ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr16 Nzeri pp. 1-8
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
  • Udutwe duto
  • 5-11 NZERI
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
mwbr16 Nzeri pp. 1-8

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

5-11 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 119

“Jya ugendera mu mategeko ya Yehova”

(Zaburi 119:1-8)

w05 15/4 10 ¶3-4

Twiringire Ijambo rya Yehova

Nitwumvira ijambo ry’Imana tuzagira ibyishimo

3 Kugendera mu mategeko y’Imana ni byo bihesha ibyishimo nyakuri (Zaburi 119:1-8). Ibyo nitubikora, Yehova azabona ko turi abantu ‘bagenda batunganye’ (Zaburi 119:1). Kugenda dutunganye ntibivuga ko turi abantu batunganye cyangwa se ko nta makosa dukora, ahubwo bigaragaza ko twihatira gukora ibyo Yehova Imana ashaka. Nowa “yatunganaga rwose mu gihe cye,” kandi “yagendanaga n’Imana.” Uwo mukurambere w’indahemuka hamwe n’umuryango we barokotse Umwuzure kubera ko yagendeye mu nzira y’ubuzima yari yarategetswe na Yehova (Itangiriro 6:9; 1 Petero 3:20). Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo tuzarokoke irimbuka ry’iyi si bizaterwa n’uko tuzaba twarakomeje ‘kwitondera n’umwete amategeko y’Imana,’ bityo tugakora ibyo ishaka.—Zaburi 119:4.

4 Yehova ntazigera na rimwe adutererana ‘nitumushimisha [“nitumuhimbarisha,” NW] umutima utunganye, tukanitondera amategeko yandikishije’ (Zaburi 119:7, 8). Imana ntiyigeze itererana umuyobozi w’Umwisirayeli witwaga Yosuwa, washyize mu bikorwa inama yo gusoma ‘ibiri mu gitabo cy’amategeko ku manywa na nijoro kugira ngo abone uko akurikiza ibyanditswemo byose.’ Ibyo byatumye agira icyo ageraho kandi ashobora gukora ibikorwa birangwa n’ubwenge (Yosuwa 1:8). Igihe yari hafi yo gupfa, Yosuwa yari agihimbaza Imana kandi yibukije Abisirayeli ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije” (Yosuwa 23:14). Kimwe na Yosuwa hamwe n’umwanditsi wa Zaburi ya 119, dushobora kugira ibyishimo kandi tukagira icyo tugeraho binyuze mu guhimbaza Yehova no kwiringira ijambo rye.

(Zaburi 119:33-40)

w05 15/4 12 ¶12

Twiringire Ijambo rya Yehova

Ijambo ry’Imana rituma tugira ubutwari

12 Gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’ijambo ry’Imana, bituma tugira ubutwari dukeneye bwo guhangana n’ibigeragezo duhura na byo mu buzima (Zaburi 119:33-40). Dushakira amabwiriza kuri Yehova twicishije bugufi kugira ngo dushobore gukomeza amategeko ye n’“umutima [wacu] wose” (Zaburi 119:33, 34). Kimwe n’umwanditsi wa zaburi, dusaba Imana tuti “uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, ariko si ku ndamu mbi” (Zaburi 119:36). Kimwe n’intumwa Pawulo, ‘tugira ingeso nziza muri byose’ (Abaheburayo 13:18). Niba umukoresha wacu ashaka kudukoresha ikintu kitari cyiza, tugomba kugira ubutwari bwo gukurikiza ubuyobozi buturuka ku Mana; kandi Yehova aduha umugisha igihe cyose tubigenje dutyo. Mu by’ukuri, adufasha gutegeka ibyiyumvo byacu bitari byiza. Nimucyo rero tujye dusenga tugira tuti “ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro” (Zaburi 119:37). Ntituzigera na rimwe twifuza ikintu cyose kitagira umumaro Imana yanga (Zaburi 97:10). Nanone kandi, gusenga dutyo bizatuma twirinda porunogarafiya hamwe n’imigenzo y’ubupfumu.—1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8.

(Zaburi 119:41-48)

w05 15/4 13 ¶13-14

Twiringire Ijambo rya Yehova

13 Ubumenyi nyakuri bw’ijambo ry’Imana butuma tugira icyizere, tukabwirizanya ubutwari (Zaburi 119:41-48). Kandi koko tuba dukeneye kugira ubutwari bwo ‘kubona icyo tubwira udututse’ (Zaburi 119:42). Rimwe na rimwe, dushobora kumera nk’abigishwa ba Yesu batotejwe bagasenga bagira bati “Mwami Mana, . . . uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose.” Ibyo byagize izihe ngaruka? ‘Bose bujujwe umwuka wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.’ Mu buryo nk’ubwo, Umutegetsi w’ikirenga aduha ubutwari bwo kuvuga ijambo rye dushize amanga.—Ibyakozwe 4:24-31.

14 Nidukunda “ijambo ry’ukuri” kandi tugakomeza ‘kwitondera amategeko’ y’Imana, ni bwo tuzagira ubutwari dukeneye kugira ngo tubwirize tudafite ipfunwe (Zaburi 119:43, 44). Kwiga Ijambo ry’Imana ryanditse dushyizeho umwete, bituma tugira ubushobozi bwo ‘kuvugira imbere y’abami ibyo yahamije’ cyangwa ibyo itwibutsa (Zaburi 119:46). Isengesho hamwe n’umwuka wa Yehova na byo bizadufasha kuvuga ibintu bikwiriye mu buryo bukwiriye (Matayo 10:16-20; Abakolosayi 4:6). Pawulo yabwiye abategetsi bo mu kinyejana cya mbere ibihereranye n’ibyo Imana itwibutsa abigiranye ubutwari. Urugero, yabwirije Umutegeka w’Umuroma witwaga Feliki, uwo mutegetsi ‘yumva ibyo yavugaga byo kwizera Kristo Yesu’ (Ibyakozwe 24:24, 25). Nanone Pawulo yabwirije Umutegeka Fesito hamwe n’Umwami Agiripa (Ibyakozwe 25:22–26:32). Tubifashijwemo na Yehova, natwe dushobora kubwirizanya ubutwari, ntitwigere na rimwe ‘dukozwa isoni n’ubutumwa bwiza.’—Abaroma 1:16.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Zaburi 119:71)

w06 1/9 14 ¶4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

119:71—Kubabazwa bishobora kutugirira akahe kamaro? Amakuba ashobora kutwigisha kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, kumusenga tumwinginga cyane no kugira umwete wo kwiyigisha Bibiliya tukanashyira mu bikorwa ibyo itubwira. Ikindi kandi, uko twitwara mu ngorane bishobora kugaragaza aho dufite intege nke dukeneye kwikosora. Nitwemera ko imibabaro idutunganya, ntizaduhindura abarakare.

(Zaburi 119:96)

w06 1/9 14 ¶5

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

119:96—Amagambo ngo “gutungana kose kugira iherezo” asobanura iki? Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibirebana no gutungana akurikije uko abantu babibona. Ashobora kuba yaratekerezaga ko uko umuntu abona ibihereranye n’ubutungane bifite aho bigarukira. Ibinyuranye n’ibyo, amategeko y’Imana yo ntagira imipaka. Inama zayo zireba imibereho yacu yose. Bibiliya Ntagatifu igira iti “n’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo, ariko amatangazo yawe ntagira urubibi.”

12-18 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 120-134

“Gutabarwa kwanjye guturuka kuri Yehova”

(Zaburi 121:1, 2)

w04 15/12 12 ¶3

Yehova ni umutabazi wacu

Isoko y’ubufasha budahinyuka

3 Umwanditsi wa zaburi yatangiye agaragaza ko igituma agira icyizere ari ukubera ko Yehova ari we waremye ibintu byose. Yagize ati “nduburira amaso yanjye ku misozi, gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka [“Yehova,” NW], waremye ijuru n’isi” (Zaburi 121:1, 2). Umwanditsi wa zaburi ntiyuburiye amaso umusozi uwo ari wo wose. Igihe ayo magambo yandikwaga, urusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu. Uwo mujyi wari wubatswe mu misozi miremire y’i Buyuda, ni wo Yehova yari atuyeho mu buryo bw’ikigereranyo (Zaburi 135:21). Umwanditsi wa zaburi ashobora kuba yaruburiraga amaso imisozi y’i Yerusalemu aho urusengero rwa Yehova rwari rwubatswe, akiyambaza Yehova yiringiye ko ari bumufashe. Kuki umwanditsi wa zaburi yari yiringiye adashidikanya ko Yehova yashoboraga kumufasha? Ni ukubera ko Yehova ari we “waremye ijuru n’isi.” Mu by’ukuri ni nk’aho umwanditsi wa zaburi yavugaga ati ‘rwose nta kintu na kimwe cyabuza Umuremyi ushobora byose kumfasha!’—Yesaya 40:26.

(Zaburi 121:3, 4)

w04 15/12 12 ¶4

Yehova ni umutabazi wacu

4 Umwanditsi wa zaburi yakomeje asobanura ko Yehova ahora ari maso akamenya ibyo abagaragu be bakeneye, agira ati “ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, ukurinda ntazahunikira. Dore ūrinda Abisirayeli, ntazahunikira kandi ntazasinzira” (Zaburi 121:3, 4). Imana ntishobora gukundira ibirenge by’abayiringira ‘guteguza,’ cyangwa ngo yemere ko bagwa ubutegura umutwe (Imigani 24:16). Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ameze nk’umwungeri uhora ari maso arinze intama ze. Mbese ibyo kubimenya ntibihumuriza? Ntazigera na rimwe ahumiriza, habe n’ibi by’akanya gato, ngo ibyo abagaragu be bakeneye bimwisobe. Amanywa n’ijoro aba abareba ngo batagira icyo baba.

(Zaburi 121:5-8)

w04 15/12 13 ¶5-7

Yehova ni umutabazi wacu

5 Kubera ko umwanditsi wa zaburi yari yiringiye ko Yehova ari Umurinzi udahemuka w’ubwoko bwe, yaranditse ati “Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Izuba ntirizakwica ku manywa, cyangwa ukwezi nijoro” (Zaburi 121:5, 6). Umugenzi ugenda ku maguru mu Burasirazuba bwo Hagati, iyo abonye ahantu hari igicucu ahugama izuba ryotsa kuko aba abikeneye. Yehova ameze nk’aho hantu hari igicucu, ubwoko bwe bwugama amakuba ameze nk’ubushyuhe bwotsa. Zirikana ko Yehova avugwaho ko aba ari “iburyo.” Mu ntambara za kera, ukuboko kw’iburyo k’umusirikare kwabaga gusa n’aho mu rugero runaka kudakingiwe n’ingabo, kuko yayitwaraga mu kuboko kw’ibumoso. Incuti y’indahemuka yashoboraga kumukingira ihagarara iburyo bwe ikaba ari ho irwanira. Yehova na we ameze nk’iyo ncuti, ni indahemuka kandi ahagarara iruhande rw’abamusenga, buri gihe akaba yiteguye kubafasha.

6 Mbese Yehova azigera arekera aho gufasha ubwoko bwe? Reka, ibyo byo ntiyanabirota. Umwanditsi wa zaburi yashoje agira ati “Uwiteka azakurinda ikibi cyose, ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, uhereye none ukageza iteka ryose” (Zaburi 121:7, 8). Zirikana ko aha ngaha umwanditsi wa zaburi atakoresheje indagihe ahubwo agakoresha inzagihe. Ku murongo wa 5 yaravuze ati ‘Uwiteka ni we murinzi wawe,’ byumvikanisha ko ari muri iki gihe. Naho muri iyi mirongo, yaranditse ati ‘Uwiteka azakurinda,’ ni ukuvuga mu gihe kizaza. Abasenga Imana by’ukuri bizezwa ko Yehova azakomeza kubafasha no mu gihe kizaza. Aho bajya hose, amakuba bahura na yo yose, Yehova azakomeza kubafasha.—Imigani 12:21.

7 Koko rero, umwanditsi wa Zaburi ya 121 yiringiraga ko Umuremyi ushobora byose arinda abagaragu be, akabitaho nk’uko umwungeri agaragariza ubwuzu intama ze, kandi agahora ari maso nk’umurinzi uzi icyo akora. Dufite rero impamvu zifatika zo kugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite, kubera ko Yehova adahinduka (Malaki 3:6). Mbese ibyo bishaka kuvuga ko buri gihe azaturinda akaga ko mu buryo bw’umubiri? Oya, ahubwo igihe cyose tuzamwiyambaza kubera ko ari Umutabazi wacu, azaturinda ikintu cyose gishobora kuduhungabanya mu buryo bw’umwuka. Ni ibisanzwe rero ko twibaza tuti ‘Yehova adufasha ate?’ Nimucyo dusuzume uburyo bune adufashamo. Muri iki gice turasuzuma ukuntu yafashije abagaragu be bavugwa muri Bibiliya. Naho mu gice gikurikiraho tuzasuzuma ukuntu afasha abagize ubwoko bwe muri iki gihe.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Zaburi 123:2)

w06 1/9 15 ¶4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

123:2—Imvugo y’ikigereranyo ivuga ibirebana n’amaso y’abagaragu itwigisha iki? Abagaragu n’abaja bahanga amaso ukuboko kwa shebuja cyangwa nyirabuja kubera impamvu ebyiri: kugira ngo bamenye icyo ashaka ko bakora kandi baba biteze ko azabarinda akanabaha ibintu by’ibanze bakeneye. Mu buryo nk’ubwo, duhanga amaso Yehova kugira ngo dusobanukirwe icyo ashaka ko dukora kandi twemerwe na we.

(Zaburi 133:1-3)

w06 1/9 16 ¶3

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

133:1-3. Ubumwe bw’abagize ubwoko bwa Yehova butuma dutuza, butugirira akamaro, kandi butugarurira ubuyanja. Ntitugomba gutuma buzamo agatotsi, dushakisha amakosa ku bandi, dutongana cyangwa twitotomba.

19-25 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 135-141

“Twaremwe mu buryo butangaje”

(Zaburi 139:14)

w07 15/6 21 ¶1-4

‘Twaremwe mu buryo butangaje’

ISI yuzuyemo ibiremwa bitangaje. Byabayeho bite? Bamwe batekereza ko bashobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo batisunze Umuremyi w’umunyabwenge. Hari abandi bemera ko kutisunga Umuremyi bituma tutagira ubushobozi bwo gusobanukirwa neza ibintu biri ku isi. Bemera ko bigoye gusobanukirwa ibiremwa byo ku isi kandi ko birimo amoko menshi cyane. Urebye ukuntu bihebuje, ntiwavuga ko byabayeho mu buryo bw’impanuka. Abantu benshi, harimo na bamwe mu bahanga mu bya siyansi, bashingiye ku byo babona, bafata umwanzuro ko ibintu biri mu isanzure byaremwe n’umunyabwenge, ufite imbaraga, kandi w’umugwaneza.

2 Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yemeraga adashidikanya ko Umuremyi akwiriye gusingizwa ku bw’ibiremwa bye bitangaje. Nubwo Dawidi yabayeho mu gihe siyansi yari itaratera imbere, yiboneye ko yari akikijwe n’ingero zitangaje zigaragaza ibyo Imana yaremye. Dawidi yitegerezaga gusa uko umubiri we uremye, maze agatangazwa cyane n’ubushobozi bw’Imana bwo kurema. Yaranditse ati “ndagushimira yuko naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza.”—Zaburi 139:14.

3 Kuba Dawidi yaratekerezaga yitonze ni byo byamufashije gusobanukirwa adashidikanya ko Imana yaremye. Muri iki gihe, amasomo atangwa mu mashuri hamwe n’itangazamakuru byuzuyemo inyigisho zirwanya ukwizera, zivuga ukuntu umuntu yabayeho. Kugira ngo twebwe tugire ukwizera nk’ukwa Dawidi, tugomba gutekereza cyane. Ntidukwiriye kureka ngo abandi abe ari bo badutekerereza, cyane cyane kuri ibyo bibazo by’ingenzi cyane; urugero nk’ikibazo cyo kumenya niba Umuremyi abaho, hamwe n’uruhare afite mu mibereho yacu.

4 Byongeye kandi, kwitegereza imirimo ya Yehova y’irema, bishobora gutuma turushaho kumukunda no kumushimira, bikanatuma twiringira ko ibyo adusezeranya bizasohora. Ibyo rero bishobora kudushishikariza kurushaho kumenya Yehova no kumukorera. Nimucyo dusuzume uko siyansi yo muri iki gihe igaragaza ko umwanzuro Dawidi yagezeho w’uko ‘twaremwe mu buryo butangaje’ ari ukuri.

(Zaburi 139:15, 16)

w07 15/6 22-23 ¶7-11

‘Twaremwe mu buryo butangaje’

7 “Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi” (Zaburi 139:15). Ya ngirabuzima fatizo yigabanyijemo izindi, hanyuma na zo zikomeza kwigabanyamo izindi. Bidatinze, izo ngirabuzima fatizo zatangiye kujya mu matsinda zikurikije ibyo zagombaga gukora. Zimwe zakoze imyakura, izindi imikaya, izindi uruhu, bityo bityo. Ingirabuzima fatizo zisa zishyize hamwe kugira ngo zikore ingirabika, hanyuma izo ngirabika zikora ingingo. Urugero, mu cyumweru cya gatatu nyuma y’isama, watangiye kugira igikanka. Igihe wari ufite ibyumweru birindwi gusa, ureshya na santimetero ebyiri n’igice, amagufwa yawe yose uko ari 206 nk’ay’umuntu mukuru yari yaramaze kujya mu myanya yayo nubwo yari mato cyane kandi atarakomera.

8 Gukura mu buryo butangaje nk’ubwo byabereye mu nda y’umubyeyi wawe, abantu badashobora kukubona nk’aho waba uri mu bintu byo hasi y’isi. Koko rero, hari byinshi abantu bataramenya ku bihereranye n’ukuntu dukura. Urugero, ni iki gituma ingirabuzima fatizo runaka zishyira mu matsinda kugira ngo zikore ibice bitandukanye by’umubiri? Wenda siyansi izagera ubwo ibimenya; ariko nk’uko Dawidi yakomeje abivuga, Umuremyi wacu Yehova yari abisobanukiwe neza kuva kera.

9 “Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe” (Zaburi 139:16). Ingirabuzima fatizo yawe ya mbere yarimo gahunda yose y’uko umubiri wawe wose uzaba uteye. Iyo gahunda ni yo yayoboye imikurire yawe mu gihe cy’amezi icyenda wamaze mu nda utaravuka, birakomeza mu gihe cy’imyaka isaga makumyabiri kugeza igihe ukuriye. Muri icyo gihe, umubiri wawe wanyuze mu nzego nyinshi kandi zose zagengwaga na ya gahunda yari muri ya ngirabuzima fatizo yabanje.

10 Dawidi ntiyari azi iby’ingirabuzima fatizo n’ibice byazo bigena uko umuntu azaba ateye kandi ntiyari afite mikorosikopi. Ariko yari asobanukiwe neza ko imikurire y’umubiri we yahamyaga ko hari gahunda yakurikijwe. Birashoboka ko hari ibyo Dawidi yari azi ku mikurire y’urusoro; ku bw’ibyo, yashoboraga kwiyumvisha ko buri cyiciro cy’imikurire y’urusoro cyakurikizaga gahunda n’igihe byashyizweho mbere. Yasobanuye iby’iyo gahunda akoresheje imvugo y’abasizi agira ati “mu gitabo” cy’Imana “handitswemo iminsi yanjye.”

11 Hari ibintu bikuranga ukomora ku babyeyi n’abakurambere bawe, urugero nk’uburebure, imiterere yo mu maso hawe, ibara ry’imisatsi n’iry’amaso, n’ibindi bintu bibarirwa mu bihumbi. Muri iki gihe, birazwi ko ibyo bintu byose biba byaragenwe na bya bice bigize ingirabuzima fatizo bigena uko umuntu azaba ateye. Buri ngirabuzima fatizo iba irimo ibyo bice bigena uko umuntu azaba ateye bibarirwa mu bihumbi mirongo, kandi buri gice muri byo, na cyo kiba ari agace gato mu bigize uruhererekane rukoze ADN (aside iba mu ntima y’ingirabuzima fatizo, ibamo ibintu bigena uko umuntu azaba ateye). Amategeko azagenga uko umubiri wawe uzagenda wiyubaka aba ‘yanditse’ muri ADN. Buri gihe iyo ingirabuzima fatizo zawe zigabanyije kugira ngo zikore ingirabuzima fatizo nshyashya cyangwa zisimbure izishaje, ADN yawe iha ayo mategeko ingirabuzima fatizo ivutse, nuko ugakomeza kubaho kandi ugakomeza kuba uko wari usanzwe. Mbega urugero ruhebuje rugaragaza imbaraga n’ubwenge by’Umuremyi wacu wo mu ijuru!

(Zaburi 139:17, 18)

w07 15/6 23 ¶12-13

‘Twaremwe mu buryo butangaje’

Dufite ubwenge bwihariye

12 “Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! Nabibara biruta umusenyi ubwinshi” (Zaburi 139:17, 18a). Inyamaswa na zo zaremwe mu buryo butangaje, kandi hari izifite ibyumviro n’ubushobozi runaka bisumba iby’abantu. Ariko Imana yahaye umuntu ubushobozi bwo gutekereza burenze kure ubw’inyamaswa. Hari igitabo cya siyansi kivuga ko “hari byinshi duhuriyeho n’andi moko y’ibyaremwe, [ariko] mu bintu bifite ubuzima ku isi turihariye [kubera ko] dufite ubushobozi bwo kuvuga no gutekereza.” Gikomeza kigira kiti “ikindi kintu kigaragaza ko twihariye ni uko dushishikazwa cyane no gusobanukirwa abo turi bo. [Tukibaza tuti] ‘umubiri wacu uteye ute?,’ ‘Twaremwe dute?’” Ibyo ni na byo bibazo Dawidi yibazaga.

13 Icy’ingenzi kuruta ibindi, mu buryo bunyuranye n’inyamaswa, turihariye kubera ko dufite ubushobozi bwo gusobanukirwa ibitekerezo by’Imana. Iyo mpano yihariye ni kimwe mu bintu bigaragaza ko twaremwe mu “ishusho y’Imana” (Itangiriro 1:27). Dawidi yakoresheje neza iyo mpano. Yatekerezaga yitonze ku bintu bigaragaza ko Imana ibaho hamwe no ku mico myiza yayo igaragarira mu bintu byo ku isi. Dawidi yari anafite ibitabo bya mbere by’Ibyanditswe Byera byagaragazaga uko Imana yahishuriye abantu kamere yayo n’imirimo yayo. Izo nyandiko zahumetswe zamufashaga gusobanukirwa ibitekerezo by’Imana, kamere yayo n’umugambi wayo. Kuba Dawidi yaratekerezaga ku Byanditswe, ku byaremwe, no ku buryo Imana yagiye ibana na we, byatumye asingiza Umuremyi.

w06 1/9 16 ¶8

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

139:17, 18. Mbese tunezezwa no kuba twaramenye Yehova (Imigani 2:10)? Niba ari uko biri, twabonye isoko idakama y’umunezero. Ibyo Yehova atekereza “biruta umusenyi ubwinshi.” Tuzahora dufite byinshi tugomba kwiga birebana na Yehova.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Zaburi 136:15)

it-1 783 ¶5

Kuva

Yehova yagaragaje imbaraga ze arokora Abisirayeli mu buryo bw’igitangaza, maze izina rye rishyirwa hejuru. Abisirayeli barambutse, bageze ku nkombe y’iburasirazuba bw’Inyanja Itukura Mose atera indirimbo, Abisirayeli bose barikiriza. Miriyamu mushiki wa Mose akaba n’umuhanuzikazi, yafashe ishako asohokana n’abandi bagore bavuza amashako. Abagabo barateraga abagore bakikiriza ari na ko babyina (Kuva 15:1, 20, 21). Abisirayeli bari batandukanyijwe burundu n’abanzi babo. Igihe bavaga muri Egiputa, nta muntu cyangwa inyamaswa byigeze bibasagarira, yewe nta n’imbwa yigeze ibamokera (Kv 11:7)! Nubwo inkuru yo mu gitabo cyo Kuva itemeza ko Farawo yarimbukanye n’ingabo ze mu nyanja, muri Zaburi 136:15 havuga ko Yehova ‘yakunkumuriye Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura.’

(Zaburi 141:5)

w15 15/4 31 ¶1

Impamvu guca umuntu mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo

Urukundo no kutajenjeka ni ngombwa kugira ngo uwakoze icyaha yere imbuto nziza. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yagize ati “umukiranutsi nankubita, araba angaragarije ineza yuje urukundo; nancyaha, biraba ari nk’amavuta ansutse ku mutwe” (Zab 141:5). Reka dufate urugero. Tekereza umuntu arimo arya, maze agatamira inyama ikamuniga. Ananiwe guhumeka kandi yumva nta cyo yabikoraho. Ndetse ananiwe no kuvuga. Nihatagira uhita amutabara arapfa. Incuti ye imukubise mu bitugu kugira ngo acire ya nyama. Kumukubita bishobora kumubabaza, ariko bishobora no kurokora ubuzima bwe. Dawidi na we yari azi ko byashoboraga kuba ngombwa ko umukiranutsi amukosora mu buryo bumubabaza ariko bumufitiye akamaro.

26 NZERI–2 UKWAKIRA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 142-150

“Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane”

(Zaburi 145:1-9)

w04 15/1 10 ¶3-4

Gukomera kwa Yehova ntikurondoreka

‘Nzashyira hejuru Umwami Imana’

3 N’ubwo Dawidi yari umwami washyizweho n’Imana, yabonaga ko mu by’ukuri ari yo Mwami wa Isirayeli. Dawidi yaravuze ati “ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose” (1 Ngoma 29:11). Dawidi kandi yemeraga rwose ko Imana ari yo Mutegetsi mukuru. Yararirimbye ati “Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose. Nzajya nguhimbaza uko bukeye, nzashima izina ryawe iteka ryose” (Zaburi 145:1, 2). Dawidi yifuzaga guhimbaza Yehova Imana buri munsi kugeza iteka ryose.

4 Zaburi ya 145 itanga igisubizo kidasubirwaho cy’ikibazo Satani yazamuye avuga ko Imana ari umutegetsi wikunda udaha umudendezo ibiremwa bye (Itangiriro 3:1-5). Iyo Zaburi nanone ishyira ahabona ikinyoma cya Satani cy’uko ngo abumvira Imana batayumvira kubera ko bayikunze ahubwo ari ukubera inyungu babikuramo (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Kimwe na Dawidi, muri iki gihe Abakristo b’ukuri na bo banyomoza ibirego by’ibinyoma byazamuwe na Satani. Bafatana uburemere ibyiringiro byabo byo kuzabaho iteka igihe Ubwami buzaba butegeka, kuko bifuza gusingiza Yehova iteka ryose. Ubu hari abantu babarirwa muri za miriyoni batangiye kumusingiza bizera igitambo cy’incungu cya Yesu kandi bamukorera babigiranye ukumvira basunitswe n’urukundo bamukunda, ari abagaragu be bamwiyeguriye, bakabatizwa.—Abaroma 5:8; 1 Yohana 5:3.

w04 15/1 11 ¶7-8

Gukomera kwa Yehova ntikurondoreka

Ingero zigaragaza ugukomera kw’Imana

7 Muri Zaburi ya 145:3 hagaragaza impamvu y’ingenzi ituma dusingiza Yehova. Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, gukomera kwe ntikurondoreka.” Ugukomera kwa Yehova ntikugira imipaka. Abantu ntibashobora kurondora urugero akomeyemo ngo babashe kubyiyumvisha mu buryo bwuzuye. Nta gushidikanya ariko ko turi bwungukirwe no gusuzuma ingero zimwe na zimwe zigaragaza ugukomera kwa Yehova kutarondoreka.

8 Gerageza kwibuka igihe wari ahantu hataba amashanyarazi maze nijoro ukitegereza ikirere gitamurutse. Mbese ntiwatangajwe n’ubwinshi bw’inyenyeri wabonye muri uwo mwijima? None se, ntibyagusunikiye gusingiza Yehova ku bwo kuba yaragaragaje ko akomeye arema izo nyenyeri zose? Icyagusetsa rero ko izo nyenyeri wabonye ari nke cyane ugereranyije n’inyenyeri zigize urujeje iyi si yacu ibarirwamo! N’ikindi kandi, bavuga ko hariho injeje zisaga miriyari ijana, muri zo eshatu gusa akaba ari zo umuntu ashobora kubona adakoresheje ibyuma bya kabuhariwe bireba kure cyane mu kirere bita telesikopi. Nta gushidikanya, inyenyeri zitabarika hamwe n’injeje zigize isanzure ry’ikirere ni igihamya kigaragaza imbaraga za Yehova zo kurema no gukomera kwe kutarondoreka.—Yesaya 40:26.

w04 15/1 14 ¶20-21

Gukomera kwa Yehova ntikurondoreka

Imico y’Imana irahebuje

20 Nk’uko twabibonye, imirongo itandatu ya mbere yo muri Zaburi ya 145 iduha impamvu zumvikana zagombye gutuma dusingiza Yehova kubera ibintu yakoze bigaragaza ugukomera kwe kutarondoreka. Ku murongo wa 7 kugeza ku wa 9 ugukomera kw’Imana kugaragarira mu mico yayo. Dawidi yararirimbye ati “bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi, baririmbe gukiranuka kwawe. Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe, atinda kurakara afite kugira neza kwinshi. Uwiteka agirira neza bose, imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.”

21 Aha ngaha, Dawidi yabanje gutsindagiriza ukugira neza kwa Yehova no gukiranuka kwe, imico Satani yashidikanyijeho. Ni izihe ngaruka iyo mico igira ku bantu bose bakunda Imana kandi bakagandukira ubuyobozi bwayo? Rwose, kugira neza kwa Yehova no kuba ategeka mu buryo burangwa no gukiranuka bibera abamusenga isoko y’ibyishimo, ku buryo batareka kumusingiza. Ikindi kandi, Yehova agirira “bose” neza. Twiringiye ko ibyo bizatuma abantu benshi bihana bagasenga Imana y’ukuri igihe kitararenga.—Ibyakozwe 14:15-17.

w04 15/1 15 ¶2

Yehova arahebuje mu kugaragaza urukundo rudahemuka

2 Yehova agaragariza abagaragu be bamusenga by’ukuri urukundo rukomeye cyane kandi rurambye. Urukundo nk’urwo rusobanurwa n’ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” cyangwa “urukundo rudahemuka.” Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera yafatanaga uburemere cyane ineza yuje urukundo y’Imana. Kubera ko yiboneye ubwe ukuntu Imana yamugaragarije ineza yuje urukundo kandi agatekereza no ku byo Imana yagiriye abandi, byatumye aririmbana icyizere cyinshi ati “Uwiteka afite . . . kugira neza kwinshi [“ineza yuje urukundo cyangwa urukundo rudahemuka,” NW ] .”—Zaburi 145:8.

(Zaburi 145:10-13)

w04 15/1 16 ¶3-6

Tumenye indahemuka z’Imana izo ari zo

3 Hana nyina w’umuhanuzi Samweli yavuze kuri Yehova Imana ati “azarinda ibirenge by’abakiranutsi be [“by’indahemuka ze,” NW ]” (1 Samweli 2:9). Izo “ndahemuka” ni izihe? Umwami Dawidi ari buduhe igisubizo. Amaze kurata imico ihebuje ya Yehova, yaravuze ati “abakunzi bawe [“indahemuka zawe,” NW ] bazaguhimbaza” (Zaburi 145:10). Abantu bahimbaza Imana mu buryo bw’ibanze bavuga ibyiza byayo.

4 Ubwo rero, indahemuka za Yehova ni abavuga ibyiza bye. Ni iki abantu nk’abo baganiraho iyo bari mu materaniro mbonezamubano cyangwa aya Gikristo? Birumvikana ko baganira ku Bwami bwa Yehova! Abagaragu b’Imana b’indahemuka bagira ibyiyumvo nk’ibya Dawidi, we waririmbye ati “bazavuga icyubahiro cy’ubwami bwawe [Yehova], bamamaze imbaraga zawe.”—Zaburi 145:11.

5 Mbese Yehova atega amatwi indahemuka ze iyo zimuhimbaza? Yego rwose, iyo bavuga arumva. Mu buhanuzi bwa Malaki buvuga ibyo gusenga k’ukuri muri iki gihe cyacu, yaranditse ati “maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye” (Malaki 3:16). Yehova arishima cyane iyo indahemuka ze zivuga ibyiza bye, kandi arazibuka.

6 Abagaragu ba Yehova b’indahemuka tubamenyera nanone ku butwari bagaragaza bafata iya mbere bakajya kuganira n’abantu badasenga Imana y’ukuri. Ni koko, indahemuka z’Imana ‘zimenyesha abantu iby’imbaraga yakoze, n’icyubahiro cy’ubwiza cy’ubwami bwayo’ (Zaburi 145:12). Ese waba ushaka kandi ugakoresha umwanya ubonye wose kugira ngo ubwire abatizera iby’ubwami bwa Yehova? Mu gihe ubutegetsi bw’abantu bugiye gukurwaho vuba aha, ubwo bwami bwo buzahoraho iteka ryose (1 Timoteyo 1:17). Ni ibyihutirwa ko abantu bamenya iby’ubwami bwa Yehova buzahoraho iteka ryose maze bakabushyigikira. Dawidi yararirimbye ati “ubwami bwawe ni ubw’iteka ryose, ubutware bwawe buzahoraho ibihe byose.”—Zaburi 145:13.

(Zaburi 145:14-16)

w04 15/1 17-18 ¶10-14

Yehova arahebuje mu kugaragaza urukundo rudahemuka

10 Birumvikana ariko ko hari abategetsi bifuza rwose nta buryarya ko abo bayobora bamererwa neza. Ariko kandi, n’umutegetsi ufite umutima mwiza kuruta abandi bose ntiyigera amenya abaturage be neza. Ubwo rero twakwibaza tuti “ese hari umutegetsi wita cyane ku baturage be bose ku buryo yahita agoboka buri wese muri bo mu gihe agezweho n’akaga?” Arahari rwose. Dawidi yaranditse ati “Uwiteka aramira abagwa bose, yemesha abahetamye bose.”—Zaburi 145:14.

11 Hari ingorane n’ibibazo byinshi bigera ku bagaragu b’indahemuka ba Yehova Imana bitewe no kudatungana ndetse no kuba bari mu isi iyoborwa n’ ‘umubi’ ari we Satani (1 Yohana 5:19; Zaburi 34:20). Abakristo bagerwaho n’ibitotezo. Hari bamwe bafite ibibazo by’uburwayi bwababayeho akarande cyangwa ibyo baterwa no kuba barapfushije ababo. Hari n’igihe abagaragu ba Yehova b’indahemuka bashobora gukora amakosa agatuma mu buryo bw’ikigereranyo ‘bahetama’ bitewe no gucika intege. Ariko ikigeragezo uwo ari we wese mu bagaragu be yahura na cyo, Yehova aba yiteguye kumuhumuriza no kumukomeza mu buryo bw’umwuka. Uko ni ko n’Umwami Yesu Kristo na we yita ku bayoboke be b’indahemuka mu buryo burangwa n’urukundo.—Zaburi 72:12-14.

Ibyokurya bihagije mu gihe cyabyo

12 Kubera ineza ye yuje urukundo, Yehova aha abagaragu be ibyo bakeneye byose. Muri ibyo hakubiyemo no kubaha ibyokurya bikungahaye. Umwami Dawidi yaranditse ati “amaso y’ibintu byose aragutegereza [Yehova], nawe ukabigaburira ibyokurya byabyo igihe cyabyo. Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose” (Zaburi 145:15, 16). Ndetse no mu gihe cy’akaga, Yehova ashobora gukora ku buryo abagaragu be b’indahemuka babona ‘ibyokurya by’uwo munsi.’—Luka 11:3; 12:29, 30.

13 Dawidi yavuze ko Yehova ahaza ukwifuza kw’ “ibibaho byose.” Aho hakubiyemo n’inyamaswa. Iyo hataza kubaho ibimera, byaba ibimera ku butaka cyangwa mu mazi, ibiremwa byo mu nyanja n’inyoni n’izindi nyamaswa ziba ku isi ntibyari kubona umwuka bihumeka cyangwa ibyokurya (Zaburi 104:14). Ariko rero, Yehova atuma ibyo biremwa bibona ibyo bikeneye byose.

14 Abantu bo batandukanye n’inyamaswa, kuko bakenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3, NW ). Mbega ukuntu Yehova aha indahemuka ze ibyo zikeneye byo mu buryo bw’umwuka mu buryo buhebuje! Mbere y’uko Yesu apfa, yasezeranyije abigishwa be ko ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yari kujya abaha “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” (Matayo 24:45). Muri iki gihe, uwo mugaragu agizwe n’abasigaye bo mu basizwe 144.000. Binyuriye kuri bo, Yehova mu by’ukuri yatanze ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitubutse.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu ijambo ry’Imana

(Zaburi 143:8)

w10 15/1 21 ¶1-2

Jya uhesha Imana icyubahiro buri munsi

DAWIDI umwanditsi wa zaburi, yasenze Yehova agira ati “mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo” (Zab 143:8). Ese iyo ubyutse ugashimira Yehova umunsi mushya wo kubaho aguhaye, ujya umusaba kugufasha gufata imyanzuro ikwiriye no gukora ibyiza, nk’uko Dawidi yabigenzaga? Nta gushidikanya ko ubikora.

Kubera ko turi abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, ‘twaba turya cyangwa tunywa, cyangwa dukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose,’ twihatira ‘gukora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo’ (1 Kor 10:31). Tuba tuzi ko imibereho yacu ya buri munsi ihesha Yehova icyubahiro, cyangwa ko imusuzuguza. Nanone twibuka ko Ijambo ry’Imana rivuga ko Satani arega abavandimwe ba Kristo hamwe n’abagaragu b’Imana bose bari ku isi, “ku manywa na nijoro” (Ibyah 12:10). Ni yo mpamvu twiyemeje kunyomoza ibinyoma bya Satani maze tugashimisha umutima wa Yehova, binyuriye mu gukorera Data wo mu ijuru umurimo wera “ku manywa na nijoro.”—Ibyah 7:15; Imig 27:11.

(Zaburi 150:6)

it-2 448

Umunwa

Ni urugingo rw’umubiri Imana yaremye kugira ngo rujye runyuramo ibyokurya bijya mu gifu kandi ni wo abantu bakoresha bavuga. Ubwo rero twagombye kurukoresha dusingiza Imana (Zb 34:1; 51:15; 71:8; 145:21). Umwanditsi wa zaburi yavuze ko ibihumeka byose bigomba gusingiza Yehova. Ni yo mpamvu abantu bagomba gukoresha iminwa yabo bamusingiza niba bifuza kubaho. Intumwa Pawulo yavuze ko kwizera Imana n’Umwana wayo n’umutima wacu wose bidahagije. Kugira ngo tuzabone agakiza, tugomba no kuyivuganira mu ruhame.—Zb 150:6; Rm 10:10.

Kubera ko Yehova ari Umuremyi wacu, afite uburenganzira n’ubushobozi kubwira umugaragu we ibyo agomba kuvuga bihuje n’umugambi we. Ibyo yabikoze ahumekera abahanuzi be kugira ngo bavuge ibyo ashaka (Kv 4:11, 12, 15; Yr 1:9). Hari n’igihe yakoresheje inyamaswa, urugero nk’indogobe, iravuga (Kb 22:28, 30; 2Pt 2:15, 16). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bavuga ijambo ryayo badahumekewe, ahubwo Ijambo ryayo ryahumetswe rituma babona ibikwiriye byose ngo bakore umurimo mwiza wose (2Tm 3:16, 17). Ntibagitegereza ko Kristo ababwira ubutumwa bwiza, cyangwa ngo bashakire ahandi ibyo bajya kubwiriza. Ubwo butumwa bwiza barabufite kandi biteguye kubutangaza kuko babwirwa bati “ijambo rirakwegereye cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.”—Rm 10:6-9; Gut 30:11-14.

Umunwa ushobora kukwica cyangwa ukagukiza. Yehova yavuze ko gukoresha umunwa neza ari iby’ingenzi. Ijambo rye rigira riti “akanwa k’umukiranutsi ni isoko y’ubuzima” (Img 10:11). Ubwo rero, tugomba kwitondera ibyo tuvuga (Zb 141:3; Img 13:3; 21:23), kuko ururimi rw’umupfapfa rushobora kumurimbuza (Img 10:14; 18:7). Imana izabaza buri wese uko yakoresheje umunwa we (Mt 12:36, 37). Umuntu ashobora guhiga umuhigo ahubutse (Umb 5:4-6). Ashobora kubeshya undi muntu akamuteza akaga kandi na we bikamurimbuza (Img 26:28). Tugomba kwirinda mu byo tuvuga, cyane cyane mu gihe turi kumwe n’abantu babi, kuko tugize akantu gato duhindura ku ijambo ry’Imana, bishobora gushyira umugayo ku izina rya Yehova maze bikatuzanira urupfu (Zb 39:1). Yesu yatanze urugero rwiza mu bijyanye no gukora ibyo Imana ishaka nta kwinuba, kandi yirinda kwitura inabi abantu babi bamurwanyaga.—Ye 53:7; Ibk 8:32; 1Pt 2:23.

Buri Mukristo agomba kuba maso akarinda umutima we, kubera ko tudatunganye. Yesu yavuze ko ikijya mu kanwa atari cyo cyanduza umuntu, ahubwo ko ikimuvamo ari cyo kimwanduza. Yagize ati “ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mt 12:34; 15:11). Bityo rero, twagombye kuvuga ibintu tubanje gutekereza ku ngaruka bizagira. Ibyo bisaba ko dukoresha ubwenge bwacu, tugakurikiza ibyo twize mu Ijambo ry’Imana.—Img 13:3; 21:23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze