimbye mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. (Matayo 26:30, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ntituzi ibyo Yesu ashobora kuba yaratekerejeho mu gihe yaririmbaga amagambo agira ati “ibyiza Uwiteka yangiriye byose. Ndabimwitura iki?” (Zaburi 116:12). Ashobora kuba yaratekerezaga ku mubiri utunganye Yehova yari yaramuteguriye—mu by’ukuri uwo ukaba wari umugisha uhebuje (Abaheburayo 10:5). Bukeye bw’aho, yari butange uwo mubiri ho igitambo, akaba agaragaje uburyo urukundo rwe rwimbitse. Abanyeshuri bo mu ishuri rya 105, bari bamaze amezi atanu basongoye ku neza ya Yehova. Ubwo noneho, bagombaga kwerekana urukundo bakunda Imana, bakorana umwete aho boherejwe gukorera ubumisiyonari.
Uwitwa Mark Noumair, akaba ari we mwarimu wa Galeedi wabaye uwa kabiri mu gufata ijambo, yagiriye abanyeshuri inama yo “Gukomeza Gukora Ibiboneye.” Yozefu amaze kugurishwa ngo abe umucakara mu Misiri, yihanganiye imyaka 13 y’akarengane. Mbese, yaba yaremeye kumungwa n’ibikorwa bibi by’abandi? Oya, yakomeje gukora ibiboneye. Hanyuma igihe Imana yagennye kigeze, Yozefu yagobotowe mu bigeragezo yari arimo. Mu buryo butunguranye, yavuye muri gereza ajya kuba mu ngoro (Itangiriro igice cya 37-50). Uwo mwarimu yabajije abanyeshuri be ati mbese, ibyo mwiteze kuzabona aho mwoherejwe gukorera ubumisiyonari nibitaboneka, muzabureka? Mbese, muzaneshwa no kwiheba? Cyangwa muzihangana, nk’uko Yozefu yihanganye?
Hanyuma, umwanditsi w’Ishuri rya Galeedi, Wallace Liverance, yayoboye ikiganiro gishishikaje yagiranaga n’abanyeshuri, cyari gifite umutwe uvuga ngo “Mwamamaze Umwami n’Ubwami.” Bamwe mu banyeshuri bavuze inkuru z’ibyababayeho mu gihe babaga babwiriza ku nzu n’inzu, bava ku iduka bajya ku rindi no mu mihanda. Abandi bavuze ukuntu bagiye babigenza mu gihe babwirizaga abantu bavuga urundi rurimi. Byongeye kandi, abandi bo bagaragaje ukuntu babwiriza abantu bakomoka mu madini atandukanye. Abanyeshuri bose bahawe impamyabumenyi, bari bafite amashyushyu yo kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo, mu rwego rw’ubumisiyonari.
Abamisiyonari Bamaze Imyaka Myinshi mu Murimo Bafite Ibyishimo
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Ingaruka Zishimishije Zituruka mu Murimo w’Ubumisiyonari,” yatanzwe na Robert Wallen, kandi yari irimo ibiganiro bikorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo yagiranye n’abavandimwe bane bakora mu biro bikuru, bari baherutse kwifatanya mu buryo bwubaka n’abamisiyonari b’inararibonye. Abo bamisiyonari bari bariyemereye batazuyaje ko kwiga urundi rurimi, kwimenyereza undi muco w’akarere cyangwa kumenyera imihindagurikire y’ibihe binyuranye n’iby’iwabo, bitagiye biborohera. Icyo gihe, habaga hariho n’ibyiyumvo bibabaje byo gukumbura bagombaga guhangana na byo. Rimwe na rimwe, havukaga ibibazo by’uburwayi. Ariko kandi, muri ibyo byose abamisiyonari bakomeje kugira imyifatire irangwa n’icyizere, kandi babonye imigisha ku bwo gushikama kwabo. Harimo bamwe batumye abantu benshi bagira ubumenyi ku byerekeye Yehova. Abandi bagize uruhare mu buryo bwinshi ku kwaguka rusange k’umurimo w’Ubwami mu bihugu byabo. Abo bamisiyonari bose ni abantu mu by’ukuri bafite ibyishimo!
Uwaherutse abandi mu gufata ijambo ni Carey Barber, akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yasubiyemo ingingo z’ingenzi za porogaramu y’ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana.” Yabajije abari bamuteze amatwi ati “ni izihe ngaruka porogaramu y’iryo koraniro yagize ku mishyikirano mufitanye na Yehova?” Utanga disikuru yagaragaje itandukaniro riri hagati y’ingaruka zizanwa n’imigisha ibonerwa mu gukurikira inzira y’Imana, n’iherezo ririmo akaga gakomeye rigera ku bakurikira inzira y’isi. Yerekeje ku ikosa Mose yakoreye i Meriba, maze atanga umuburo agira ati “n’ubwo umuntu yaba yarakoze mu gihe cy’imyaka myinshi ari uwizerwa, Yehova ntiyirengagiza n’agakosa na gato ko kurenga ku mategeko Ye akiranuka” (Kubara 20:2-13). Twifuza ko abagaragu b’Imana bose aho baba bari hose bafatana uburemere bwinshi inshingano zabo z’agaciro bahabwa mu murimo!
Igihe cyo kugira ngo abanyeshuri bahabwe impamyabumenyi zabo cyari kigeze. Hanyuma, uwari uhagarariye abandi banyeshuri yasomye ibaruwa yari irimo amagambo akora ku mutima, yo gushimira ku bw’inyigisho abanyeshuri bari barahawe. Nyuma y’indirimbo isoza hamwe n’isengesho rivuye ku mutima, porogaramu yo gutanga impamyabumenyi yararangiye. Ariko ku banyeshuri bo mu ishuri rya 105 iyo yari intangiriro gusa, kubera ko abo bamisiyonari bashya bari bahagaze ku “irembo rigana mu murimo ukomeye kurusha iyindi.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]
Imibare Ivuga Ibiheranye n’Abize Muri Iryo Shuri
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 9
Umubare w’ibihugu boherejwemo gukora umurimo: 17
Umubare w’abanyeshuri: 48
Umubare w’abagabo n’abagore bashakanye: 24
Mwayeni y’imyaka yabo: 33
Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12
[Agasanduku ko ku ipaji ya 24]
Bahisemo Umurimo w’Igihe Cyose
Uwitwa Ben, wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 105, yagize ati “igihe nari nkiri muto cyane, nta migambi yo gukora ubupayiniya nigeze ngira. Nibwiraga ko abashobora gukora ubupayiniya ari abafite ubushobozi runaka bwihariye, hamwe n’abari mu mimerere myiza gusa. Ariko kandi, nitoje gukunda umurimo wo kubwiriza. Bityo, igihe kimwe naje kubona ko kuba umupayiniya byasobanuraga gusa kumara igihe kirekire kurushaho nifatanya mu murimo. Icyo gihe ni bwo nabonye ko nshobora kubonera ibyishimo mu murimo w’ubupayiniya.”
Uwitwa Lusia yagize ati “buri gihe, iwacu twubahaga cyane abakozi b’igihe cyose.” Yibuka abigiranye ibyishimo umwuka w’igishyuhirane wabaga uri mu itorero rye, igihe cyose abamisiyonari babaga baje kubasura, hamwe n’ukuntu abamisiyonari babaga bakunze inshingano zabo. Yagize ati “igihe nari maze gukura, naje kumva ko umurimo w’igihe cyose wari kuzaba mu mishinga yanjye.”
Igihe Theodis yari afite imyaka 15, yapfushije nyina. Yagize ati “mu by’ukuri, icyo gihe itorero ni ryo ryanyitayeho; bityo rero naribajije nti ‘ni iki nakora kugira ngo ngaragaze ugushimira?’ ” Ibyo byatumye atangira umurimo w’igihe cyose, none ubu atangiye umurimo w’ubumisiyonari.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Abize mu Ishuri rya 105 rya Watchtower Bible rya Galeedi
Mu rutonde rukurikira, imibare igaragaza imirongo yatanzwe uhereye imbere ugana inyuma, n’amazina yashyizwe ku rutonde uhereye iburyo ugana ibumoso
(1) Sampson, M.; Brown, I.; Heggli, G.; Abuyen, E.; Desbois, M.; Pourthié, P. (2) Kassam, G.; Lindberg, R.; Dapuzzo, A.; Taylor, C.; LeFevre, K.; Walker, S. (3) Baker, L.; Pellas, M.; Woggon, E.; Böhne, C.; Asplund, J.; Haile, J. (4) Pourthié, T.; Whittaker, J.; Palmer, L.; Norton, S.; Gering, M.; Haile, W. (5) Walker, J.; Böhne, A.; Groenveld, C.; Washington, M.; Whittaker, D.; Abuyen, J. (6) Gering, W.; Washington, K.; Pellas, M.; Desbois, R.; Heggli, T.; Asplund, Å. (7) Woggon, B.; LeFevre, R.; Taylor, L.; Brown, T.; Groenveld, R.; Palmer, R. (8) Norton, P.; Sampson, T.; Baker, C.; Lindberg, M.; Kassam, M.; Dapuzzo, M.