Indirimbo ya 101
Tumenyekanishe ukuri k’Ubwami
Igicapye
1. Hari ubwo tutamenye
Inzira yo kunyuramo.
Hanyuma Yah Yehova
Yohereza umucyo we.
Ubu tuzi ko ashaka
Ko tumukorera cyane,
Izina ryera rya Yah
Turimenyesha abantu bose.
Tubwiriza ku nzu n’inzu,
Mu mihanda no mu nzira.
Abatwumva bamenya ko
Tubwiriza iby’ukuri.
Twihatira kubwiriza
Ubutumwa bwa Yehova.
Dukore umurimo
Kandi tuzawusohoze neza.
(Reba nanone Yos 9:9; Yes 24:15; Yoh 8:12, 32.)