Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
4-10 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 42-45
“Gahunda yo gusenga Yehova yongera gushyirwaho” (Ezekiyeli 43:10-12)
‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana’
3 Ibyo bintu yeretswe mu buryo burambuye, bikubiye mu bice icyenda by’igitabo cya Ezekiyeli, byahaye Abayahudi bajyanyweho iminyago, isezerano ryakomeje ukwizera kwabo. Ugusenga kutanduye kwari kuzongera gushyirwaho! Mu binyejana byakurikiyeho ndetse kugeza no muri iki gihe, iryo yerekwa ryabaye isoko y’inkunga ku bakunda Yehova. Mu buhe buryo? Nimucyo tubanze dusuzume icyo iryo yerekwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli ryasobanuraga kuri abo Bisirayeli bari bari mu bunyage. Rikubiyemo ibintu bine by’ingenzi: urusengero, abatambyi, umutware, n’igihugu.
it-2 1082 par. 2
Urusengero
Urusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa: Mu mwaka wa 593 Mbere ya Yesu, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka 14 Yerusalemu n’urusengero rwa Salomo birimbuwe, Ezekiyeli wari umutambyi n’umuhanuzi yajyanywe mu mpinga y’umusozi muremure, yerekwa urusengero runini rwa Yehova (Ezekiyeli 40:1, 2). Ezekiyeli yasabwe kubwira “ab’inzu ya Isirayeli,” ibintu byose yabonye, kugira ngo Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage bacishwe bugufi kandi bihane ndetse ahumurize abakomeje kuba abizerwa (Ezekiyeli 40:4; 43:10, 11). Iryo yerekwa ryagaragaje ibipimo byarwo. Igipimo cy’ifatizo cyari “urubingo” (rureshya na m 3,11) n’“umukono” (ureshya na cm 51,8) (Ezekiyeli 40:5). Ibipimo Ezekiyeli yabonye, byatumye bamwe batekereza ko ari na byo byari gukoreshwa mu kubaka urusengero rwa Zerubabeli rwaje kubakwa nyuma yo kuva mu bunyage. Icyakora nta cyemeza ko ibyo byabaye.
‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana!
10 Mbega ukuntu ibyo byose bigomba kuba byarateye inkunga abo bari barajyanyweho iminyago! Buri muryango wari wijejwe guhabwa umurage muri icyo gihugu. (Gereranya na Mika 4:4.) Aho ngaho, ugusenga kutanduye kwari kujya mu mwanya wo hejuru, w’ibanze. Kandi uzirikane ko ibyo Ezekiyeli yabonye byerekana ko umutware, kimwe n’abatambyi, yari gutungwa n’umugabane ahawe n’abaturage (Ezekiyeli 45:16). Bityo rero, mu gihugu cyongeye kubakwa, abantu bagombaga gushyigikira umurimo ukorwa n’abo Yehova yashyizeho kugira ngo babe abayobozi, bakabashyigikira bemera ubuyobozi bwabo. Muri make, icyo gihugu cyari urugero rw’umuteguro, ubufatanye n’umutekano.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 467 par. 4
Izina
Abisirayeli bitirirwaga izina ry’Imana, ariko ntibakurikizaga amategeko yayo, ni yo mpamvu batukishije izina ryayo (Ezk 43:8; Am 2:7). Bitewe n’uko Abisirayeli babaye abahemu, Imana yarabahannye, maze bituma andi mahanga aboneraho gusuzugura izina ry’Imana (Gereranya na Zb 74:10, 18; Ye 52:5.) Biyibagije nkana ko Yehova yabahannye maze bavuga ko ibyago byabagezeho byatewe n’uko Yehova yananiwe kurinda ubwoko bwe. Ni yo mpamvu Yehova yagaruye Abisirayeli mu gihugu cyabo, kugira ngo avane umugayo ku izina rye.—Ezk 36:22-24.
it-2 140
Ubutabera
Yehova yagiye asaba umuntu wese wifuza kwemerwa na we, kumenya amahame ye akiranuka kandi akayakurikiza (Ye 1:17, 18; 10:1, 2; Yr 7:5-7; 21:12; 22:3, 4; Ezk 45:9, 10; Am 5:15; Mk 3:9-12; 6:8; Zk 7:9-12).
11-17 Nzeri
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 46-48
“Imigisha Abisirayeli bari kuzabona bagarutse iwabo” (Ezekiyeli 47:1)
‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana!
11 Mbese, Yehova yari guha umugisha igihugu cyabo? Ubuhanuzi busubiza icyo kibazo butanga ibisobanuro bisusurutsa umutima. Amazi atemba ava mu rusengero, agenda yaguka, akagera mu Nyanja y’Umunyu yabaye menshi. Iyo agezemo, atuma amazi y’aho atabamo ubuzima yongera kugira ubuzima, kandi ku nkombe z’ayo mazi hagakorerwa uburobyi bukomeye. Ku nkombe z’uwo mugezi, hari ibiti byinshi byera imbuto uko umwaka utashye, bigatanga ibyo kurya kandi bikavamo imiti.—Ezekiyeli 47:1-12.
12 Ku bari barajyanyweho iminyago, iryo sezerano ryatsindagirije kandi ryemeza ubuhanuzi bishimiraga cyane bwo kongera kubaka igihugu, bwari bwaratanzwe mbere y’aho. Incuro zirenze imwe, abahanuzi ba Yehova bahumekewe bari baravuze iby’uko Isirayeli yari kongera kubakwa, igaturwa n’abantu, imeze nka paradizo. Kuba ahantu hari harabaye umusaka hari kongera kugira ubuzima, ni ibintu byari byaragiye bivugwa kenshi mu buhanuzi (Yesaya 35:1, 6, 7; 51:3; Ezekiyeli 36:35; 37:1-14). Bityo rero, ubwoko bwa Yehova bwari kwiringira ko imigisha ye itanga ubuzima yari kubisukaho, nk’uruzi ruva mu rusengero rwongeye kubakwa. Uko ni ko ishyanga ryari ryarapfuye mu buryo bw’umwuka ryari kongera kubaho. Ubwoko bw’Imana bwagaruwe, bwari guhabwa imigisha yo kubona abantu b’intangarugero bakuze mu buryo bw’umwuka—abantu b’abakiranutsi kandi bashikamye nk’ibiti biri ku nkombe z’uruzi rwavuzwe mu iyerekwa, abantu bari kuyobora umurimo wo kongera kubaka igihugu cyari cyarabaye amatongo. Yesaya na we yari yaranditse ibihereranye n’ “ibiti [binini] byo gukiranuka” byagombaga ‘kubaka ahasenyutse.’—Yesaya 61:3, 4.
‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana!
10 Mbega ukuntu ibyo byose bigomba kuba byarateye inkunga abo bari barajyanyweho iminyago! Buri muryango wari wijejwe guhabwa umurage muri icyo gihugu. (Gereranya na Mika 4:4.) Aho ngaho, ugusenga kutanduye kwari kujya mu mwanya wo hejuru, w’ibanze. Kandi uzirikane ko ibyo Ezekiyeli yabonye byerekana ko umutware, kimwe n’abatambyi, yari gutungwa n’umugabane ahawe n’abaturage (Ezekiyeli 45:16). Bityo rero, mu gihugu cyongeye kubakwa, abantu bagombaga gushyigikira umurimo ukorwa n’abo Yehova yashyizeho kugira ngo babe abayobozi, bakabashyigikira bemera ubuyobozi bwabo. Muri make, icyo gihugu cyari urugero rw’umuteguro, ubufatanye n’umutekano.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana!
14 Mbese, ibyo bintu byonyine ni byo byari isohozwa ry’ibyo Ezekiyeli yeretswe? Oya; hari ikintu gikomeye cyane cyagaragajwe. Zirikana ibi bikurikira: urusengero Ezekiyeli yabonye ntirwashoboraga kubakwa nk’uko byari byavuzwe neza neza. Mu by’ukuri, Abayahudi bafatanye uburemere iryo yerekwa, ndetse bafata amagambo amwe n’amwe uko yavuzwe, ijambo ku rindi. Ariko kandi, urusengero rwerekanywe rwari runini cyane muri rusange, ku buryo rutashoboraga no gukwirwa ku Musozi wa Moriya, aho urusengero rwa mbere rwahoze. Ikindi kandi, urusengero rwa Ezekiyeli ntirwari mu murwa, ahubwo rwari kure yawo ku wundi mugabane, naho urusengero rwa kabiri rwo rukaba rwarubatswe aho urwarubanjirije rwari ruri, ni ukuvuga mu murwa wa Yerusalemu (Ezira 1:1, 2). Ikindi kandi, nta ruzi rusanzwe rwigeze rutemba ruva mu rusengero rwa Yerusalemu. Bityo rero, Isirayeli ya kera yabonye isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli mu rugero ruto gusa. Ibyo birumvikanisha ko hagomba kubaho isohozwa rikomeye kurushaho ryo mu buryo bw’umwuka ry’iryo yerekwa.
it-2 1001
Umwana w’umuntu
Mu Byanditswe by’Igiheburayo, ayo magambo aboneka kenshi mu gitabo cya Ezekiyeli, aho Imana yita uwo muhanuzi “umwana w’umuntu” incuro zirenga 90 (Ezk 2:1, 3, 6, 8). Kuba yariswe atyo, bitwibutsa ko yari umuntu buntu wavanywe mu mukungugu. Uko bigaragara, yari umuvugizi utandukanye n’Imana Ishoborabyose yamuhaye ubutumwa yagombaga gutangaza. Muri Daniyeli 8:17, iryo zina ryerekeza ku muhanuzi Daniyeli.
18-24 Nzeri
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | DANIYELI 1-3
“Kubera Yehova indahemuka bihesha ingororano” (Daniyeli 3:16-20)
Komeza kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana w’indahemuka
15 Byatinda byatebuka, abagaragu ba Yehova bose bazahura n’imimerere izabasaba kugaragaza ko batandukanye n’abo bakorana, abo bigana, abaturanyi, bene wabo n’abandi (1 Pet 2:19). Tugomba kugaragaza ko nta ho tubogamiye. Yesu yaduhaye umuburo uvuga ko tutagombye gutangazwa n’uko ab’isi batwanga, baduhora ko nta ho tubogamira. Abaturwanya hafi ya bose ntibiyumvisha ukuntu kutagira aho tubogamira bidufitiye akamaro. Ariko twe tubona ko ari iby’ingenzi cyane.
16 Kubera Yehova indahemuka bisaba ko tumwumvira uko ibyo abandi badukorera cyangwa batubwira byaba biri kose (Dan 3:16-18). Kugira imyifatire itandukanye n’iy’abandi bikunze kugora cyane abakiri bato. Jya ufasha abana bawe mu gihe bahanganye n’ibigeragezo ku ishuri, urugero nk’iyo basabwa kuramutsa ibendera cyangwa kwifatanya mu minsi mikuru ya leta. Mu gihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mujye murebera hamwe uko bakwisobanura igihe bahuye n’ibyo bibazo, kugira ngo bazahangane na byo babigiranye ubutwari. Jya ubafasha kuvuganira imyizerere yabo mu kinyabupfura (Rom 1:16). Kugira ngo ushyigikire abana bawe, jya ushaka uko waganira n’abarimu babo kuri ibyo bibazo mu gihe bibaye ngombwa.
Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe
13 Mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, abagaragu ba Yehova batatu b’Abaheburayo, biboneye neza ko Imana iha imigisha abagaragaza ukwizera n’ubutwari. Umwami Nebukadinezari yakoranyije abanyacyubahiro b’i Babuloni bose maze abasaba kuramya igishushanyo kinini cyane cy’izahabu. Umuntu wese utari kubikora yari kujugunywa mu itanura ryaka umuriro. Abo Baheburayo batatu babwiye Nebukadinezari bamwubashye bati “Imana yacu dukorera ishobora kudukiza. Mwami, izadukiza idukure muri iryo tanura ry’umuriro ugurumana no mu maboko yawe. Kandi niyo itadukiza, mwami umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye igishushanyo cya zahabu wahagaritse” (Dan 3:16-18). Muri Daniyeli 3:19-30 havugwamo inkuru ishishikaje y’ukuntu Yehova yarokoye abo Baheburayo batatu. Nubwo wenda tutazakangishwa kwicwa tujugunywe mu itanura ry’umuriro, duhura n’ibitugerageza bishobora gutuma tudakomeza kubera Imana indahemuka kandi dushobora kwizera tudashidikanya ko izaduha imigisha nitugaragaza ukwizera n’ubutwari.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 382
Meshaki
Hari impamvu eshatu zatumaga atekereza ko ibyokurya by’umwami byari ‘kubahumanya’: (1) Abanyababuroni baryaga inyamaswa zitemewe mu mategeko ya Mose; (2) ntibavushaga neza inyamaswa kandi hari zimwe zabaga zanizwe (3) akenshi abapagani babanzaga gutambira imana zabo amatungo, bakumva ko kurya izo nyama ari uburyo bwo gusenga izo mana.—Da 1:8; Gereranya na 1Kr 10:18-20, 28.
w12 15/6 17, agasanduku
AMAGAMBO NGO “UBWO BWAMI BWOSE” YEREKEZA KU KI?
Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 buvuga ko Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwo bwami bwose bukabumaraho.’ Ubwo buhanuzi bwerekeza gusa ku bwami bugereranywa n’ibice bitandukanye bya cya gishushanyo.
Bite se ku birebana n’ubundi butegetsi bw’abantu? Ubuhanuzi buhuje n’ubwo buri mu Byahishuwe ni bwo buduhishurira byinshi kurushaho. Bugaragaza ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazakoranyirizwa hamwe kugira ngo barwanye Yehova “ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyah 16:14; 19:19-21). Ku bw’ibyo, ubwami bugereranywa n’ibice bigize cya gishushanyo si bwo bwonyine buzarimburwa kuri Harimagedoni, ahubwo n’ubundi butegetsi bw’abantu bwose buzarimburwa.
Urufunguzo rwatuma isi igira ibyishimo
4 Igisubizo kiboneka muri Daniyeli 2:44: “ku ngoma z’abo bami [bazaba bategeka ku iherezo ry’iyi gahunda], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.” Kuki bizaba ngombwa ko Ubwami bw’Imana ‘bumenagura’ ubutegetsi bwo ku isi? Ni ukubera ko ubwo butegetsi butsimbarara ku mwuka wo kurwanya Imana bukihitiramo ibyo bukora, umwuka watangijwe na Satani mu busitani bwa Edeni. Uretse no kuba badashishikazwa n’icyatuma abantu barushaho kumererwa neza, abihatira gutuma uwo mwuka ugumaho bishyira mu mimerere yo kurwanya Umuremyi (Zaburi 2:6-12; Ibyahishuwe 16:14, 16). Ku bw’ibyo rero, tugomba kwibaza tuti ‘mbese, dushyigikira ubutegetsi bw’Imana, cyangwa turaburwanya?’
25 Nzeri–1 Ukwakira
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | DANIYELI 4-6
“Komeza gukorera Yehova” (Daniyeli 6:7-10)
Rubyiruko, nimuyoborwe n’Ijambo ry’Imana
16 Kuki wagombye kumvira Yehova no mu gihe uri wenyine? Ujye wibuka ibi: ushobora kubabaza Yehova cyangwa ukamushimisha (Intang 6:5, 6; Imig 27:11). Ibyo ukora bishobora gushimisha Yehova cyangwa bikamubabaza, kuko ‘akwitaho’ (1 Pet 5:7). Yifuza ko umutega amatwi kugira ngo bikugirire akamaro (Yes 48:17, 18). Igihe bamwe mu bagaragu ba Yehova bo muri Isirayeli ya kera birengagizaga inama ze, batumye ababara (Zab 78:40, 41). Ibinyuranye n’ibyo, Yehova yakunze cyane umuhanuzi Daniyeli kuko umumarayika yamwise ‘umugabo ukundwa cyane’ (Dan 10:11). Kubera iki? Daniyeli yakomeje kubera Imana indahemuka mu gihe yabaga ari kumwe n’abandi n’igihe yabaga ari wenyine.—Soma muri Daniyeli 6:10.
Ese ubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona?
12 Ntibitangaje kuba ibintu byinshi bifitanye isano n’imibereho y’abasutsweho umwuka bagize itorero rya gikristo hamwe na bagenzi babo ari ibintu byera. Imishyikirano dufitanye na Yehova iri muri ibyo bintu byera (1 Ngoma 28:9; Zaburi 36:7). Iyo mishyikirano dufitanye n’Imana yacu Yehova ifite agaciro cyane ku buryo nta muntu cyangwa ikintu na kimwe twakwemera ko kiyibangamira (2 Ngoma 15:2; Yakobo 4:7, 8). Isengesho rigira uruhare rukomeye mu kubumbatira imishyikirano yihariye tugirana na Yehova. Umuhanuzi Daniyeli yabonaga ko isengesho ari iryera cyane ku buryo yabaye indahemuka akomera ku kamenyero yari afite ko gusenga Yehova, nubwo byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga (Daniyeli 6:7-11). ‘Amashengesho y’abera’ cyangwa Abakristo basutsweho umwuka, agereranywa n’imibavu yakoreshwaga mu rusengero muri gahunda yo gusenga Imana (Ibyahishuwe 5:8; 8:3, 4; Abalewi 16:12, 13). Iryo gereranya rigaragaza ko amasengesho ari ayera. Mbega igikundiro dufite cyo kuba dushyikirana n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi! Ntibitangaje rero kuba tubona ko isengesho ari iryera mu mibereho yacu.
Kuki dukwiriye gusenga ubudasiba?
2 Yehova yabonaga ate Daniyeli? Igihe marayika Gaburiyeli yazaga kugira ngo asubize rimwe mu masengesho ya Daniyeli, yise uwo muhanuzi “ukundwa cyane” cyangwa ‘uwatoneshejwe’ (Daniyeli 9:20-23, Bibiliya Ntagatifu). Mu buhanuzi bwa Ezekiyeli, Yehova yavuze ko Daniyeli yari umukiranutsi (Ezekiyeli 14:14, 20). Uko bigaragara, amasengesho ya Daniyeli yatumye agirana imishyikirano ya bugufi n’Imana ye, ibyo na Dariyo ubwe akaba yarabyemeraga.—Daniyeli 6:16.
“Umwuka n’umugeni bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!’”
15 Nyuma y’ijoro ryose Daniyeli yamaze mu rwobo rw’intare, umwami ubwe yagiye kumureba, maze ahamagara n’ijwi rirenga ati “yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?” Daniyeli yahise amusubiza ati “nyagasani uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.” Yehova yahaye Daniyeli imigisha kubera ko ‘yamukoreraga iteka.’—Dan. 6:19-22.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Daniyeli
4:10, 11, 20-22.—Igiti kinini Nebukadinezari yabonye mu nzozi kigereranya iki? Mbere na mbere, icyo giti kigereranya Nebukadinezari wategekaga ubwami bw’igihangange bw’isi. Ariko hari ikindi kintu gikomeye icyo giti kigomba kuba kigereranya, kubera ko ubwo butware bwageze “ku mpera y’isi.” Muri Daniyeli 4:17, hagaragaza isano iri hagati y’izo nzozi n’ubutegetsi bw’“Isumbabyose” itegeka abantu bose. Ubwo rero, icyo giti kigereranya nanone ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, cyane cyane mu birebana n’ubutegetsi bw’isi. Ku bw’ibyo, ibivugwa muri izo nzozi byasohoye mu buryo bubiri: mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nebukadinezari ndetse no mu gihe cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.
w88 1/10 30 par. 3-5
Ibibazo by’abasomyi
Igihe Daniyeli wari Umuheburayo yageraga imbere y’umwami, umwami yamusezeranyije ko ari bumwambike umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi, kandi agategeka ari uwa gatatu mu bwami. Uwo muhanuzi yashubije umwami amwubashye agira ati : “wigumanire impano zawe n’ibyo washakaga kumpa ubihe abandi. Icyakora ndasomera umwami iyo nyandiko, mubwire n’icyo isobanura.”—Daniyeli 5:17.
Daniyeli ntiyashakaga ko Umwami amugurira cyangwa ko amuha igihembo kugira ngo amusobanurire inzozi. Umwami yari kwigumanira izo mpano cyangwa akaziha undi ashatse. Daniyeli yari kuzimusobanurira, atagamije kubona ibihembo, ahubwo abitewe n’uko yabibwiwe na Yehova, Imana y’ukuri yari igiye kurimbura Babuloni.
Muri Daniyeli 5:29 hagaragaza ko Daniyeli amaze gusoma no gusobanurira umwami inyandiko, Umwami yategetse ko baha Daniyeli igihembo yari yamugeneye. Nubwo Daniyeli yanze kwambara imyambaro n’umukufi yahawe, umwami Berushazari yategetse ko babimwambika. Ibyo ariko ntibivuguruza ibivugwa muri Daniyeli 5:17, aho umuhanuzi yerekanye ko atabitewe n’ubwikunde.
Amagambo Ane Yahinduye Isi
22 Uko ni ko rya yobera ryaje guhishurwa. Igihangange Babuloni cyari kigiye kugwa mu maboko y’ingabo z’Abamedi n’Abaperesi. N’ubwo Belushazari yaciwe intege n’ayo magambo yatangazaga akaga, yasohoje ibyo yari yasezeranyije. Yabwiye abagaragu be ngo bambike Daniyeli umwenda w’umuhengeri, umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi batangaze ko ari umutware wa gatatu mu bwami (Daniyeli 5:29). Daniyeli ntiyanze ibyo byubahiro, kuko yari azi ko byagaragazaga icyubahiro bahaye Yehova. Birumvikana ko Belushazari ashobora kuba yari yiringiye ko kubahisha umuhanuzi wa Yehova byari gutuma uburemere bw’iteka yari yamuciriyeho bugabanuka. Niba ari uko byari biri, byari byamurangiranye.