ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr16 Kanama pp. 1-14
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
  • Udutwe duto
  • 1-7 KANAMA
  • 8-14 KANAMA
  • 22-28 KANAMA
  • 29 KANAMA–4 NZERI
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo (2016)
mwbr16 Kanama pp. 1-14

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

1-7 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 87–91

‘Guma mu gicucu cy’Ishoborabyose’

w10 15/2 26-27 ¶10-11

Tubonera umutekano “mu rwihisho”

10 Kwiyegurira Imana no kubatizwa bituma tugira undi mugisha ukungahaye, ari wo wo kuba “mu rwihisho rw’Isumbabyose.” (Soma muri Zaburi ya 91:1.) Aho ni ahantu ho mu buryo bw’ikigereranyo heza kandi harangwa n’umutekano, ahantu haturinda ibintu byatwangiza mu buryo bw’umwuka. Aho hantu ni ‘urwihisho’ kuko abantu batizera kandi batazi Imana badashobora kuhamenya. Iyo tubayeho mu buryo bugaragaza ko twiyeguriye Imana kandi tukiringira Yehova tubikuye ku mutima, ni nk’aho tuba tumubwira tuti “uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira” (Zab 91:2). Yehova Imana atubera ahantu h’ubuhungiro (Zab 91:9). Ese hari ahandi hantu wakwifuza kuba hatari aho?

11 Nanone kandi, kugira ngo tube “mu rwihisho” rwa Yehova, tugomba kuba dufitanye na we imishyikirano yihariye. Ibyo bitangirana no kumwiyegurira no kubatizwa. Hanyuma, turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana binyuriye mu kwiga Bibiliya, mu isengesho rivuye ku mutima no mu kumwubaha cyane (Yak 4:8). Nta muntu wigeze agirana imishyikirano ya bugufi na Yehova kurusha Yesu, kubera ko atigeze na rimwe areka kwiringira Umuremyi (Yoh 8:29). Ku bw’ibyo, nimucyo twe kuzigera dushidikanya ku bushobozi n’ubushake Yehova afite bwo kudufasha kubaho mu buryo buhuje n’umuhigo wacu wo kumwiyegurira (Umubw 5:4). Ibintu byo mu buryo bw’umwuka Imana iteganyiriza ubwoko bwayo, ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko idukunda rwose, kandi ko yifuza ko tugira icyo tugeraho mu byo tuyikorera.

w07 1/10 26-30 ¶1-18

Uko twakizwa imitego y’umutezi w’inyoni

ABAKRISTO b’ukuri bose bahanganye n’umuhigi ufite amayeri ndetse n’ubwenge buruta ubw’abantu. Muri Zaburi ya 91:3 (NW) yitwa “umutezi w’inyoni.” Uwo mwanzi ni nde? Kuva ku nomero yo ku itariki ya 1 Kamena 1883, iyi gazeti yagiye igaragaza ko ari Satani Umwanzi. Uwo mwanzi ufite ubushobozi bwinshi, yihatira kuyobya no kugusha mu mutego abagize ubwoko bwa Yehova akoresheje amayeri, nk’uko umutezi w’inyoni agerageza kugusha inyoni mu mutego.

2 Mu bihe bya kera, abantu bategaga inyoni bitewe n’uko bakundaga uturirimbo twazo tunogeye amatwi ndetse n’amabara yazo meza. Nanone bazitegaga bashaka kuzirya cyangwa kuzitambaho ibitambo. Icyakora, ubusanzwe inyoni zigira amakenga, kandi ni ibiremwa byigirira ubwoba ku buryo kuzifata mu mutego bitoroshye. Bityo, kugira ngo umutezi w’inyoni wo mu bihe bya Bibiliya agushe mu mutego ubwoko runaka bw’inyoni, yabanzaga kwiga abyitondeye imiterere yazo n’ibyo zikunda. Nyuma yaho, yashakishaga amayeri y’ukuntu yazazifata. Bibiliya yagereranyije Satani n’umutezi w’inyoni kugira ngo idufashe gusobanukirwa amayeri ye. Umwanzi yiga buri wese ku giti cye, akamenya kamere yacu n’imico yacu, maze akadutega imitego ififitse agamije kudufata mpiri (2 Timoteyo 2:26). Iyo adufashe, aba ahagaritse imishyikirano twari dufitanye n’Imana kandi amaherezo ibyo bishobora kuturimbuza. Ku bw’ibyo, kugira ngo twirinde uwo ‘mutezi w’inyoni,’ ni ngombwa kubanza kumenya amayeri akoresha.

3 Nanone, umwanditsi wa Zaburi yakoresheje imvugo ishushanya, agereranya amayeri ya Satani n’ay’umugunzu w’intare cyangwa ay’inzoka y’impoma (Zaburi 91:13). Kimwe n’intare, hari igihe Satani atugabaho ibitero bitaziguye cyangwa byeruye akoresheje ibitotezo cyangwa amategeko ya leta arwanya abagize ubwoko bwa Yehova (Zaburi 94:20). Ibyo bitero bigereranywa n’iby’intare bishobora kugusha bamwe. Icyakora, incuro nyinshi ibyo bitero byeruye bigira ingaruka zitandukanye n’izari zitezwe, kandi bituma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe. Ariko se, ni gute Satani agaba ibitero bimeze nk’iby’inzoka y’impoma?

4 Kimwe n’inzoka y’ubumara itega umuntu iri ahantu hihishe, Umwanzi akoresha ubwenge bwe buruta ubw’abantu, akagaba ibitero bififitse kandi byica. Ni muri ubwo buryo yashoboye kuroga ubwenge bwa bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana, arabashuka bakora ibyo ashaka aho gukora ibyo Yehova ashaka. Kandi byagiye bigira ingaruka zibabaje. Igishimishije ni uko tutayobewe imigambi ya Satani (2 Abakorinto 2:11). Nimucyo dusuzume imitego ine yica, ikoreshwa n’“umutezi w’inyoni.”

Gutinya abantu

5 “Umutezi w’inyoni” azi ko ubusanzwe abantu muri kamere yabo bifuza kwemerwa. Mu by’ukuri, Abakristo si abantu batita ku bitekerezo n’ibyiyumvo by’abandi. Kubera ko Umwanzi abizi, yuririra kuri iyo mimerere y’ukuntu abantu bahangayikishwa n’uko bagenzi babo bababona. Urugero, agusha bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana mu mutego wo “gutinya abantu” (Imigani 29:25). Iyo abagaragu b’Imana batinye abantu bigatuma bifatanya mu gukora ibyo Yehova atubuza, cyangwa bakareka gukora ibyo Ijambo ry’Imana ribategeka, baba bafashwe mu mutego w’“umutezi w’inyoni.”—Ezekiyeli 33:8; Yakobo 4:17.

6 Urugero, umunyeshuri ukiri muto ashobora guteshuka, akemera gushukwa na bagenzi be, maze akanywa itabi. Ashobora kuba atari yigeze atekereza ibyo kunywa itabi uwo munsi ajya ku ishuri. Ariko mu kanya gato agiye kubona, abona arimo arakora ibintu byangiza ubuzima bwe kandi bidashimisha Imana (2 Abakorinto 7:1). Yashutswe ate? Ashobora kuba yarifatanyije n’abantu b’urungano rwe babi, kandi akagira ubwoba bw’uko bashobora kumunnyega. Rubyiruko, ntimukemere ko “umutezi w’inyoni” abahenda ubwenge ngo abagushe mu mutego. Kugira ngo tudafatwa mpiri, tugomba kwirinda guteshuka no mu tuntu duto. Nanone kandi tugomba kumvira umuburo wa Bibiliya utubuza kwifatanya n’incuti mbi.—1 Abakorinto 15:33.

7 Ababyeyi b’Abakristo bafatana uburemere inshingano bahabwa n’Ibyanditswe, bakita ku bintu byo mu buryo bw’umubiri abagize imiryango yabo bakenera (1 Timoteyo 5:8). Ariko Satani afite intego yo gutuma Abakristo badashyira mu gaciro ku birebana n’uburyo basohoza iyo nshingano. Abakristo bamwe bashobora kuba bakunda gusiba amateraniro kubera ko abakoresha babo babahatira gukora amasaha y’ikirenga. Hari abashobora kuba bifuza kwifatanya ku byiciro byose by’ikoraniro ry’intara kugira ngo bafatanye n’abavandimwe babo gusenga Yehova, ariko bagatinya gusaba konji. Kugira ngo twirinde kugwa muri uwo mutego, tugomba ‘kwiringira’ Yehova (Imigani 3:5, 6). Ikindi kandi, nituzirikana ko twese tuba mu rugo rwa Yehova kandi ko yiyemeje kutwitaho, bizadufasha gukomeza gushyira mu gaciro. Ese babyeyi, mwizeye ko nimukora ibyo Yehova ashaka, azabitaho kandi akita ku bagize imiryango yanyu? Cyangwa Umwanzi azabafata mpiri, atume mukora ibyo ashaka bitewe n’uko mutinya abantu? Turabatera inkunga yo gusuzuma ibyo bibazo kandi mukabishyira mu isengesho.

Umutego wo gukunda ubutunzi

8 Nanone Satani akoresha umutego wo gukunda ubutunzi kugira ngo adufate mpiri. Incuro nyinshi, gahunda y’ubucuruzi yo muri iyi si ishishikariza abantu gukira vuba. Bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana na bo bashobora kugwa muri uwo mutego. Rimwe na rimwe, abantu bashobora kugirwa inama igira iti “wowe iyuhe akuya, numara gukira utuze, ubundi wishimire ubuzima. Ndetse ushobora no gukora umurimo w’ubupayiniya.” Ayo magambo ashobora kuvugwa na bamwe mu bagize itorero bafite imitekerereze idashyize mu gaciro, baba bashaka kubonera indamu kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Tekereza witonze ku mpamvu y’ingenzi ituma babigushishikariza. Ese iyo mitekerereze si kimwe n’iya wa mugabo w’‘umupfu’ uvugwa mu mugani wa Yesu?—Luka 12:16-21.

9 Satani akoresha iyi si ye mbi ku buryo ikurura abantu, bigatuma bifuza ibintu. Amaherezo icyo cyifuzo gishobora kugira ingaruka ku mibereho y’Umukristo, kikaniga ijambo, “ntiryere” (Mariko 4:19). Bibiliya idutera inkunga yo kunyurwa n’ibyokurya n’imyambaro dufite (1 Timoteyo 6:8). Nyamara, abantu benshi bagwa mu mutego w’“umutezi w’inyoni,” bitewe n’uko badashyira mu bikorwa iyo nama. Ese ubwibone ni bwo butuma bumva ko bagomba kubaho mu buryo runaka? Bite se kuri buri wese muri twe? Ese kwifuza ubutunzi bituma dushyira inyungu z’ugusenga k’ukuri mu mwanya wa kabiri (Hagayi 1:2-8)? Ikibabaje ni uko igihe ubukungu bwabaga bwifashe nabi, bamwe bagiye bemera guhara imishyikirano bafitanye n’Imana, kugira ngo bakomeze kugira imibereho nk’iyo bari basanganywe. Iyo myumvire yo gukunda ubutunzi ishimisha “umutezi w’inyoni.”

Umutego w’imyidagaduro idakwiriye

10 Andi mayeri “umutezi w’inyoni” akoresha, ni ukonona ubushobozi bw’abantu butuma bashobora gutandukanya icyiza n’ikibi. Imyidagaduro myinshi yiganjemo imitekerereze nk’iyabaga i Sodomu n’i Gomora. Ndetse n’amakuru atangazwa kuri televiziyo n’asohoka mu binyamakuru, yibanda ku rugomo n’ubusambanyi bw’akahebwe. Ibyinshi mu byo abantu babona ko ari imyidagaduro biboneka mu itangazamakuru, byangiza ubushobozi bafite bwo gutandukanya “ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Ariko twibuke amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya, agira ati “bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi” (Yesaya 5:20). Ese umutezi w’inyoni yaba yarakoresheje amayeri, akamunga imitekerereze yawe yifashishije iyo myidagaduro idakwiriye? Ni iby’ingenzi ko twisuzuma.—2 Abakorinto 13:5.

11 Ubu hashize imyaka igera kuri 25, iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi ihaye abasenga Imana by’ukuri umuburo wo kwirinda filimi ndende cyane z’uruhererekane zijya zihitishwa kuri televiziyo mu byiciro. Dore amagambo yavuzwe, agaragaza ingaruka zififitse zigera ku bantu bitewe n’izo filimi zogeye. Ayo magambo agira ati “gushaka urukundo bituma abantu bumva ko imyitwarire iyo ari yo yose yemewe. Urugero, muri filimi nk’izo, hari umwangavu watwaye inda y’indaro wabwiye incuti ye ati ‘ariko Victor ndamukunda. Nta cyo bintwaye. . . . Kubyarana na we bifite agaciro kuri jye!’ Umuzika utuje uherekeza izo porogaramu, utuma bigorana kubona ko imyitwarire nk’iyo irangwa n’ubwiyandarike. Nawe wumva ukunze Victor kandi ukumva n’uwo mukobwa umugiriye imbabazi. Ibyo bituma ‘ubumva.’ Umwe mu barebye izo filimi waje guhindura imitekerereze, yagize ati ‘biratangaje kubona umuntu atanga impamvu z’urwitwazo agaragaza ko iyo mitekerereze ihwitse. Tuzi ko ubwiyandarike ari bubi. . . . Ariko nabonye ko nabigizemo uruhare mu mitekerereze yanjye.’”

12 Kuva izo ngingo zasohoka, izo filimi z’urukozasoni zagiye zinyura kenshi kuri televiziyo. Ahantu henshi, izo filimi zihitishwa amasaha 24 kuri 24. Abagabo, abagore, ingimbi n’abangavu benshi, usanga bagaburira ubwenge bwabo ndetse n’imitima yabo imyidagaduro nk’iyo. Ariko twebwe ntitwagombye kwishuka ngo twiyinjizemo ibyo bitekerezo bikocamye. Gutekereza ko iyo porogaramu yerekana amashusho y’urukozasoni idashobora guteza akaga, ahubwo tukumva ko ari ibintu bisanzwe mu isi ya none, byaba ari bibi. Ese koko Umukristo ashobora gutanga impamvu zamuteye guhitamo kwidagadurira hamwe n’abantu adashobora no kurota atumira iwe mu rugo?

13 Hari abantu benshi bumviye uwo muburo watanzwe n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bibagirira akamaro (Matayo 24:45-47). Hari abagiye basoma izo ngingo, babonamo inama idaciye ku ruhande kandi ishingiye kuri Bibiliya, bakandika bavuga ukuntu zabafashije by’umwihariko. Hari umusomyi umwe wagize ati “namaze imyaka 13 narabaswe no kureba izo filimi z’ubwiyandarike zo kuri televiziyo. Natekerezaga ko kuba byonyine njya mu materaniro ya gikristo kandi nkabwiriza rimwe na rimwe, nta kibazo nari mfite mu buryo bw’umwuka. Ariko naje kugira imitekerereze yogeye yo muri izo filimi zo kuri televiziyo, imitekerereze ivuga ko niba umugabo wawe agufata nabi cyangwa ukumva ko atagukunze, uba ufite impamvu zumvikana zo kumuca inyuma, kandi ko aba ari we ubyiteye. Bityo, maze kumva ko mfite ‘impamvu zumvikana,’ natangiye kugendera muri izo nzira mbi, mba ncumuye kuri Yehova no ku wo twashakanye.” Uwo mugore yaciwe mu itorero. Nyuma yaho yaje kwemera icyaha, aricuza, maze agarurwa mu muteguro. Izo ngingo zitanga umuburo ku birebana no kwirinda porogaramu za filimi zo kuri televiziyo, zamwongereye imbaraga bituma areka kwifatanya mu myidagaduro Yehova yanga.—Amosi 5:14, 15.

14 Undi musomyi izo filimi zagizeho ingaruka, yagize ati “namaze gusoma izo ngingo amarira arisuka, kubera ko nari maze kubona ko umutima wanjye utagitunganiye Yehova. Nemereye Imana yanjye ko ntazongera kubatwa n’izo filimi.” Umukristokazi umwe amaze gushimira kubera izo ngingo zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi, yemeye ko izo filimi zari zaramubase, arandika ati “nibazaga . . . niba zarashoboraga kugira ingaruka ku mishyikirano nari mfitanye na Yehova. Ubwo se bishoboka bite ko nari kugirana ubucuti n’‘abakinnyi’ bazo nkaba n’incuti ya Yehova?” Niba izo filimi zarononnye imitima y’abantu ubu hakaba hashize imyaka 25, ni mu rugero rungana iki zishobora kugira ingaruka ku bantu muri iki gihe (2 Timoteyo 3:13)? Tugomba kuba maso tukirinda umutego wa Satani w’imyidagaduro idakwiriye y’uburyo bwose. Iyo myidagaduro ishobora kuba ikubiyemo filimi zerekanwa kuri televiziyo, imikino yo kuri orudinateri irangwa n’urugomo ndetse n’indirimbo zo kuri videwo zirangwa n’ubwiyandarike.

Umutego wo kutavuga rumwe

15 Satani akoresha umutego wo kutabona ibintu kimwe kugira ngo abibe amacakubiri mu bagize ubwoko bwa Yehova. Inshingano izo ari zo zose twaba dufite, dushobora kugwa muri uwo mutego. Bamwe umwanzi abafata mpiri, bitewe n’uko bemera ko kutavuga rumwe bihungabanya amahoro n’ubumwe ndetse n’uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka birangwa mu bagize ubwoko bwa Yehova.—Zaburi 133:1-3.

16 Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, Satani yagerageje kurimbura abagize umuteguro wa Yehova wo ku isi abagabaho ibitero byeruye; ariko nta cyo yagezeho (Ibyahishuwe 11:7-13). Kuva icyo gihe, yagiye akoresha amayeri kugira ngo ahungabanye ubumwe bwacu. Iyo twemeye ko kutabona ibintu kimwe bisenya ubumwe bwacu, tuba duhaye “umutezi w’inyoni” urwaho. Ibyo bishobora kuba inzitizi, bigatuma twe ubwacu, ndetse n’abagize itorero muri rusange tudahabwa umwuka wera. Ibyo biramutse bibayeho, Satani yakwishima kubera ko iyo nta mahoro n’ubumwe birangwa mu itorero, bibangamira umurimo wo kubwiriza.—Abefeso 4:27, 30-32.

17 None se mu gihe hari icyo utumvikanaho n’Umukristo mugenzi wawe, wakora iki? Mu by’ukuri, imimerere iba itandukanye. Ariko nubwo haba hari impamvu nyinshi zatumye mugirana ibibazo, nta cyagombye gutuma mutabikemura (Matayo 5:23, 24; 18:15-17). Iyo nama iboneka mu Ijambo ry’Imana yarahumetswe kandi iratunganye. Buri gihe gushyira mu bikorwa ayo mahame yo muri Bibiliya bigira akamaro.

18 Yehova ‘yiteguye kubabarira’ kandi ‘ababarira’ by’ukuri (Zaburi 86:5; 130:4). Iyo twiganye Yehova, tuba tugaragaje ko turi abana be bakundwa (Abefeso 5:1). Twese turi abanyabyaha kandi dukeneye rwose imbabazi za Yehova. Bityo rero, niba twumva ko nta muntu twababarira, tugomba kwisuzuma twitonze. Naho ubundi, dushobora kuba nka wa mugaragu uvugwa mu mugani wa Yesu, wanze guharira umugaragu mugenzi we umwenda yari amubereyemo. Uwo mwenda wari muto cyane ugereranyije n’uwo uwo muntu wishyuzaga yari abereyemo shebuja wari umaze kumuharira. Shebuja w’uwo mugaragu amaze kumenya uko byagenze, yategetse ko uwo mugaragu wanze kubabarira mugenzi we afungwa. Yesu yashoje uwo mugani, agira ati “na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye ku mutima” (Matayo 18:21-35). Nidutekereza kuri uwo mugani kandi tukazirikana uburyo Yehova yagiye atubabarira incuro nyinshi kandi ku bushake bwe, nta gushidikanya ko bizadufasha igihe tuzaba tugerageza gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke tuzaba dufitanye n’umuvandimwe wacu.—Zaburi 19:14.

w10 15/1 10-11 ¶13-14

Kuba uwa Yehova ni ubuntu butagereranywa

13 Ni gute Yehova arinda ubwoko bwe ako kaga ko mu buryo bw’umwuka? Iyo zaburi igira iti “kuko azagutegekera abamarayika be, ngo bakurindire mu nzira zawe zose” (Zab 91:11). Abamarayika bo mu ijuru baratuyobora kandi bakaturinda kugira ngo dushobore kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyah 14:6). Uretse kuba abamarayika baturinda, mu gihe abasaza b’Abakristo bigisha inyigisho zishingiye ku Byanditswe, batuma inyigisho z’ikinyoma zitatuyobya. Bashobora no gufasha buri wese uhatanira kunesha imyitwarire y’isi (Tito 1:9; 1 Pet 5:2). Nanone ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ aduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka adufasha kwirinda inyigisho y’ubwihindurize, irari ry’ubwiyandarike, kwiruka inyuma y’ubutunzi, gushaka kuba abantu bakomeye, hamwe n’amareshyo n’ibyifuzo bibi (Mat 24:45). Ni iki cyagufashije kurwanya bimwe muri ibyo bintu biteje akaga?

14 Ni iki twakora ngo dukomeze kuba mu “bwihisho” bw’Imana kugira ngo iturindiremo? Nk’uko dukomeza kurinda umubiri wacu akaga gashobora kuwugeraho, urugero nk’impanuka, abagizi ba nabi cyangwa indwara yanduza, ni na ko tugomba gukomeza kwirinda akaga ko mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, twagombye guhora twungukirwa n’ubuyobozi Yehova aduha binyuriye mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro n’amakoraniro. Ikindi kandi, dushakira ubufasha ku basaza. Ese ntitwungukirwa no kuba abavandimwe na bashiki bacu bafite imico itandukanye? Koko rero, kwifatanya n’abagize itorero bituma tuba abanyabwenge.—Imig 13:20; soma muri 1 Petero 4:10.

w01 15/11 19-20 ¶13-19

‘Nta kibi kizatuzaho’

13 N’ubwo umutekano kuri iyi si ugenda ukendera, dushyira Imana mu mwanya wa mbere maze tugate-rwa inkunga n’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “kuko wavuze uti ‘Yehova ni ubuhungiro bwanjye,’ ukaba waragize Isumbabyose ubuturo bwawe, nta makuba azakugeraho, kandi nta cyago na kimwe kizegera ihema ryawe” (Zaburi 91:9, 10, NW ). Ni koko, Yehova ni ubuhungiro bwacu. Icyakora, nanone tugira Isumbabyose ‘ubuturo bwacu,’ aho tubonera umutekano. Dusingiza Yehova, we Mwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ‘tugatura’ muri we kubera ko ari we Soko y’umutekano, kandi tugatangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo rero, ‘nta makuba azatuzaho’—yewe, habe n’ayavuzwe mu mirongo ibimburira iyi Zaburi! Ndetse n’iyo twagerwaho n’amakuba agera ku bandi bose, urugero nk’imitingito y’isi, inkubi y’umuyaga, imyuzure, inzara no kuzahazwa n’intambara, ibyo ntibisenya ukwizera kwacu cyangwa ngo bihungabanye umutekano wacu wo mu buryo bw’umwuka.

14 Abakristo basizwe bameze nk’abimukira baba mu mahema bitaruye iyi gahunda y’ibintu (1 Petero 2:11). ‘Nta cyago na kimwe cyegera ihema ryabo.’ Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, ntituri ab’isi, kandi ntitugerwaho n’ibyago byica mu buryo bw’umwuka, urugero nk’ubwiyandarike bwayo, kurarikira ubutunzi, idini ry’ikinyoma no gusenga “ya nyamaswa” n’ ‘igishushanyo’ cyayo, ni ukuvuga Umuryango w’Abibumbye.—Ibyahishuwe 9:20, 21; 13:1-18; Yohana 17:16.

15 Umwanditsi wa Zaburi yerekeje ku burinzi dufite, yongeraho ati “[Yehova] azagutegekera abamarayika be, ngo bakurindire mu nzira zawe zose, bazakuramira mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye” (Zaburi 91:11, 12). Abamarayika bahawe imbaraga zo kuturinda. (2 Abami 6:17; Zaburi 34:8-10, umurongo wa 7-9 muri Biblia Yera; 104:4; Matayo 26:53; Luka 1:19). Baturinda ‘mu nzira zacu zose’ (Matayo 18:10). Twebwe ababwiriza b’Ubwami, tuyoborwa n’abamarayika kandi bakaturinda, bigatuma tutagwa mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 14:6, 7). Ndetse n’ ‘amabuye,’ ni ukuvuga amategeko ashyirwaho yo kubuzanya umurimo wacu, ntiyatumye tugwa ku buryo twaba tutacyemerwa n’Imana.

16 Umwanditsi wa Zaburi akomeza agira ati “uzakandagira intare n’impoma, uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka” (Zaburi 91:13). Nk’uko icyana cy’intare kigaba igitero ku mugaragaro, mu buryo butaziguye, bamwe mu banzi bacu bagaragaza ku mugaragaro ko baturwanya binyuriye mu gushyiraho amategeko agamije guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza. Icyakora, hari n’ibindi bitero bitunguranye tugabwaho bimeze nk’ibitero inzoka y’impoma igaba yihishe. Rimwe na rimwe, abayobozi ba kidini ni bo baba bihishe inyuma y’ibyo bitero, bakaduteza abashingamategeko, abacamanza n’abandi. Ariko tubifashijwemo na Yehova, tugerageza gusaba ko twarenganurwa tubishyikiriza inkiko mu buryo burangwa n’amahoro, bityo tukaba ‘turwaniriye ubutumwa bwiza.’—Abafilipi 1:7; Zaburi 94:14, 20-22.

17 Umwanditsi wa Zaburi avuga ibihereranye no gukandagira “umugunzu w’intare n’ikiyoka.” Umugunzu w’intare y’umugara ushobora kugira amakare cyane, kandi ikiyoka gishobora kuba ari igikururanda kinini cyane (Yesaya 31:4). Ariko kandi, uko umugunzu w’intare y’umugara waba ukaze kose, mu gihe utugabyeho igitero mu buryo butaziguye, tuwukandagirira hasi mu buryo bw’ikigereranyo binyuriye mu kumvira Imana aho kumvira abantu bameze nk’intare, cyangwa imiteguro igereranywa n’intare (Ibyakozwe 5:29). Bityo, “intare” itwokeje igitutu ntidukomeretsa mu buryo bw’umwuka.

18 Mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante, “ikiyoka” cyitwa “ikiyoka kinini.” Ibyo bishobora kutwibutsa ibya “cya kiyoka kinini . . . ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani” (Ibyahishuwe 12:7-9; Itangiriro 3:15). Kimeze nk’ikinyamaswa cyo mu bwoko bw’ibikururuka gifite ubushobozi bwo kumenagura no kumira umuhigo wacyo (Yeremiya 51:34). Mu gihe Satani agerageza kutwizingiraho ngo atumenagurishe ibigeragezo byo muri iyi si kandi atumire bunguri, nimucyo tujye tumwigobotora maze dukandagire icyo ‘kiyoka kinini’ (1 Petero 5:8). Ibyo abasigaye basizwe bagomba kubikora niba bifuza kuzifatanya mu isohozwa ry’ibivugwa mu Baroma 16:20.

Yehova—Isoko yacu y’agakiza

19 Ku bihereranye n’umuntu usenga by’ukuri, umwanditsi wa Zaburi agaragaza Imana nk’aho igira iti “kuko yankunze akaramata, ni cyo nzamukiriza: nzamushyira hejuru, kuko yamenye izina ryanjye” (Zaburi 91:14). Interuro ngo “nzamushyira hejuru,” igaragaza ko Imana izamushyira hejuru hatagerwa. Duhungira kuri Yehova twebwe abamusenga cyane cyane bitewe n’uko ‘twamukunze akaramata’ (Mariko 12:29, 30; 1 Yohana 4:19). Hanyuma, Imana na yo ‘idukiza’ abanzi bacu. Ntituzigera rwose dutsembwa ku isi. Ahubwo, tuzakizwa bitewe n’uko tuzi izina ry’Imana bityo tukaba turyambaza dufite ukwizera (Abaroma 10:11-13). Kandi twiyemeje tumaramaje ‘kugendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] iteka ryose.’—Mika 4:5; Yesaya 43:10-12.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w14 15/10 10 ¶14

Izere Ubwami mu buryo bwuzuye

14 Reka dusuzume ibyo Yehova yasezeranyije Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera binyuze ku isezerano rya Dawidi. (Soma muri 2 Samweli 7:12, 16.) Yehova yagiranye na Dawidi iryo sezerano mu gihe yategekeraga i Yerusalemu, amusezeranya ko Mesiya yari guturuka mu rubyaro rwe (Luka 1:30-33). Muri ubwo buryo, Yehova yatanze ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’umuryango Mesiya yari gukomokamo. Yavuze ko uwo wari guturuka mu rubyaro rwa Dawidi yari kugira “uburenganzira” bwo kuba Umwami w’Ubwami bwa Mesiya (Ezek 21:25-27). Ubwami bwa Dawidi ‘buzakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka’ binyuze kuri Yesu. Koko rero, Urubyaro rwa Dawidi “ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka, kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba” (Zab 89:34-37). Mu by’ukuri, ubutegetsi bwa Mesiya ntibuzigera buba bubi, kandi ibyo buzageraho bizahoraho iteka ryose.

w07 15/7 32 ¶3-4

“Mu ijuru hari ubihamya wo kwizerwa”

Ubu hashize imyaka irenga 3000 Yehova Imana agiranye isezerano ry’Ubwami n’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera (2 Samweli 7:12-16). Intego y’iryo sezerano yari iyo gushyiraho urufatiro rwemewe n’amategeko rw’umuragwa wa Dawidi, ari we Yesu, kugira ngo azime ingoma iteka ryose (Yesaya 9:6; Luka 1:32, 33). Umwanditsi wa zaburi yaririmbye yerekeza ku ngoma y’“Urubyaro” rwa Dawidi agira ati “izakomezwa iteka ryose nk’ukwezi, mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.”—Zaburi 89:37, 38.

Ku bw’ibyo, icyo ‘kiva gitegeka ijoro,’ ari cyo kwezi, ni ikigereranyo gikwiriye cyibutsa ko ubutegetsi bwa Kristo buzahoraho (Itangiriro 1:16). Ku bihereranye n’Ubwami bwe, muri Daniyeli 7:14 hagira hati “ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.” Ukwezi ni umuhamya utwibutsa iby’ubwo Bwami n’imigisha buzazanira abantu.

w06 15/7 13 ¶4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi

90:10, 12. Kubera ko ubuzima ari bugufi, twagombye “kubara iminsi yacu.” Gute? Tugira ‘umutima w’ubwenge,’ cyangwa se tugira ubwenge kugira ngo tudapfusha ubusa iminsi dusigaranye, ahubwo tukayikoresha mu buryo bushimisha Yehova. Ibyo rero bidusaba gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere kandi tugakoresha igihe cyacu neza.—Abefeso 5:15, 16; Abafilipi 1:10.

w01 15/11 13 ¶19

Yehova atwigisha kubara iminsi yacu

19 Amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agize isengesho yavuze asaba ko Yehova yakwigisha abagize ubwoko bwe ukuntu bagaragaza ubwenge mu guha agaciro no gukoresha iminsi isigaye yo kubaho kwabo mu buryo bwemerwa n’Imana. Igihe cy’imyaka 70 umuntu yakwiringira kubaho, gitanga icyizere cyo kurama iminsi igera ku 25.500. Nyamara kandi, uko imyaka dufite yaba iri kose, ‘ntituzi ibizaba ejo, [kuko] turi igicu kiboneka umwanya muto, kigaherako kigatamuruka’ (Yakobo 4:13-15). Kubera ko ‘ibihe n’ibigwirira umuntu bitubaho twese,’ ntidushobora kuvuga igihe dushigaje kubaho. Ku bw’ibyo, nimucyo dusenge dusaba ko twagira ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo, kugirira abandi ibikwiriye no gukora ibishoboka byose mu murimo wa Yehova uhereye ubu—uyu munsi (Umubwiriza 9:11; Yakobo 1:5-8)! Yehova atuyobora binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we no ku muteguro we (Matayo 24:45-47; 1 Abakorinto 2:10; 2 Timoteyo 3:16, 17). Gukoresha ubwenge bidusunikira ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana’ no gukoresha iminsi y’ubuzima bwacu mu buryo buhesha Yehova icyubahiro kandi bushimisha umutima we (Matayo 6:25-33; Imigani 27:11). Birumvikana ko kumusenga tubigiranye umutima wacu wose bitazatuvaniraho ingorane, ariko kandi nta gushidikanya ko bizatuma tugira ibyishimo byinshi.

8-14 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 92-101

“Bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka no mu za bukuru” (Zaburi 92:12)

w07 15/9 32

“Kwera no mu busaza”

ABANTU benshi batuye mu turere dukikije inyanja ya Mediterane bahinga ibiti by’imikindo mu busitani bwo mu ngo zabo. Ibyo biti babikundira ubwiza bwabyo n’uburyohe bw’imbuto zabyo. Ikindi kandi, bimara imyaka isaga 100 bigikomeza kwera.

Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yavuze mu mvugo y’abasizi ukuntu umukobwa w’Umushulami yari mwiza nk’umukindo (Indirimbo 7:8). Igitabo kimwe cyagize kiti “ijambo ry’Igiheburayo rikoreshwa mu kuvuga umukindo ni ‘tàmâr.’ . . . Abayahudi bageze ubwo barifata nk’ikimenyetso cy’ubwiza n’isura nziza, kandi bakundaga kuryita abana b’abakobwa” (Plants of the Bible). Urugero mushiki wa Salomo bavaga inda imwe mwa se, yitwaga Tamari (2 Samweli 13:1). Ababyeyi bamwe baracyita abakobwa babo iryo zina.

Abakobwa beza si bo bonyine bagereranywa n’igiti cy’umukindo. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, bazashishira mu bikari by’Imana yacu, bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto.”—Zaburi 92:12-14.

Mu mvugo y’ikigereranyo, abakorera Imana ari indahemuka bageze mu za bukuru, bafite byinshi bahuriyeho n’igiti gishimishije cy’umukindo. Bibiliya igira iti “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imigani 16:31). Nubwo abageze mu za bukuru bagenda batakaza imbaraga z’umubiri uko imyaka igenda ihita, bashobora kugumana itoto ryo mu buryo bw’umwuka bahoranye mu gihe bashakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana Bibiliya binyuriye ku cyigisho cya bwite gihoraho (Zaburi 1:1-3; Yeremiya 17:7, 8). Abageze mu za bukuru barashimirwa ku bw’amagambo meza bavuga ndetse n’urugero rwiza batanga kuko bibera abandi isoko ikomeye y’inkunga, kandi bera imbuto uko imyaka ishira indi igataha (Tito 2:2-5; Abaheburayo 13:15, 16). Kimwe n’imikindo, abageze mu za bukuru bashobora kwera imbuto no mu busaza.

w06 15/7 13 ¶2

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi

92:12—Ni mu buhe buryo umukiranutsi ‘ashisha nk’umukindo’? Igiti cy’umukindo kizwiho kuba cyera imbuto buri mwaka. Umukiranutsi ameze nk’igiti cy’umukindo, kuko aboneye mu maso ya Yehova kandi akaba akomeza kwera “imbuto nziza,” zikubiyemo imirimo myiza.—Matayo 7:17-20.

w14 15/1 26 ¶17

Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza

17 Muri iki gihe, twagombye gushaka uko twafasha Abakristo bageze mu za bukuru cyangwa bafite ubumuga. Hari ababa bifuza cyane kujya mu materaniro cyangwa mu makoraniro, ariko ntibabishobore. Mu duce tumwe na tumwe, amatorero ashyiraho gahunda yo gufasha abantu nk’abo bageze mu za bukuru kugira ngo bakurikire amateraniro kuri telefoni. Mu tundi duce ho, ibyo ntibyashoboka. Ariko nubwo bimeze bityo, Abakristo badashobora kujya mu materaniro bashobora gushyigikira ugusenga k’ukuri. Urugero, amasengesho yabo atuma itorero rigera ku bintu byiza.—Soma muri Zaburi ya 92:13, 14.

w04 15/5 12 ¶9-10

“Bazagira amakakama menshi n’itoto”

9 Umwanditsi wa Zaburi yatekereje ku mbuto abagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru bera maze araririmba ati “umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto.”—Zaburi 92:13, 15.

10 Ni gute wakomeza kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka n’ubwo ugeze mu za bukuru? Ibanga rituma igiti cy’umukindo gihora ari cyiza, ni uko kimera hafi y’isoko y’amazi adakama. Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kubonera ubufasha mu mazi y’ukuri kwa Bibiliya wiyigisha Ijambo ry’Imana, kandi ukifatanya n’umuteguro wayo (Zaburi 1:1-3; Yeremiya 17:7, 8). Kuba ukomeye mu buryo bw’umwuka bituma uba uw’agaciro kenshi kuri bagenzi bawe muhuje ukwizera. Reka dusuzume ukuntu ibyo byagaragaye ko ari ukuri twifashishije urugero rwa Yehoyada wari Umutambyi Mukuru.

w04 15/5 12-14 ¶13-18

Abageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe

13 Wenda uburwayi cyangwa indi mimerere bishobora gutuma udakora ibintu byinshi bigamije guteza imbere ugusenga k’ukuri. N’iyo byaba ari uko bimeze ariko, uracyafite ubushobozi bwo ‘gukora ibyiza ku Mana no ku nzu yayo.’ Ushobora kugaragariza ishyaka inzu ya Yehova yo mu buryo bw’umwuka ujya mu materaniro y’itorero kandi ukayifatanyamo, ukifatanya no mu murimo wo kubwiriza igihe cyose bishoboka. Kuba witeguye kwemera inama zishingiye kuri Bibiliya no gushyigikira byimazeyo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ n’itorero, bizakomeza umuryango wa gikristo w’abavandimwe (Matayo 24:45-47). Nanone ushobora gutera bagenzi bawe muhuje ukwizera “ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24, 25; Filemoni 8, 9). Kandi uzabera abandi umugisha nuramuka ukurikije inama yatanzwe n’intumwa Pawulo igira iti “uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima [“bakomere,” Bibiliya Ntagatifu] mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana. N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza.”—Tito 2:2-4.

14 Mbese waba umaze imyaka myinshi uri umusaza w’itorero? Hari umuvandimwe umaze igihe kirekire ari umusaza w’itorero watanze inama igira iti “jya ukoresha mu buryo buzira ubwikunde ubwenge wungutse mu gihe cy’imyaka myinshi umaze. Jya uha abandi inshingano kandi wigishe abakeneye kumenya. . . . Tahura ubushobozi abandi bafite bwo kugira icyo bakora. Jya ubafasha kubwongera kandi ubatoze. Jya ubategurira igihe kiri imbere” (Gutegeka 3:27, 28). Kuba mushishikazwa n’umurimo udasiba kwaguka wo kubwiriza Ubwami kandi mukabikora mubikuye ku mutima, bizahesha inyungu nyinshi abandi bagize umuryango wa gikristo w’abavandimwe.

‘Erekana yuko Uwiteka atunganye’

15 Abagaragu b’Imana bageze mu za bukuru bishimira gusohoza inshingano yabo yo ‘kwerekana ko Uwiteka atunganye.’ Niba uri Umukristo ugeze mu za bukuru, amagambo yawe n’ibikorwa byawe bishobora kwereka abandi ko ‘Uwiteka ari igitare cyawe, atarimo gukiranirwa na guke’ (Zaburi 92:15). Igiti cy’umukindo kigaragaza imico ihebuje y’Umuremyi wacyo ari nta jambo kivuze. Nyamara kandi, wowe Yehova yaguhaye uburyo bwihariye bwo kumumenyesha abantu bitabira ugusenga k’ukuri muri iki gihe (Gutegeka 32:7; Zaburi 71:17, 18; Yoweli 1:2, 3). Kuki kumenyesha abandi ibihereranye na Yehova ari iby’ingenzi?

16 Igihe Yosuwa wari umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli “yari ashaje ageze mu za bukuru,” yahamagaje “Abisirayeli bose n’abatware babo n’abakuru babo, n’abacamanza babo n’abatware b’ingabo,” abibutsa ibintu byiza Imana yabakoreye. Yarababwiye ati “nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho” (Yosuwa 23:1, 2, 14). Ayo magambo yatumye abagize ubwo bwoko bamara igihe runaka bakomeye ku cyemezo bafashe cyo gukomeza kuba abizerwa. Ariko kandi, Yosuwa amaze gupfa hakurikiyeho “ab’ikindi gihe . . . batazi Imana haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli. Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera Bāli.”—Abacamanza 2:8-11.

17 Muri iki gihe, kuba itorero rya gikristo rikomeza gushikama ntibishingiye ku nkuru z’ibyo Imana yakoze zivugwa n’abagaragu bayo bageze mu za bukuru. Ariko kandi, iyo umuntu atubwiye ukuntu we ubwe yiboneye “imirimo” ikomeye Imana yakoreye ubwoko bwayo muri iyi minsi y’imperuka, bituma turushaho kwizera Yehova n’amasezerano ye (Abacamanza 2:7; 2 Petero 1:16-19). Niba umaze imyaka myinshi wifatanya n’umuteguro wa Yehova, ushobora kuba wibuka igihe mu karere kanyu cyangwa mu gihugu cyanyu hari ababwiriza b’Ubwami bake cyane, cyangwa igihe umurimo wo kubwiriza warwanywaga bikomeye. Uko igihe cyagiye gihita, wiboneye ukuntu Yehova yagiye akuraho inzitizi kandi agatuma umubare w’ababwiriza b’Ubwami urushaho kwiyongera (Yesaya 54:17; 60:22). Wiboneye ukuntu ukuri ko muri Bibiliya kwagiye kurushaho gusobanuka neza, n’ukuntu igice kigaragara cy’umuteguro w’Imana cyagiye kivugururwa (Imigani 4:18; Yesaya 60:17). Mbese waba ukora uko ushoboye ukubaka abandi ubabwira inkuru waba uzi z’ibintu byiza Yehova yakoze? Mbega ukuntu ibyo bishobora gutera inkunga kandi bigakomeza umuryango wa gikristo w’abavandimwe!

18 Bite se ku bihereranye n’ibihe Yehova yajyaga akwitaho mu buryo bwuje urukundo kandi akakuyobora mu mibereho yawe bwite (Zaburi 37:25; Matayo 6:33; 1 Petero 5:7)? Mushiki wacu wari ugeze mu za bukuru witwaga Martha yari yaramenyereye gutera abandi inkunga ababwira ati “uko byagenda kose, ntuzigere na rimwe utera Yehova umugongo. Azagushyigikira.” Iyo nama yakoze Tolmina ku mutima, uwo akaba yari umwe mu bo Martha yayoboreraga icyigisho cya Bibiliya waje kubatizwa mu ntangiriro y’imyaka ya za 60. Ibyo Tolmina aracyabyibuka kandi akabivuga agira ati “ubwo umugabo wanjye yapfaga, numvise ncitse intege cyane. Ariko kandi, ayo magambo yatumye niyemeza kudasiba iteraniro na rimwe. Kandi koko Yehova yaranshyigikiye sinacika intege.” Tolmina na we yamaze imyaka myinshi agira iyo nama abantu yayoboreraga icyigisho cya Bibiliya. Ni koko, iyo uteye inkunga bagenzi bawe muhuje ukwizera kandi ukababwira ibintu byiza Yehova yakoze, ushobora kubaka ukwizera kwabo mu buryo bukomeye.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 99:6, 7)

w15 15/7 8 ¶5

Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?

5 Iyo dusingiza Yehova, tuba twigana abagaragu be b’indahemuka bavugwa muri Zaburi ya 99:1-3, 5. (Hasome.) Nk’uko iyo zaburi ibigaragaza, Mose, Aroni na Samweli bashyigikiraga mu buryo bwuzuye gahunda yo gusenga Imana y’ukuri yariho mu gihe cyabo (Zab 99:6, 7). Muri iki gihe, abasigaye bo mu bavandimwe ba Yesu bakorera Yehova mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rw’ikigereranyo, mbere yo kujya kuba abatambyi hamwe na Yesu mu ijuru. Abagize “izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni babashyigikira mu budahemuka (Yoh 10:16). Nubwo abagize ayo matsinda yombi bafite ibyiringiro bitandukanye, bose basenga Yehova bunze ubumwe. Ariko kandi, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese nshyigikira gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera?”

w05 1/11 24 ¶14

Tugende nk’‘abareba Itaboneka’

14 Kugira ngo tugendane na Yehova, tugomba kubona ko ariho koko. Wibuke ko Yehova yijeje abantu bo muri Isirayeli ya kera b’indahemuka ko atari yarabihishe. Muri iki gihe na bwo, agaragariza abagize ubwoko bwe ko ari we Mwigisha Mukuru. Mbese ubona ko Yehova ariho koko, ugasa n’aho umureba ahagaze imbere yawe arimo akwigisha? Kugira ngo tugendane n’Imana, ni ngombwa ko tugira ukwizera nk’uko. Mose yari afite bene uko kwizera, “kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Niba tubona ko Yehova ariho koko, tuzajya tuzirikana uko abona ibintu mu gihe dufata imyanzuro. Urugero, ntitwahirahira dutekereza gukora icyaha, kandi no mu gihe tugikoze ntitwagerageza kugihisha abasaza b’itorero cyangwa abagize umuryango wacu. Ahubwo tuzihatira kugendana n’Imana ndetse no mu gihe nta muntu wundi utureba. Kimwe n’Umwami Dawidi wo mu bihe bya kera, natwe twiyemeze tugira tuti “nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye.”—Zaburi 101:2.

15-21 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 102-105

“Yehova yibuka ko turi umukungugu”

(Zaburi 103:​8-12)

Jya wishimira umuco wa Yehova w’ubudahemuka n’uwo kubabarira

14 Gutekereza ku muco wa Yehova wo kubabarira bishobora kuduhumuriza. Reka dufate urugero. Mu myaka yashize, mushiki wacu turi bwite Elaine yigeze gucibwa mu itorero. Hashize imyaka runaka, yaragaruwe. Elaine agira ati “nubwo mu mutima wanjye niyumvishaga ko Yehova yambabariye kandi nkabibwira abandi, nahoraga numva mu buryo runaka ari kure yanjye, cyangwa nkumva ko abandi ari bo bafitanye imishyikirano ya bugufi na we.” Icyakora, Elaine yahumurijwe no gusoma kandi agatekereza kuri zimwe mu mvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya, zigaragaza ukuntu Yehova ababarira. Elaine yakomeje agira ati “numvise Yehova ankunda kandi akanyitaho abigiranye ubwuzu, mu rugero ntari narigeze byiyumvishamo mbere hose.” Yafashijwe cyane cyane n’amagambo agira ati “iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, ntitugomba kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe kiba gisigaye cy’ubuzima bwacu.” Elaine agira ati “nasanze ntaremeraga ko Yehova ashobora kumbabarira mu buryo bwuzuye, kandi natekerezaga ko nari kwikorera uwo mutwaro ubuzima bwanjye bwose. Nubwo bizafata igihe, ubu natangiye kumva ko nshobora rwose kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, kandi numva naratuwe umutwaro nari nikoreye.” Mbega ukuntu Imana dukorera yuje urukundo kandi ibabarira!—Zab 103:9.

w12 15/7 16 ¶17

Korera Imana itanga umudendezo

17 Birumvikana ko hari igihe dukora amakosa (Umubw 7:20). Mu gihe uyakoze, ntukumve ko nta cyo umaze cyangwa ngo ucike intege bikabije. Nusitara, ujye uhaguruka ukomeze urugendo, nubwo byaba bigusaba gusanga abasaza bo mu itorero ryawe kugira ngo bagufashe. Yakobo yaranditse ati ‘amasengesho [yabo] avuganywe ukwizera azatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa’ (Yak 5:15). Koko rero, ntukibagirwe ko Imana ibabarira by’ukuri, kandi ko yakurehereje mu itorero bitewe n’uko hari icyiza yakubonyeho. (Soma muri Zaburi ya 103:8, 9.) Ku bw’ibyo rero, nukomeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye, ntazigera agutererana.—1 Ngoma 28:9.

w15 15/4 26 ¶8

Jya wiringira Yehova igihe cyose

8 Nanone kandi, wibuke ko Yehova azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira (Zab 103:14). Ku bw’ibyo, ntiyitega ko twahangana n’ibibazo twenyine, ahubwo abidufashamo. Birumvikana ko hari ubwo dushobora kumva tutagishoboye kwihangana. Ariko Yehova adusezeranya ko atazigera yemera ko abagaragu be bagerwaho n’imibabaro irenze iyo bashobora kwihanganira. Koko rero, ‘azabacira akanzu.’ (Soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Kumenya ko Yehova azi ibyo dushobora kwihanganira biraduhumuriza rwose.

w13 15/6 15 ¶16

Jya wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu no gushyira mu gaciro

16 Tekereza uri Umwisirayeli kandi ukaba ukennye. Ugeze mu ihema ry’ibonaniro ufite agafu gake ko gutangaho ituro, noneho ubona Abisirayeli bakize bo bazanye amatungo. Wumvise ufite ipfunwe kubera ko iryo turo ryawe ry’ifu risa n’aho nta gaciro rifite. Ariko wibutse ko ituro ryawe rifite agaciro mu maso ya Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yasabaga ko iyo fu iba ari nziza cyane. Ni nk’aho Yehova yabaga abwira Abisirayeli b’abakene ati “nzi neza ko mudashobora gutanga ibingana n’iby’abandi, ariko nanone nzi ko mushobora kumpa ibyiza kurusha ibindi.” Mu by’ukuri, Yehova agaragaza ko ashyira mu gaciro azirikana aho ubushobozi bw’abagaragu be bugarukira n’imimerere barimo.—Zab 103:14.

w10 15/11 25 ¶5

Yehova ni we Mwami wacu w’Ikirenga

5 Kubera ko Yehova Imana ari Umuremyi, ni we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. (Soma mu Byahishuwe 4:11.) Nanone kandi, Yehova ni we Mucamanza wacu, ni we udushyiriraho amategeko akaba n’Umwami wacu (Yes 33:22). Kubera ko Imana ari yo dukesha ubuzima kandi tukaba tubeshwaho na yo, twagombye kubona ko ari yo Mwami wacu w’Ikirenga. Nidukomeza kuzirikana ko “Yehova yakomereje intebe ye y’ubwami mu ijuru kandi [ko] ubwami bwe butegeka byose,” bizatuma dushyigikira umwanya we wo mu rwego rwo hejuru.—Zab 103:19; Ibyak 4:24.

w07 1/12 21 ¶1

Ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’Ubwami bw’Imana

“UWITEKA yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka byose” (Zaburi 103:19). Ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi agaragaza ukuri kw’ibanze ku birebana n’ubutegetsi. Kubera ko Yehova Imana ari we Muremyi, afite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

Uko twakomeza kurangwa n’icyizere

w14 15/3 16 ¶19-21

“ISENGESHO RY’IMBABARE”

19 Umwanditsi wa Zaburi ya 102 yari yihebye. Yari afite ‘ububabare’ bw’umubiri cyangwa mu byiyumvo, kandi yumvaga nta mbaraga afite zo guhangana n’ibibazo (Amagambo abimburira Zaburi ya 102). Ayo magambo ye agaragaza ko nta kindi yatekerezagaho uretse ububabare yari afite, ukuntu yari mu bwigunge n’ukuntu yiyumvaga (Zab 102:3, 4, 6, 11). Yumvaga ko Yehova yashakaga kumujugunya.—Zab 102:10.

20 Ariko kandi, uwo mwanditsi wa zaburi yari agikomeza gusingiza Yehova. (Soma muri Zaburi ya 102:19-21.) Nk’uko tubibona muri Zaburi ya 102, abakiri mu byo kwizera na bo bashobora kubabara kandi ntibagire ikindi batekerezaho uretse akababaro kabo. Uwo mwanditsi wa zaburi yumvise ameze “nk’inyoni yigunze ku gisenge cy’inzu,” mbese ari nta kindi abona uretse ibibazo bye (Zab 102:7). Igihe uzumva umeze utyo, uzasuke ibiri mu mutima wawe imbere ya Yehova, nk’uko uwo mwanditsi wa zaburi yabigenje. Amasengesho yawe azagufasha mu gihe urwana n’ibitekerezo bidakwiriye. Yehova asezeranya ko ‘azahindukira akumva isengesho ry’abacujwe byose, kandi ko atazasuzugura isengesho ryabo’ (Zab 102:17). Jya wiringira iryo sezerano.

21 Nanone kandi, Zaburi ya 102 igaragaza ukuntu warushaho kurangwa n’icyizere. Umwanditsi w’iyo zaburi yahisemo gutekereza ku mishyikirano yari afitanye na Yehova (Zab 102:12, 27). Yahumurijwe no kumenya ko buri gihe Yehova aba yiteguye gufasha abagize ubwoko bwe mu gihe bahuye n’ibigeragezo. Bityo rero, niba umaze igihe runaka udakora byinshi mu murimo w’Imana nk’uko wabyifuzaga bitewe n’ibitekerezo bidakwiriye, ujye ubishyira mu isengesho. Jya usaba Imana kumva isengesho ryawe, atari ukugira ngo ibibazo byawe bigabanuke gusa, ahubwo no kugira ngo “izina rya Yehova ryamamazwe.”—Zab 102:20, 21.

w15 15/4 25 ¶7

Jya wiringira Yehova igihe cyose

7 Kuki atari ko buri gihe Yehova ahita asubiza amasengesho yacu? Wibuke ko yagereranyije imishyikirano dufitanye na we n’iyo umwana agirana na se (Zab 103:13). Umwana ntashobora kwitega ko umubyeyi azamuha icyo amusabye cyose cyangwa ngo ahite akimuha ako kanya. Bimwe mu byo umwana asaba, ashobora kubisaba yikinira. Hari n’ibyo asaba ariko akaba agomba gutegereza kugira ngo igihe gikwiriye nikigera, abihabwe. Nanone kandi, ashobora gusaba ibintu bitamufitiye akamaro cyangwa bikaba bitagafitiye n’abandi. Ikindi kandi, umubyeyi agiye ahita aha umwana we icyo amusabye cyose, bishobora gutuma ahinduka umugaragu w’umwana. Yehova na we ashobora kudahita asubiza amasengesho yacu, ku bw’inyungu zacu. Ibyo abifitiye uburenganzira, kubera ko ari Umuremyi wacu w’umunyabwenge, Databuja udukunda, akaba na Data wo mu ijuru. Agiye ahita aduha ibyo tumusabye byose, byakwangiza imishyikirano dufitanye na we.—Gereranya na Yesaya 29:16; 45:9.

22-28 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 106-109

“Mushimire Yehova”

w15 15/1 8 ¶1

Tujye dushimira Yehova maze tubone imigisha

DUKWIRIYE rwose gushimira Yehova, we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yak 1:17). Kubera ko ari Umwungeri wacu urangwa n’urukundo, aduha ibyo dukenera mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (Zab 23:1-3). Yagiye agaragaza ko ari we “buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,” cyane cyane mu bihe by’amakuba (Zab 46:1). Mu by’ukuri, dufite impamvu nyinshi zo kwemeranya n’umwanditsi wa zaburi wagize ati “mushimire Yehova kuko ari mwiza; kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.”—Zab 106:1.

w02 1/6 18 ¶19

Bonera ibyishimo mu gukiranuka kwa Yehova

19 Muri ibi bihe birimo akaga kandi bitiringirwa, kwishimira gukiranuka kwa Yehova ni isoko y’umutekano n’uburinzi. Ku kibazo kigira kiti “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Umwami Dawidi yarashubije ati “ni ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka” (Zaburi 15:1, 2). Dushobora gukomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza kandi tugakomeza kwemerwa na yo ari na ko iduha imigisha, binyuriye mu gukurikira ugukiranuka kw’Imana no kukwishimira. Muri ubwo buryo, tuzagira imibereho irangwa no kunyurwa, kwiyubaha n’amahoro yo mu bwenge. Ijambo ry’Imana rigira riti “ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro” (Imigani 21:21). Byongeye kandi, kugerageza uko dushoboye kose kugira ngo dukore ibihuje n’ubutabera kandi bikwiriye mu mihati yose dushyiraho, bituma tugirana na bagenzi bacu imishyikirano irangwa n’ibyishimo kandi tukarushaho kugira imibereho myiza—haba mu byerekeye umuco no mu buryo bw’umwuka. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “hahirwa abitondera ibitunganye, hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.”—Zaburi 106:3.

w15 15/1 8-9 ¶2-3

Tujye dushimira Yehova maze tubone imigisha

2 Kuki twagombye gushimira Yehova? Nk’uko byari byarahanuwe, abantu bo muri iyi minsi y’imperuka barushijeho kuba indashima (2 Tim 3:2). Abenshi ntibaha agaciro imigisha bafite. Ababarirwa muri za miriyoni bahatanira gutunga ibintu byinshi aho kunyurwa n’ibyo bafite, bitewe na gahunda y’ubucuruzi n’amatangazo yayo yamamaza. Natwe dushobora kwadukwaho n’uwo mwuka wo kudashimira. Kimwe n’Abisirayeli bo mu gihe cya kera, dushobora kuba abantu badashimira maze ntidukomeze guha agaciro imishyikirano ihebuje dufitanye na Yehova n’imigisha aduha.—Zab 106:7, 11-13.

3 Tekereza nanone uko byagenda mu gihe twaba duhanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri ibyo bihe, dushobora guhangayika cyane maze ntidukomeze guha agaciro imigisha dufite (Zab 116:3). Ku bw’ibyo se, twakwitoza dute kugira umutima ushimira kandi tukawugumana? Ese ni iki cyadufasha gukomeza kurangwa n’icyizere no mu gihe twaba turi mu bigeragezo bikomeye? Reka tubisuzume.

w01 15/6 13 ¶1-3

Ntimube abumva bakibagirwa

IJAMBO “bitazibagirana” ni ryo jambo rikwiriye gukoreshwa mu gusobanura ibitangaza Yehova yakoreye mu Misiri ya kera. Buri cyago cyose muri bya Byago Cumi cyari giteye ubwoba mu buryo budashidikanywaho. Ibyo byago byakurikiwe n’igikorwa cyo gucungura ubwoko bwa Isirayeli mu buryo butangaje, bwambutswa amazi y’Inyanja Itukura yari yagabanyijwemo kabiri (Gutegeka 34:10-12). Iyo uza kuba uhibereye ureba ibyo bintu, twiringira ko utari kuzigera wibagirwa Uwabikoze. Nyamara kandi, umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “[Abisirayeli] bibagirwa Imana, Umukiza wabo, yakoreye ibikomeye mu Egiputa; yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu. N’ibiteye ubwoba ku Nyanja Itukura.”—Zaburi 106:21, 22.

2 Mu gihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka Inyanja Itukura, batangiye ‘gutinya Uwiteka: kandi bizera Uwiteka’ (Kuva 14:31). Abagabo bo muri Isirayeli bunze amajwi yabo ku rya Mose baririmbira Yehova indirimbo yo kunesha, naho Miriyamu hamwe n’abandi bagore bikiriza bavuza amashako kandi babyina (Kuva 15:1, 20). Ni koko, ibikorwa bikomeye bya Yehova byagize ingaruka zikomeye cyane ku bwoko bw’Imana. Ariko kandi, ugushimira bagaragarije uwakoze ibyo bikorwa kwabaye ukw’igihe gito. Bidatinze, abenshi muri bo bitwaye nk’ibipfayongo. Batangiye kwivovotera Yehova no kumwitotombera. Ndetse bamwe bishoye mu byo gusenga ibigirwamana n’ubwiyandarike.—Kubara 14:27; 25:1-9.

Ni Iki Cyatuma Twibagirwa?

3 Kuba Isirayeli yarabuze ugushimira ni ibintu bigoye kwiyumvisha rwose. Ariko kandi, ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho natwe. Ni iby’ukuri ko twe tutiboneye n’amaso yacu ibyo bitangaza by’Imana. Ariko kandi, mu mishyikirano dufitanye n’Imana, nta gushidikanya ko hari ibintu byabayeho tudashobora kwibagirwa. Bamwe muri twe dushobora kwibuka igihe twemeraga ukuri ko muri Bibiliya. Ibindi bihe bishimishije bishobora kuba bikubiyemo isengesho twavuze igihe twiyeguriraga Yehova n’igihe twabatizwaga mu mazi tukaba Abakristo b’ukuri. Abenshi muri twe twagiye twibonera ukuntu Yehova yagiye atugoboka mu bindi bihe mu mibereho yacu (Zaburi 118:15). Ikirenze ibyo byose, twahawe ibyiringiro byo kuzabona agakiza binyuriye ku rupfu rw’igitambo rw’Umwana w’Imana bwite, ari we Yesu Kristo (Yohana 3:16). Ariko kandi, kubera ko dufite kamere yo kudatungana, mu gihe tugize ibyifuzo bibi kandi tukagerwaho n’imihangayiko y’ubuzima, natwe dushobora mu buryo bworoshye cyane kwibagirwa ibintu byiza Yehova yadukoreye.

w11 15/10 5 ¶7

Nimucyo twishimane!

Icyakora, Abakristo bagenzi bacu bo babaho mu buryo bunyuranye n’ubwo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mujye mwishima buri gihe” (1 Tes 5:16). Dufite impamvu nyinshi zo kugira ibyishimo no kwishimana n’abandi. Dusenga Imana Isumbabyose Yehova; dusobanukiwe ukuri ko muri Bibiliya; dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka kandi dushobora gufasha abandi kubona iyo migisha.—Zab 106:4, 5; Yer 15:16; Rom 12:12.

w03 1/12 15-16 ¶3-6

“Mugire imitima ishima”

Impamvu dufite zo kuba abantu bashimira

3 Yehova Imana Umuremyi wacu, ni we waduhaye ubuzima. Ni we tugomba gushimira, cyane cyane iyo dutekereje ku migisha myinshi yaduhaye (Yakobo 1:17). Buri munsi dushimira Yehova ko twaramutse turi bazima (Zaburi 36:9). Twibonera ibihamya byinshi by’ibintu bikomeye Yehova yakoze, urugero nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri. Uyu mubumbe wacu uhunitse imyunyu ngugu itagira uko ingana ituma ubuzima bushoboka, imyuka ya ngombwa mu buzima iba mu kirere ivanze neza ku gipimo gikwiriye, hamwe n’imikorere ihambaye iboneka mu bintu kamere, ibyo byose bikaba bigaragaza ko dufite inshingano imbere ya Data wo mu ijuru udukunda. Umwami Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, ntihariho uwagereranywa nawe, nashaka kubyātura no kubirondora, byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.”—Zaburi 40:5.

4 N’ubwo muri iki gihe isi itarahinduka paradizo, abagaragu ba Yehova bishimira ko bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Haba mu Mazu y’Ubwami no mu makoraniro yacu, twibonera ukuntu umwuka w’Imana ukorera muri bagenzi bacu duhuje ukwizera. Koko rero, Abahamya ba Yehova bamwe iyo babwiriza abantu batita cyane ku bintu by’idini cyangwa batanabyitaho rwose, bababwira ibyo Pawulo yasobanuye mu ibaruwa yandikiye Abagalatiya. Babanza kubasobanurira “imirimo ya kamere” iyo ari yo, hanyuma bakababaza niba batajya bayibona (Abagalatiya 5:19-23). Abenshi bahita babemerera ko ari yo yiganje mu bantu bo muri iki gihe. Iyo bamaze kubereka imbuto z’umwuka izo ari zo bakabatumira no mu Nzu y’Ubwami kugira ngo bibonere ukuntu abahateranira bazigaragaza, benshi bahita bababwira bati “Imana iri muri mwe” (1 Abakorinto 14:25). Izo mbuto ariko ntizigaragarira ku Nzu y’Ubwami gusa. Aho uzajya hose, abo muzahura bose mu Bahamya ba Yehova basaga miriyoni 6, uzasanga na bo bafite ibyishimo nk’iby’Abahamya b’iwanyu. Koko rero, kuba dufite incuti nk’izo zitwubaka ni impamvu ituma dushimira Yehova, we utanga umwuka we kugira ngo ibyo bishoboke.—Zefaniya 3:9; Abefeso 3:20, 21.

5 Impano ikomeye kuruta izindi zose kandi itunganye Yehova yaduhaye, ni Umwana we, Yesu Kristo, kuko igitambo cy’incungu cyatanzwe binyuriye kuri we. Intumwa Yohana yaranditse ati “ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana” (1 Yohana 4:11). Ntitugaragaza ko dushimira ku bw’iyo ncungu binyuriye mu gukunda Yehova no kumushimira gusa, ahubwo tunabigaragaza tugira imibereho irangwa no gukunda bagenzi bacu.—Matayo 22:37-39.

6 Nidusuzuma ibyo Yehova yagiye agirira Abisirayeli ba kera, tuzamenya byinshi ku birebana n’uko twagaragaza umutima ushima. Mu Mategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli binyuriye kuri Mose, yabigishije ibintu byinshi. Binyuriye ku ‘cyitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa mu mategeko,’ dushobora kumenya byinshi bizadufasha gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “mugire imitima ishima.”—Abaroma 2:20; Abakolosayi 3:15.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w00 15/12 24 ¶20

Muhagarare mushikamye mumenye neza mudashidikanya

20 Ntiwagombye kurangazwa cyangwa ngo ucibwe intege n’uko abantu bose atari ko bahagarara bashikamye cyangwa ngo babe badashidikanya. Bamwe bishobora kubananira, bagateshuka, cyangwa wenda bakabivamo. Ibyo byabaye kuri bamwe bari incuti za bugufi za Yesu, ni ukuvuga intumwa ze. Ariko se, igihe Yuda yahindukaga umugambanyi, izindi ntumwa zaba zaracogoye cyangwa zaba zarabivuyemo? Oya rwose! Petero yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 109:8 kugira ngo agaragaze ko hari undi muntu wari gusimbura Yuda. Hatoranyijwe uwari kumusimbura, maze abantu b’indahemuka b’Imana bakomeza gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza (Ibyakozwe 1:15-26). Bari bariyemeje bamaramaje gukomeza guhagarara bashikamye no kumenya neza badashidikanya.

it-2-F p. 646

Kugena ibizaba mbere y’igihe

Ese Imana yari yaragennye ko Yuda yari kuzagambanira Yesu kugira ngo ubuhanuzi busohore?

Kuba Yuda Isikariyota yaragambaniye Yesu byashohoje ubuhanuzi Imana yari yaravuze, binagaragaza ubushobozi Yehova n’Umwana we bafite bwo kumenya ibizaba mbere y’uko biba (Zb 41:9; 55:12, 13; 109:8; Ibk 1:16-20). Ariko kandi, ibyo ntibigaragaza ko Imana yari yaragennye ko Yuda yari kuzagambanira Yesu. Ubwo buhanuzi bwagaragaje gusa ko Yesu yari kuzagambanirwa n’umuntu w’incuti ye, ariko ntibwavuze uwo ari we. Nanone, hari amahame ya Bibiliya agaragaza ko Imana itari kugena ibyo Yuda yakoze. Rimwe muri yo rigira iti “ntukagire uwo wihutira kurambikaho ibiganza kandi ntukifatanye mu byaha by’abandi, ahubwo ukomeze kuba indakemwa (1Tm 5:22; gereranya na 1Tm 3:6). Kugira ngo Yesu agaragaze ko yari ahangayikishijwe no gutoranya intumwa ze 12, yakesheje ijoro ryose asenga Se, mbere yo gufata uwo mwanzuro (Lk 6:12-16). Iyo Imana iza kuba yaragennye ko Yuda yari kuzaba umugambanyi, byari kuba binyuranye n’ubuyobozi yahaye Yesu. Nanone dukurikije rya hame, yari kuba yifatanyije mu byaha Yuda yakoze.

Ibyo byerekana rero ko igihe Yuda yatoranywaga ngo abe intumwa, nta kimenyetso cyari mu mutima we cyagaragazaga ko yari kuzaba umugambanyi. Ahubwo yaretse ‘umuzi ufite ubumara umera’ mu mitima we maze uramwanduza bituma ayoba. Ibyo byatumye yemera ko Umwanzi amuyobora mu nzira y’ubujura n’uburiganya, aho kwemera kuyoborwa n’Imana (Hb 12:14, 15; Yh 13:2; Ibk 1:24, 25; Yk 1:14, 15). Yuda amaze kuyoba, Yesu yashoboraga kureba mu mutima we akabona ko yari kuzamugambanira.—Yh 13:10, 11.

Ni byo koko, muri Yohana 6:64 havuga ko “kuva bigitangira, Yesu yari azi abatarizeraga n’uwari kuzamugambanira.” Ibyo byavuzwe igihe zimwe mu nyigisho ze zaberaga igisitaza bamwe mu bigishwa be. Nubwo ijambo “bigitangira” (mu kigiriki, ar·kheʹ) ryakoreshejwe muri 2 Petero 3:4 ryerekeza ku gihe ibintu byatangiriye kuremwa, rishobora no kwerekeza ku bindi bihe (Lk 1:2; Yh 15:27). Urugero, intumwa Petero yavuze iby’umwuka wera wamanukiye ku Banyamahanga agira ati “nk’uko natwe watumanukiyeho bigitangira.” Ijambo yakoresheje ntiryerekeza ku gihe yatangiriye kuba intumwa, ahubwo ryerekeza ku gihe cy’ingenzi cyabaye mu murimo we, ni ukuvuga ku munsi wa Pentekote yo mu wa 33, igihe umwuka wera ‘watangiraga’ kubamanukiraho kubera intego runaka yari igamijwe (Ibk 11:15; 2:1-4). Hari igitabo gisobanura ibya Bibiliya cyasobanuye amagambo yo muri Yohana 6:64 mu buryo bushishikaje. Cyagize kiti “mu by’ukuri, ijambo ngo ‘bigitangira’ ntiryerekeza ku ntangiriro y’ibintu byose cyangwa ku gihe Yesu yatangiraga kubwiriza. Nanone ntiryerekeza ku gihe yatangiraga gutoranya abigishwa be cyangwa igihe yabaga Mesiya, . . . ahubwo ryerekeza ku gihe abantu batangiye kubura ukwizera [bikaza kubera bamwe mu bigishwa be igisitaza]. Nguko uko Yesu yamenye mbere y’igihe uwari kuzamugambanira.—Byahinduwe kandi byandikwa na P. Schaff, 1976; gereranya na 1Yh 3:8, 11, 12.

w06 1/9 14 ¶8

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

109:30, 31; 110:5. Kubera ko ubusanzwe umusirikare yabaga afite inkota mu kuboko kw’iburyo, uko kuboko kwabaga kudashobora gukingirwa n’ingabo kuko yo yayitwaraga mu kuboko kw’ibumoso. Mu buryo bw’ikigereranyo, Yehova aba ari “iburyo” bw’abagaragu be, kugira ngo abarwanirire. Ni ukuvuga ko abarinda akabaha n’ubufasha; izo zikaba ari impamvu nziza dufite zo ‘kumushimira cyane’!

29 KANAMA–4 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 110-118

Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki?

w87 15/3 24 ¶5

Tugira ibyishimo dukomora ku Mana

◆ 116:3—“Ingoyi z’urupfu” ni iki?

Birashoboka ko uwanditse iyo zaburi yumvaga ko atari kuzarusimbuka, mbese nk’uko yaba ahambirijwe ingoyi zidashobora gucika. Iyo babohesheje umuntu ingoyi ku maguru n’amaboko bakayikomeza, agira ububabare bwinshi. Muri Bibiliya y’ikigiriki ya Septante, ijambo “ingoyi” ryakoreshejwe aha ngaha ryahinduwemo “ububabare.” Ubwo rero, igihe Yesu Kristo yapfaga, ni nk’aho yari ahambirijwe ingoyi z’urupfu zituma agwa ikinya. Bityo, igihe Yehova yamuzuraga ni nk’aho yari ‘amubohoye izo ngoyi.’—Ibk 2:24.

w09 15/7 29 ¶4-5

Jya wemera ubufasha uhabwa kandi ushimire, ndetse utange ubivanye ku mutima

Umwanditsi wa zaburi yaribajije ati ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki’ (Zab 116:12)? Ni ubuhe bufasha yari yarahawe? Yehova yari yaramufashije mu gihe cy’“ibyago n’umubabaro.” Byongeye kandi, Yehova yari ‘yarakijije ubugingo bwe urupfu.’ Na we yashakaga kugira icyo ‘amwitura’ mu rugero runaka. None se, ni iki uwo mwanditsi wa zaburi yari gukora? Yagize ati “nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye” (Zab 116:3, 4, 8, 10-14). Yiyemeje guhigura imihigo yose yari yarahigiye Yehova, no gukora ibyo yamusabaga byose.

Nawe ushobora kubigenza utyo. Wabikora ute? Wabikora ukurikiza amategeko y’Imana n’amahame yayo buri gihe mu mibereho yawe. Ku bw’ibyo, suzuma neza niba gahunda yo gusenga Yehova ari yo igifite umwanya wa mbere mu mibereho yawe, kandi urebe niba ureka umwuka w’Imana ukakuyobora mu bintu byose ukora (Umubw 12:13; Gal 5:16-18). Mu by’ukuri, birumvikana ko nta cyo wakora kugira ngo ibyo Yehova yagukoreye byose ubimwiture mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, iyo umukoreye n’umutima wawe wose ‘binezeza umutima we’ (Imig 27:11). Mbega ukuntu gushimisha Yehova muri ubwo buryo ari igikundiro gihebuje!

w98 1/12 24 ¶3

Bahagaze ku Irembo Rigana mu Murimo Ukomeye Kurusha Iyindi

Hakurikiyeho disikuru zatanzwe n’abarimu batatu bo mu ishuri rya Galeedi. Karl Adams ni we wabanje kuvuga, atanga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni Iki Muzitura Yehova?” Disikuru ye yari ishingiye kuri Zaburi ya 116, iyo Yesu ashobora kuba yararirimbye mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. (Matayo 26:30, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ntituzi ibyo Yesu ashobora kuba yaratekerejeho mu gihe yaririmbaga amagambo agira ati “ibyiza Uwiteka yangiriye byose. Ndabimwitura iki?” (Zaburi 116:12). Ashobora kuba yaratekerezaga ku mubiri utunganye Yehova yari yaramuteguriye—mu by’ukuri uwo ukaba wari umugisha uhebuje (Abaheburayo 10:5). Bukeye bw’aho, yari butange uwo mubiri ho igitambo, akaba agaragaje uburyo urukundo rwe rwimbitse. Abanyeshuri bo mu ishuri rya 105, bari bamaze amezi atanu basongoye ku neza ya Yehova. Ubwo noneho, bagombaga kwerekana urukundo bakunda Imana, bakorana umwete aho boherejwe gukorera ubumisiyonari.

w10 15/4 27, agasanduku

Ese ukurikira Kristo mu buryo bwuzuye?

Ni iki kizagufasha gukomeza gukurikira Kristo?

▪ Jya usoma Ijambo ry’Imana buri munsi, kandi utekekereze ku byo usoma.—Zab 1:1-3; 1 Tim 4:15.

▪ Jya usenga Imana kenshi uyisaba ubufasha n’ubuyobozi bw’umwuka wayo.—Zek 4:6; Luka 11:9, 13.

▪ Jya wifatanya n’abakora umurimo babigiranye ishyaka.—Imig 13:20; Heb 10:24, 25.

▪ Jya uzirikana ko ibihe turimo byihutirwa. —Efe 5:15, 16.

▪ Jya uzirikana ingaruka zibabaje zo “kwanga” inshingano.—Luka 9:59-62.

▪ Jya utekereza buri gihe ku muhigo wahize wo kwiyegurira Yehova, kandi utekereze ku migisha myinshi ubona bitewe no kumukorera, hamwe no gukurikira Kristo ubigiranye umutima wawe wose.—Zab 116:12-14; 133:3; Imig 10:22.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w14 15/10 11 ¶15-17

Izere Ubwami mu buryo bwuzuye

ISEZERANO RITUMA HABAHO UMUTAMBYI

15 Isezerano rya Aburahamu n’isezerano rya Dawidi, yombi ahamya ko urubyaro rw’umugore rwari kuba umwami. Ariko kandi, iyo nshingano yonyine ntiyari kuba ihagije kugira ngo abantu bo mu mahanga yose bahabwe imigisha. Kugira ngo bahabwe imigisha by’ukuri, bagombaga kuvanwa mu bubata bw’icyaha bakinjira mu muryango wa Yehova ugizwe n’ibiremwa bye byo mu ijuru n’ibyo ku isi. Kugira ngo ibyo bishoboke, urubyaro rwagombaga no kuba umutambyi. Umuremyi urangwa n’ubwenge yabikoze binyuze ku rindi sezerano, ari ryo sezerano ry’umutambyi umeze nka Melikisedeki.

16 Binyuze ku Mwami Dawidi, Yehova yahishuye ko yari kugirana na Yesu isezerano ryari kuba rigamije ibintu bibiri. Icya mbere, Yesu yari ‘kwicara iburyo’ bw’Imana kugeza igihe yari gutegekera hagati y’abanzi be. Icya kabiri, yari kuba “umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.” (Soma muri Zaburi ya 110:1, 2, 4.) Kuki yari kuba umutambyi “mu buryo bwa Melikisedeki”? Ni ukubera ko Melikisedeki umwami w’i Salemu yari “umutambyi w’Imana Isumbabyose” mbere cyane y’uko abakomokaga kuri Aburahamu baragwa Igihugu cy’Isezerano (Heb 7:1-3). Yehova ubwe ni we wari waramuhaye iyo nshingano. Ni we wenyine uvugwa mu Byanditswe by’igiheburayo wabaye umwami akaba n’umutambyi. Ikindi kandi, kubera ko nta wundi muntu wigeze asohoza izo nshingano zombi, haba mu bamubanjirije cyangwa mu bamukurikiye, yashoboraga kuvugwaho ko ari “umutambyi iteka.”

17 Yesu na we yashyizweho na Yehova ubwe kugira ngo abe umutambyi binyuze kuri iryo sezerano bagiranye, kandi azakomeza kuba “umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki” (Heb 5:4-6). Iryo sezerano rigaragaza neza ko Yehova yatanze gihamya y’uko azakoresha Ubwami bwa Mesiya kugira ngo asohoze umugambi yari afitiye abantu n’isi.

w06 1/9 14 ¶1

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

110:4—Ni iki Yehova ‘yarahariye atazivuguruza’? Iyi ndahiro ni isezerano Yehova yagiranye na Yesu Kristo ry’uko Yesu yari kuzaba Umwami n’Umutambyi Mukuru.—Luka 22:29.

w12 15/5 22 ¶2

Ibibazo by’abasomyi

Igihe hari Umukristo wapfuye maze umuvandimwe agatanga disikuru y’ihamba, ntibiba bikwiriye ko asoma amagambo yo muri Zaburi ya 116:15 ayerekeza kuri uwo muntu wapfuye, nubwo yaba yari umugaragu wa Yehova w’indahemuka. Kubera iki? Ni ukubera ko ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi afite ikindi asobanura. Yumvikanisha ko abasenga Imana bafite agaciro mu maso yayo ku buryo itazigera yemera ko bose bapfa bagashiraho.—Reba muri Zaburi ya 72:14; 116:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze