ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr17 Kanama p. 1
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
  • Udutwe duto
  • 7-13 Kanama
  • 14-20 Kanama
  • 21-27 Kanama
  • 28 Kanama–3 Nzeri
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
mwbr17 Kanama p. 1

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

7-13 Kanama

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 28-31

“Yehova yagororeye igihugu cy’abapagani” (Ezekiyeli 29:18)

it-2 1136 par. 4

Tiro

Uko uwo mugi warimbutse. Igihe abasirikare ba Nebukadinezari bagotaga umugi wa Tiro, imitwe yabo ‘yameze uruhara’ kubera ingofero bahoraga bambaye, n’intugu zabo ‘zirakoboka’ kubera kwikorera ibikoresho bubakishaga uruzitiro rwo kugota uwo mugi. Nebukadinezari nta ‘bihembo’ yabonye by’uko yatsinze Tiro. Ni yo mpamvu Yehova yamusezeranyije ko azamuha ubutunzi bwa Egiputa (Ezek 29:17-20). Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe wavuze ko Abanyababuloni bamaze imyaka 13 bagose uwo mugi, kandi ko byabagoye cyane. Abahanga mu by’amateka ntibasobanura neza uko Nebukadinezari yawutsinze. Ariko hari benshi basize ubuzima muri Tiro n’umutungo wabo urahatikirira.—Ezek 26:7-12.

it-1 698 par. 5

Egiputa, Abanyegiputa

Hari inyandiko yavumbuwe i Babuloni yo mu mwaka wa 37 w’ingoma ya Nebukadinezari (588 Mbere ya Yesu), ivuga uko Egiputa yatewe. Ntituzi niba iyo nyandiko ivuga urugamba rwa mbere cyangwa niba ari urundi. Uko byaba byaragenze kose, Nebukadinezari yahembwe umutungo wo muri Egiputa, bitewe n’uko yashohoje urubanza Yehova yaciriye Tiro, yarwanyaga ubwoko bw’Imana.—Ezek 29:18-20; 30:10-12.

g86 11/8 27 par. 4-5

Ese twagombye gutanga imisoro yose?

Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kumenya ko Umuremyi wacu na we hari umutegetsi yishyuye kubera ibyo yamukoreye. Kuba Yehova akiranuka, byatumye acira Tiro iteka ryo kurimbuka. Imana yakoresheje abasirikare b’Abanyababuloni bari bayobowe n’umwami Nebukadinezari kugira ngo barimbure Tiro. Nubwo Abanyababuloni batsinze urwo rugamba, bahatakarije byinshi. Yehova yabonye ko bagombaga guhemberwa ibyo bakoze. Yavuze amagambo aboneka muri Ezekiyeli 29:18, 19, agira ati: “Mwana w’umuntu we, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze asohoza umurimo ukomeye wo kurwanya Tiro . . . . Ariko we n’ingabo ze nta bihembo babonye muri Tiro ku bw’umurimo yakoze wo kuyirwanya. Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Ngiye kugabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni igihugu cya Egiputa; azatwara ubutunzi bwacyo akivanemo iminyago myinshi kandi agisahure cyane. Ni cyo kizaba ibihembo by’ingabo ze.’”

Abigishwa ba Bibiliya bazi ko Nebukadinezari yari umwami wishyira hejuru, wikunda kandi w’umupagani. Babuloni n’ingabo zayo bari bazwiho gufata nabi imfungwa bafasheho iminyago. Nubwo Yehova atemeraga iyo myifatire, yarabahembye kuko hari ibyo bamukoreye.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 604 par. 4-5

Ubutungane

Umunyabyaha wa mbere n’umwami wa Tiro. Amagambo ya Yesu yo muri Yohana 8:44 n’inkuru yo mu Ntangiriro igice cya 3, bigaragaza ko icyaha no kudatungana byatangiriye mu ijuru. Icyakora indirimbo y’agahinda ivugwa muri Ezekiyeli 28:12-19, igaragaza ko “umwami wa Tiro,” agereranya umwe mu bana b’Imana wabanje gucumura. Kuba “umwami wa Tiro” yari umwibone, agashaka kwigira ‘imana,’ akitwa “umukerubi” kandi akavugwaho kuba yarahoze muri “Edeni, ubusitani bw’Imana,” bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Satani Umwanzi. Satani yabaye umwibone kandi ni na we ya nzoka yo muri Edeni. Bibiliya imwita “imana y’iyi si.”—1Tm 3:6; It 3:1-5, 14, 15; Ibh 12:9; 2Kr 4:4.

Umwami wa Tiro utaravuzwe izina, avugwaho ko yabaga mu mugi ‘ufite ubwiza buhebuje’ na we ‘afite ubwenge bwinshi n’ubwiza buhebuje,’ kandi akaba yari ‘atunganye’ uhereye igihe yaremewe kugeza igihe yagaragariyeho gukiranirwa (Ezk 27:3; 28:12, 15). Amagambo y’iyo ndirimbo y’agahinda ari muri Ezekiyeli, yerekeza mbere na mbere ku bami ba Tiro aho kuba umwami umwe. (Gereranya n’ibivugwa muri Ye 14:4-20 byahanuriwe ‘umwami w’i Babuloni’ utaravuzwe izina). Ibyo bishobora kuba byerekeza ku bucuti n’ubufatanye abami ba Tiro bari bafitanye na Dawidi na Salomo, Abanyatiro bagize uruhare mu kubaka urusengero rwa Yehova ku Musozi Moriya. Mu mizo ya mbere abami ba Tiro bari babanye neza n’Abisirayeli (1Bm 5:1-18; 9:10, 11, 14; 2Ng 2:3-16). Ariko nyuma yaho Abanyatiro ntibakomeje kuba “indakemwa.” Ibyo byatumye Tiro icirwaho iteka n’abahanuzi b’Imana urugero nka Yoweli, Amosi ndetse Ezekiyeli (Yw 3:4-8; Am 1:9, 10). Uretse kuba ubwo buhanuzi bugereranya imyifatire y’umwami w’i Tiro n’Umwanzi ukomeye w’Imana, bunagaragaza uko amagambo ngo “ubutungane” bidakoreshwa ku bintu byose.

w03 1/7 32 par. 1-3

Nofu na No ni amazina Bibiliya yita Mofu na Thèbes, imijyi yari ikomeye y’ibyamamare yo muri Misiri. Nofu (ari yo Mofu) yari yubatse ku birometero bigera kuri 23 mu majyepfo ya Kayiro y’ubu, iburengerazuba bw’Uruzi rwa Nili. Amaherezo ariko Mofu ntiyakomeje kuba umurwa mukuru wa Misiri. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 15 M.I.C., Misiri yaje kugira undi murwa mukuru ari wo No (cyangwa se Thèbes), wari mu birometero bigera kuri 500 mu majyepfo ya Mofu. Mu nsengero nyinshi zahoze i Thèbes, ubu zose zikaba zarahindutse amatongo, harimo n’urw’i Karnak, bavuga ko rwarutaga andi mazu yose yabayeho yari yubakishijwe inkingi. Thèbes n’urusengero rwayo rw’i Karnak byari byareguriwe Amoni, imana nkuru y’Abanyamisiri.

Ni iki se Bibiliya yari yarahanuriye imijyi ya Mofu na Thèbes? Farawo wa Misiri n’imana ze baciriweho iteka rikaze, ariko cyane cyane imana nkuru “Amoni w’i No” (Yeremiya 46:25, 26). Imbaga y’abayoboke bahoraga bisukiranya i No bagiye kuhasengera bari ‘kuzatsembwaho’ burundu (Ezekiyeli 30:14, 15). Kandi uko ni ko byagenze koko. Ubu iyo umuntu ahageze, nta kindi kimwibutsa ugusenga kwa Amoni uretse amatongo y’urusengero rwe. Ahahoze Thèbes ya kera ubu hari undi mujyi witwa Luxor, n’utundi tujyi duto duto.

Mofu na yo yararimbutse, ubu nta kindi isigaranye uretse amarimbi. Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Louis Golding yagize ati “Abarabu bari barigaruriye Misiri, bamaze ibinyejana byinshi batunda ibisigazwa by’umujyi wa Mofu bajya kubyubakisha umurwa mukuru wabo [Kayiro] wari uteganye n’uruzi. Nguko uko Nili n’abubatsi b’Abarabu ubwabyo byafatanyije gusiba uwo mujyi, ku buryo ubu kuri bya birometero n’ibirometero byari biwugize nta buye wahasanga. Nk’uko rero Bibiliya yari yarabihanuye, Mofu yaje guhinduka ‘amatongo, . . . itagira uwo kuhatura.’—Yeremiya 46:19.

14-20 Kanama

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 32–34

“Umurinzi yari afite inshingano ikomeye” (Ezekiyeli 33:7)

it-2 1172 par. 2

Umurinzi

Imvugo y’ikigereranyo. Yehova yatumye abahanuzi bakoraga umurimo nk’uw’abarinzi bo muri Isirayeli (Yr 6:17). Abo bahanuzi na bo bitwaga abarinzi mu buryo bw’ikigereranyo (Ye 21:6, 8; 52:8; 62:6; Hs 9:8). Abo bahanuzi bitwaga abarinzi bari bashinzwe kuburira ababi ko bazarimbuka. Iyo birengagizaga iyo nshingano barabiryozwaga. Icyakora iyo abantu bangaga kumvira umuburo, amaraso yabo ntiyaryozwaga abo bahanuzi (Ezk 3:17-21; 33:1-9). Umuhanuzi mubi yabaga ameze nk’umurinzi w’impumyi cyangwa imbwa z’ibiragi zidashobora kumoka.—Ye 56:10.

w88 1/1 28 par. 13

Mukomeze kubwiriza iby’Ubwami

Kwirinda umwenda w’amaraso

13 Inshingano y’Abahamya ba Yehova yo kuburira abantu iby’urubanza rw’Imana rwegereje, twayigereranya n’iyahawe Ezekiyeli. Yabaye umurinzi mu ishyanga rya Isirayeli kandi yari afite inshingano yo kubwira Abisirayeli ko nibatareka inzira zabo mbi, bazarimbuka. Iyo umurinzi atatangaga uwo muburo, abantu bararimbukaga ariko amaraso yabo akabazwa uwo murinzi wirengagije inshingano ye. Yehova yagaragaje uko abona urubanza acira abantu babi, agira ati: “sinishimira ko umuntu mubi apfa; ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira akareka inzira ye maze agakomeza kubaho. Nimuhindukire! Nimuhindukire mureke inzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?”— Ezekiyeli 33:1-11.

w12 15/3 15 par. 3

Komeza kubona ko ibintu byihutirwa

KUKI UMURIMO WACU WO KUBWIRIZA WIHUTIRWA?

3 Birashoboka ko iyo utekereje ukuntu umurimo wacu wo kubwiriza ushobora kurokora ubuzima bw’abantu, wumva ugomba kwihutira kubwira abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza (Rom 10:13, 14). Ijambo ry’Imana rigira riti “nimbwira umuntu mubi nti ‘gupfa ko uzapfa,’ maze agahindukira akareka ibyaha bye kandi agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, . . . azakomeza kubaho; ntazapfa. Ibyaha byose yakoze ntibizamubarwaho” (Ezek 33:14-16). Koko rero, Bibiliya ibwira abigisha ubutumwa bw’Ubwami iti ‘muzikiza, mukize n’ababumva.’—1Tm 4:16; Ezk 3:17-21.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w91 15/3 17 par. 16-17

Jya ugendana n’igare rya Yehova ryo mu ijuru

Ntugacibwe intege n’abakurwanya

16 Ezekiyeli yatanze urugero rwiza mu birebana no kumvira nubwo yarwanywaga kandi abantu bakamukoba. Natwe nidukomeza kumenya ururimi rutunganye, tuzemera kuyoborwa n’Umwami uyoboye iryo gare. Dufite ibikenewe byose kugira ngo twumvire amategeko ye, kandi araduhumuriza tukihangana mu gihe abo tugezaho ubutumwa bw’urubanza batatwumva cyangwa bakadukoba. Nk’uko yabikoreye Ezekiyeli, Imana yatubwiye mbere y’igihe ko hari abantu bazaturwanya bitewe n’uko bafite imitima yinangiye. Abandi bashobora kutakira ubutumwa kuko badashaka kumva ibyo Yehova ababwira (Ezekiyeli 3:7-9). Abandi bo bazaba indyarya nk’uko bivugwa muri Ezekiyeli 33:31, 32. Hagira hati “bazaza aho uri nk’uko bajya babigenza, baze bicare imbere yawe biyita ubwoko bwanjye. Bazumva amagambo yawe ariko ntibazayakurikiza kuko akanwa kabo kavuga ibyo kurarikira gusa, n’imitima yabo bakayerekeza ku ndamu mbi. Dore ubamereye nk’umuntu uririmba indirimbo nziza z’urukundo, nk’umuntu ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza. Bazumva amagambo yawe ariko nta n’umwe uzayakurikiza.”

17 Bizabagendekera bite? Umurongo wa 33 ugira uti “igihe bizasohora, kandi koko bizasohora, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi.” Ayo magambo agaragaza ko Ezekiyeli atacitse intege nubwo abantu batakiriye neza ubutumwa yatangazaga. Nubwo batamuteze amatwi, yumviye Imana, asohoza inshingano ye.

w07 1/4 26 par. 3

Tugandukire abungeri buje urukundo twicishije bugufi

3 Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 40:10, 11, butsindagiriza uburyo Yehova aragira ubwoko bwe mu bugwaneza (Zaburi 23:1-6). Igihe Yesu yabwirizaga hano ku isi, na we yitaga ku bigishwa be mu bugwaneza ndetse no ku bantu bose muri rusange (Matayo 11:28-30; Mariko 6:34). Yehova na Yesu bagaye abungeri cyangwa abayobozi bo muri Isirayeli batagiraga impuhwe, bafataga nabi intama kandi bakazirya imitsi (Ezekiyeli 34:2-10; Matayo 23:3, 4, 15). Yehova yatanze isezerano rigira riti “ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi, kandi nzaca urubanza rw’amatungo n’ayandi. Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri” (Ezekiyeli 34:22, 23). Muri iyi minsi y’imperuka, Yesu Kristo, ari we Dawidi Mukuru, ni we ‘mwungeri umwe’ Yehova yashinze abagaragu be bose bari ku isi, baba Abakristo basizwe ndetse n’abagize “izindi ntama.”—Yohana 10:16.

21-27 Kanama

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 35-38

“Gogi wa Magogi ari hafi kurimburwa” (Ezekiyeli 38:2)

w15 15/5 29-30

Ibibazo by’abasomyi

None se Gogi wa Magogi ni nde? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kureba mu Byanditswe kugira ngo tumenye uzagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana. Bibiliya ntivuga gusa ibirebana n’igitero cya ‘Gogi wa Magogi’ ahubwo inavuga ibirebana n’igitero cy’“umwami wo mu majyaruguru,” n’igitero cy’ “abami bo mu isi” (Ezek 38:2, 10-13; Dan 11:40, 44, 45; Ibyah 17:14; 19:19). Ese ibyo bitero biratandukanye? Si ko biri byanze bikunze. Nta gushidikanya ko Bibiliya yerekeza ku gitero kimwe ikoresheje amazina atandukanye. Kuki twafata uwo mwanzuro? Ni ukubera ko Ibyanditswe bivuga ko amahanga yose yo ku isi azagira uruhare muri icyo gitero cya nyuma kizaba intandaro y’intambara ya Harimagedoni.—Ibyah 16:14, 16.

Iyo tugereranyije iyo mirongo y’Ibyanditswe yose ivuga ibirebana n’igitero cya nyuma kizagabwa ku bwoko bw’Imana, tubona neza ko izina Gogi wa Magogi riterekeza kuri Satani, ahubwo ko ryerekeza ku bihugu bizaba byishyize hamwe. Ese ibyo bihugu bizaba biyobowe n’“umwami wo mu majyaruguru”? Ntitwabyemeza. Ariko icyo gitekerezo gisa n’aho gihuje n’ibyo Yehova yavuze ku birebana na Gogi agira ati “uzaza uturutse iwawe, mu turere twa kure two mu majyaruguru, uzane n’abantu bo mu mahanga menshi, bose bagendera ku mafarashi, uzane n’iteraniro rinini; ni koko uzazana n’umutwe w’ingabo nyinshi.”—Ezek 38:6, 15.

w12 15/9 5-6 par. 8-9

Uko iyi si izarangira

8 Amadini yose y’ikinyoma namara kurimburwa, abagaragu b’Imana bo bazaba ‘bibereye mu mutekano,’ batuye “ahatagoswe n’inkuta” (Ezek 38:11, 14). Bizagendekera bite abo bantu basenga Yehova bazaba bameze nk’abatagira kirengera? Uko bigaragara, “abantu bo mu mahanga menshi” bazabagabaho igitero gikaze. Ijambo ry’Imana rivuga ko icyo ari igitero cya “Gogi wo mu gihugu cya Magogi.” (Soma muri Ezekiyeli 38:2, 15, 16.) Twagombye kubona dute icyo gitero?

9 Kuba tuzi iby’icyo gitero kizagabwa ku bagize ubwoko bw’Imana ntibiduhahamura. Kumenya niba tuzarokoka icyo gitero nta bwo ari byo biduhangayikisha cyane, ahubwo duhangayikishwa n’uko izina rya Yehova ryezwa kandi bikagaragara ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Mu by’ukuri, incuro zisaga 60 zose Yehova yaravuze ati “muzamenya ko ndi Yehova” (Ezek 6:7). Ku bw’ibyo, dutegerezanyije amatsiko isohozwa ry’ubwo buhanuzi bw’ingenzi cyane bwo muri Ezekiyeli, twiringiye ko “Yehova azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza” (2 Pet 2:9). Hagati aho, twifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye maze tuzashobore gukomeza kubera Yehova indahemuka, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose. Ni iki twagombye gukora? Twagombye gusenga, tukiga Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho, ndetse tukageza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami. Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka bihamye “nk’igitsika ubwato.”—Heb 6:19; Zab 25:21.

w14 15/11 27 par. 16

“Ubu muri ubwoko bw’Imana”

16 Babuloni Ikomeye nimara kurimbuka, abagize ubwoko bwa Yehova bazagabwaho igitero simusiga, kandi icyo gihe tuzakenera kurindwa na Yehova kugira ngo turokoke. Kubera ko icyo gitero ari cyo kizaba intandaro y’igice cya nyuma cy’ “umubabaro ukomeye,” Yehova ni we uzagena igihe kizabera (Mat 24:21; Ezek 38:2-4). Icyo gihe, Gogi azagaba igitero ku ‘bantu bakoranyijwe baturutse mu mahanga,’ ni ukuvuga abagize ubwoko bwa Yehova (Ezek 38:10-12). Icyo gihe Yehova azahita asohoza imanza yaciriye Gogi n’abambari be. Yehova azahesha ikuzo ubutegetsi bwe bw’ikirenga kandi yeze izina rye, kuko yavuze ati “nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi; na yo azamenya ko ndi Yehova.”—Ezek 38:18-23.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w02 15/6 20 par. 12

Iyigishe amahame mbwirizamuco ya gikristo kandi uyigishe abandi

12 Iyo ntumwa yatsindagirije impamvu y’ibanze ituma wiga kandi ugashyira mu bikorwa amahame mbwirizamuco ubona muri Bibiliya. Imyifatire mibi y’Abayahudi yagiraga ingaruka ku kuntu abandi babonaga Yehova: “ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu” (Abaroma 2:23, 24). Ni na ko byagenda muri iki gihe: turamutse twirengagije amahame mbwirizamuco ya Gikristo, twatesha agaciro Isoko yayo. Ku rundi ruhande, nitwizirika ubutanamuka ku mahame y’Imana, bizatuma ibonwa neza, kandi biyiheshe icyubahiro (Yesaya 52:5; Ezekiyeli 36:20). Kumenya ibyo bizatuma ukomera ku cyemezo wafashe mu gihe uzaba uhuye n’ibishuko, cyangwa ugeze mu mimerere ituma bisa n’aho kwirengagiza amahame mbwirizamuco ya Gikristo ari byo byoroshye cyangwa ko ari bwo buryo bwo gukora ibintu bukunogeye cyane kuruta ubundi. Byongeye kandi, amagambo ya Pawulo atwigisha ikindi kintu. Uretse kuba wowe ubwawe uzi ko imyifatire yawe igira ingaruka ku kuntu abandi babona Imana, mu gihe wigisha abandi, jya ubafasha kubona ko, uko bashyira mu bikorwa amahame mbwirizamuco barimo biga, bizagira ingaruka ku kuntu abandi babona Yehova. Nta bwo ari uko gusa amahame mbwirizamuco ya Gikristo atuma umuntu agira ibyishimo mu mibereho ye kandi akarinda ubuzima bwe. Nanone, agira ingaruka ku kuntu abandi babona Uwashyizeho ayo mahame mbwirizamuco kandi akaba ayashyigikira.—Zaburi 74:10; Yakobo 3:17.

w88 15/9 24 par. 11

“Bazamenya ko ndi Yehova”

11 Igihe Abayahudi basubiraga iwabo, igihugu cyari ubutayu cyararumbutse, kimera ‘nk’ubusitani bwa Edeni’ (Soma muri Ezekiyeli 36:33-36). Uko ni na ko byagenze kuva mu wa 1919, igihe Yehova yahinduraga abasigaye basutsweho umwuka bari bameze nk’abari mu butayu, akabajyana muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka irumbuka, ubu n’abagize “imbaga y’abantu benshi” bakaba bayirimo. Bitewe n’uko iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka ituwe n’abantu batanduye, byaba byiza buri Mukristo wiyeguriye Yehova yiyemeje gutuma ihora yera.—Ezekiyeli 36:37, 38.

28 Kanama–3 Nzeri

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 39-41

“Icyo iyerekwa ry’urusengero rwa Ezekiyeli risobanura” (Ezekiyeli 40:2)

w99 1/3 11 par. 16

16 Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo dusubire mu iyerekwa ubwaryo. Ezekiyeli yanditse agira ati “yangejeje mu gihugu cya Isirayeli ndi mu buryo Imana yerekesha abantu, angeza mu mpinga y’umusozi muremure cyane, aherekeye ikusi ho kuri wo, hari igisa n’umurwa wubatsweho” (Ezekiyeli 40:2). Aho iryo yerekwa ryabereye, ni ukuvuga ku ‘musozi muremure cyane,’ hatwibutsa ibivugwa muri Mika 4:1, hagira hati “mu minsi y’imperuka, umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru, usumbe iyindi; n’amoko azawushikira.” Ni ryari ubwo buhanuzi busohozwa? Muri Mika 4:5, herekana ko ibyo bitangira igihe amahanga agikomeza gusenga imana z’ibinyoma. Mu by’ukuri, ibyo byabaye muri iki gihe, “mu minsi y’imperuka,” igihe ugusenga kutanduye kwashyirwaga hejuru, kugasubizwa mu mwanya wako mu mibereho y’abagaragu b’Imana.

w07 1/8 10 par. 2

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya II

40:3–43:17—Kugera urusengero bisobanura iki? Kugera urusengero bigaragaza ko ibyo Yehova ashaka ku birebana n’ugusenga kutanduye bizasohora nta kabuza.

w07 1/8 11 par. 4

40:14, 16, 22, 26. Ibiti by’imikindo bishushanyije ku rukuta ruri ahagana ku marembo y’urusengero, bigaragaza ko abemerewe kwinjiramo ari abantu bagendera ku mahame akiranuka yo mu rwego rwo hejuru bonyine (Zaburi 92:13). Ugusenga kwacu kwemerwa na Yehova ari uko gusa tugendera ku mahame mbwirizamuco akiranuka.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w12 1/9 21 par. 2

“Amahanga azamenya ko ndi Yehova”

Yehova yaravuze ati “sinzongera kwemera ko izina ryanjye ryera ryandavuzwa.” Iyo abantu bavuga ko ari we uteza akarengane, baba bandavuza izina rye. Mu buhe buryo? Muri Bibiliya, akenshi “izina” ryerekeza ku kuntu umuntu azwi. Hari igitabo cyavuze ko izina ry’Imana ryerekeza ku “cyo izwiho, ni ukuvuga uko yimenyekanishije. Nanone ryerekeza ku kwamamara kwayo no ku cyubahiro cyayo.” Izina rya Yehova rikubiyemo uko azwi. None se ku birebana n’akarengane, ni iki tuzi kuri Yehova? Tuzi ko yanga akarengane, kandi ko agirira impuhwe abarenganywa (Kuva 22:22-24). Iyo abantu bavuga ko Imana ari yo nyirabayazana w’ibibi kandi ahubwo yanga ibibi, mu by’ukuri baba bandavuza izina ryayo. Mu yandi magambo, baba ‘basuzugura izina ryayo.’—Zaburi 74:10.

w89 15/8 14 par. 20

Bafunguriwe inzira yo kugaruka muri paradizo

20 None se intwaro zose amahanga azaba yararundanyije zizakoreshwa iki? Dukurikije ibivugwa muri uwo murongo, abantu bazamara igihe kirekire bacana izo ntwaro. Ibyo bigaragaza ko zizaba ari nyinshi cyane (Ezekiyeli 39:8-10). Intwaro zizasigara, abazarokoka Harimagedoni bazazikoramo ibikoresho bifite akamaro.—Yesaya 2:2-4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze